Résultats de la recherche

INTAMBARA Y’UBUHANUZI

Ubutumwa bwa Marie Esther Murebwayire Abanyarwanda benshi basanzwe bamenyereye kumva ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, ndetse na Nsabagasani. Bamwe bakavuga ko ubwo buhanuzi cyangwa indagu byasohoye ko nta indi kizongera kuba, ariko abandi bakavuga ko nta kiraba ahubwo ubu aribwo izo ndagu cyangwa ubuhanuzi bigiye gusohora. Muri iyi minsi abantu benshi bumva Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro […]

« Izi mbabazi za Ingabire zifite ishingiro »: Amiel Nkuliza

Izi mbabazi za Ingabire zifite ishingiro, ahubwo iyo azisaba kare akajya kwirebera abana, byari kumufasha. Abanyapolitiki bashaka kurengera inyungu zabo bwite, bavuga ko, muri iyi baruwa ya Ingabire, nta mbabazi ngo zirimo. Imbabazi zirimo, ahubwo ni uko uwo azisaba, aruhije kuzitanga. Aba bavuga ko mu ibaruwa ya Ingabire nta mbabazi yatsemo, ni abashaka kumuca intege […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

Ngarambe wo mu Runana afungiwe muri Gereza ya Kimironko azira gukoresha sheki y’impimbano.

Rugwiza Eugene uzwi mu ikinamico Urunana ku izina rya Ngarambe, afungiwe muri Gereza ya Kimironko aho akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano. Aganira n’umunyamakuru Henri Jado Uwihanganye wo mu kiganiro Ten Super Star gica kuri Radio 10, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukurarinda yemeje aya makuru aho yasobanuye ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukoresha sheki y’impimbano.Alain […]

Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel

Amakuru aturuka kuri gereza ya Kimironko aravuga ko umutangabuhamya cg umutangamakuru wa Madame Ingabire, Lt. Col. Habimana Michel alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR , yasohowe muri iyo gereza akagirirwa nabi bikomeye akubitwa anacunaguzwa ku buryo kuva ibyo byaba atigeze yongera kugaragara muri iyo gereza. Ikizwi ni uko bamusohora yabwiye abandi bafungwa ko […]

Madame Victoire Ingabire arasabirwa gufungwa burundu n’ubushinjacyaha!

Nk’uko nakomeje kubagezaho imiburanishirize y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire aribyo nakunze kwita urubanza rwa Kagame na Ingabire rwageze aho rugasigara rwitwa urwa Kagame gusa kuko Ingabire yaruvuyemo abamushinjura bamaze guterwa ubwoba, ejo taliki 24 Mata 2012 ikinamico yarakomeje aho ijambo risa n’iryihariwe n’ubuhimbabyaha aribwo bushinjabyaha butagize icyo buvuga gishya uretse gusubiramo ibyo bwagiye buvuga ko Ingabire […]

Ijambo Madame Victoire Ingabire yavuze ahagarika kuburana

Ku itariki ya 16 Mata 2012, Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko ahagaritse kuburana kubera ko abona ubutabera bubogamye.Yavuze ko  icyizere yari afite cy’uko ashobora kubona ubutabera n’ubwo cyari gicye cyose cyayoyotse. Nyirabayazana n’ibikorwa byakorewe uwatangaga amakuru mu rukiko (Urukiko rwanze ko atanga ubuhamya) witwa Lt Col […]

NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW’UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N’ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA

  Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n’uruhande rw’abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n’imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe […]

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W’UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA

Uyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye […]

”IGIHE NTACYO KIVUZE IYO UMUNTU AHARANIRA KUGERA KU CYO YIYEMEJE”:Victorie Ingabire Umuhoza

Tariki ya 27 Mutarama 2012, mu kiganiro Jennifer Fierberg yagiranye na Alice MUHIRWA, Umubitsi w’ishyaka FDI-Inkingi, yamusobanuriye uko ibihe bya politiki bimeze mu Rwanda ahereye ku byo yabonye nk’umuntu uri mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Arasobanura kandi inzira ikomeye acamo mu gufasha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ubu ugiye gutangira umwaka wa kabiri ari […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste