Résultats de la recherche

Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda

Amakuru atangazwa n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP aravuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye agace ka Mushaki, muri Masisi kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012, aho bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bya Gen Bosco Ntaganda. Abasirikare bakuru babiri b’ingabo za Congo (FARDC) babwiye AFP ko ingabo za Congo zasubiranye Mushaki ariko ntabwo bagize […]

RDC : Pourquoi le Nord-Kivu s’enflamme de nouveau

Depuis plusieurs semaines, l’armée congolaise affronte les mutins proches de Bosco Ntaganda, un ex-rebelle recherché par la Cour pénale internationale (CPI). Après avoir longtemps protégé Ntaganda, Joseph Kabila semble maintenant décidé à l’arrêter, au risque de relancer la guerre dans les Kivu. Pierre Jacquemot, chercheur associé à l’IRIS, nous explique pourquoi la violence persiste dans […]

Ikibazo cya Gen Ntaganda mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi!

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuwa kane tariki 03 Gicurasi nyuma yo guterana, katangaje ko gahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ikibazo cya Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Mbere y’uko gafata imyanzuro ikarishye, aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 gusa, kasabye ihagarikwa ry’ako kanya ry’imirwano ku mitwe yitwaje intwaro iyobowe na […]

Perezida Kagame yahaye ikiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique

Perezida Kagame yahaye ikiganiro Jeune Afrique, icyo kinyamakuru kizwi kuba gikunze kubogamira ku banyagitugu kuva kera ku buryo hari n’abemeza ko abo banyagitugu bacyishyura amafaranga kugira ngo kibavuge neza. Inkuru dukesha urubuga igihe.com rubogamiye ku butegetsi bw’i Kigali, urwo rubuga ruravuga kuri icyo kiganiro  » Mu Rwanda ntihashobora kuba kudeta nk’iyo muri Mali ». Ibyo ni […]

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO

Inkuru dukesha BBC, iravuga ko mu burasirazuba bwa Congo, ibihumbi by’abasiviri byarimo guhunga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, kubera imirwano yari ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo zishyigikiye Gen Bosco Ntaganda wigometse nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje ko agomba gufatwa gashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Izo ngabo zigometse […]

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

1. Hari amakuru avuga ko impamvu ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda rwimuye umunyapolitiki Déogratias Mushayidi rukamuvana muri Gereza ya Kigali rukamujyana muri Gereza ya Mpanga. Icyo gikorwa ngo kigamije gutatanya imfungwa za politiki kubera ko ngo hari amakuru bari babonye avuga ko ngo hari abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye Lt Gen Kayumba bashakaga gutera Gereza ya […]

UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA.

Umuvugizi w’Urugaga Ruharanira Démocratie no Kubohoza u Rwanda (FDLR), Bwana La Forge Fils Bazeye yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Simeon Musengimana wa Radio Ijwi rya Rubanda. Bwana La Forge Fils Bazeye yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR, asobanura ko FDLR yabayeho kubera ko Ingabo za Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame zateye mu nkambi zo muri Congo (ikitwa […]

”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo kiganiro yagitanze ageze muri Amerika nyuma y’urugendo yari amazemo ukwezi n’igice mu bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Danmark, Sweden, Luxembourg.. Yabwiye umunyamakuru wa Radio Itahuka muri make uko urugendo rwagenze ndetse baganira no ku bindi bibazo […]

Imikoranire ya Viktor BOUT na Perezida Kagame mu myaka yashize ishobora kudasiga Leta ya FPR amahoro!

Viktor Anatolyevich Bout ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, yahoze ari umupilote mu ngabo z’Uburusiya akaba na maneko mu kigo cy’ubutasi cya KGB. Ku itariki ya 5 Mata 2012 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika azira iterabwoba (kuba yarashatse kujya mu gikorwa cyo kugurisha intwaro zashoboraga guhitana abaturage b’Amerika.) […]

Zimwe mu ngabo zahoze ari iza CNDP zavuye mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC)

Amakuru atugeraho ava mu ntara za Kivu zombi, aravuga ko abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda bavuye mu ngabo za Congo (FARDC), abasirikare bivumbuye n’abari muri Kivu y’amajyaruguru, cyane cyane mu duce twa Rutshuru, Masisi, Kitchanga na Katale. Bamwe mu bari hafi ya Perezidansi ya Congo, bavuga ko uko kwivumbura kw’abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda, kuje […]

123456

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste