Résultats de la recherche

KAGAME YINJIYE MURI UGANDA NK’UMUJURA W’INKOKO!

Uruzinduko rutunguranye Kagame yakoreye kuri uyu wa Kabiri muri Uganda ruragaragarira benshi nko gusumbirizwa, ukamena urugo rw’umuturanyi, umutezeho kugutabara. Kandi rero ni no mu gihe kuko bigaragara ko uwo munyagitugu azonzwe n’ikirego cyo kuba ari inyuma y’umutwe wa gisirikare M23 wigometse ku butegetsi bwa Leta ya Kongo, mu karere k’Uburasirazuba bw’icyo gihugu. Kwinjira muri Uganda, […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

1.Mu minsi ishize u Rwanda na Congo bitanye ba mwana, Congo iti u Rwanda rufasha M23 naho mu Rwanda nabo bati hari ibimenyetso ko Kabila afasha Ntaganda. Hagati aho Mushikiwacu acishamo akaburana urwandanze ngo za ONGs zose, ONU ngo bose banga u Rwanda bagahora barubeshyera!! 2.Mu kiganiro Kagame ka Rutagambwa yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) […]

GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA:Sylvestre Uwibajije

Ntawakemura burundu ibibazo by’u Rwanda atabanje kubona no kwemera ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 rwikoreye umusaraba w’ibibazo, kandi ingoma zagiye zisimburana nta nimwe yiyemeje kurangiza burundu ikibazo cy’ubutegetsi ariko cyane cyane icy’impunzi zagiye zikurikira ubwicanyi bw’indengakamere bwaranze igihugu cyacu. Twese tuzi neza intandaro z’ ingorane n’amakimbirane byaranze u Rwanda aho bituruka, kandi tuzi […]

Kagame afite mu maboko ye 70% by’ubukungu bw’u Rwanda: Dr Rudasingwa

Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, aho yavuze cyane cyane ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN. Ndetse no ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo. Ikintu cya mbere Dr Rudasingwa yavuze ngo n’uko atajya ata umwanya we akurikira ibyo Perezida Kagame avuga ngo kuko […]

INTAMBARA Y’UBUHANUZI

Ubutumwa bwa Marie Esther Murebwayire Abanyarwanda benshi basanzwe bamenyereye kumva ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, ndetse na Nsabagasani. Bamwe bakavuga ko ubwo buhanuzi cyangwa indagu byasohoye ko nta indi kizongera kuba, ariko abandi bakavuga ko nta kiraba ahubwo ubu aribwo izo ndagu cyangwa ubuhanuzi bigiye gusohora. Muri iyi minsi abantu benshi bumva Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro […]

Ubufaransa buraganahe?

Impamvu ngiye kwihandagaza ngakora iri gereranya ni uko ndi umunyarwanda wumva igifaransa kandi ntarabihisemo. Abafaransa nibo babigennye. Amashuri abanza nsogongeraho. Ayisumbuye nkigamo no muri Kaminuza biba uko. Mu minsi ishize, ubwo abiyamamarizaga kuba Perezida w’Ubufaransa ku nshuro ya mbere, umufaransa umwe arihanukira ati: “ Sarkozy yanga Ubufaransa n’Abafaransa”. Njye aho ndi nti se ko uyu […]

Kamonyi : Umuturage utambaye inkweto ntiyemerewe guhabwa serivisi

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, abahatuye basabwa kwambara inkweto mbere y’uko bajja gusaba serivisi kuri ibyo biro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge avuga ko abaturage bamaze kubigira umuco. Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2012 ubwo umugabo witwa Nyabyenda Lawuriyani w’imyaka 33 y’amavuko uri mu […]

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira?

Padiri KARANGWA Hildebrand nyuma yaho agaragariye mw’itangazamakuru ry’ imbere mu gihugu ndetse n’iryo hanze, ku inkuru yagira iti :  »Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore » . Twifuje kumenya imvo n’imvano y’icyo kibazo twibaza ibibazo byinshi bitandukanye ndetse ni ubuzima bwe muri rusange yari abayeho mbere y’uko iyo nkuru ijya ahabona . Padiri Hildebrand KARANGWA ni muntu ki […]

Padiri Karangwa Hildebrand yaragambaniwe cyangwa yafatiwe mu cyuho?

Amakuru agaragara ku rubuga igihe.com aravuga ko Karangwa Hildebrand, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhina muri Diyosezi ya Kabgayi, yafotowe aryamanye n’umugore witwa Odette Uwamurera, ibi bikaba byarabereye mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw’umusore witwa Ndayishimiye Donatien bakunze kwita Provy kuri ubu uri mu buroko. Amakuru mashya atugeraho aratumenyesha ko Ndayishimiye Donatien usanzwe afitanye […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (PART.2)

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba. Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga […]

123456...16

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste