Résultats de la recherche

”Madame Victoire Ingabire ntabwo yagombaga kwemera kuburana”: Evode Uwizeyimana

Nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, atangaje ko ahagaritse kuburana ndetse agasezerera n’abamwunganiraga mu rubanza kubera ko abona ubutabera bw’u Rwanda butigenga, abantu benshi barimo n’abanyamategeko bagize icyo babivigaho. Evode Uwizeyimana umwe mu banyamategeko w’Umunyarwanda uba muri Canada akaba yarigeze no kuba umucamanza mu Rwanda, yagize icyo […]

IMIKINO YA LETA Y’U RWANDA IGAMIJE IKI?

Muri Mutarama uyu mwaka habayeho gufungirwa mu ngo zabo abasirikare bakuru aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza, baregwaga ibikorwa byo kutitwara neza no gukora ibikorwa by’ubucuruzi butemewe bafatanije n’abasiviri muri Congo. Nyuma havuzwe byinshi birimo ko abo basirikare bakuru bajyanywe gufungirwa ahantu hatazwi n’ibindi. Amakuru […]

NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW’UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N’ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA

  Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n’uruhande rw’abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n’imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe […]

Abahutu n’abatutsi bibukiye hamwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, nyuma y’igitambo cya misa cyaturiwe ahitwa Uccle mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, abantu bakabakaba 200, bagizwe n’abatutsi n’abahutu bahuriye muri Salle iri mu gace ka Le Woluwé Saint Lambert. Abafashe amagambo kuri uwo munsi bagaragaje akamaro y’igikorwa cyateguwe n’imitwe ya politiki RNC na FDU-Inkingi cyo […]

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W’UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA

Uyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye […]

”Ntabwo nigeze mba icyitso”: Général Emmanuel Habyalimana

Mu myigaragambyo ndetse n’umuhango wo kwibuka byabereye i Paris, aho abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bari bahuye ngo bibuke abanyarwanda b’amoko yose bapfuye mu byago u Rwanda rwaciyemo ndetse n’abakomeje gupfa kugeza ubu, kwibuka umunsi indege yari itwaye Perezida Habyalimana yarasiweho kuko ifatwa nk’imbarutso y’ibyakurikiyeho, gusaba ko habaho ubutabera no kwibuka kuri bose […]

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?

Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.) Indi mikoranire iri hagati y’amashyaka […]

« Twahisemo ibirango bisa n’iby’abakurambere bacu kugira ngo amateka yacu adasibanganywa » : Albert RUKERANTARE, Umukuru wa MRP.

Nyuma y’ishingwa ry’ishyaka MRP, Urubuga Rwiza News rwashatse abayobozi b’iryo shyaka ngo batumare amatsiko ku bijyanye n’iryo shyaka rishya. Marc Matabaro yashoboye kugirana ikiganiro na Bwana Albert Rukerantare, umuyobozi w’ishyaka MRP. Mushobora gutangira mwibwira abasomyi bacu, n’inshingano mufite mu ishyaka ryanyu? Nitwa Albert RUKERANTARE ndi umuyobozi mukuru w’ishyaka, nkaba ntuye mu gihugu cy’u Bubiligi aho […]

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA

Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateranye kuwa 1 Mata 2012, ifata imyanzuro ikurikira :   1.RDI ishimiye abayobozi b’amashyirahamwe n’ab’amashyaka yose akomeje gutegurana ubwitange n’umurava imyigaragambyo mvuguruza-kinyoma izabera i Paris kuwa gatanu tariki ya 6 Mata 2012. By’umwihariko, Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Viyane, umuyobozi w’ishyirahamwe COVIGLA na Bwana Matata Yozefu, uyobora ishyirahamwe CLIIR, bashimiwe ibikorwa binyuranye […]

TUZAGUMA MURI URU KUGEZA RYARI?

Ntababeshye njye ndarambiwe, muti kuki? Ndambiwe ibinyoma no kwirirwa abanyarwanda babeshyana bavuga ibyo batemera cyangwa bashaka gufata abandi banyarwanda nk’ibicucu cyangwa abantu bafite ubwenge buke ngo barashaka demokarasi. Maze iminsi niga imikorere y’amashyaka atandukanye ndetse nagerageza kwiga ku banyapolitiki bayarimo. Icyo nashoboye kubona n’uko ntaho tugana mu gihe hari imikorere nk’iyo mbona abantu bafite kuri […]

1...34567...13

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste