Résultats de la recherche

Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur. Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana […]

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose. […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa […]

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko […]

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi

General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru. General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa. Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta […]

Amnistie Internationale irarega iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI) iyica rubozo.

Amakuru dukesha BBC Gahuza-Miryango aratumenyesha ko umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnistie Internationale uherutse gusohora icyegeranyo ku bikorwa by’iyica rubozo bikorwa n’inzego z’iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI). Nk’uko BBC ikomeza ibivuga ngo abantu barimo n’abasiviri bafungirwa mu buroko bwa gisirikare bagakorerwa ibikorwa by’iyicwa rubozo kugira ngo babakuremo amakuru. BBC yavuganye n’umwe mu bashinzwe Afrika muri […]

Leta y’u Rwanda ikabije kuniga itangazamakuru

Muri iyi minsi dusoma amakuru ku mbuga zitanga amakuru zo mu Rwanda, ku munsi ukurikiyeho ya makuru twajya kuyareba tukayabura. Bisobanuye ko hari amategeko aba yatanzwe ngo izo nkuru zikurwe ku mbuga. Igiteye inkeke n’uko ari inkuru ziba zijyanye n’ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda babamo, Leta iba igamije guhisha kugira ngo ikomeze ibeshye ko ibintu byose ari […]

Ese Pierre Céléstin Rwigema yabaye umunyamuryango wa FPR ryari?

Mu makuru ya BBC Gahuza Miryango, yo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi 2012, havuzwe ko abashingamateka n’abakenguzamateka bo mu Rwanda barimo kwitegura gutora abazahagararira u Rwanda mu nteko y’abashingamateka b’Afrika y’uburasirazuba. The East African Legislative Assembly (EALA) Mu bakandida b’umuryango wa FPR harimo Bwana Pierre Céléstin Rwigema, wigeze kuba Ministre w’Intebe hagati […]

UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA

Nyuma y’aho hatangajwe amakuru y’umusore wo muri Rubavu witwa Sadiki Mutabazi witwitse na lisansi kubera ko Inkeragutabara na Local Defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga n’amafaranga yari afite, ubu tumaze kubona amakuru y’uko uwo musore wari ufite imyaka 18 yitabye Imana. Akimara kwitwika ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2012 yajyanywe mu bitaro bya Rubavu, […]

Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika

Mu Karere ka Rubavu, umusore Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 yaritwitse akoresheje lisansi nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga (ubunyobwa, bombo, ibisuguti n’amagi yacuruzaga hamwe n’amafaranga arenga ibihumbi 300) n’Inkeragutabara hamwe na Local defense. Mutabazi ni imfubyi yashakaga kurundanya udufaranga agakorera uruhushya rwo gutwara imodoka. Uyu musore Mutabazi Sadiki ni uwo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste