Résultats de la recherche

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y’IMYAKA 50 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA (1962-2012)

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y’ubwigenge bw’igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y’U Rwanda. Mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z’ingenzi zatewe mu kwigobotora ingoma ya cyami-gihake n’iya gikolonize, ndetse tukavuga ibigwi abayobozi b’imena ba Revolisiyo […]

RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu igiye gukorera politiki mu Rwanda!

  ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI yateranye kuwa 27 Gicurasi 2012, ifata imyanzuro ikurikira. 1. Ishyaka RDI rirashimira abarwanashyaka baryo bamaze iminsi batanga ibitekerezo ku mbuga za Interneti, hagamijwe kumvikanisha imiterere y’ibibazo byugarije u Rwanda, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame na FPR, bukomeje kwica urubozo abaturage, bubavutsa uburenganzira bwabo […]

Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!

Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire. Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just […]

RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

Netters, Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye […]

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro! Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu […]

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul. Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko […]

RDI Rwanda Rwiza tuje guca politiki ya “Humiriza nkuyobore”

Nyuma y’aho hashyizweho ku mugaragaro inzego z’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA tariki ya 28 Mutarama 2012, twaganiriye na Ismaïl Mbonigaba, akaba ayoboye itsinda ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDI Rwanda Rwiza. Yasubije ibibazo yabajijwe na Marc Matabaro wandika ku rubuga RWIZA News. Marc Matabaro:  - Mwatangira mwibwira abasomyi b’Urubuga RWIZA News, mukanababwira ishyaka ryanyu muri make. Ismaïl Mbonigaba: Murakoze, nitwa Ismaïl Mbonigaba, […]

NGIRE INAMA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU na RDI-Rwanda Rwiza: Ignace Kamanzi

Maze iminsi numvise ko Bwana Faustin Twagiramungu, amaze gushinga ishyaka rya politiki. Njye nk’umuntu wari mu ishyaka MDR rikibyutswa na Bwana Twagiramungu n’abandi muri 1991 nifuje kuba namugira inama.Izo nama azikurikije ntabwo byatinda ingoma y’igitugu ya Perezida Kagame yahirima ntashiti. Izo nama n’izi: Gusaba imbabazi: Aha munyumve neza, ntabwo ari ukugenda ngo yemere ibyaha atakoze […]

Ntabwo nzasaba imbabazi: Twagiramungu Faustin

Twagiramungu Faustin Icyitonderwa: Numara gusoma iyi nkuru wumve n’ikiganiro cya F.twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza, hasi kuri Youtube ! http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=pBKExPbG0bU#! Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye kwinjira mu kibuga.  Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru mushya wa RDI RWANDA RWIZA, bwana MBONIMPA Jean Marie, taliki ya 28 Mutarama 2012, ndibwira ko igihe kigeze cyo kwitegereza neza […]

”ABASHYIGIKIYE KAGAME NIBATAMUGIRA INAMA BAZAREGWA UBUFATANYACYAHA”: Jean Damascène MUNYAMPETA, wa PDP-IMANZI

par Rwanda Rwiza, mardi 29 novembre 2011, 19:22 Twaganiriye  ni Ishyaka PDP-IMANZI rya Déogratias MUSHAYIDI, akaba ubu afungiye mu Rwanda. RWANDA RWIZA: Mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu PDP-Imanzi, byaba bisobanura iki mu magambo arambuye y’ikinyarwanda? Muri make mwatubwira imigambi ishyaka ryanyu rifite n’intego rishaka kugeraho?   MUNYAMPETA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka PDP-IMANZI   MUNYAMPETA J.D: Nitwa Munyampeta Jean […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste