Résultats de la recherche

Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?

Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012. Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu […]

Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur. Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana […]

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze. Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko […]

U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?

Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa. Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere […]

Sgt Nsabagasani Dominic yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo. Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake […]

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y’IMYAKA 50 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA (1962-2012)

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y’ubwigenge bw’igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y’U Rwanda. Mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z’ingenzi zatewe mu kwigobotora ingoma ya cyami-gihake n’iya gikolonize, ndetse tukavuga ibigwi abayobozi b’imena ba Revolisiyo […]

IBIHWIHWISWA HANZE AHA MURI IKI CYUMWERU

-Ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherejwe guhagararira mahoro muri Congo MONUSCO, zerekezaga mu gace ka Uvira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012 ziciye ku butaka bw’u Rwanda, zabujijwe kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya kabiri. Iki gikorwa cyagaragaye nko kwihimura kwa Leta y’u Rwanda kuri MONUSCO kubera ibirego byarezwe u Rwanda ko […]

Rwanda-Congo: Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bagiye muri Congo mu biganiro

Inkuru dukesha urubuga Umuseke aravuga ko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012 nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Barrière i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku […]

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952!

Igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012 cyo kunamira umuvugabutumwa w’umwangirikani ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu 1952 agahambwa i Gahini, ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abagande ndetse n’itorero ry’abangirikani. Ariko iki gikorwa ntabwo icy’ibanze ari ukunamira nyakwigendera gusa, kuko urebye ibihe turimo bya politiki n’umutekano mu karere […]

ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!

Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23. Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure […]

12345

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste