Résultats de la recherche

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose. […]

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda […]

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze. Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko […]

Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya. Uwahabwaga amahirwe n’izo […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Nyuma y’aho Sgt Nsabagasani avuze ko Imana yamweretse ko Kagame azicwa n’umuntu w’inshuti ye kandi ngo ibyo bikazaba ari uko ingabo z’u Rwanda zisubiriye muri Congo ku bwinshi, ngo ubu ngo Nsabagasani yaba yararigishijwe kugirango abwire Kagame uzamurasa uwo ariwe. -Hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa cyangwa wenda ni amashyengo y’intore za FPR, ngo abapadiri bashinze […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa […]

Congo: imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23

Imirwano ikomeye cyane yahuje kuri uyu munsi wose wo ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012 ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Territoire ya Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru. Uduce twa Tchengerero na Jomba ndetse n’umusozi wa Bugusa, muri 7 km uvuye i Bunagana, ku mupaka wa Uganda. Hose haba haguye mu maboko […]

U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?

Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa. Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere […]

Sgt Nsabagasani Dominic yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo. Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake […]

12345...10

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste