Résultats de la recherche

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko […]

PEREZIDA PAUL KAGAME AKOMEJE KWIVANGA MU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI

Uyu munsi tariki 19 Kamena 2012, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho akorera muri Village Urugwiro. Bamubajije ibibazo bitandukanye ariko bibanze cyane ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umukuru w’inyeshyamba zahoze ari iza CNDP ubu zikaba zisigaye zitwa Mouvement du 23 Mars (M23). N’ubwo Umukuru w’igihugu yakomeje […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Nyuma y’aho ubuhanuzi bugejejwe kuri Kagame ko ubuzima bwe bwaba bwegereza iherezo ubu ubwoba ni bwose haba kuri we ubwe, ku muryango we hamwe no mu nzego zishinzwe iperereza n’izimurinda ndetse utaretse no mu bategetsi banyuranye. Iki cyoba cyadutse muri leta ya Kigali cyaje vuba aha nyuma y’uko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu bihunduye isura […]

INAMA Y’UMUTEKANO YA ONU IRASABA KO HAKORWA IPEREREZA KU BAFASHA M23

Inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ONU (Conseil de sécurité de l’ONU) irasaba ko hakorwa iperereza ku nkunga ziva hanze ya Congo zihabwa imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bikaba bigaragara nko gucira amarenga u Rwanda. Leta y’u Rwanda ariko yo ikomeje guhakana  yivuye inyuma ivuga ko ntaho ihuriye n’umutwe w’inyeshyamba M23 urwanira muri Kivu y’amajyaruguru […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

1.Mu minsi ishize u Rwanda na Congo bitanye ba mwana, Congo iti u Rwanda rufasha M23 naho mu Rwanda nabo bati hari ibimenyetso ko Kabila afasha Ntaganda. Hagati aho Mushikiwacu acishamo akaburana urwandanze ngo za ONGs zose, ONU ngo bose banga u Rwanda bagahora barubeshyera!! 2.Mu kiganiro Kagame ka Rutagambwa yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) […]

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?

Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa. Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya […]

Kagame afite mu maboko ye 70% by’ubukungu bw’u Rwanda: Dr Rudasingwa

Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, aho yavuze cyane cyane ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN. Ndetse no ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo. Ikintu cya mbere Dr Rudasingwa yavuze ngo n’uko atajya ata umwanya we akurikira ibyo Perezida Kagame avuga ngo kuko […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Icyumweru gishize kijya kurangira Leta y’u Rwanda yakoze agashya, nyuma y’aho Sarkozy atsindiwe amatora akagenda ariye Kagame amacash yari yamuhaye mu matora ngo undi azabangamire imirimo y’umucamanza Trévidic. Ku munsi wa nyuma wo kugira icyo impande zose zivuga ku cyegeranyo cyari cyasohowe na Trévidic muri Mutarama 2012, Leta y’u Rwanda yagerageje gusaza imigeri ishaka umunyamakuru […]

Perezida Kagame yatumiwe i Londres

Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012. Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku […]

ISHYAKA CNDP RYAVUYE MU BASHYIGIKIYE PEREZIDA KABILA

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera mu mujyi wa Goma muri Congo, aratumenyesha ko abarwanashyaka ba CNDP (Congrès national pour la défense du peuple) bafashe icyemezo cyo kuva mu bashyigikiye Perezida Kabila (Majorité présidentielle). Nk’uko abo barwanashyaka babitangarije Radio Okapi kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012 i Goma, icyemezo cyafatiwe mu nama ya Bureau […]

123456...10

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste