ISHYAKA PDP-IMANZI RIRATABARIZA UMUYOBOZI WARYO BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI.
Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa rikabije ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bukomeje gukorera umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI muri gereza ya Mpanga aho yimuriwe kuva ku itariki ya 26 Mata 2012. Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose, abanyamahanga cyane cyane inshuti z’ishyaka PDP-IMANZI n’iza Bwana Déogratias MUSHAYIDI by’umwihariko ko kuva […]