Résultats de la recherche

Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame

Muri iki cyumweru gishize twumvise amakuru y’ukuntu Urukiko rw’umuryango w’Abibumbye rwahamije icyaha Bwana Charles Taylor wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone bigera kuri 11, ariko urukiko rwashoboye kumuhamya ibyaha 8 gusa. Charles Taylor ibyo byaha yarabihakanye anavuga ko atigeze akandagira muri Sierre Leone. Kagame […]

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

1. Hari amakuru avuga ko impamvu ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda rwimuye umunyapolitiki Déogratias Mushayidi rukamuvana muri Gereza ya Kigali rukamujyana muri Gereza ya Mpanga. Icyo gikorwa ngo kigamije gutatanya imfungwa za politiki kubera ko ngo hari amakuru bari babonye avuga ko ngo hari abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye Lt Gen Kayumba bashakaga gutera Gereza ya […]

”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo kiganiro yagitanze ageze muri Amerika nyuma y’urugendo yari amazemo ukwezi n’igice mu bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Danmark, Sweden, Luxembourg.. Yabwiye umunyamakuru wa Radio Itahuka muri make uko urugendo rwagenze ndetse baganira no ku bindi bibazo […]

Niba Kagame ari umubyeyi yagombye kwibuka ko na Ingabire nawe ari umubyeyi

  Ariko rwose Paul Kagame wakwibutse ko nawe uri umuntu ukora amakosa akanakora ibyiza! Niba Ingabire yaravuze ibibi ukora si ukuvuga ko akwanga ahubwo ashaka ko byakosorwa. Ubu koko uramufunze ubuzima bwe bwose! Harya wowe uzamara imyaka ingahe kuri iyi si? Nibyo Ingabire ni umuhutukazi ukaba umututsi ariko mwese muri abanyarwanda mukaba n’ababyeyi… Reka gukora […]

FPR MU MUKINO WA SINABYAYE: INGABIRE YASABIWE GUFUNGWA UBUZIMA BWE BWOSE!

Mu rubanza Kagame aburana na Ingabire ariko rukaza gusigaramo Ingabire wenyine byaragaragaye ko Kagame na FPR bakinnye umukino wa sinabyaye. Aha nkaba ntashaka kuvuga ko bagombaga kugirira Ingabire impuhwe ahubwo ni ukuvuga ko bakinnye umukino batazi tekiniki bituma bakora amakosa menshi ndetse basa n’abapfundikiye urubanza bakiyakora. Uyu munsi taliki 25 Mata 2012 nibwo ubuhimbabyaha bwasabiye […]

Gahunda yo gukingira ikibaba abanyereza ibya rubanda irakomeje.

Mu gihe cyatambutse havuzwe ikibazo cya miliyari zisaga 20 zaburiwe irengero nkuko byari byatangajwe n’ubugenzuzi bukuru bw’umutungo wa leta nkuko byari byatangajwe muri raporo bwari bwakoze muri 1/3 cyaho bwagombaga kugenzura hose ariko bikaba bitarakunze ngo kubera ubushobozi buke n’impuguke zidahagije. Icyo gihe abari babaye ku isonga barimo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Musoni […]

Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.

Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye. 1. Mariko Matabaro ni muntu […]

Urubanza rwa Madame Ingabire rwakomeje adahari

Uyu munsi taliki 23 Mata 2012 urubanza rwa Kagame na Ingabire rwakomeje nk’uko urukiko rwabifashemo umwanzuro ko urubanza ruzakomeza Ingabire ntahatirwe kuruzamo ndetse ntanashakirwe umwunganizi kugirango ahagararire inyungu za Ingabire nk’uko byari byasabwe n’ubushinjabyaha. Iki cyemezo ariko urukiko rukaba rwaragifashe nyuma y’uko umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga abonaniye na Kagame taliki 17 Mata 2012 mu gihe […]

Twibuke abiciwe i Byumba

Nyuma y’isohoka mu mijyi wa Byumba kw’Ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) n’ifatwa ry’umujyi wa Byumba n’uduce tuhegereye n’ingabo za FPR, habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasiviri bukozwe n’ingabo za FPR ahantu hatandukanye, ariko aho byari birenze ukwemera ni muri stade ya Byumba. Hari ku itariki ya 23 Mata 1994, ku itegeko rya Général Major Paul […]

Dr Théogène RUDASINGWA yahaye ubuhamya umucamanza TREVIDIC

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mata 2012, Dr. Theogene Rudasingwa yahaye ubuhamya umucamanza Trévidic i Paris mu Bufaransa mu gihe kirenze amasaha 6. Muri ubwo buhamya yavuze ibyo azi ku iraswa tariki ya 6 Mata 1994 ry’indege ry’indege yari itwaye Perezida HABYALIMANA n’abo bari kumwe aribo: Perezida Cyprien NTARYAMIRA w’u BURUNDI, Gen Major […]

123456...13

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste