Archives pour la catégorie Non classé

Ese ubundi FDLR (Forces Démocratiques de Libératioion du Rwanda) n’iki?

par Rwanda Rwiza, lundi 26 décembre 2011, 12:20

 

Ese ubundi FDLR (Forces Démocratiques de Libératioion du Rwanda) n'iki? 384093_158850164220091_100002853261715_199829_1436323790_a

Ignace Murwanashyaka, Président wa FDLR. Afungiye mu gihugu cy’u Budage

Iri shyaka rifite umutwe w’ingabo zirwanira muri Congo, rigizwe n’abahutu bari impunzi muri Congo, uretse ko hari abandi bagenda barisanga bavuye mu Rwanda. Akenshi biturutse mu itotezwa bakorerwa, inkiko za gacaca n’izindi mpamvu zitandukanye.

Iri shyaka ryatangiye, rikurikira ALIR yari imaze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ingabo zaryo abazigize harimo abahoze mu ngabo z’u Rwanda (FAR) ndetse n’abandi bari abana bato bakuriye mu mashyamba ya Congo.

Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi muri 1994, abanyarwanda benshi bahungiye muri Congo, mu nkambi zari zihari. Ibihugu byinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, nyuma yo kureka abanyarwanda bakamarana ntibatabare ngo batandukanye abarwanaga ngo bahagarike ubwicanyi bwakorwaga, byahisemo gufasha uruhande rumwe arirwo rwa Leta yari imaze kujyaho. Bishobora kuba byaratewe n’uko ubwicanyi bwakozwe n’abahutu aribwo bwagaragaye cyane, kubera ko akenshi bwakozwe n’abaturage batari bafite ubumenyi buhagije, babukorera ku mugaragaro kandi batari bazi ingaruka bizatera nyuma. Naho ubwakozwe n’uruhande rwa FPR bukaba bwarakozwe n’abasirikare mu ibanga rikomeye kandi mu buryo bwizweho neza ku buryo binaruhije n’ubu kubibonera ibimenyetso (ubu bwicanyi ntabwo bakozwe n’abasirikari bose ba APR ahubwo bwakozwe n’igice kimwe cy’abasirikari batoranyijwe, bizewe batojwe ubuhanga bwo kwica no gusibanganya ibimenyetso mu gihe gito. Abari barahungiye muri Congo n’ubwo bose batari baragize uruhare mu bwicanyi bose bafashwe nk’abicanyi amahanga arabatererana. Babanje guhatirwa gutaha, ariko kuko abenshi bari bafite ubwoba cyangwa bariboneye ubwicanyi bwa FPR n’amaso yabo, Hagiye hatahuka abantu bake cyane.

Muri 1996, nyuma yo kwitegura bihagije no gutoza abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Bagize urwitwazo itoteza abandi banyekongo bagiriraga abo batutsi b’abanyekongo, batera Congo bashyize Laurent Désiré Kabira imbere nk’agakingirizo. Ingabo za Zaïre ya Mobutu ntabwo zashoboye kwihagararaho ngo zirwanye abari bateye ahubwo zakijijwe n’amaguru. Ingabo za Kagame  zahise zitera inkambi z’abanyarwanda nk’uko Kagame yabyivugiye kugirango: ”ABAGOMBA KURASWA BARASWE, ABAGOMBA GUCYURWA BACYURWE”. Koko niko byagenze, ariko hari bamwe bashoboye kurokoka bihisha mu mashyamba, abandi nyuma y’urugendo rurenze 3000 km bagenda bicwa urusorongo, bashobora kugera mu bihugu bituranye na Congo.

.379475_158850507553390_100002853261715_199830_678163637_a

Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Mpuzabikorwa wa FDLR

Hagati aho u Rwanda rwashoboye gufata Congo, rushyira ku butegetsi Laurent Désiré Kabira. Bidateye kabiri yanze agasuzuguro k’abanyarwanda intambara iba irarose. Ibihugu byinshi byaramutabaye, maze Congo iba isibaniro hagati y’ibyo bihugu bihanganye n’ U Rwanda rwikingirije ishyaka rya RCD, u Burundi na Uganda. Kabira yahise yiyambaza  impunzi z’abanyarwanda zari mu bihugu bituranye na Congo dore ko zari zimaze no gufasha Sasou Ngweso gufata ubutegetsi muri Congo Brazzaville. Izo ngabo z’abanyarwanda zarwaniriye Kabira zimufatiye runini cyane ku buryo abareba kure bemeza ko iyo atazigira aba yaravuyeho rugikubita n’ubwo bwose yari afite ibihugu bimushyigikiye. Kabira yaje kwicwa bitunguranye, maze umuhungu we ahita atangira imishyikirano. Yahise yiyibagiza inkunga izo ngabo zahaye se, (dore ko nawe iyo atazigira aba yaraguye ahitwa Poweto) maze azambura intwaro ashaka kuzohereza ku ngufu mu Rwanda. Abenshi baratorotse aho bari baregeranirijwe i Kamina muri Katanga, bayobowe na Général Major  I.G Mudacumura, aribo ALIR 1 bashobora gusanga ikindi gice cyari mu mashyamba ya Kivu aricyo ALIR 2 cyari kiyobowe na Général Rwarakabije. Uyu yari yarasimbuye ba Lt Col BEM Nkundiye na Lt Col Dr Mugemanyi bari baraguye ku rugamba mu Rwanda. Mbibutse ko muri iyo ntambara yiswe iy’abacengezi yabereye mu majyaruguru y’igihugu, ingabo za Kagame zayigize urwitwazo zikica abaturage batagira ingano muri ako karere.

Abari ALIR baje guhindura izina bitwa FDLR (Front Démocratique de Libération du Rwanda) kubera ko ALIR yari imaze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. FDLR yahise ishyiraho ubuyobozi bushya bugizwe n’abantu bashya Leta ya  Kigali itari kubona icyo irega imbere y’amahanga.  Aribo Ignace Murwanashyaka, Straton Musoni, Alexis Nshimiyimana,  Callixte Mbarushimana n’abandi..

Kubera impamvu zitandukanye bamwe mu bayobozi ba gisirikare bahora batahuka mu Rwanda, bagahabwa imyanya yo kugirango bareshye abasigaye mu mashyamba. Navuga nka Général Rwarakabije (ubu niwe ushinzwe amagereza, sinzi niba ariko kazi basanze kamukwiriye cyangwa ari uburyo bwo kuzamugerekaho imibereho mibi abanyapolitiki bafunze bafite muri Gereza.) Hari na Général  Ngandahimana, ubu arimo gukoreshwa mu gushinja abafaransa (Rapport Mucyo) no guhakana icyegeranyo cya ONU ku bwicanyi bwakorewe abanyarwanda b’abahutu muri Congo (Mapping report).

Iri shyaka ryaje gucikamo ibice, igice kinini gisigarana na Ignace Murwanashyaka na Général Mudacumura, ikindi gifata izina rya RUD – Urunana.

Nyuma yo kwigomeka ku butegetsi kwa Général Nkunda wakoreshwaga n’u Rwanda akenda no gufata umujyi wa Goma, u Rwanda rwagiranye amasezerano na Congo yari ashingiye ku bintu bibiri by’ingenzi:

  1. Kureka ingabo za Kagame zikinjira muri Congo ku mugaragaro(Zari zisanzweyo rwihishwa) zigakurikirana FDLR
  2. Kubuza Général Nkunda gukomeza guteza umutekano mucye muri Kivu. Nkunda yarafashwe ubu afungiye mu Rwanda.

Icyo gikorwa kiswe ”Umoja Wetu”, ariko ntabwo cyashoboye gutsinda FDLR burundu.

Habaye n’ibindi bikorwa byiswe Kimya 1 na 2 ariko nabyo ntacyo byashoboye kugeraho.

Nyuma yo kunanirwa gutsinda burundu FDLR, Leta y’u Rwanda ikoresheje itangazamakuru, n’imiryango imwe n’imwe itagengwa na Leta, bahagurukiye kurwanya FDLR bakurikije za Rapports n’inkuru ku bijyanye n’iyicwa ry’abasiviri, gufata abagore ku ngufu no gucukura amabuye y’agaciro. Bakoresheje ibikorwa bimwe na bimwe bikorwa n’abasirikari ba FDLR nyirizina, barabikabirije cyane ndetse bayigerekaho n’ibikorwa byose n’abasirikari ba Congo, imitwe itandukanye ifite intwaro y’abakongomani, n’abasirikari ba Kagame bari muri Congo rwihishwa. Ubu ikibaye cyose muri Kivu cyitirirwa FDLR yaba ariyo yabikoze cyangwa atari yo.

Ubwo buryo bwo kurwanya FDLR bushyashya bwaje gutanga imbuto kuko ubu abayobozi bose ba FDLR bari mu burayi barafashwe bari mu nkiko: Murwanashyaka na Musoni mu Budage, Mbarushimana i La Haye.(yarekuwe na ICC kuko abacamanza basanze ibimenyetso bimushinja uruhare yaba yaragize mu byaha by’intambara byakorewe muri Congo bidahagije. Ariko akigera mu Bufaransa yamenyeshejwe ko hari ibindi birego bimureba agomba kuburana mu Bufaransa ku bijyanye na Génocide)

383242_158850754220032_100002853261715_199832_1827936793_n

Umurwanyi wa FDLR mu mashyamba ya Congo

FDLR irimo abantu bari mu bice bitandukanye ariko nababwira iby’ingenzi:

  1.  Iki gice cya mbere kigizwe n’abafite umurongo ukarishye badakozwa ibyo gutahuka cyangwa kugira ikindi kintu cyose cyabahuza na Leta ya Kigali kirimo bibiri: a.igice cy’abantu badashobora gutaha mu Rwanda n’iyo wagira gute, akenshi kubera ubwicanyi bwakorewe  n’ingabo za Kagame mu Rwanda ndetse no muri Congo ku miryango yabo, bumva barihaze bazarwana kugeza kuwa nyuma, iki gice kirimo abana bakuriye muri Congo babonye ababyeyi babo bicwa, aba Ex FAR bamwe bumva igihe cyo gushyira intwaro hasi kitaragera. Kandi ko kujya mu Rwanda ari ukujya kuba igikoresho cya FPR yamara kugukoresha ikakujugunya cyangwa ikagushakira icyaha ugafungwa, hari ingero nyinshi zibatera gutekereza gutyo. b.igice cyigizwe n’abashobora kuba baragize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi muri 1994, batinya gutaha ngo badafungwa cyangwa bakicwa.
  2. Igice cya 2 kigizwe n’abadafite amakuru ahagije y’ibibera mu Rwanda, hari n’abafite imiryango mu Rwanda ariko bifitiye ubwoba gusa. Cyangwa bageze muri Congo vuba bahunze Gacaca n’akandi karengane, ku buryo iyo babonye ubuzima bubananiye  cyangwa ibibazo bahunga bobona bigabanije ubukana bahebera urwaje bagatahuka. Iki gice ni nacyo kirimo abagore n’abana b’abo barwanyi.
  3. Igice cya 3 kirimo abashyigikiye  FDRL bari mu Rwanda. Barimo ibice bibiri by’ingenzi:a.Igice cya mbere kirimo abatahutse bakabeshya ko bitandukanije na FDLR ariko bagakomeza kuyikorera rwihishwa mu gihugu imbere, harimo abari mu buzima busanzwe bwa gisiviri, abasirikari, ndetse hari n’abari mu buyobozi. Rimwe na rimwe basimbukira muri Congo bajyanye amakuru, ibikoresho n’amafaranga abayishyigikiye baba batanze avuye mu Rwanda, muri Africa, i Burayi n’America.

    b.Ababa mu Rwanda batahutse kera cyangwa batigeze bahunga, batanga imfashanyo z’amafaranga cyangwa  bakaba bayishyigikiye rwihishwa ntawe ubizi. Abenshi babiterwa n’urwango bafitiye Leta ya Kagame kubera ubwicanyi bwakorewe imiryango yabo mu Rwanda, Congo no mu ntambara y’abacengezi; ibikobwa bibi bakorerwa na leta, Gacaca, cyangwa amasano bafitanye n’abari mu Buyobozi bwa FDLR.

  4. Iki gice kirimo abayishyigikiye batanga inkunga y’amafaranga n’ibitekerezo baba mu mahanga, muri Africa, I Burayi, America n’ahandi.

Kuba rifite intwaro byatumye bamwe mu banyarwanda  bahungiye mu mashyamba ya Congo baticwa cyangwa ngo bagirirwe nabi.

Iri shyaka rikunze gukoreshwa na Leta y’u Rwanda nk’urwitwazo mu guteza umutekano muke muri Congo, gutera ubwoba abaturage b’abatutsi ko abahutu bari muri Congo bazaza bagakomeza Genocide, guhimbira  abanyapolitiki ibyaha n’ibindi.. Mu minsi ishize ryaregwaga ibikorwa byo gutera ibisasu bya grenade na leta y’u Rwanda.

Amakuru amwe n’amwe avuga ko abahoze muri FDLR benshi batahuka mu Rwanda basubizwa muri Congo bagakomeza gukora nka aba FDLR ariko bakorera Leta yu Rwanda, ahanini bahabwa amabwiriza yo gukorera abanyekongo ibikorwa by’urugomo ndetse bagasiga inyuma ibimenyetso bigaragaza ko ari aba FDLR, ikindi abo nibo bakoreshwa cyane na Leta y’u Rwanda mu gucukura no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro u Rwanda rufite muri Congo.

 

Ikintu gikomeje gutangaza abantu n’uko Leta y’u Rwanda, burigihe ikunze kurega FDLR kuba igizwe n’abantu ngo bakoze Génocide. Nyamara iyo hagize abatahuka bagatangira gukorana na Leta ya Kagame nta n’umwe ushyikirizwa ubutabera, ahubwo bazamurwa mu ntera. Ibi bituma abantu bibaza niba kutavuga rumwe na Kagame bisobanura kuba umuntu yarakoze Génocide! Cyangwa gukorana na FPR bikaba bihanagura ibyaha byose bijyanye na Génocide umuntu adaciye imbere y’inkiko.

Twagiramungu Faustin washinze ihuriro RDI-Rwanda Rwiza ni muntu ki?

par Rwanda Rwiza, lundi 26 décembre 2011, 12:46

Twagiramungu Faustin washinze ihuriro RDI-Rwanda Rwiza ni muntu ki? 388892_158862210885553_100002853261715_199862_260899933_a

Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza

Rwanda Dream Initiative (RDI) Rwanda Rwiza  riyobowe na Twagiramungu Faustin uzwi cyane ku izina rya Rukokoma. Ni umukwe wa Président Grégoire Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1961 kugeza mu 1973. Uretse kuba ari umuhutu uvuka i Cyangugu afite n’abatutsi benshi mu muryango we. Uyu mugabo yigeze kuba Ministre w’intebe, Président w’ishyaka MDR, ndetse akaniyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2003.

Ni inararibonye muri Politiki, kuko ari mu bashinze ishyaka rya MDR muri 1991,  igihe amashyaka yari yemerewe gukora mu Rwanda. We na bagenzi be bari mu yandi mashyaka nka PL, PSD, PDC n’ayandi bokeje igitutu Président Habyalimana nawe utari worohewe n’amahanga abashyira muri Gouvernement, ariko kuko Habyalimana atizeraga Rukokoma yahisemo kugira Ministre w’intebe Nsengiyaremye Dismas.

Muri abo banyapolitiki hari abaharaniraga Demokarasi koko,  ariko hari n’abari bakurikiye imyanya ya politiki. Bateje akajagari mu gihugu no mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe FAR  ibyo bitiza umurindi FPR.

Abanyabyumba benshi ntabwo bazibagirwa amagambo Twagiramungu yavugiye i Bruxelles, ubwo yavugaga ngo n’ubwo Byumba yafatwa nta kibazo.

Muri 1993 ishyaka rya MDR ryacitsemo 2, kimwe n’amashyaka yose yari muri opposition. Icyabiteye ahanini ni urupfu rwa  Ndadaye, uru rupfu rwagize ingaruka nini muri politiki y’u Rwanda n’ubwo hari benshi bashaka kubyirengagiza.

Igice kimwe cyari kumwe na Karamira kiswe Power, (iri jambo ryaje guhindurwa igikoresho cya FPR muri propaganda rirakabirizwa rihabwa uburemere ritari rifite.)  Ikindi gice kigumana na Twagiramungu, aricyo bakunze kwita amajyojyi. Abari muri iki gice barishwe cyane muri 1994, twavuga nka uwari Ministre w’intebe Uwiringiyimana n’abandi benshi.

Abantu benshi bahamya ko ari umwe mu bafashije FPR gufata ubutegetsi, kuko iyo hatabaho amashyaka menshi n’akaduruvayo amashyaka yateye mu gihugu, FPR ntabwo yari gupfa kubona aho imenera. Ikindi abantu bakeka ni uko Twagiramungu yashakaga gufatanya na FPR bagakuraho Habyalimana  nawe akazigaranzura FPR nyuma akayitsinda mu matora akoresheje iturufu y’ubwoko.

FPR imaze gufata ubutegetsi Twagiramungu yagizwe Ministre w’intebe, ibi byahaye isura nziza FPR mu mahanga kuko yari yerekanye ko itaronda amoko ishyira abahutu benshi mu myanya yo hejuru (Président yari Pasteur Bizimungu, Ministre w’intebe Twagiramungu, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga, Ministre w’ubutabera Nkubito …) kandi hari harangiye Génocide.

Ibi byahumye amaso abazungu ntibabona ubwicanyi n’itotezwa ryakorerwaga abaturage b’abahutu n’ingabo za APR.

Bidatinze Twagiramungu na bagenzi be benshi bareguye kubera ahanini igitugu cya FPR.  Nkurije ibivugwa ngo ahanini byatewe no kutumvikana kubagombaga kuba ba Bourgmestres b’amakomini. Twagiramungu n’uwari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga bakoze liste y’abagomba kuba ba Bourgmestre b’amakomini ikurikije amashyaka ya politiki, bayishyikiriza abo muri FPR barayanga, ahubwo FPR izana iyayo igizwe n’abatutsi hafi 115 kuri ba Bourgmestre 145 kandi hafi ya bose ari abo muri FPR. Ibi byabaye nk’igitonyanga gituma ikirahuri cyuzura ibirimo bigatangira kumeneka

Hari n’izindi mpamvu nyinshi zatumye abo bagabo begura nk’ubwicanyi bw’i Kibeho bwari bumaze iminsi bubaye, abantu bicwaga cyangwa bagahohoterwa mu gihugu hose, igitugu cya FPR n’ibindi.

Iyo urebye usanga Twagiramungu yarasanze ntaho azamenera ngo abe yayobora u Rwanda, ikindi yanze ko kwihanganira ubwicanyi n’akarengane abahutu bagirirwaga ngo bitazamubarwaho nka Ministre w’intebe.

Abaturage benshi b’abahutu, cyane cyane abahunze bamufata nk’umuntu wagambaniye igihugu akagiha FPR.

Nyuma Twagiramungu yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi, akomeza kugaragaza ko adashyigikiye imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali.

Mu 2003 yagiye mu matora yo guhatanira umwanya wa Président wa Republika. Ntabwo yashoboye kuyatsinda kubera impamvu nyinshi ariko navugamo iz’ingenzi:

-Kuba Twagiramungu yari umukandida wiyamamaza nta shyaka afite rimufasha, kuko ishyaka rye MDR ryari rimaze guseswa

-Kuba amatora yarabayemo kwiba amajwi gukabije, amajwi menshi akibirwa Président Kagame

-Kuba abaturage baratewe ubwoba, abamamazaga Twagiramungu barahohotewe abandi barafungwa, kandi hakabaho ibikorwa byo kwangisha abaturage abandi bakandida batari Kagame, ndetse  abayoboke ba FPR bavugaga ko Kagame natsindwa amatora batazabyihanganira hazongera hagahita haba intambara.

-Kuba abaturage bari bafite ubwoba kandi batizeye Twagiramungu ku buryo bakwemera guhohoterwa cyangwa kwicwa kubera we.

-Kuba Twagiramungu yarashyize ingufu nke mu kwiyamamaza, hari abavuga ko yari yahawe amafaranga n’ibihugu by’i Burayi ngo aziyamamaze, we akaba yari aje kurangiza umuhango gusa. Abakabya bavuga ko ngo yari yariye amafaranga ya Kagame kugira ngo bigaragare ko amatora arimo abakandida benshi kandi batavuga rumwe na leta. Ariko amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya FPR na Kagame mu gihe cy’ayo matora yo 2003 bemeza Faustin Twagiramungu yari yatsinze ayo matora, iyo hadakoreshwa kwiba amajwi.

 

Twagiramungu yakomeje kudaceceka akagirana ibiganiro n’abanyamakuru. Kimwe mu biganiro yagiranye na Ally Yusuf Mugenzi  mu imvo n’imvano, ubwo yavugaga ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu, ko nawe ubwicanyi bwahitanye umuryango we. Ko we nka Twagiramungu nta mbabazi yasaba abatutsi kuko yumva ntakibi yabakoreye. Ibi byarakaje Leta y’U Rwanda ibuza BBC kuvugira muri FM igihe kitari gito.

 

Ubu uyu munyaporitiki avuga ko nta shyaka rya politiki arimo ahubwo ashaka kuba umuvugizi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bose. Ibi byaba ari nk’uburyo bwo gushaka ko yaba umuyobozi wabo bose.

Akunda kuvuga ko impinduka zo mu bihugu by’abarabu zagombye kubera urubyiruko rw’u Rwanda urugero narwo rugahaguruka.

Abenshi babona yaranze kubyutsa ishyaka MDR, kubera ko hari abayoboke benshi ba MDR batamwemera kandi ko kubyutsa MDR byasenya cyangwa bikagabanya imbaraga za FDU-Inkingi.

Iyo urebye neza usanga Twagiramungu amahirwe ye muri Politiki yaragabanyijwe n’uko amaze igihe kinini muri politiki kandi akaba nta musaruro agaragaza.

Abantu benshi bakamushyigikiye bahitamo gukurikira Madame Ingabire Victoire kuko we afite ibitekerezo bishya kandi ni mushya muri Politiki.

 

High Commisioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo, Vincent Karega yasabye ko yahindurirwa imirimo!

High Commisioner w'u Rwanda muri Afrika y'Epfo, Vincent Karega yasabye ko yahindurirwa imirimo! 405561_159810897457351_100002853261715_202748_514732362_a

High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo, Vincent Karega

 Inkuru zitugeraho zivuye mu bantu bamwe na bamwe bakomeye mu butegetsi bw’i Kigali, zivuga ko Bwana Vincent Karega uhagariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo aherutse gusaba abamukuriye ko bamuhindurira imirimo, we ubwe yivugiye ko ashaka akazi kari   »plus technique » ngo arambiwe kwirirwa ahanganye na RNC (Rwanda National Congress), ikindi kimuhangayikishije n’ukuvugirwamo cyane n’abamaneko baba muri Ambassade y’u Rwanda i Pretoria bakuriwe na Didier Rutembesa.

Mu minsi ishize hari amakuru yatugezeho ko hari ubwumvikane bucye hagati ya Vincent Karega n’abamaneko ba Ambassade y’u Rwanda i Pretoria bakuriwe na Rutembesa Didier, ayo makuru yavugaga ko nta kintu na kimwe Karega ashobora gukora atabanje kugicisha kuri Didier Rutembesa ngo acyemeze, ikindi kandi n’uko abo bamaneko babona ngo Karega adashyira ingufu nyinshi mu kurwanya RNC, ngo ahubwo agirana ubusabane nabo ku buryo yagiye no mihango yo gushyingura bamwe mu bayoboke babo bari bagize impanuka y’imodoka. Ikindi n’uko abo bamaneko batamushira amakenga ko yaba afitanye imikoranire na ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya.

Bidatinze ariko izo nkuru zimaze gutangazwa Karega yanditse urwandiko ruvuguruza izo nkuru avuga ko nta kibazo afitanye n’abo bakorana muri Ambassade y’u Rwanda i Pretoria, ndetse anifatira mu gahanga Ihuriro RNC na bamwe mu bayoboke baryo nka Lt  Gen  Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya. Ariko abasomye urwo rwandiko kandi banazi neza Karega, bavuga ko yahatiwe kurwandika na Rutembesa Didier maneko muri Ambassade i Pretoria, ikindi kivugwa n’uko urwo rwandiko Karega yarwanditse mu rwego rwo gutanga abagabo, ngo yerekane ko ntaho ahuriye na RNC bityo  imbehe ye batayubika.

S.E.

Pretoria


 

Charles Ingabire yaba yarazize amafaranga y’inzego z’iperereza z’u Rwanda yariye?

par Rwanda Rwiza, jeudi 29 décembre 2011, 14:10

Charles Ingabire yaba yarazize amafaranga y'inzego z'iperereza z'u Rwanda yariye? 374839_147945608643880_100002853261715_172613_1925239899_aNyakwigendera Charles Ingabire, urupfu rwe ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda byatinye kuvuga ku rupfu rwe

Nyuma y’aho umunyamakuru Charles Ingabire wandikaga  ikinyamakuru inyenyerinews yiciwe arashwe mu mujyi wa Kampala, urupfu rwe ruravugwaho byinshi. Akimara kuraswa iperereza ntabwo ryakozwe na Police ya Uganda nk’uko bisanzwe mu bibazo nk’ibyo, ahubwo iperereza ryakozwe n’abashinzwe iperereza mu Biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda (State House). Abantu benshi babibonyemo kugerageza kuyobya iperereza kugira ngo hatagira ibimenyekana byashinja leta ya Kigali dore ko Perezida Kagame yari afite uruzinduko mu gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame nawe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko atazi Charles Ingabire nk’umunyamakuru ahubwo amuzi nk’umujura wibye amafaranga y’imfashanyo yagenerwaga imfubyi za Génocide. Ariko icyatangaje abantu n’uko  nta kinyamakuru na kimwe cyo mu Rwanda kigeze cyandika ku rupfu rwe kugeza aho Perezida Kagame ariwe utangira kuruvugaho kandi nabwo ari uko abajijwe n’abanyamakuru kuri urwo rupfu.

Amakuru atugeraho aturuka ku bantu bari hafi y’inzego z’iperereza z’u Rwanda, avuga ko Charles Ingabire yahungiye mu gihugu cya Uganda agatangira kwandika inyandiko zinenga ubutegetsi zimwe na zimwe zikaba zaravugaga ku buzima bwite bwa Perezida Kagame n’umuryango we. Inzego zishinzwe iperereza z’ U Rwanda, zaba zaramwegereye zimusaba ko yajya azinekera, akaziha amakuru kubatavuga rumwe na leta baba muri Uganda kandi akareba uburyo yahindura umurongo wo kwandika akajya yandika ibivuga neza Leta ya Kigali gusa. Bamuhaye amafaranga,  ndetse bamwemerera ko bajya bamuha amafaranga buhoro buhoro uko agenda yandika. Nk’uko abantu benshi basomaga ikinyamakuru inyenyerinews babibonye hari igihe icyo kinyamakuru gisohoka kuri internet cyari cyarahinduye umurongo gisigaye cyandika ibisingiza leta ya Kigali gusa. Bivugwa ko yanditse ho gato izo nyandiko noneho abari baramwijeje amafaranga bagombaga kujya bamuha uko yanditse ntibayamuha. Ibyo byaramurakaje yongera kwandika ibinenga leta, abantu bamwe bakora mu nzego z’iperereza basanga yarandikaga inkuru nyinshi zijyanye igisirikare ndetse n’amakuru ku barinda Perezida Kagame ahawe n’abantu bari mu gisirikare, kandi bakavuga ko yandikaga ibyo bintu n’ubwo yari azi neza ko bishobora gutuma amererwa nabi kugira ngo agaragare nk’umunyamakuru urwanya leta maze UNHCR yihutishe dossier ye ashobore kubona uko yajyanwa mu buhugu bikize nk’uko abandi banyamakuru babikorewe.

Muri uko gukomeza kwandika ngo abamuhaye amafaranga, bamuteye ubwoba baramukubita ndetse batwara Mudasobwa (computer) ye ngo bashakaga ko areka kwandika cyangwa akabasubiza amafaranga yabo dore ko ngo abakuru b’inzego z’iperereza bari babamereye nabi ngo bahagarike icyo kunyamakuru cyangwa bagaruze amafaranga. Muri iyo minsi Charles Ingabire yarasiweho hari za maneko nyinshi z’u Rwanda zari zaje kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame ziyongeraga kuzihasanzwe. Kandi s’ibyo gusa kuko hari n’umugambi waburiyemo wo kwivugana Lt joel Mutabazi wahoze mubarinda Perezida Kagame.

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko icyo Ingabire Charles yazize ari agasuzuguro, ngo yashatse kurya amafaranga y’inzego z’iperereza ntiyakora ibyo bamubwiye. Ahubwo akomeza kwandika ibinenga leta no kugendana n’abantu leta y’u Rwanda yashakishaga,  ibita abanzi kandi ntabaneke ngo ahe amakuru izo nzego z’iperereza. Ngo ni uburyo bwo gutera ubwoba no gutanga gasopo ngo abandi babonereho ntihazagire ugerageza gukora nk’ibyo Charles Ingabire yakoze. Mbese banabonereho gutera ubwoba mu batavuga rumwe na Leta baba mu guhugu cya Uganda.

Ruben Barugahare

Nyagatare

B.E.M. BISOBANURA IKI?

B.E.M. BISOBANURA IKI? 396233_160377347400706_100002853261715_204211_1119873765_aIki ni ikimenyetso cyarangaga aba BEM bambaranaga n’amapeti yabo

 Igitumye nandika iyi nyandiko n’umuntu twaganiriye ambwira ko BEM ari ubwoko bwa rank yo mu ba EX-FAR ngo yari ifitwe gusa n’umuntu witwa Général de Brigade Emmanuel Habyalimana uyu wahoze ari Ministre w’Ingabo, ariko mu gihe ntaramusobanurira mugenzi we bari kumwe atubwira ko ahubwo ari irindi zina rya Général de Brigade Emmanuel Habyalimana. Ariko siko bimeze BEM bisobanura Breveté d’Etat Major ikaba ari impamyabumenyi itangwa n’ishuri rya Cyami Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cy’u Bubiligi (Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD) iryo shuri ryashinzwe mu kinyejana cya 19, rikaba ryaritwaga Ecole de Guerre kugeza mu 1978. Ryari rigenewe kwigisha abasirikare bo mu rwego rwa aba officiers batoranijwe kuzaba abakuru b’ingabo cyangwa gukora mu buyobozi bukuru bw’ingabo. Kera  umuntu yashoboraga kwinjira muri iryo shuri ari Capitaine ariko kuva mu 1978 bisaba kuba uri Major kugira ngo yemererwe. Aba BEM babitaga inkuba z’intambara (foudres de guerre). Ibi ntibivuze ko bose bagaragaje ubutwari ku rugamba, hari ababaye intwari koko, hari abirukanse amasigamana bata n’abasirikare bari bashinzwe kuyobora, hari abahisemo kwigira ku ruhande rw’uwo barwanaga nawe kubera akenshi ubwoba, umugati no gutinya ubuzima bubi.

Dore urutonde rwa bamwe mu basirikare b’abanyarwanda bashoboye kubona iyo mpamyabumenyi, umwaka bayiboneyemo na Perefegitura bakomokagamo.

1.Général Major BEM Ndindiliyimana Augustin Butare 1973

2.Général Major BEM Nsabimana Déogratias a.k.a Castar Ruhengeri 1974

3. Général BEM Gatsinzi Marcel Kigali 1977

4. Major BEM Habyarimana Simon Gisenyi 1979

5. Col BEM Nkuliyekubona Anselme Byumba 1981

6. Lt Col BEM Baliyanga Alphonse Gisenyi 1982

7. Lt Col BEM Kamanzi Innocent Gitarama 1983

8.Lt Col BEM Rwabalinda Ephrem Cyangugu 1984

9. Lt Col BEM Munyarugarama Phénéas Ruhengeri 1984

10. Lt Col BEM Bahufite Juvénal Byumba 1984

11. Col BEM Gasake Athanase Ruhengeri 1985

12. Général Major BEM Bizimungu Augustin Byumba 1985

13.Col BEM Ndengeyinka Balthazar Kibuye 1986  

14. Lt Col BEM Gasarabwe Edouard Butare 1986

15. Lt Col BEM Nkundiye Léonard Gisenyi 1987  

16. Lt Col BEM Hitimana Joseph Gisenyi 1988

17. Major BEM Neretse Emmanuel Ruhengeri 1988

18. Major BEM Mutambuka Gaspard Byumba 1989

19. Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel Byumba 1990

20. Lt Col BEM Sebahire Antoine Kibungo 1991

21. Lt Col BEM Musonera Vénant Gikongoro 1992

Umwe mu bahoze muri FAR

Liège Belgique

Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) irasaba Perezida Kagame kwegura

Ref: RK/12/09/011

 

Nairobi kuwa 30th Ukuboza 2011

 

Bwana Paul KAGAME

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

 

Urugwiro Village P O BOX 15 KIGALI- RWANDA

 

Impamvu: Kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

 

Bwana Perezida wa Repubulika,

 

1-Mu ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari ukuriye ikinyamakuru inyenyerinews.com cyandikirwa kuri internet, akanaba yari n’umuyobozi w’ikindi kinyamakuru cyitwa Ukuri News cyandikirwa mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yarishwe arashwe. Ingabire Charles ni umunyamakuru w’umucikacumu rya Génocide yo muri 1994 mu Rwanda. Yavuye mu Rwanda ahunze Leta mubereye umuyobozi yashakaga kumwica, kandi mu nshingano zayo z’ibanze ariyo yakagombye kumurinda. Abarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibinyamakuru binyuranye, n’abandi bantu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi bikorwa na Leta y’u Rwanda, bashingiye ku bimenyetso binyuranye bifatika, bemeza ko Charles Ingabire yazize kuba mu nyandiko ze yararanzwe no kunenga bikomeye ubutegetsi bwanyu. Bwari uburenganzira bwe busesuye nk’undi munyarwanda wese, by’umwihariko nk’umunyamakuru.

Muri mu ruzinduko rw’akazi I Kampala ho muri Uganda, abanyamakuru bababajije ku birebana n’iryo yicwa ry’umunyarwanda kandi arashwe. Ntimwigeze munababazwa ko ari umwe mu bana b’u Rwanda wapfuye, kabone n’iyo mwaba mutabona ibintu kimwe, ahubwo mwihutiye kumushinja ko yavuye mu Rwanda yibye. Nk’ umukuru w’igihugu ni irihe tegeko ribemerera kuba umushinjacyaha? Ibyo mwabikoze nta burenganzira mubifitiye, nta n’ibimenyetso mufite . Muzi neza ko itegekonshinga mwishyiriyeho ku itariki ya 04/06/2003 ritabemerera kwivanga muby’ubucamanza. Ikindi ni uko, biramutse ari nabyo, Charles Ingabire yari gushyikirizwa ubutabera ( tuzi ko butabaho mu Rwanda), ntabwo yari kwicwa. Si nabyo mwari gushyira imbere mushinja umuntu wapfuye udashobora kwisobanura ku byaha ashinjwa n’Umukuru w’igihugu.

2- Namwe ubwanyu murabona ko biteye isoni n’agahinda, igihe mubwira isi yose ko mwe na FPR muyobora arimwe mwahagaritse Génocide, none akaba ari mwe mukekwaho kwica no kwicisha abacikacumu b’iyo Génocide baba abari mu gihugu, ndetse n’abashoboye kubahungira hanze y’igihugu.

3- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, muzi ko mbere yo gufata ubutegetsi mukoresheje imbunda, mukekwaho kuba mwarishe, mukanamena amaraso menshi y’abanyarwanda ndetse n’ay’abanyamahanga. FPR mubereye ku isonga yishe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bazira gusa ko ari abahutu kuva intambara yatangira muri 1990 kugeza muri 1994. Mu duce FPR yari yigaruriye, mwahamagaraga abantu ngo bajye mu nama, bose mukabica ntihagire n’umwe urokoka. Mwafungiranye abantu mu mazu muratwika, mwishe abantu benshi, abagore, abagabo, impinja n’abakecuru mukoresheje udufuni n’ingoyi mwise ‘akandoyi’. Mwakuye abantu mu byabo barenga miliyoni, baba impunzi mu gihugu cyabo muri Nyacyonga n’ahandi mu gihe kirenga umwaka wose, Ibimenyetso bifatika birahari n’abagabo babihagazeho barahari. Mu gihe kimwe, mwishe kandi mwicisha abana b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzaniya no muri Congo. Baje mubasabye ababyeyi babo, abandi baje mu ngabo z’umutwe wa FPR yababwiraga ko bahaguruka bakarenganura abatutsi no guharanira uburenganzira bwabo Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yabavukije. Bishwe bazira ko bashobora kuba baje ari intasi za Leta ya Habyarimana. Abandi bazize ko bari bavuye muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye n’amakuru, igihe abo bari baje basanga baturutse mu gihugu cya Uganda batari baragize amahirwe yo kwiga biturutse ku kibazo cy’ubuhunzi bamazemo igihe kirekire. Mbere y’uko urugamba rwa FPR rwiswe urwo kwibohoza rutangira, mwari mwungirije umukuru w’iperereza mu gihugu cya Uganda. Mushinjwa kuba, mwitwaje ububasha mwahawe n’uwo murimo mwarishe abantu benshi b’inzirakarengane barimo abaturage ba Uganda, n’abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kugeza ubwo muhabwa izina rya Pilato. Bose bazize ko mwari mufite imyumvire itandukanye.

Urugamba rwa FPR rugitangira, mukekwaho kuba arimwe mwateguye kandi mugashyira mu bikorwa iyicwa rya Général Major Fred Gisa Rwigema ku itariki ya 02/10/1990.  Général-Major Fred Gisa Rwigema yaharaniraga ko Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yataha mu Rwanda nk’umukuru w’igihugu. Mwebwe mwari mugambiriye gufata ubutegetsi bwose ku nyungu zanyu bwite n’iz’agatsiko mwari mufatanije kandi mugifatanije. Niko byagenze, umugambi mwawugezeho mumaze kumena amaraso menshi y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, n’abatutsi ndetse n’ay’abanyamahanga.

4- Amaperereza yose yakozwe yemeza ko muri ku isonga mu bakekwaho kuba ku itariki ya 06/04/1994, mwarahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana, wari umukuru w’u Rwanda, ari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira w’ I Burundi n’abafasha babo ba hafi bari kumwe muri iyo ndege, ndetse n’abapilote bayo bakomoka mu gihugu cy’ubufaransa. Icyo gikorwa cy’iterabwoba kigayitse, cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri, n’abandi bantu b’inzirakarengane, ntimwigeze mushaka ko ukuri kujya ahagaragara. Nk’umukuru w’igihugu ni mwe mwari mufite inshingano zo gushyira ukuri ahagaragara kubijyanye n’iyicwa rya Général Fred Gisa Rwigema wari ukuriye FPR, yamara kwicwa akaba ari mwe mwamusimbuye. Ni namwe mwari mufite kandi mugifite inshingano zo gushyira ahagaragara iby’urupfu rwa Perezida Habyarimana wishwe ku nyungu zo kugira ngo mufate ubutegetsi bwose ku ngufu. Mugamije guhisha ukuri, no gukomeza kwubakira politike yanyu ku kinyoma, mwanze nkana ko hajyaho amatsinda yigenga ngo akore iperereza ritabogamye kuri ubwo bwicanyi bwombi ndengakamere. Mbere y’urupfu rw’abo bakuru b’ibihugu bombi, Mukekwaho kuba mwaragize uruhare rufatika, muri gatozi cyangwa icyitso, mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu w’I Burundi wari watowe binyuze muri Demokarasi. Yazize gusa ko yari umuhutu. Mutekereza igikorwa cyo kwica Perezida Juvénal Habyarimana, mwari muzi neza ko bizagira ingaruka mbi ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu gihugu. Ibimenyetso bifatika byari bihari byari gutuma mutekereza kabiri mbere yo gukora kiriya gikorwa cy’iterabwoba kigayitse. Ikimenyetso gikomeye ni iyicwa rya Perezida Ndandaye wishwe ku itariki ya 23/10/1993, urupfu rwe rwakurikiwe n’umwuka mubi watumye urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda rurushaho kwiyongera. Urwikekwe rwari rwarabyukijwe n’intambara ya FPR yo kuwa 01/10/1990 no gufungwa kwakurikiyeho kw’abatutsi bo mu Rwanda bakekwagaho ko ari ibyitso bya FPR.

Nubwo bitavanaho na busa icyaha abahutu b’intagondwa bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi,ntawashidikanya ko Genocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muyifitemo uruhare runini. Hari ibimenyetso simusiga kandi bifatika byerekana ko umugambi mubisha wo guhanura indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Juvenali Habyarimana wacuriwe mu nama yabereye ku Mulindi wa Byumba. Iyo nama yari iyobowe namwe ubwanyu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu 1994. Muribuka ko bamwe mu byegera byanyu nka Honorale Tito Rutaremara na Ministre Patrick Mazimpaka, bababwiye ko kurasa indege y’umukuru w’igihugu bizagira ingaruka mbi kubanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu gihugu. N’akababaro kenshi bakubwiye ko icyo gikorwa gishobora gutuma haba itsembatsemba ry’abatutsi bari mu Rwanda. Mwarabyanze mufata icyemezo kidakuka ko bigomba kuba uko mwabitekereje. Mwahise munategeka ko missile ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 7 zabarindaga hamwe na Colonel Alexis Kanyarengwe zijyanwa i Kigali muri CND gutegura icyo gikorwa. Lieutenant Frank Nziza ( ubu ni Major) hamwe na Caporal Eric Bizimana (ubu ni Capitaine) kandi bose bakiri mu ngabo zibarinda, bahise bajyana nazo. Ni nabo bombi barashe indege. Inkiko zitabogamye nizimara kubisesengura biraboneka ko arimwe mwayiteguye kandi mutuma Génocide yamaze abanyarwanda ishyirwa mu bikorwa mugamije kwifatira ubutegetsi bwose ku ngufu. Ni nayo mpamvu urukiko rwa Arusha rutashoboye kwerekana uwaba yarateguye Génocide, kandi bigaragara ko yabayeho. Ukuri ku ihanurwa ry’indege kwarirengagijwe nkana, ahubwo urucyiko rushishikazwa, rufatanije n’ubutegetsi bwanyu, gushakira ibyaha no gushinja abo mwatsinze mushaka guhora, kwihimura, no kubacecekesha burundu. Urukiko rwa Arusha nirufunga imiryango nkuko rubiteganya rutababajije iby’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana kandi rufite ububasha, ubushobozi n’ibimenyetso, ruzaba rwirengagije ubutabera, kandi ruteranije abanyarwanda aho kubunga. Colonel Bagosora Théoneste mwashinje ko ariwe uri ku isonga mubateguye Génocide yo mu Rwanda, ndetse akanayishyira mu bikorwa, urukiko rwa Arusha mu rwego rw’ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Génocide. Mu gihe kimwe Ministre w’intebe wa Leta y’abatabazi Yohani Kambanda,munyandiko yashyize ahagaragara ku itariki ya.10/11/2011 yongeye kwemeza ko we na Leta ye batigeze bategura Génocide. Nkuko Procureur w’urukiko rwa Arusha Madame Carla Delpont yabivuze mu kwezi kwa gatatu 2008 ko afite ibimenyetso simuziga bigaragaza ko arimwe mwahanuye indege. Major Dr Théogène Rudasingwa,wari Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba yarabaye n’umukuru w’ibiro byanyu ndetse akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yabyemeje mu nyandiko ko arimwe mwamubwiye ko mwahanuye indega ya Perezida Juvena Habyarimana.

igihe kirageze ngo abanyarwanda bave mu gihirahiro bamenye imvo n’imvano ku mahano yabahekuye. Ubu inzira isigaye yo kumenya ukuri ni imwe. Ni uko mwashyikirizwa ubutabera butabogamye.

5- Mbere y’uko FPR mwari mubereye ku isonga, na n’ubu mukiyobora ifata ubutegetsi ku ngufu, munashinjwa ko mwakoresheje ubwicanyi bw’indengakamere kugira ngo muharabike Leta ya Juvénal Habyarimana, muyishinja ko yica abatavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego FPR yishe ba Ministre Gatabazi, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PSD, yica Bwana Gapyisi Emmanuel, Landuard Ndasingwa n’abandi… Ntabwo FPR mwari muyoboye yibasiye abahutu gusa. Yishe n’abatutsi kugira ngo Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwe ko yatangiye Génocide. Ku itariki ya 04/02/1993, mwohereje commandos kujya kwica abatutsi b’abagogwe kugira ngo bishyirwe kuri Leta ya Juvenal Habyarimana. Bityo haboneke impamvu yo kugaba igitero mubeshya amahanga ko mugiye gutabara abatutsi. Nyuma yo kwica abagogwe FPR, yirengagije imishyikirano hagati y’impande zombi zari mu mirwano yari igeze kure Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, yagabye igitero kuwa 08/02/1993 cyayogoje igihugu. Umugambi mwari mufite wari uwo gufata ubutegetsi bwose ku ngufu za gisirikare. Ni mwe nk’umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’uwo mutwe, mugomba kubazwa kandi mukaryozwa n’ubutabera bwigenga iby’ubwo bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abagogwe.

6- Bwana Perezida wa Repubulika, murashinjwa kandi kuba mwarishe abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mwiciye i Gakurazo ho muri Perefegitura ya Gitarama ku itariki ya 05/06/1994. Mushinjwa kuba mwarishe ba Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Umushumba wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, Umushumba wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana, Umushumba wa Byumba. Mushinjwa kandi urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize, Umushumba wa Ruhengeri warigishijwe n’abasirikare ba FPR, ku mupaka wa Goma – Gisenyi atahutse avuye mu buhungiro , nyuma akicwa n’abasirikare ba FPR mwari mukuriye muri 1996.

7-Mbere y’uko mwambuka mukajya kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu gihugu cya Kongo, ndetse no kwica abanyekongo babacumbikiye, mwabanje kwica impunzi z’abahutu zari mu nkambi ya Kibeho ku Gikongoro. Imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko hagati y’amatariki 18 na 22 /04/ 1995 mwishe impunzi z’abahutu barenga 60,000. Abashoboye kurokoka, FPR yabakurikiranye mu mayira n’aho batahaga hose irabica. Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Rwanda, bugakorwa n’ingabo mwari mubereye ku isonga nta butabera bwigeze bushaka kumenya uko byagenze kugira ngo abakoze ayo mahano babiryozwe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika murumva ko mutakwisasira imirambo y’inzirakarengane zingana zityo, ngo mwiyorose amaraso yazo, ngo mutabibazwa n’ubutabera mwitwaje ubudahangarwa mwihaye mufata ubutegetsi mukoresheje imbunda,mukabishimangira mwiba amatora ubugira kabiri. Nta budahangarwa mukwiye kuko ubutegetsi mwabwibye rubanda, ntimwabuhawe na rubanda. Impunzi z’abahutu zari muri Kongo nkuko mwabyivugiye ngo ‘twarabacyuye abandi twarabarashe, zarishwe zizira gusa ko ari abahutu, zihambwa mu byobo rusange nkuko rapport ya ONU (Mapping report) ibyerekana neza. Iyo mapping report yerekana neza uruhare runini mubifitemo nk’uko namwe mubyiyemerera. Perezida wa Congo Lawurenti Desideri Kabira yabyemeje atarapfa ku itariki ya 19/11/1998 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘ Le soir’ cyo mu gihugu cy’Ububiligi ko mwishe impunzi z’abahutu. Munashinjwa kandi mu gihe kimwe, kuba mwarishe, cyangwa mukicisha abatutsi b’abanyekongo bo mu gice cy’abanyamurenge. Bamaze kwanga kuba igikoresho cyanyu, mwohereje Colonel Dani Gapfizi (ubu usigaye ari kwipeti rya Brigadier General) wari uyoboye igitero cyabagabweho, abica ku bwinshi. Abashoboye kurokoka iryo cumu ryanyu baratatanye bata ibyabo, abatarashoboye guhungira mu yandi mahanga ubu bamaze imyaka igera kuri 15 bari mu makambi mu Rwanda. Inkurikizi zabyo zose ni mwe zigomba kuryozwa.

8- Bwana Perezida wa Repubulika, mwahekuye u Rwanda. Ibigwi byanyu ni birebire kuko mwishe kandi mwicisha abanyarwanda abahutu, abatwa , abatutsi ndetse n’abanyamahanga. Ntawabarondora bose ngo bishoboke. Mwishe Seth Sendashonga, mwica Colonel Lizinde, mwica umucuruzi Bugirimfura, abo bose mubasanze aho babahungiye i Nairobi muri Kenya. Bahunze ubutegetsi bwanyu kandi aribo mwakoresheje nk’abahutu b’ibikoresho kugira ngo mugere ku nyungu zanyu bwite.Mwishe Kabera Assiel, ba Rwisereka, abatutsi bakoreye FPR batizigama, igihembo kiba kwicwa. Mwica Jean Leonard Rugambage w’umunyamakuru, mwicisha Ministre Juvenal Uwiringiyimana mu bu birigi mumuziza ko yari amaze gutahura umutego mwashakaga kumutamo mufatanije n’abidishyi b’ingoma yanyu bakora mu rukiko Arusha, n’abandi bo mu bubiligi….n’abandi n’abandi.

9-Mwafashe ubutegetsi ku ngufu kandi nyuma ya genocide mwarayikoresheje ku nyungu zanyu. Mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwanyu, mukimara gufata ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kumena amaraso menshi y’inzirakarengane, mwakoze liste y’abanyrwanda bo mu bwoko bw’abahutu gusa mutavuga rumwe cyangwa se bashobora kubangamira inyungu zanyu bwite. Mubahamya icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Génocide, mukora amalisiti nta bimenyetso bibahamya icyaha, amalisti muyatangaza mu igazeti ya leta, muyakwirakwiza isi yose mugambiriye kubabuza amahwemo aho babahungiye.  

 Bamwe byabaviriyemo gufungwa, abandi bimwa ubuhungiro mu bihugu bahungiyemo, abandi bakurwa ku mirimo bari babonye aho bahungiye, abandi batotezwa n’abene gihugu babita abicanyi. Byose mwabikoze muzi neza ko byubatse ku kinyoma. Mu bafungiwe Arusha bashinjwa ko bari mu rwego rw’abo mwise ba Ruharwa hamaze guhanagurwaho icyaha abari mu nama ya Leta nka Ministre Ntagerura, Ministre Rwamakuba, Ministre Bizimungu, Ministre Bicamumpaka, hagirwa umwere Géneral Kabirigi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, hahanagurwaho icyaha Prefet Bagambiki, na Protais Zigiranyirazo mwitiriraga akazu kateguye Génocide. Abo bose mwatumye bafungirwa ubusa igihe kirekire mubizi neza ko ari abere. Imiryango yabo ibura kivurira, ibintu byabo birasenyuka ibindi murabyangiza, ndetse n’aho bafunguriwe kubera ikinyoma cyanyu mwabeshye isi yose bakaba ntagihugu cyashoboye kubakira. Hari abandi bagifungiye Arusha, no mu gihugu hirya no hino, cyangwa ahandi, ari abakatiwe ari n’abatarakatirwa, bose nta butabera babonye kuko ikinyoma mwubakiyeho ingoma yanyu, nubwo gitangiye kujya ahagaragara, cyabaye ingorabahizi.

10- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, si abanyarwanda gusa mwahekuye. Nkuko umucamanza Fernandi Andreu wakoze iperereza rinonosoye abyemeza kandi abibashinja. Ashingiye ku bimenyetso bifatika, abashinja kuba mwarishe muri gatozi cyangwa icyitso abagiraneza b’abasipanyolo 9 bakurikira: -Joaquím Vallmajó, -Servando Mayor, -Julio Rodríguez, -Miguel Angel Isla, -Fernando de la Fuente, -Flors Sirera, -Manuel Madrazo, -Luis Valtueña , -Isidoro Uzcurun. Mushinjwa kandi kuba mwarishe mukoresheje ingabo mukuriye umunya Canada witwa Claude Simard ku itariki ya 18/10/1994 i Gitarama. Ku itariki ya 02/02/1997, nabwo mushinjwa kuba mwarishe undi munya Canada witwa Guy Pinard wari umaze imyaka 35 mu Rwanda i Kampanga ho mu Ruhengeri.

11- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwaranzwe kenshi no gukurikirana impunzi zabahunze hanze y’igihugu kugira ngo muzicireyo. Rimwe na rimwe umugambi mubisha ukamenyekana mutaramena amaraso nkuko byagenze mu bwongereza mushaka guhitana Musonera, mu gihugu cya Afurika yepfo mushaka kwica Général Kayumba Nyamwasa mwasangiye akabisi n’agahiye.

12- Nyakubahwa Perzida wa Repubulika, Biteye isoni n’agahinda kuba ubucamanza bwakagombye kwigenga mwarabuhinduye intwaro yo gukomeza kuniga, guheza,no gupfukirana abatemera ubutegetsi bw’igitugu mwashyizeho mukoresheje imbunda. Mu bizi neza kandi mubigambiriye mukomeje gushinja abahutu muri rusange ibyaha bya Génocide, mu gihe mushinja abatutsi mudashaka ubujura no guhungabanya umutekano w’igihugu Madame Victoire Umuhoza Ingabire, bigaragara ko azira ibikorwa bya Politiki, cyane cyane kuba yaraje mu Rwanda kwiyamamaza ashaka guhatanira namwe umwanya wo kuba umukuru w’igihugu. Ni uburenganzira bwe. Kandi kuba ibitekerezo bye yagaragaje bitandukanye n’imyumvire yanyu nta gitangaza kirimo. Igihe yemera ko mu Rwanda haba amoko, kandi ko hapfuye abahutu n’abatutsi, ndetse bose bakaba bakwiye ubutabera, mwe mwemeza ko nta moko abaho mu Rwanda, mwahindukira mukavuga ko abahutu bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Mwagera ku bahutu bapfuye kandi mubifitemo uruhare mukagoreka indimi. Ibitekerezo byanyu ntaho byazigera bihura n’ibya Madame Victoire Ingabire. Abanyarwanda bonyine nibo bafite uburenganzira bwo guhitamo uvuga ukuri bemera. Igisubizo ntabwo ari ukumushyira mu buroko, mugahimba abamushinja ibinyoma bigaragarira buri wese ko ari ikinamico, namwe mukemeza ko yemeye ibyaha mutarigeze mugera mu cyumba cy’urucyiko ababuraniramo ! Maitre Ntaganda, Karoli Ntakirutinka, Niyitegeka, Déogratias Mushayidi, bose bafungiwe ibikorwa bya Politiki. By’umwihariko kuri Madame Umuhoza Ingabire Victoire, mu Kiganiro mwagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 11/12/2011igihe mwari mu ruzinduko i Kampala, mwaratinyutse mubeshya isi yose ngo Madame Victoire Ingabire yemeye ibyaha. Ni irihe tegeko ribaha uburenganzira bwo kwivanga mu bucamanza bwagombye kuba bwigenga ? Perezida wa Repubulika amenya ate ko uregwa yemeye ibyaha urubanza rukiburanwa ? Ni uwuhe mucamanza uzavuguruza Perezida wa Repubulika wamaze gutangaza ko Madame Victoire yemeye ibyaha ? Mwamuhamije ibyaha atararangiza kuburana, nta n’uburenganzira mubifitiye. Igisigaye ni ukumukatira. Murumva atari urukoza soni ku gihugu cyagombye kugendera ku mategeko? Binyuranye n’itegeko nshinga mwishyiriyeho.

13- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Tumaze kubona aya marorerwa yose mwakoze, isi yose ikaba iyazi ariko ku nyungu zitandukanye ikicecekera, Tumaze kubona ko ibi bikorwa bigayitse mufitemo uruhare rugaragara, bihesha isura mbi u Rwanda n’abanyarwanda bose, Tumaze kubona ko mwaranzwe, no guteranya abana b’u Rwanda mukoresheje abandi banyarwanda, Tumaze kubona ko kwica abanyarwanda nkuko namwe mubyiyemerera, cyane cyane abatemera ibitekerezo byanyu ariyo ntwaro yanyu ya politiki, Tumaze kubona ko mu biganiro bitandukanye mwagiranye n’ibinyamakuru mwiyemereye ko arimwe mwishe uwari umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana, mukanemera ko mwarashe impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo, mukanica n’abanyekongo b’aba Tutsi bo mu bwoko bw’abnyamurenge, mukagaragaza ko mufite umugambi wo kwica abo mutavuga rumwe nkuko mwabivuze muvuga Général Kayumba Nyamwasa, muvuga ko n’isazi muzayicisha inyundo, bwacya mukamurasa, Tumaze kubona ko mwivanga bikabije mu butabera kandi mukabukoresha ku nyungu zanyu bwite, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’itegeko nshingamwishyiriyeho, Tumaze kubona ko mwafashe ubutegetsi mu maze kumena amaraso menshi y’abanyarwanda, ndetse n’ay’abanyamahanga, Tumaze gusanga mwaribye amatora ubugira kabiri bityo akaba nta munyarwanda wabahaye ubutegetsi, Dusanze ntabudahangarwa mukwiye kuko mwibye rubanda ubutegetsi bwabo, Dushingiye ku biteganywa n’itegekonshinga ry’ u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 mwishyiriyeho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 aho iteganya ko uwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu agomba kuba inyangamugayo, no mu ngingo ya 60 iteganya ko inzego z’ubutegetsi zitandukanye kandi zigenga bityo ubucamanza bukaba bugomba kwigenga ntimubuvogere cyangwa ngo mubukoresha mu nyungu za politiki, no mu ngingo ya 98 iteganya ko umukuru w’igihugu agomba kubumabatira ubumwe bw’abanyarwanda no kuba umurinzi w’itegekonshinga, Dushingiye ku bikubiye muri iyi nyandiko turasanga nta na kimwe mwujuje, bityo mukaba mwarishe nkana mubizi kandi mubishaka itegeko nshinga mwishyiriyeho, Turabasaba ko mwakwegura kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo, Turasaba inkiko zigenga, zibifitiye ububasha n’ubushobozi gufata ikibazo cy’ubutabera zitajenjetse, zititaye ku ubudahangarwa mwihaye mutahawe n’abanyarwanda, Turasaba ibihugu by’inshuti bifasha u Rwanda n’abanyrwanda, gufasha abanyarwanda bamaze gushavura gushyira mu bikorwa ibi byifuzo kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.

Umwami w’u Rwanda Nyiricyubahiro Kigeri V Ndahindurwa, uri mu buhungiro mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika warahiriye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga tariki 09/10/1959, agomba guhita agaruka mu Rwanda nk’Umukuru w’igihugu, Natahe abanyarwanda bicare ku meza amwe babwizanye ukuri ntawuhejwe, ntanuzira ukuri avuze, bace ikinyoma basubirane ubumwe bwabo n’amahoro mbere yo kujya imbere y’ubutabera budahora.

Ubwami bugendera ku itegekonshinga, imitegekere y’igihugu yemejwe kuri 28/07/1959 igihe Umwami Kigeli V NDAHINDURWA yasimbura ga Umwami Mutara III Rudahigwa niyo nzira yonyine isubiza abanyarwanda uburengazira bwabo bwo kujya mu mashyaka bihitiyemo no kuragiza ubutegetsi abo bashaka binyuze mu matora adafifitse.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mukwiye gufata icyemezo cy’ubutwari mukegura ku mirimo mwihaye mukareka abanyarwanda bakiyunga nyabyo. Bazabishingiraho babakorera ubucamanza butabera kandi budahora.

Mugire amahoro.

Eugen Nkubito

 Chaiman RPRK

 

Bimenyeshejwe:

Son excellence Monsieur le Président des USA

Son excellence Monsieur le Président de la République Française

Son excellence Monsieur le Président de la République de l’Uganda

Son excellence Monsieur le Président de la République-Unie de Tanzanie

Sa Majesté le Roi du Rwanda en Exil aux USA Kigeli V Ndahindurwa

Son excellence Monsieur le Premier Ministre Britanique

Son excellence Monsieur le Premier Ministre Belge

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Portugal

Son excellence Monsieur le Premier Ministre d’Espagne

Son excellence Monsieur le Premier Ministre de la Norvége

Son excellence Monsieur le Premier Ministre des Pays Bas

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Canada

Son excellence Madame la Chanceliere da Republique d’Allemagne

Son excellence Monseur le Premier Ministre Danois

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Duche du Luxembourg

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Maroc

Son Excellence Monsieur le Secrétaire Général de l’ONU, à New York

Son Excellence Monsieur le Président du Conseil de Sécurité, New York

Madame/Monsieur le Représentant du pays membre permanent du Conseil de Sécurité (tous)

Monsieur le Greffier du TPIR à Arusha Monsieur le Procureur du TPIR à Arusha

Commission des Droits de l’homme, à Genève

Commission Internationale des Juristes, à Genève

Association Américaine des Juristes Association internationale des Juristes démocrates, New Delhi

Cour Européenne de Justice

Cour Européenne des Droits de l’Homme

Cour Africaine des Droits de l’Homme

Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda, à Bruxelles

Amnesty International à Londres

Avocats sans frontière à Paris.

FIDH à Paris

HRW (Human Rights Watch)

La presse.

 

Bamwe mu bari baherekeje Perezida Kagame mu gihugu cya Uganda baribwe aho bari bacumbitse

par Rwanda Rwiza, vendredi 30 décembre 2011, 01:07

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda, Daily Monitor, avuga ko hari impapuro zitaramenyekana izo arizo zibwe bamwe mu bari baherekeje Perezida Kagame ubwo yari mu rugendo mu gihugu cya Uganda mu minsi ya Noheli. Ubwo bujura bwabereye ahantu hari amacumbi yakira ba mukerarugendo i Kasese muri Uganda nk’uko byemejwe ku munsi w’ejo n’abashinzwe umutekano ba Uganda n’u Rwanda.

 

Ariko hari inkuru zivuguruzanya zavugaga ko mu byibwe haba harimo  n’ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronics) bya Perezida Kagame bwite. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru cyahawe n’umwe mu bayobozi b’u Rwanda ku murongo wa Telefone utashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko  ibyibwe byari iby’ umuganga wihariye wa Perezida Kagame: Dr Gasakure.

 

Uwo muyobozi kandi akomeza asobanura ko impamvu ubwo bujura bwabaye kuri Dr Gasakure ari uko atari arinzwe cyane nk’uko Perezida Kagame yari arinzwe, ko kandi uwo muganga yabimenyesheje abashinzwe umutekano wa Uganda ngo icyo kibazo abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame ntabwo bigeze bakivangamo.

 

Bamwe mu bari baherekeje Perezida Kagame mu gihugu cya Uganda baribwe aho bari bacumbitse 384848_160593360712438_100002853261715_204744_1250490727_a

Mweya Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park aho ubwo bujura bwabereye

 

Bivugwa ko Police ya Kasese yataye muri yombi abantu 3, bose akaba ari abakozi ba Mweya Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park aho ubwo bujura bwabereye. Perezida Kagame n’umuryango we bari bacumbikiwe muri iryo cumbi igihe bari mu kiruhuko cy’umunsi wa Noheli mu gihugu cya Uganda. Polisi ya Kasese aho byabereye ntacyo yashatse gutangaza ariko umwe mubakekwa we yivugiye ko yafashwe akabazwa.

 

Umwe mu bakekwa yivugiye ko atigeze yiba ariko yajyanywe kubazwa mu rwego rw’umutekano, abari bafashwe bararekuwe kuri uyu wa gatatu kuko nta kirego cyari cyatanzwe, ariko Polisi yifuzaga cyane cyane kumenya ukuntu abajura bashoboye guca ku buryo bworoshye ku barinda Perezida bakagera muri ayo macumbi. Bakomeza banavuga ko kuva Perezida Kagame yagenda kuri uyu wa mbere ntawongeye gukurikirana icyo kibazo.

 

Mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bo bavuga ko hari umuntu washoboye kugera mu cyumba Dr Gasakure yari acumbitsemo kugira ngo ashobore kwiba. Kugeza ubu impamvu y’ubwo bujura ntiramenyekana.

 

 

Inkuru ya Daily Monitor yashyizwe mu Kinyarwanda na Rwanda Rwiza

http://www.monitor.co.ug/News/National/-/688334/1297420/-/bfin4yz/-/index.html

 

Perezida Kagame yikubise hasi agwa igihumure agiye kuvuga ijambo risoza umwaka

Perezida Kagame yikubise hasi agwa igihumure agiye kuvuga ijambo risoza umwaka 384601_163434913761616_100002853261715_214064_1103268624_n

 Inkuru zitugeraho zivuye mu bantu bari hafi y’ibikomerezwa muri Leta ya Kigali avuga ko Perezida Kagame mu gihe yari agiye kuvuga ijambo rirangiza umwaka 2011, yikubise hasi akaraba! N’uko umuganga we Dr Gasakure yari hafi akamuhembura naho ubundi kari kabaye,dore ko uwo muganga  amuhora iruhande kenshi arara n’iwe.

Mu gihe Perezida Kagame yari mu rugendo i Kasese muri Uganda,uwo muganga we yaba yaribwe ibintu bimwe na bimwe mu cyumba yari acumbitsemo, ntawamenya niba atari inzego z’ubutasi za Uganda zifuzaga kumenya uko ubuzima bwa Perezida Kagame buhagaze.

Turacyakurikirana ayo amakuru,  ntiturameya neza niba ari uburwayi, kutaruhuka kuko ahora mu ngendo, guhangayika bitewe ko nta muntu yizera bituma ahora yikanga baringa, igitutu cy’amahanga n’abatavuga rumwa nawe cyangwa abazimu abo yishe cyangwa yicishije baba bamuteye?

Tubibutse ko mu minsi ishize hari inkuru zavuzwe ko amagara ya Perezida Kagame yaba atifashe neza! Ariko umunyamakuru watangaje iyo nkuru yaracecekeshejwe, Inama y’Itangazamakuru imumerera nabi agomba gusaba imbabazi nyuma y’aho abantu benshii banditse bamagana iyo nkuru banamusabira ibihano ukagira ngo ni abaganga bapimye Perezida Kagame bazi uko ubuzima bwe buhagaze.

Tubitege amaso!

M.R

Kigali

 

1...5556575859

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste