Résultats de la recherche

Muri gereza ya Gitarama abafungwa 7 ngo nibo bamaze kwitaba Imana bazira ibiryo bishya leta ya KIGALI isigaye ibagaburira.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize leta ya FPR yatangiye igikorwa cyo kugaburira abafungwa ibiryo yise ibyo “mu ruganda”. Muri gereza zatangiriweho harimo na Gereza ya Gitarama, ariko nkuko amakuru ahaturuka abyemeza ngo kuva batangira kurya ibyo biryo ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2012 kugeza uyu munsi tariki ya 17 ngo ibyo […]

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ibijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU Kuva mu minsi ishize, amakamyo ava mu Rwanda arakuranwa mu gutunda ibigori byari bigenewe gutunga imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda abijyana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ahabera imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe w’ingabo za M23 zayigometseho. Ibi bigori bigenewe […]

PEREZIDA PAUL KAGAME AKOMEJE KWIVANGA MU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI

Uyu munsi tariki 19 Kamena 2012, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho akorera muri Village Urugwiro. Bamubajije ibibazo bitandukanye ariko bibanze cyane ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umukuru w’inyeshyamba zahoze ari iza CNDP ubu zikaba zisigaye zitwa Mouvement du 23 Mars (M23). N’ubwo Umukuru w’igihugu yakomeje […]

Abayobozi ba FDU-Inkingi basuye imfungwa za politiki muri gereza ya Mpanga

Taliki 15 Kamena 2012, bamwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi basuye imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya Mpanga iri ku musozi wa Mpanga, mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Abo bayobozi basuye izo mfungwa za politiki ni Visi Perezida wa FDU Twagirimana Boniface hamwe n’umuyobozi w’iryo shyaka mu Mujyi wa Kigali Ntavuka […]

ISHYAKA PDP-IMANZI RIRATABARIZA UMUYOBOZI WARYO BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI.

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa rikabije ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bukomeje gukorera umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI muri gereza ya Mpanga aho yimuriwe kuva ku itariki ya 26 Mata 2012. Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose, abanyamahanga cyane cyane inshuti z’ishyaka PDP-IMANZI n’iza Bwana Déogratias MUSHAYIDI by’umwihariko ko kuva […]

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

1. Hari amakuru avuga ko impamvu ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda rwimuye umunyapolitiki Déogratias Mushayidi rukamuvana muri Gereza ya Kigali rukamujyana muri Gereza ya Mpanga. Icyo gikorwa ngo kigamije gutatanya imfungwa za politiki kubera ko ngo hari amakuru bari babonye avuga ko ngo hari abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye Lt Gen Kayumba bashakaga gutera Gereza ya […]

Maître Bernard Ntaganda amaze gukatirwa imyaka 4 n’urukiko rukuru!

Inkuru dukesha urubuga igihe.com, aravuga ko Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwa Maître Ntanganda Bernard ku bw’ibyaha yaregwaga birimo kuvutsa igihugu umudendezo n’abo bafatanyije, gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda. Maître Ntaganda ntabwo yabonetse mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka ine. […]

”IGIHE NTACYO KIVUZE IYO UMUNTU AHARANIRA KUGERA KU CYO YIYEMEJE”:Victorie Ingabire Umuhoza

Tariki ya 27 Mutarama 2012, mu kiganiro Jennifer Fierberg yagiranye na Alice MUHIRWA, Umubitsi w’ishyaka FDI-Inkingi, yamusobanuriye uko ibihe bya politiki bimeze mu Rwanda ahereye ku byo yabonye nk’umuntu uri mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Arasobanura kandi inzira ikomeye acamo mu gufasha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ubu ugiye gutangira umwaka wa kabiri ari […]

Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) irasaba Perezida Kagame kwegura

Ref: RK/12/09/011   Nairobi kuwa 30th Ukuboza 2011   Bwana Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda   Urugwiro Village P O BOX 15 KIGALI- RWANDA   Impamvu: Kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda   Bwana Perezida wa Repubulika,   1-Mu ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari ukuriye ikinyamakuru […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste