Résultats de la recherche

Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w’ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by’umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli

ISABUKURU Y’IMYAKA 50 URWANDA RUBAYE REPUBURIKA NDETSE RUNABONYE UBWIGENGE.   Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,   Mwe mwese mwaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza. Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda  twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi […]

Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe!

Ikinamico riragwira ariko iryo FPR ikina umuntu yakwibaza icyo rivuze akakiyoberwa. Impamvu mvuze ibi ni uko taliki 10 mata 2012 ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko rukuru rwa Kigali uwitwa Nsabimana Phocas kugirango ashinje Madame Victoire Ingabire ko yamuhaye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba ariko bisa n’aho uyu mugabo bitamworoheye kubahiriza neza ibyifuzo by’ubucamanza kuko we […]

INKURU IRAMBUYE KU BANDI BASIRIKARI BA FDLR BAKANGURIWE GUSHINJA INGABIRE ARIKO NTIBAGEZWA MU RUKIKO KUBERA KUTABASHA GUFATA AMASOMO UKO BAYIGISHWAGA

Nk’uko nigeze kubagezaho inkuru y’urupfu rw’uwitwa Rugango Dismas umwe mu bigeze gutegurwa kuzashinja Ingabire bikaza kurangira atagejejwe mu rukiko kuko yaje kugaragaraho kuba yarihaye urwego rw’ikiganga atarimo ndetse akaza no kwitaba Imana taliki 23 Mata 2012 atarangije uwo mugambi mubisha wo gutanga inzirakarengane, icyo gihe nababwiye ko nzabagezaho ku buryo bwa vuba andi makuru y’abari […]

Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.

Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye. 1. Mariko Matabaro ni muntu […]

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?

Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.) Indi mikoranire iri hagati y’amashyaka […]

ESE PEREZIDA KAGAME AFITE GUHITAMO?

Iyo umuntu akurikiranye neza aho ibintu bigeze mu Rwanda, asanga Perezida Kagame adafite amahitamo menshi ndetse mu minsi iri imbere bizaba bigoye kurushaho. Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe basa nk’aho basumbirijwe mu mpande zose n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’amahanga asaba ko habaho ubwisanzure muri politiki mu Rwanda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu myaka yashize kubera inyungu z’amahanga […]

Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) irasaba Perezida Kagame kwegura

Ref: RK/12/09/011   Nairobi kuwa 30th Ukuboza 2011   Bwana Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda   Urugwiro Village P O BOX 15 KIGALI- RWANDA   Impamvu: Kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda   Bwana Perezida wa Repubulika,   1-Mu ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari ukuriye ikinyamakuru […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste