Résultats de la recherche

Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.

Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye. 1. Mariko Matabaro ni muntu […]

ESE IBYO RUDASINGWA ATANGAZA BIFITE GACIRO KI?

Iyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa  usanga akora nk’umuntu ucanye umuriro wo kota, iyo abonye ugiye kuzima yongeramo urukwi cyangwa akenyegeza kugirango ukomeze wake, ariko yirinda gushyiramo inkwi nyinshi icyarimwe ngo utaka cyane nawe ukamutwika! Abakurikiye ibyo Dr RUDASINGWA yatangaje mu minsi ishize ku rupfu rwa Perezida HABYALIMANA, ukareba ibyo atangaje ubu ku rupfu rwa […]

Itangazo rya RDI-Rwanda Rwiza : IMYIGARAGAMBYO Y’I PARIS

Abanyarwanda baharanira ukuri batumiwe mu myigaragambyo y’i Paris kuwa 06.04.2012 1.Tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Prezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Prezida Ntaryamira Sipiriyani w’u Burundi hamwe n’abari babaherekeje, yahanuriwe mu kirere cy’umugi wa Kigali. Icyo gikorwa cy’ubugome n’iterabwoba birenze kamere, cyabaye nyirabayazana ya jenoside n’ubwicanyi ndimbura-mbaga bwibasiye abanyarwanda barenga miliyoni, ari abaguye […]

Musenyeri Misago yashyinguwe ariko nta muyobozi wo hejuru witabiriye uwo muhango!

Nk’uko tubikesha urubuga www. leprophète.fr imihango yo gushyingura Musenyeri Augustin Misago yagenze ku buryo bukurikira: Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2012 ni bwo Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongo yashyinguwe muri Katedrari ya Gikongoro. Imbaga itabarika y’abakirisitu, abasaserodoti n’abihayimana yari yaje kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma. Hari abepisikopi […]

Abayobozi b’u Rwanda bamwe na bamwe bagize icyo batangaza ku rupfu rwa Musenyeri Misago

Mu gihe abanyarwanda muri rusange n’abakristu Gaturika by’umwihariko bari mu kigandaro kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musenyeri Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, abayobozi batandukanye bagize icyo bavuga kuri urwo rupfu kuri twitter nk’uko urubuga igitondo.com cyabitangaje. Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yagize icyo atangaza ariko ibyo yatangaje ntabwo bifututse, niba muri leta y’ubumwe […]

Abantu 60 harimo abapolisi bakuru baherutse gutabwa muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Tariki 12/03/2012, umuyobozi mukuru w’ishami ry’iperereza mu gihugu cya Uganda, Michael Amooti, yatangarije ikinyamakuru The African Report ko bafite ibimenyetso byerekana ko abantu bafashwe biteguraga guhirika ubutegetsi bwa Museveni bakoresheje intwaro. Yabivuze muri aya magambo: “Bamwe bakorana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta. Turacyashakisha n’abandi.” Yongeraho ko bamwe bemera icyaha. Bamwe babasanganye amagerenade n’imbunda zo kwifashishwa […]

UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KU ITALIKI YA 06/04/2012

Mu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’u Bufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa 4/8/1993, icyo […]

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu a.k.a Rukokoma   Banyarwanda, Banyarwandakazi,   1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwandaho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.   2.Niba koko imyanzuro […]

Aho indege yaba yararasiwe ntibigira Kagame na FPR abere

Mu gihe tutarabona inyandikomvugo n’itangazo ry’Abacamanza babishinzwe, twamenye ko mu ncamake ikipe ya Trevedic yemeza ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byashoboraga guturuka ahantu 6 harimo i Masaka (mu Nkotanyi ) no mu kigo cya gisirikari cya KANOMBE(Ingabo za Habyarimana) .   Gusa iyi myanzuro ntacyo yongeye ku byo abantu bose bari basanzwe bazi neza. […]

INGAMBA ZATUMA UBUKUNGU BW’U RWANDA BUTERA IMBERE

par Rwanda Rwiza, jeudi 20 octobre 2011, 02:01 U Rwanda ni igihugu gifite ibintu byinshi bituma ubukungu bwacyo bugorana kubuteza imbere. Hari imbogamizi nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi: -Ni igihugu gito cyane kandi gifite abaturage benshi -Ni igihugu kidafite umutungo kamere n’uwo gifite ni muto cyane ku buryo winjiza amafaranga make cyane(amabuye y’agaciro, peteroli, amashyamba, za […]

12345

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste