Résultats de la recherche

Perezida Kagame yatumiwe i Londres

Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012. Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (PART.2)

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba. Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro

Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo. Abo bayobozi ngo basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba […]

Gen Ntaganda yaba ashaka guhungira mu Rwanda!

Gen Bosco Ntaganda ushakishwa na Leta ya Congo, ashobora kuba ashaka guhungira mu Rwanda, ibyo byemejwe n’umwe mu basirikare bigometse kuri uyu wa 7 Gicurasi 2012. Ingabo za Congo zasubiranye ku uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 agace ka Mushaki muri Masisi hafi y’ahari ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda aho yavugaga ko […]

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

- Hari amakuru avugwa ko Kabila na Kagame bamaze kumvikana ko bagomba kwica Gen Ntaganda ngo atazabashinja, noneho bakagarura Gen Nkunda kugira ngo abanyekongo b’abatutsi bacururuke! – Bamwe mu bajyanama ba Kagame bari mu mazi abira nyuma yo kumugira inama yo guha Sarkozy amavarisi y’amafaranga yo gukoresha mu matora none akaba agiye gutsindwa! – Pierre […]

Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda

Amakuru atangazwa n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP aravuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye agace ka Mushaki, muri Masisi kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012, aho bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bya Gen Bosco Ntaganda. Abasirikare bakuru babiri b’ingabo za Congo (FARDC) babwiye AFP ko ingabo za Congo zasubiranye Mushaki ariko ntabwo bagize […]

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO

Inkuru dukesha BBC, iravuga ko mu burasirazuba bwa Congo, ibihumbi by’abasiviri byarimo guhunga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, kubera imirwano yari ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo zishyigikiye Gen Bosco Ntaganda wigometse nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje ko agomba gufatwa gashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Izo ngabo zigometse […]

UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA.

Umuvugizi w’Urugaga Ruharanira Démocratie no Kubohoza u Rwanda (FDLR), Bwana La Forge Fils Bazeye yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Simeon Musengimana wa Radio Ijwi rya Rubanda. Bwana La Forge Fils Bazeye yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR, asobanura ko FDLR yabayeho kubera ko Ingabo za Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame zateye mu nkambi zo muri Congo (ikitwa […]

N’IKI KIHISHE INYUMA Y’IHINDURWA RY’AMAZINA Y’AHANTU MU GIHUGU HOSE?

Inkuru dukesha urubuga igihe.com iravuga ko : Minisitiri Musoni yasobanuriye abanyamakuru, impamvu Leta yifuza ko inyito za za Diyosezi zahinduka, yagize ati:” n’ubwo guhindura inyito za diyoseze bitarajya mu itegeko bigomba guhinduka kubera gahunda y’imiyoborere myiza twimakaza, hari itegeko ngenga rigena imitegekere y’igihugu n’inzego z’imitegekere y’igihugu ryashyizeho inyito nshya, aho icyahoze cyitwa “Perefegitura” cyahindutse “Intara”. […]

12345

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste