Résultats de la recherche

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri. Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga. N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka […]

Ibihwihwiswa: Aho inzovu ebyiri zirwaniye ni ubwatsi bubabara

Abenshi mwumvise inkuru y’umunyamakuru w’ikinyamakuru The Chronicles Idriss Gasana Byiringiro, Police kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 yemeje ko imufunze kubera guhimba ibinyoma bikomeye no kujijisha inzego z’umutekano. Nawe ubwe ngo arabyivugira aho agira ati: “ nagize amatsiko nshaka kureba niba ibyo amaraporo y’imiryango mpuzamahanga avuga ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ari […]

Ibiciro ku bitaba telefoni zo hanze byiyongereye

Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012. Ibyo biciro byiyongereye, nyuma y’aho Ikigo cy’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyemeje ko uwitabye telefoni yo […]

Urubanza ku kirego cyatanzwe na Victoire Ingabire kw’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rwakomeje

Mu rubanza Victoire Ingabire Umuhoza yarezemo leta ya Kagame ko itubahiriza amategeko aho yaregeye ko itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside rivuguruza itegeko nshinga, uyu munsi ku italiki 19/7/2012 mu ma saa tatu z’amanywa rwakomeje humvwa impamvu ikirego cyongeye gutangwa nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwangaga ikirego bwa mbere ruvuga ko cyatanzwe mu buryo budakurikije amategeko. […]

Portia Karegeya mu gihirahiro

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje. Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka […]

Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?

Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012. Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu […]

Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse

Nk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana. Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga […]

Major Micombero ati: Kagame yagize uruhare mu rupfu rwa Rwigema!

RADIO ITAHUKA YAVUGANYE NA MAJOR JEAN MARIE MICOMBERO, MU KIGANIRO YAGIRANYE NA RADIO ITAHUKA YASONANUYE UBURYO IGISIRIKARE CY’U RWANDA KITUBAHIRIZA UMURONGO CYAKAGOMBYE KUGENDERAHO, AGARAGAZA UBURYO ICYO GISIRIKARE KITAGENDERA KU MATEGEKO NA GATO, AHUBWO ARI IGISIRIKARE CYA PAUL KAGAME HAMWE N’AGATSIKO KE KAYOBOWE NA JACK NZIZA. MAJOR JEAN MARIE MICOMBERO AKABA ARI IMPUNZI Y’UMUNYARWANDA IBA MUGIHUGU […]

Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w’ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by’umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli

ISABUKURU Y’IMYAKA 50 URWANDA RUBAYE REPUBURIKA NDETSE RUNABONYE UBWIGENGE.   Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,   Mwe mwese mwaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza. Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda  twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi […]

IBIHWIHWISWA HANZE AHA MURI IKI CYUMWERU

-Ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherejwe guhagararira mahoro muri Congo MONUSCO, zerekezaga mu gace ka Uvira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012 ziciye ku butaka bw’u Rwanda, zabujijwe kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya kabiri. Iki gikorwa cyagaragaye nko kwihimura kwa Leta y’u Rwanda kuri MONUSCO kubera ibirego byarezwe u Rwanda ko […]

12345...7

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste