Résultats de la recherche

Sgt Nsabagasani Dominic yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo. Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake […]

Twitegure Ubwigenge Tuzirikana

Umwaka ushyize ubwo muri Uganda biteguraga kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge nari muri icyo gihugu. Nagize amahirwe mba ndi kumwe n’abasore biga muri University maze nkurikirana aho bajyaga impaka bemeza ko abaharaniye ubwigenge muri ibihugu byacu bakoze amakosa kuko byasubije inyuma ibihugu byacu. Bemezaga ko abaharaniye ubwigenge baharaniraga inyungu zabo gusa maze batuvutsa umuvuduko w’iterambere wari […]

Ubufaransa buraganahe?

Impamvu ngiye kwihandagaza ngakora iri gereranya ni uko ndi umunyarwanda wumva igifaransa kandi ntarabihisemo. Abafaransa nibo babigennye. Amashuri abanza nsogongeraho. Ayisumbuye nkigamo no muri Kaminuza biba uko. Mu minsi ishize, ubwo abiyamamarizaga kuba Perezida w’Ubufaransa ku nshuro ya mbere, umufaransa umwe arihanukira ati: “ Sarkozy yanga Ubufaransa n’Abafaransa”. Njye aho ndi nti se ko uyu […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

MAJOR CGSC ALOYS NTABAKUZE yakatiwe imyaka 35

Amakuru dukesha Agence Hirondelle, aravuga ko kuri uyu wa kabili tariki ya 8 Gicurasi 2012, Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR/ICTR) rwagabanyirije igihano Major CGSC Aloys Ntabakuze wahoze ategeka Bataillon Paracommando mu Nzirabwoba (Les Forces Armées Rwandaises). Nk’uko byatangajwe n’umucamanza Theodor Meron, urwo rugereko rwakuyeho igihano cyo gufungwa burundu gisimbuzwa […]

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro! Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu […]

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul. Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko […]

IYO PEREZIDA HABYALIMANA ABA AKIRIHO ABA YUJUJE IMYAKA 75

Inkomoko ya Perezida Juvénal Habyalimana Juvénal Habyarimana ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyungura, cya Mateke. Ni […]

Ministre Karugarama yinyuraguyemo!

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama yagiranye n’ikinyamakuru “The Chronicles”, yasobanuye ku bibazo byinshi bijyanye n’ubutabera bw’uRwanda ndetse n’ibijyanye n’uko buvugwa mu mahanga. Mu byibanzweho cyane muri iki kiganiro harimo kuba u Rwanda rutarahwemye kuvugwa na benshi, ku bijyanye n’uburyo ubutabera bwarwo bwaba butigenga, yagarutse kandi ku mpapuro mpuzamahanga zita muri yombi […]

RDI Rwanda Rwiza tuje guca politiki ya “Humiriza nkuyobore”

Nyuma y’aho hashyizweho ku mugaragaro inzego z’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA tariki ya 28 Mutarama 2012, twaganiriye na Ismaïl Mbonigaba, akaba ayoboye itsinda ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDI Rwanda Rwiza. Yasubije ibibazo yabajijwe na Marc Matabaro wandika ku rubuga RWIZA News. Marc Matabaro:  - Mwatangira mwibwira abasomyi b’Urubuga RWIZA News, mukanababwira ishyaka ryanyu muri make. Ismaïl Mbonigaba: Murakoze, nitwa Ismaïl Mbonigaba, […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste