Résultats de la recherche

Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo

Aimable Rubagenga alias Emmanuel Habiyambere yafatiwe mu mugi witwa Örebro ku wa 14 gicurasi uyu mwaka. Kuva icyo gihe yari agifunzwe by’agateganyo kubera icyaha yakekwagaho cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede. Umushinjacyaha yamuregaga ko kuva muri kamena 2010 kugeza muri gicurasi 2011 ari bwo icyaha cyo kuneka, yagikoze. Rubagenga ubu ufite imyaka […]

Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije?

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuvugizi ngo mu iperereza cyakoze, rigaragaza ko n’ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Félicien Kabuga, ariko ngo ni nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Ngo iperereza ryerekana ko hari inama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kalibata […]

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u […]

Abantu 60 harimo abapolisi bakuru baherutse gutabwa muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Tariki 12/03/2012, umuyobozi mukuru w’ishami ry’iperereza mu gihugu cya Uganda, Michael Amooti, yatangarije ikinyamakuru The African Report ko bafite ibimenyetso byerekana ko abantu bafashwe biteguraga guhirika ubutegetsi bwa Museveni bakoresheje intwaro. Yabivuze muri aya magambo: “Bamwe bakorana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta. Turacyashakisha n’abandi.” Yongeraho ko bamwe bemera icyaha. Bamwe babasanganye amagerenade n’imbunda zo kwifashishwa […]

UMUBANO W’U RWANDA N’U BUFARANSA WONGEYE KUZAMO IGITOTSI

U Bufaransa bwafashe icyemezo cyo guhamagara ubuhagarariye i Kigali Bwana Laurent Contini, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yanze ko Madame Hélène Le Gal agirwa uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda ibi byatangajwe na Ministère y’Ububanyi n’amahanga y’U Bufaransa kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2012.  » Leta y’u Rwanda yanze kwemera icyemezo cyacu. Natwe […]

UMUNYAMAKURU JEAN BOSCO GASASIRA YABONETSE

Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Bosco Gasasira; nyuma yo kumara igihe kigera ku kwezi nta makuru asohora muri icyo kinyamakuru gisohoka kuri internet ndetse nta n’abantu bazi aho aherereye, kuri uyu munsi ku wa kabili tariki ya 14 Gashyantare 2012 yavugiye kuri Radio mpuzamahanga BBC Gahuza-Miryango. Muri make yasobanuriye umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango ko yari […]

Amakuru ya Jean Bosco Gasasira

Amakuru afite gihamya yemeza ko ukwirukanwa k’umudipolomate wa ambassade y’u Rwanda i Stockholm, bwana Evode Mudaheranwa, gushingiye k’uko yari afite mission ya Leta y’u Rwanda yo kuzivugana Jean-Bosco Gasasira, wari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru www.umuvugizi.com cyasohokeraga buri munsi kuri internet. Gasasira akimenyeshwa iyi nkuru, yaba yarahise yitabaza inzego z’umutekano za Suwede, izi ngo zikaba zimurindiye umutekano […]

GUSUBIRA MU RWANDA KWA JEAN BOSCO GASASIRA BIRAGOYE

              Abantu benshi numvise bamaze iminsi bibaza ku bya Jean Bosco Gasasira, umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUVUGIZI, kandi ntimugire ngo hari inkuru isumbye izindi ndi bubagezeho. Ndagira gusa ngo nifuze ngo JB Gasasira ataba yaraguzwe nkuko tumaze iminsi tubyumva, kuko aramutse yemeye impiya za Kagame ngo asubire i Kigali hari […]

Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero

Iyi message ni impuruza. Ku italiki ya 10 mutarama 2012, saa moya z’umugoroba, navuganye na Jean-Bosco Gasasira kuri telephone ye igendanwa. Namubazaga impamvu adaherutse kumpamagara nk’uko byari bisanzwe. Nta na rimwe yararaga atamvugishije kubera ko inkuru zahitaga ku rubuga rw’ikinyamakuru abereye umuyobozi (Umuvugizi), ari jyewe wazikosoraga mbere y’uko zigera ku basomyi. Gasasira yanshubije ko amaze […]

Urujijo ku mwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira

Kuva uyu mwaka watangira ikinyamakuru gisohoka kuri internet UMUVUGIZI.COM kimaze gusohoka gacye cyane ndetse kuva tariki ya 11 Mutarama 2012 nta nyandiko cyari cyongera gusohora. Haravugwa amakuru atandukanye bigateza urujijo, bamwe bati Jean Bosco Gasasira, Umwanditsi Mukuru w’UMUVUGIZI yaguzwe na Leta ya Kigali ndetse ahita anasubira mu Rwanda, abandi bati JB Gasasira yaburiwe irengero yaba […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste