Résultats de la recherche

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) banze gutanga urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura!

Amakuru dukesha Radio RFI y’abafaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2012, aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) Bwana Luis Moreno Ocampo, atazashobora gukurikirana vuba aha Général Major IG Sylvestre Mudacumura, umugaba mukuru wa FDLR. Abacamanza b’urwo rukiko banze gusohora urupapuro rwo gufata (mandat d’arret) uwo mukuru wa […]

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

1.Hari amakuru ahwihwisa hanze aha avuga ko Bwana Faustin Twagiramungu yaba agiye kujya mu Rwanda we n’ishyaka rye (ariko kubera ko Twagiramungu ari inyaryenge yabanje kohereza Ambassadeur Sylvèstre Uwibajije kugira ngo nabona ntacyo bamutwaye azabone nawe kujyayo) ndetse hari n’itangazo ishyaka rye ryasohoye ribyemeza. Kandi ngo ntazagenda wenyine. Azaba ari kumwe na Eugène Ndahayo (bamwe […]

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana

Amakuru ava i La Haye mu Buhorandi, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwemeje mu bujurire icyemezo cyo kutazaburanisha Bwana Callixte Mbarushimana, wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Urukiko Mpuzamahanga Mpanamabyaha rwari rwasanze mu […]

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi

General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru. General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa. Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta […]

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo

Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23. Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda. Icyegeranyo […]

Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama

Amakuru dukesha urubuga umuseke.com aravuga ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha Bwana Bubacar Jallow yasabye ko hajyaho akanama kakwiga uburyo dosiye ya Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama yakoherezwa mu Rwanda nk’uko hamaze iminsi hoherezwa amadosiye y’abandi baregwa mu Rwanda. Ariko muri iki gikorwa harimo ibintu bibiri bitangaje umuntu yavugaho: 1.Hari […]

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

-Igihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Amerika aho yari yagiye kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ndetse no guhabwa impamyabumenyi (the Honorary Doctorate degree of Humane Letters) na Kaminuza ya William Penn y’ahitwa Oskaloosa muri Iowa, ngo yahavuye amenyo yenda kuyamarira mu nda, nyuma y’uko hatanzwe ikirego ndetse hakaba imyigaragambyo imbere y’iyo Kaminuza, […]

Urujijo kuri Major Protais Mpiranya

    Urujijo Nk’uko tubisoma ku mbuga zitanga amakuru zitandukanye zo mu Rwanda, biravugwa ko ngo Major Protais Mpiranya yaba aba muri Zimbabwe ahitwa Norton mu birometero nka 40 uvuye i Harare, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe barabihakana bivuye inyuma. Tubibutse ko Major Protais Mpiranya ari mu bantu bashakishwa cyane n’urukiko rw’Arusha ndetse Leta Zunze […]

Gen Mudacumura na Gen Ntaganda basabiwe inyandiko zo kubafata na CPI/ICC

Amakuru dukesha urubuga rw’icyongereza rw’Ijwi ry’Amerika aravuga ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) Bwana Luis Moreno Ocampo, yasabiye impapuro zo gufata (arrest warrants/mandats d’arrêt) babiri mu bakuru b’imitwe yitwaje ibirwanisho avuga ko bafite uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Bosco Ntaganda, uzwi kw’izina rya Terminator, yari asanzwe ashakishwa n’urukiko […]

1...34567...10

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste