Résultats de la recherche

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012.

Rishingiye ku ihohoterwa ry’imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n’ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ; Rigarutse by’umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw’ubucamanza, ishyaka ry’IMBERAKURI […]

Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo?

Muri iyi minsi mu nama y’Afrika yunze ubumwe yabereye Addis-Abeba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zagenzura umupaka w’u Rwanda na Congo kandi zikarwanya imitwe y’inyeshyamba ya M23 na FDLR. Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Leta ya Congo mu ijwi ry’abategetsi bayo barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana Raymond […]

Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y’inyeshyamba.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko Leta ya Congo yifuza ko ingabo za MONUSCO ari zo zakoreshwa mu kubaka umutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo. Leta ya Congo kandi ngo […]

Ibiciro ku bitaba telefoni zo hanze byiyongereye

Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012. Ibyo biciro byiyongereye, nyuma y’aho Ikigo cy’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyemeje ko uwitabye telefoni yo […]

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Mu rubanza rwa Leon Mugesera kuwa mbere, nibwo byamenyekanye ko Maitre Donat Mutunzi agomba kuba afitanye ikibazo n’umukiliya we yahoze yunganira mu mategeko Leon Mugesera. Ni nyuma y’uko Leon Mugesera abajije urukiko, kuri uyu wa mbere ubwo yaburanaga, niba uwahoze amwunganira ariwe Me Mutunzi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye ye y’impapuro 240. Kuri uyu wa […]

Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale

Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo aratumenyesha ko inyeshyamba za Mai-Mai Raia Mutomboki, zifatanije na M23 n’ingabo z’u Rwanda zafashe icyicaro cy’akarere ka Walikare muri Kivu y’amajyaruguru. Ubu ngo zikaba zerekeza inzira ya Kisangani. Icyo gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012 mu rukerera, gituma abaturage benshi batuye mu mujyi wa […]

Portia Karegeya mu gihirahiro

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje. Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka […]

Atwara amara ye mu ishashi!

Uyu musore yahoze ari ingabo y’uRwanda yitwa Ndagijimana Abdul w’imyaka 26, abarizwa i Nyabugogo ku muhanda werekeza kuri Gare ariko akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Gitega Akagali ka Kabahizi Umugugudu w’Ubumwe, avuga ko nyuma yo kubura ubufasha bwo kwivuza ategereje urupfu ndetse ubu amaraye ayatwaye mu isashi. Hari icyo twakora ngo tumurengere. […]

Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?

Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012. Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu […]

Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi. Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu […]

12345...23

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste