Résultats de la recherche

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012.

Rishingiye ku ihohoterwa ry’imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n’ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ; Rigarutse by’umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw’ubucamanza, ishyaka ry’IMBERAKURI […]

Madame Mukabunani arashaka kurega mu nkiko abayobozi ba PS Imberakuri nyayo!

Ubutegetsi bwa FPR bwifashishije Madame Christine Mukabunani wabohoje ishyaka PS Imberakuru rya Me Bernard Ntaganda ubu ufunze burashaka kurimburana n’imizi iryo shyaka. Amakuru dukesha abarwanashyaka ba PS Imberakuri aravuga ko ubu hari igikorwa kirimo gutegurwa n’ubutegetsi bwa FPR cyo gusenya burundu ishyaka PS Imberakuri nyaryo hagasigara Madame Christine Mukabunani n’abambari be. Ngo kubera amatangazo menshi […]

IMYAKA ISHIZE ARI IBIRI UMUYOBOZI W’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA ARI MU GIHOME AZIRA GUSA KUTAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI BWA FPR INKOTANYI.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda, Uyu munsi wa 24 Kamena 2012, ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ni umunsi ukomeye mu mateka y’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza (PS IMBERAKURI) ndetse n’amashyaka FDU Inkingi na Green Party. Ni umunsi abanyarwanda twese n’inshuti z’u Rwanda, twibukaho urugendo rwo guharanira demukarasi mu Rwanda rwari rwateguwe n’ishyaka […]

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21

Kuri uyu wa kane taliki 7 Kamena 2012, umurwanashyaka wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Bwana Eric Nshimyumuremyi unakuriye iryo shyaka mu Karere ka Kicukiro yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 21. Ibi bikaba byarabereye mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo. Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kivuga ko […]

Terror and Persecution Continue in Rwanda

The Rwandan Dream Initiative L’Initiative du Rêve rwandais RDI-Rwanda Rwiza Terror and Persecution Continue in Rwanda Quebec, April 30th, 2012-Ten leaders and partisans of Parti socialiste (PS-Imberakuri) were arrested on April 29th, 2012 in Kigali and are currently detained at Nyamirambo Police station. They are being charged with the now overplayed and trivialized crimes of […]

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABAZA!

  ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 10/P.S.IMB/012 Nk’uko twatangiye kubibamenyesha kuva ejo kuwa 29/04/2012, igipolisi cya leta ya Kigali cyagabye igitero mu rugo rwa Me Bernard NTAGANDA, Umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza. Ibyo bikaba byabaye mu gihe abayobozi b’ishyaka mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’umujyi wa Kigali bari bagiye gusura no gufata mu mugongo […]

Turatabariza abayoboke ba PS Imberakuri

Bavandimwe, Amakuru aturutse i Kigali aratumenyesha ko uyu munsi kucyumweru tariki ya 29 mata 2012 mu gica munsi, Police y’igihugu yateye urugo rwa Président wa PS-IMBERAKURI Me NTAGANDA Bernard ubu ikaba yarugose. Abagize Comité Nyobozi na Comité y’umugi wa Kigali ba PS-IMBERAKURI bari bagiye gusura umubyeyi wa Me Ntaganda Bernard kugira ngo bifatanye nawe nyuma […]

Ishyaka PS Imberakuri riramagana ikatirwa rya Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 09/P.S.IMB/012 Nyuma yuko urukiko rw’ikirenga rushimangiye icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kigali cyo gufunga umuyobozi w’ishyaka Me Bernard NTAGANDA imyaka ine, ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda,incuti z’u Rwanda n’ Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira: – Kuri uyu wa Gatanu kuwa 27/04/2012 nibwo urukiko rw’ikirenga rwashimangiye icyemezo urukiko rukuru rwa Kigali rwari […]

AMASHYAKA PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI ARATABARIZA ABAYOBOZI BAYO BA BWANA NTAGANDA BERNARD NA MUSHAYIDI DEOGRATIAS.

Amakuru aturuka muri Gereza nkuru ya Kigali izwi kw’izina rya 1930 ateye agahinda aravuga ko abayobozi ba amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI bari gutotezwa no gukubitwa. Ubuyobozi bukuru bwa gereza bufatabyije na CID na DMI bwazindukiye mu cyumba abayobozi bombi Me Ntaganda Bernard na Mushayidi Déogratias bacumbikiwemo, babasaba kubakurikira n’ibintu byabo byose, biboneka ko bashaka kubimura. […]

PS Imberakuri ntabwo yishimiye ko imfungwa zibuzwa gukora imyitozo ngororamubiri

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 08/P.S.IMB/012 Nyuma yuko imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Kigali zigejeje ku nzego zose zifite amagereza mu nshingano zazo ikibazo zifite cyo kudahabwa uburenganzira bwo gukora imyitozo ngororangingo hakaba hashize umwaka kizwi n’inzego zose zishinzwe amagereza, ariko imfungwa zikaba zarabuze cyivugira. Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rihangayikishijwe cyane n’iyicwa rubozo rikomeje […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste