Résultats de la recherche

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze. Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko […]

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?

Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa. Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya […]

Perezida Kagame yatumiwe i Londres

Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012. Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku […]

ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE

Muri iki gitondo taliki ya 1 Gicurasi 2012 mu ma saha ya saa tanu nibwo polisi ya Nyamirambo yarekuye abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari bafungiwe kuri iyo polisi. Mu kubafungura nta byo bigeze bategekwa kubahiriza kuko n’ibyo baregwaga byari ibihimbano kuko batigeze banagezwa mu bushinjacyaha ngo basobanurirwe ibyo baregwa ahubwo bikaba ari urugomo bagiriwe n’igipolisi […]

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro! Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu […]

Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame

Muri iki cyumweru gishize twumvise amakuru y’ukuntu Urukiko rw’umuryango w’Abibumbye rwahamije icyaha Bwana Charles Taylor wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone bigera kuri 11, ariko urukiko rwashoboye kumuhamya ibyaha 8 gusa. Charles Taylor ibyo byaha yarabihakanye anavuga ko atigeze akandagira muri Sierre Leone. Kagame […]

Jeannette Kagame yafashishije ishuri ryo muri Uganda amadorali ibihumbi 10!

Inkuru dukesha urubuga Kigali Today iravuga ko Madame Jeannette Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda, aho yateye ikigo cy’ishuri cya Rwenkiniro Secondary School inkunga y’amadolari ibihumbi 10 (Miliyoni 6.8 mu Manyarwanda)! Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Uganda, tariki 17/04/2012, Jeannette Kagame aherekejwe na mugenzi we wa Uganda, Janet Museveni, basuye iki […]

Itangazo rya RDI-Rwanda Rwiza : IMYIGARAGAMBYO Y’I PARIS

Abanyarwanda baharanira ukuri batumiwe mu myigaragambyo y’i Paris kuwa 06.04.2012 1.Tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Prezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Prezida Ntaryamira Sipiriyani w’u Burundi hamwe n’abari babaherekeje, yahanuriwe mu kirere cy’umugi wa Kigali. Icyo gikorwa cy’ubugome n’iterabwoba birenze kamere, cyabaye nyirabayazana ya jenoside n’ubwicanyi ndimbura-mbaga bwibasiye abanyarwanda barenga miliyoni, ari abaguye […]

BOMBORI BOMBORI MURI OPPOSITION NYARWANDA.

Imyigaragambyo y’i Paris tariki 6 Mata 2012 Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo. Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva […]

ESE PEREZIDA KAGAME AFITE GUHITAMO?

Iyo umuntu akurikiranye neza aho ibintu bigeze mu Rwanda, asanga Perezida Kagame adafite amahitamo menshi ndetse mu minsi iri imbere bizaba bigoye kurushaho. Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe basa nk’aho basumbirijwe mu mpande zose n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’amahanga asaba ko habaho ubwisanzure muri politiki mu Rwanda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu myaka yashize kubera inyungu z’amahanga […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste