Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y’inyeshyamba.

Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y'inyeshyamba. images-13

Bwana Raymond Tshibanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko Leta ya Congo yifuza ko ingabo za MONUSCO ari zo zakoreshwa mu kubaka umutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo.

Leta ya Congo kandi ngo irifuza ko ishyirwaho ry’izo ngabo ryakorwa vuba, kuko ngo bifuza kubona vuba ibizava mu bikorwa by’izo ngabo.

Twabibutsa ko icyemezo cyo gushinga uwo mutwe w’ingabo cyafatiwe i Addis Abeba na ba Perezida kabila na Kagame igihe habaga inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe. Uwo mutwe ukaba ari igitekerezo cy’u Rwanda.

Ministre Raymond Tshibanda akomeza avuga ko nibiba ngombwa ko hakoreshwa MONUSCO bazabyemera ariko inshingano zayo zikigwaho bundi bushya. Ngo hifuzwa ko izo ngabo zahabwa ububasha bwo guhangana n’inzitizi zahura nazo mu butumwa bwazo ndetse ngo izo ngabo zidafite aho zibogamiye ntabwo zigomba kubamo ingabo z’u Rwanda cyangwa ingabo za Congo.

Ubu MONUSCO igizwe n’abasirikare bagera ku 17000 bakaba bashinze ibirindiro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Inshingano yabo ya mbere ni ukurinda abasiviri.

Bwana Ntumba Luamba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL (Le secrétaire exécutif de la Conférence internationale de la Région des Grands lacs) yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzashyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka no kurwanya inyeshyamba za M23 na FDLR, utaje gusimbura MONUSCO ahubwo bizuzuzanya, ibi yabitangaje mu mubonano yagiranye na Roger Meece umukuru wa MONUSCO mu rwego rwo kwiga imikoranire ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL nta makuru arambuye yatanze ku gikorwa cyo gushinga uwo mutwe w’ingabo ahubwo yavuze ko ba Ministres b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bazaterana vuba bakiga icyo kibazo. Yongeyeho kandi ko MONUSCO igomba guhabwa inshingano nshya, kugira ngo igire uruhare nyarwo rwo kugarura amahoro atari ugutegereza ko imitwe y’inyeshyamba itera ngo yitabare cyangwa ngo ifashe ingabo za Congo kwitabara. Arangiza avuga ko ibyo byose bizaterwa n’uko inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye izabigena n’uko izaba ibona ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo.

Marc Matabaro

Articles récents

Walikale: Raia Mutomboki irahiga abanyarwanda bukware!

Walikale: Raia Mutomboki irahiga abanyarwanda bukware! CSC_7295

Umujyi wa Walikale

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ndetse agatangazwa na Radio Okapi, aravuga ko inyeshyamba za Mai Mai Raia Mutomboki zirimo guhiga abanyarwanda bukware, abibasiwe cyane ni impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’abahutu b’abanyekongo mbese umuntu wese uvuga ikinyarwanda cyangwa ujya gusa n’abanyarwanda ntabwo bamucira akari urutega.

Mai Mai Raia Mutomboki yari yafashe icyicaro cya Territoire ya Walikale n’utundi duce two muri Walikale kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012, ariko amakuru atangazwa n’ingabo za Congo (FARDC) aravuga ko izo ngabo zashoboye kwirukana abo bamaimai zigasubirana uduce twose twari twigaruriwe.

Ifatwa rya Walikale na Maimai Raia Mutomboki ryakurikiwe n’ibikorwa byinshi by’ubwicanyi ku buryo hari ababonye abantu bacibwa amajosi bazizwa ko ari abanyarwanda. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nakanga 2012, Radio Okapi yatangaje ko MONUSCO yahungishije abahutu b’abanyekongo bagera kuri 48 ibakuye i Walikale ibajyana i Goma.

Kuva inyeshyamba za M23 zafata umupaka wa Bunagana, tariki ya 6 Nyakanga 2012, hatangiye umwuka mubi n’ibikorwa byibasira abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo. Abayobozi ba Congo nka Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo Lt Gen Didier Etumba baragerageza gukangurira abaturage ngo kutagwa mu mutego w’u Rwanda na M23 wo kwishora mu bikorwa by’urugomo byatuma U Rwanda na M23 bibona urwitwazo rwo gukomeza intambara ngo bararengera abanyarwanda cyangwa abavuga ikinyarwanda bahohoterwa n’ubwo bigaragara ko M23 n’u Rwanda bigira icyo bivuga iyo ari abatutsi bahohotewe gusa.

Hagati aho amakuru ava mu duce twa Rutshuru y’amajyaruguru ahitwa Bwito, aravuga ko abaturage baho basigaye bishyura FDLR ngo ibarindire umutekano kuva aho ingabo za Congo ziviriye muri utwo duce zigiye kurwana na M23, ngo umucuruzi atanga amadolari 60 (60$) naho buri rugo idolari rimwe (1$) bose buri kwezi. Nk’uko bitangazwa na Major Rubayiza uyoboye FDLR mu gace ka Nyanzale, aravuga ko iyo mikoranire yabo n’abaturage yatangiye ubwo umuzungu wakoreraga umuryango Médecins sans Frontières yafatwaga bugwate n’amabandi akabohozwa na FDLR.

Marc Matabaro

Articles plus anciens

Ibiciro ku bitaba telefoni zo hanze byiyongereye

Hotel Rwanda’s Rusesabagina Cautions President Clinton Regarding Rwanda

Urubanza ku kirego cyatanzwe na Victoire Ingabire kw’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rwakomeje

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale

Portia Karegeya mu gihirahiro

Muri gereza ya Gitarama abafungwa 7 ngo nibo bamaze kwitaba Imana bazira ibiryo bishya leta ya KIGALI isigaye ibagaburira.

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste