Archives pour la catégorie Non classé

Colonel BEMS Théoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35, naho Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva akatirwa imyaka 15

par Rwanda Rwiza, jeudi 15 décembre 2011, 01:13

Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwahanaguye igihano cyo gufungwa burundu kuri Colonel BEMS Theoneste Bagosora wari umukuru w’ibiro bya minisitiri w’ingabo muri 94.

Urwo rukiko rwategetse ko Colonel BEMS Bagosora afungwa imyaka 35.

Umuvugizi w’urukiko, Laurent Amoussouga, yabwiye BBC ko urwo rukiko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho bimwe mu byaha yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze mu mwaka wa 2008.

Urwo rukiko kandi rwahanaguye icyaha cyo gufungwa burundu kuri Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva,rwategetse ko Nsengiyumva afungwa imyaka 15.

Laurent Amoussouga yavuze ko Nsengiyumva ahita arekurwa kubera imyaka yari amaze muri gereza.

 

Colonel BEMS Théoneste Bagosora ni muntu ki?

Colonel BEMS Théoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35, naho Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva akatirwa imyaka 15 387190_153557914749316_100002853261715_184656_629873349_nColonel BEMS Bagosora Théoneste 

Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry’abasirikare b’abofisiye ry’i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze akazi mu mitwe myinshi y’ingabo z’u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n’ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973. Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby’intambara ry’ i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y’ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya. Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.

Mu masezerano hagati y’amashyaka kugira ngo hageho Leta y’inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y’ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRNDD, n’ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire. Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa. Umushimjacyaha avuga ko ariwe wari ukuriye umugambi wa Génocide. Muri 2008 yari yakatiwe burundu ariko ubu hari ibyaha urukiko rwamuhanaguyeho: nko gutegura Génocide, urupfu rw’abasirikare 10 b’ababirigi, urupfu rwa Madame Agathe Uwiringiyimana wari Ministre w’Intebe, Ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, ndetse n’icyaha cyo gutanga amategeko yo kwica abantu ku ma bariyeri mu mujyi wa Kigali, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa nk’umuntu wari umuyobozi muri icyo gihe. Yakatiwe imyaka 35 Ukuyemo igihe amaze muri Gereza azafungwa indi myaka 19.

Mu minsi ishize nagerageje gushaka amakuru kuri Colonel BEMS Bagosora, mbaza abantu bahoze mu gisirikari cya kera Les Forces Armées Rwandaises (FAR) ndetse nkora ubushakashatsi mu nyandiko zitandukanye.

Colonel BEMS Bagosora ntabwo navuga ko ari umwere 100% ariko iyo ukoze iperereza neza ridafite aho ribogamiye usanga hari impamvu nyinshi zituma havugwa ko ariwe wari ukuriye umugambi wa Génocide.

Natanga impamvu nyinshi zatumye bifatwa gutyo:

-Impamvu ya mbere ni propagande ya FPR  bitewe n’uburyo yari yaragiranye ibibazo n’abari bahagarariye FPR mu mishyikirano ya ARUSHA yanga kwemera ibintu byose FPR yashakaga ndetse hakazamo iteranamagambo aho Colonel BEMS Bagosora yavuze ko ibintu FPR irimo kwaka byose nibihabwa hazaba imperuka (Apocalypse) ariko imvugo ye yarahinduwe bavuga ko yavuze ko agiye i Kigali gutegura imperuka (ibi hari abantu benshi babihagazeho ndetse bari no muri FPR bakwemeza ko imvugo ye yahinduwe mu rwego rwa Propagande cyane cyane ko no mu rukiko yabitsindiye.)

-Kuba hari hakenewe umuntu ugomba gushyirwaho icyo cyaha (bouc émissaire) kugira ngo amahanga yikure mu kimwaro cy’uko amahanga atatabaye abanyarwanda, ukongeraho ko hari hakenewe umuntu wo guhanwa by’intangarugero ngo abantu barebereho.

- Kuba Bagosora ariwe wari usigaye mu basirikare bakuru b’abashiru byatumye abashakaga kwihorera ku bashiru ibyaha byose babyegeka kuri Bagosora cyane cyane abasirikare b’aba FAR bari baragiranye ibibazo na Leta ya Habyalimana.

-Kuba ari mubaburijemo umugambi wa Général Gatsinzi na Général Roméo Dallaire wari ugamije guha umujyi wa Kigali FPR nta mirwano ibaye. Ndabibutsa ko Général Gatsinzi ariwe wategekaga Ingabo za kera (FAR) hagati ya 08.04.1994 na 17.04.1994, mu byo yashates gukora byari ugusaba ingabo za FAR kuva mu mujyi wa Kigali intambara igitangira muri Kigali. Kuba Gatsinzi ntacyo yigeze abazwa nk’umuntu wari ukuriye ingabo icyo gihe n’igitangaza gikomenye gituma umuntu yibaza byinshi.

- Kuba Bagosora  kandi yari umuntu urakazwa n’ubusa kandi akagira kwihangana guke , byatumye agirana ibibazo cyane n’abantu benshi bakoranye nawe mu gisirikare nka ba Colonel Rusatira, Géréral Gatsinzi n’ahandi. Bituma agira abanzi benshi, barimo n’abanyamakuru kubera kubasubizanya uburakari bwinshi.

Umwanzuro natanga kuri Bagosora n’uko ibyabaye mu Rwanda byagizwemo uruhare n’abantu benshi byaba kubera ubushake, byaba kubera kurebera ntihagire igikorwa, ari ugushaka guhindura ibintu batitaye ku ngaruka n’ibindi. Mbona ari amahanga, ari Leta y’u Rwanda n’igisiriare by’icyo gihe,ari na FPR  abo bose bashatse kwirengagiza uruhare rwabo muri icyo kibazo bashaka kwikoreza umutwaro w’ibyabaye byose umuntu umwe n’ubwo nawe atari shyashya. Twizere ko uretse ibyavugiwe mu manza za ARUSHA hari igihe kizagera abanyarwanda tukamenya ukuri kose.

 

LT Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva ni muntu ki?

 390098_153558254749282_100002853261715_184657_298807693_nLt Colonel BEMS Nsengiyumva Anatole

Yavukiye mu cyahoze ari komini Satinskyi, Perefegitura ya Gisenyi mu 1950, yinjiye mu Ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali mu 1969, arisohokamo mu 1971 ari Sous-Lieutenant. Yakoze cyane mu nzego z’umutekano n’iperereza. Yabaye Officier d’ordonnance wa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyalimana nyuma ya Coup d’Etat yo mu 1973, nawe yize mu ishuri ry’ibijyanye n’intambara (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) nyuma yaje kuba ushinzwe iperereza muri Etat-Major y’ingabo (G2) kugeza muri 1992. Muri Mata 1994 yari umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gisenyi. Abasirikare bagenzi be bari baramuhimbye izina rya KIRENGE.

Yafatiwe muri Cameroun mu 1996 ajyanwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa. Yari yakatiwe burundu mu 2008, ariko ubu urukiko rwamuhanaguye ibyaha bimwe birimo, gucura umugambi wo gukora Génocide, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, gutangiza ubwicanyi mujyi wa Gisenyi, Ubwicanyi mu Bisesero, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa kuko yari umuyobozi. Yakatiwe imyaka 15 yari amaze muri Gereza, n’ukuvuga ko azahita arekurwa.

Umwe mubahoze muri les FAR

Liège, Belgique

UMUSAZA BONIFACE RUCAGU ASHAJE YANDURANIJE CYANE

UMUSAZA BONIFACE RUCAGU ASHAJE YANDURANIJE CYANE

par Rwanda Rwiza, samedi 17 décembre 2011, 13:39
Vos changements ont été enregistrés.

UMUSAZA BONIFACE RUCAGU ASHAJE YANDURANIJE CYANE 384032_154684307970010_100002853261715_188314_641222531_a

Rucagu akunda amashati y’amabara cyane hari igihe yambara ishati y’igitenge agashyiraho karuvati

Uyu mugabo mwumva ngo ni Boniface Rucagu, ngo akuriye itorero ry’igihugu amateka ye ni maremare ariko ndabanyuriramo ibye muri make.

 

Rucagu Boniface avuka mu cyahoze ari Komini Nyamugari mu cyahoze ari Ruhengeri, mbere y’intambara yari depite mu nteko ishinga amategeko akaba n’umuyoboke wa MRNDD, aha iyo mvuze MRNDD mba mvuze ivuguruye naho iyo mvuze MRND mbavuze ya yindi yari ishyaka rukumbi twitaga Muvoma.

 

380970_154684701303304_100002853261715_188315_2095244780_n

Rucagu arimo gucinya inkoro, inyuma ye Bazivamo ati: nari nziko arinjye gakingirizo ariko uyu ararengeje! 

Muri 1994 sinzi ibye uko byagenze ariko mpamya ko atifashe mapfubyi. Dore ko yarafite uburakari bwinshi kubera bene wabo bo muri Nyamugari, bari barishwe na za 59th Mobile Group ya Charles Ngoga na Alpha Mobile Group ya Sam Kaka mu gitero cya 08.02.1993, aho abaturage bo muri ako karere batunguwe n’icyo gitero maze bakicwa urubozo ku buryo umuhanda Kigali-Ruhengeri wari wuzuye imirambo, imodoka za GOMN (Groupe d’observateurs Militaire ”Neutre”) zikabura aho zica bagasaba FPR guhamba iyo mirambo.

 

Intambara irangiye abantu batangiye kumwibazaho ndetse benda no kumutambikana  (kumufunga). Sinzi uko yakoresheje article 15, mbese akoresha bya bindi ngo intore ntiganya ishaka ibisubizo, yahise arahira huti huti muri FPR ko azajya areba ibimureba ntarebe ibitamureba. Muri iyo minsi abacengezi bari barariye karungu mu majyaruguru boherezayo Rucagu kuba Perefe ngo barebe ko bahashya abo bari bivumbuye dore ko abaturage bari bahagurutse. Ubwo nyine afatanije n’ingabo za Kagame bacura bufuni na buhoro bene wabo b’abanyaruhengeri karahava, yaje no kugororerwa aba Gouverneur w’intara y’amajyaruguru mbere yo kuba sagihobe yirirwa yigisha nawe ibyo atemera.

Ubu yirirwa yigisha ngo nta moko abaho ngo aho intore iguye indi irenzaho utwatsi. Muri bagenzi be cyangwa abaturage b’iwabo FPR yishe yarengeje utwatsi kuri bangahe?

Rucagu ni hatari ubu ntimugirengo ntiyibitseho akarita ya RNC cyangwa FDU, we ntaganya ashaka ibisubizo.

 

Ese ibivugwa kuri Major BEM Emmanuel Neretse ni ukuri?

par Rwanda Rwiza, dimanche 18 décembre 2011, 00:31

Ese ibivugwa kuri Major BEM Emmanuel Neretse ni ukuri? 390837_154928577945583_100002853261715_189138_847946118_aMajor BEM Emmanuel Neretse

Major BEM Emmanuel Neretse ni muntu ki?

Uyu mugabo yavutse muri 1955, akomoka mu cyahoze ari Ruhengeri, yize mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM), yarangije mu 1978 ari muri Promotion ya 16, afite impamya bumenyi yakuye aha hakurikira:

-Centre des Transmissions et de l’Electronique de Peutie (Vilvorde-Belgique)

-Ecole d’Infantérie de l’Armée Belge d’Arlon

-Breveté d’Etat-Major (BEM) de l’Institut Supérieur de Défense de  Bruxelles (Belgique)

Yanditse inyandiko nyinshi zinenga Leta, yari afite imikoranire n’undi mwanditsi witwa Gaspard Musabyimana. Yanditse kandi igitabo kivuga ku ngabo za kera z’u Rwanda mu gifaransa kitwa:”Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises”.

Mu 1990 yategekaga PM (Police Militaire) i Kami. Niwe akenshi wataye muri yombi abasirikare bagenzi be baregwaga kuba ibyitso bya FPR igihe yateraga u Rwanda muri 1990, navuga nka:

-Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana

-Major BAM Sabakunzi Francois

-Major BEM Mutambuka Gaspard

-Lt Colonel GD Kanamugire

Abantu bamwe bamufata nkaho yari umuntu wa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe . Kandi niba hari umuntu wari wanzwe kubera kuba yaragiriye nabi abasirikare benshi ba FAR ni Colonel Serubuga, bivugwa ko yakundaga ibyubahiro, ko bamuhakwaho n’andi matiku atandukanye. Ku buryo hari benshi bumva ko Colonel Serubuga afite uruhare runini mu iyirukanwa cyangwa itotezwa ry’abasirikare benshi bashoboraga gufasha inzirabwoba ku rugamba kandi bazizwa ibintu by’amatiku adasobanutse.

Nyuma yaho yategetse Bataillon Muvumba ya mbere ( 1er Bn Muvumba), iyo unité ikaba yari  muri zimwe muri Unité zikomeye za FAR, mu kwezi kwa kabiri 1993 iyo unité iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse  ifatanije n’izindi unités zirimo Bataillon Huye ya Major Ir Faustin Ntirikina zashoboye gusubiza inyuma Charlie Mobile Group ya Cyiza na 157th ya Fred Ibingira mu mujyi wa Ruhengeri.

Iyo unité yakomeje kuyoborwa na Major BEM Emmanuel Neretse ndetse iyo unité yitwaye neza ku rugamba muri 1994 n’ubwo bwose inzirabwoba zatsinzwe.

Gukekwa gukorera Leta ya Kigali

Icyaje kuba urujijo n’inkuru zatangiye kuvugwa mu bantu zivuga ko Neretse yaba yaragiranye imishyikirano na Leta ya Kigali, ndetse bamwe bakanavuga ko yaba yaragiye mu Rwanda akagaruka mu Bubiligi kwitegura kuzataha mu Rwanda burundu. Ariko we arabihakana akavuga ko yaganiriye gusa n’intumwa za leta ya Kigali bakumvikana ko mu nyandiko yandika yajya ashyiramo ibitekerezo bya Leta ya Kigali ku bibazo bimwe na bimwe kugirango amenye uko abari ku ruhande rwa Leta babitekerezaho ko kandi yabikoze kubera ubupfura bw’umuntu ujijutse ushaka kumenya (souci d’honnêteté intellectuelle) ko kandi ngo azatangira kwandika ku bijyanye n’ukuntu igisirikare cya nyuma y’intambara gicunzwe ndetse n’ukuntu abasirikare ba nyuma y’intambara hari amafaranga bakatwa ku mishahara ku itegeko, akabaza leta y’u Rwanda icyo ibivugaho. Ariko yanze gutangaza amazina y’abo bantu ba Leta ya Kigali babonanye.

Ndetse mu kinyamakuru Umuvugizi hasohotsemo inyandiko ivuga amazina y’abantu bitwa ko barwanya Leta ya Kagame baba bakorera ahubwo iyo Leta rwihishwa kubera guhabwa amafaranga  cyangwa kwizezwa imyanya muri Leta n’izina rya Neretse rigaragaramo. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko yari yarimukiye muri Canada ariko ngo yagarutse mu Bubiligi gusha abandi bayoboke bafatanya gukorera Leta ya Kigali.

Hari bamwe bavuga ko Neretse yari arambiwe kuba mu buhungiro ko nawe akeneye kwambara inyenyeri za Général nka ba Rwarakabije n’abandi.

Twizere ko tuzamenya ukuri mu minsi iri imbere

 

Uwahoze ari muri FAR

Liège, Belgique

IBIBERA MU RWANDA BIMEZE NKA WA MUGANI W’UMWAMI W’ABIDISHYI

IBIBERA MU RWANDA BIMEZE NKA WA MUGANI W’UMWAMI W’ABIDISHYI

par Rwanda Rwiza, lundi 19 décembre 2011, 00:38

IBIBERA MU RWANDA BIMEZE NKA WA MUGANI W’UMWAMI W’ABIDISHYI 407009_155427134562394_100002853261715_190692_1779562642_n

Aba nibo bambitse umwami w’abidishyi uruhu rw’imparage

Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.

Kagame amaze iminsi afite amaganya nk’aya Yeremiya wo muri Bibiliya. Yirirwa ateza ubwega ukuntu abanyamakuru bamwanga, ngo imiryango irengera ikiremwa muntu iramubonerana ikamubeshyera, naho ibihugu by’amahanga ngo byirirwa bimushyiraho igitutu byitwaje imfashanyo zabyo, n’uko abantu batumva ntacyo atavuze: yageze aho avuga ko bagiye kumurekura akikubita hasi akameneka, bamwe ngo batangiye no kumusaba kwegura ngo mandat ye itararangira  ariko abo aganyira aho kumufasha ngo bamugire inama ukuntu yasohoka mu rusobe rw’ibibazo arimo,  bakamusubiza bati ”Komereza aho Nyakubahwa nta wundi dushaka ahubwo uzongere wiyamamaze”.

Ibi bitwibutsa wa mugani w’umwami w’abidishyi aho yishe abasaza bose agasigarana n’abasore gusa, kuri Kagame nabigereranya n’uko burigihe yirukana abantu bashaka kumugira inama nzima ahubwo agafata ba NDIYO BWANA bamushuka ngo arimo gukora neza gusa.

Ubu bamwambitse uruhu rw’imparage ngo n’intwali niwe kamara nta wundi washobora gutegeka nkawe!  Ku buryo hari n’abavuga ngo n’Impano y’Imana. Uko bigaragara uruhu rw’imparage akazuba katangiye kurukubitaho rukamukanyaga nawe yataka aho kumukura muri rwa ruhu bati yego mwidishyi, nihatagira umuntu w’inararibonye utabara uruhu ruramukanyaga abure umwuka bimuviremo no kwitaba Rurema, muri ibyo byose ariko induru y’abidishyi ni yose bati yego mwidishyi ntibumva ingorane arimo.

Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko Kagame atorohewe:

-Ibihugu by’ibihangange (UK, USA..) byafashije Kagame cyane bimuha Butamwa yiyonereraho na  Ngenda arica arakiza aridagadura agera no muri Congo sinakubwira, abantu arica ibihumbi n’ibihumbi araruha, abo bene madamu  rwose baricecekera ntihagira n’ukoma. None ba bantu bamuretse agakora ibyo byose ntibavuge,  harapfa umuntu umwe bose bakamuraza ku nkeke ngo nasobanure

-Kera ibitangazamakuru byose byo mu mahanga byamuvugaga nk’umuntu ngo w’intwali none ubu nawe arivugira ngo abanyamakuru baramwanga, ntibatinya kuvuga ko ari umunyagitugu (dictator)

-Urukiko mpuzamahanga rwatangiye kugira abantu abere abandi ndetse bagafungurwa, ubu batangiye kwibaza niba nta bantu bo muri RPF nabo bagomba gukurikiranwa. Bagosora basanze gutegura Génocide bitamuhama, ntibyabatangaza rero bene Madamu bayihamije mwene Rutagambwa izuba riva.

-Mapping Report bari barabitse mu kabati barayisohoye,

- iby’indege ya Habyalimana nabyo birasohoka vuba aha

-Callixte Mbarushina wa FDLR ngo nta bimenyetso

-Ubu abakuru b’ibihugu bikomeye baramusaba gushyikirana n’abatavugarumwe nawe, gufungura abanyapolitiki bafunze (Hari inkuru zivuga ko agiye kubafungura vuba aha, ariko arimo gushaka amayeri yo kubafungura adataye ibaba), kureka ibinyamakuru bigakora nta nkomyi, kureka amashyaka agakora, ndetse hari n’abagera aho bamusaba kwegura  mbere ya 2017 mandat ye itarangiye.

-Ubutavugarumwe nawe ntibamworoheye aho agiye hose yakirwa n’imyigaragambyo, nawe yagira ngo hari icyo akoze agatanga amafaranga atagira ingano mu bantu ba diaspora ngo n’intore bakirira bakidagadura bati YEGO MWIDISHYI

-N’izindi ngorane nyinshi ntiriwe mvuga

Abitwa ko bagira inama Kagame bose baricecekeye ahubwo bamubwira  ko ari igihangange,  ko ntacyo azaba ko ahubwo agomba gukomereza aho akanahindura itegeko nshinga akongera kwiyamamaza muri 2017. Urundi rugero n’igihe inama ya 9 y’umushyikirano isozwa yavuze ko nta bibazo bya bindi yita bibi byigeze bibazwa. Abaza Prime Minister niba atayunguruye ibibazo undi ati oya. (Njyewe ubwanjye nabajije ibibazo birenga icumi, nta kibazo nakimwe cyahise kandi byose byari byerekeye politique n’ubutabera, nanabajije niba iriya nama itakwiga ukuntu leta yashyikirana n’abayirwanya). Niba atari Kagame ubeshya ni Prime Minister ubeshya. Niba ari Prime Minister ubeshya ibyo akora ni nko kwanga gutabara umwami w’abidishyi uruhu rutangiye kumukanyaga.

394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n

Kagame ati: Uruhu rurankanyaga bidishyi abandi aho kumutabara bati yego mwidishyi

Umwanzuro

Kagame rero niba yishakira ejo hazaza heza nashake abantu b’inyangamugayo kandi b’inararibonye bamubwiza ukuri, atari abandi bamugira ikigirwamana bakamushuka ko ashoboye byose nk’Imana. Maze nawe agerageze gufungura inzira ya politique akore amavugurura ya ngombwa yose ashoboka, abanyarwanda bose bicare hamwe bavuge ibibazo byabo ntawe utewe ubwoba, areke amashyaka akore, yicare aganire n’abatavuga rumwe nawe, impunzi zitahuke, abafunze bafungurwe n’ibindi… Ayo mavugurura yarangirana na Mandat ye akagenda ari intwali nk’umuntu wakoreye neza igihugu. Kandi ntawe uzamukurikirana, ingero zirahari kandi mu nshingano z’uwamusimbura hagomba kubamo kumurinda abanyamahanga. Naho rero niyishinga abidishyi uruhu ruzamwumiraho rumukanyage kugeza apfuye nabi.

Matabaro Mariko

Karongi

« Si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi: Vincent Karega

« Si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi: Vincent Karega

par Rwanda Rwiza, mercredi 21 décembre 2011, 11:28

 

 

Vincent Karega High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo

 

Nyuma y’inyandiko yo ku itariki 9 Ukuboza 2011 (09.12.2011)  yanditswe n’uwitwa Rugumire Peter ubarizwa Mu Karere ka Gasabo  mu Mujyi wa Kigali,  yavugaga ko Bwana Vincent Karega High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaba ari mu mazi abira kubera kuregwa na bamwe mubo bakorana b’abamaneko nka Rutembesa Didier n’abandi.  Iyo nyandiko ivuga ko ngo yaba yarabonanye na Lt Gen Kayumba Nymwasa na Col Patrick Karegeya rwihishwa ko kandi yaba adakora ibihagije ngo arwanye ihuriro RNC ahubwo akaba afitanye imigenderanire myiza n’abayoboke b’iryo huriro ku buryo ngo adatinya kubatabara igihe bagize ibyago. Ndetse ngo mu gihe abakozi bamwe b’ambassade y’u Rwanda bashakaga gusohora bamwe mu bayoboke ba RNC mu nama yari yabereye Johannesburg mu minsi ishize ngo Karega yaba yarababujije gusohora abo bayoboke ba RNC.

 

High Commissioner Vincent Karega yasubije iyo nyandiko muri aya magambo :

« Nabonye inyandiko yanyu yo kuwa 09.12.2011 imvuga ko ndi mu mazi abira. Nimwiririre mwebwe mufite ishyaka ritagira ibyangombwa ntirigire n’agaciro. Uko Ambassade ikora biratureba ni abakoresha bacu. Impande zombi twishimiye umusaruro wacu. Namwe ni muvuge ibigwi byanyu aho guteshwa umutwe n’icyo Karega azaba ejo.

Ngo nabonanye na Kayumba na Karegeya rwihishwa umenya ari icyifuzo. Nta rukumbuzi, nta rukundo mbafitiye. Nta gaciro mbabonamo. Sinari nagera aho guta umutwe wo gusabana n’abihakanye icyo baricyo baharaniye imyaka irenga makumyabiri, bakaba ubu biyemeje guhemuka ngo baramuke. Si ndi umutindi, si mpuzagurika.

Ngo nzirukanwa vuba?? Ntimuza ntunge !! Nahaba, ntahaba Ambassade y’u Rwanda izahahora n’u Rwanda rushya ruzaba rukataje mu mihigo namwe akanyu kazaba kabonetse !

Muveho rwose si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi cyangwa umurozi, ndi intore isobanutse ndi inkotanyi yemye. Hoshi rwose !!!

High Commissioner Vincent Karega »

RNC Johannesburg irasubiza High Commissioner Vincent Karega

par Rwanda Rwiza, mercredi 21 décembre 2011, 23:54

RNC Johannesburg irasubiza High Commissioner Vincent Karega 390540_156839024421205_100002853261715_193995_866515702_n

Maze kubona inyandiko yashyizwe ahagaragara na High commissioner Karega Vincent nibajije koko niba ariwe wanditse ariya magambo yuzuye ibitutsi no guhuzagurika nubwo yabihakanye. Nasanze rero ariwe mpitamo kuba namusubiza mu magambo akurikira:

 

Nyakubahwa Karega Visenti uhagarariye u Rwanda n’inyungu z’abanyarwanda muri Afurika y’epfo,Namibia,Swaziland,Lesotho,Mozambique,Zimbabwe…

 

Nubwo inyandiko yagaragaye hano ku rubuga yerekanaga neza uwayanditse naho aherereye,kandi muri iyo nyandiko nta hantu na hamwe yigeze avuga ko ari umuvugizi wa Rwanda National Congress cyangwa se nibura umunyamuryango wayo,mwebwe mwahisemo kwikoma Rwanda National Congress ndetse igisubizo mwagaragaje kikaba ari nko kwenderanya kuko uwabanditseho atariwe mwashubije.

 

Bikaba byatumye RNC JHB forum yafashe icyemezo cyo kugaragariza abasomyi bo kuri ibi bikurikira yifashishije inyandiko yawe, tukaba tugiye kuyisubiza interuro ku nteruro kugirango tugaragaze ukuntu waharabitse ihuriro ryacu:

 

-Mwagize muti:Nimwiririre mwebwe mufite ishyaka ritagira ibyangombwa

ntirigire n’agaciro.

 

Aha twagirango tubibutse ko RNC itaraba ishyaka kubera ko hatari habaho congress rusange izatora amahame remezo, na manifesto zizatugenga, ndetse tugasaba no kwiyandikisha nk’ishyaka rya politike. RNC rero iracyari mu kwiyubaka igihe nikigera abanyamuryango bayo bazitorera inzego n’ubuyobozi binyuze mu mucyo na demokarasi yo hagati mu ihuriro.

Ku bijyanye n’ibyangombwa muzi ko uretse PS/Imberakuri  mwahaye ibyangombwa mwarangiza mugafunga ubuyobozi bwayo nta wundi mutwe wa politiki ukorera mu Rwanda utari mu kwaha kwa FPR mwari mwemera, ahubwo twababaza tuti kubera iki?

Kuba rero RNC imaze umwaka umwe ariko ikaba imaze kubavugisha amangambure uhereye kuri Perezida wanyu nta munyarwanda n’umwe utabona ko mutewe impungenge cyane n’uyu mwana w’umwaka umwe kandi muri abagabo bakuru, uzi neza ko RPF yavutse mu 1987! Ndetse ivuye mu yindi mitwe yari isanzwe imaze igihe kinini ibayeho.

Ku bijyanye no kwihesha gaciro byo inyandiko mwanditse, uri buyisome wese arabona neza ufite agaciro ari nde!! Nakwibutsa kandi ko nta muyobozi muri RNC wari wumva atuka abanyarwanda bagenzi be ko ari imyanda ica mu mubiri, ibikeri, amasazi azahondwa inyundo n’ibindi uretse wa mukoresha wawe nkuko mwabivuze mu nyandiko yanyu.

 401592_156839181087856_100002853261715_193996_913199125_a

High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo Vincent Karega

-Mugira muti:Uko ambassade ikora birabareba n’abakoresha banyu!

Aha naho nagirango mbibutse ko twe tubafata nk’intumwa z’abanyarwanda aho kuba ibikoresho by’ababakoresha kuko ambassade ihagarariye abanyarwanda kandi natwe muri abo banyarwanda turimo! Rwose tukaba twabagira inama yo gukorera abanyarwanda aho kuba igikoresho nkuko ubyiyemerera kuko  burya igikoresho, umuntu agikoresha ibyo yishakiye kenshi na kenshi ibyo adashaka gukozaho intoki.Tukuzi nk’umugabo wiyubaha rero ihungure ivu rwose kuba igikoresho ubireke.

-Mugira muti:Impande zombi mwishimiye umusaruro wanyu

Ibyo ntako bisa rwose iyaba mutari mushishikajwe no kwirirwa muhamagara abayoboke b’ihuriro ngo mubahe amafaranga yo kuneka no gusenya RNC, aha nkaba nababwira y’uko namwe mubishatse mwazaza ku giti cyanyu mukiyumvira kuko nta bwiru buba muri RNC ntawe tugambanira, rero ayo makashi mwazayihera abari guhabwa ay’ubudehe yaburiwe irengero kuko nibo bayakeneye cyane. Ibigwi byacu rero ka bizavugwe nabo tubanye

kandi dufatanya ntabwo aricyo kiturangaje imbere muri aka kanya.

 

-Muti mwabonanye na Kayumba na Karegeya rwihishwa

 

RNC ntabwo ariyo yabivuze, yewe n’ubwo ntari umuvugizi wabo, nzi neza ko mwabonana mutabonana icyo si ikintu kiraje RNC ishinga kuko ari Karega, Karegeya cyangwa Kayumba,  batabonanye

cyangwa ngo babonane RNC urugendo rurakomeza. Kwifuza ko abanyarwanda bahura bakaganira abo aribo bose

twebwe muri RNC ni umuco twimitse ni nayo mpamvu wadutumiye tukaza n’ubwo mwagiye mudasezeye bwose!

Kuba nta rukumbuzi nta rukundo, ho rwose ni ibyanyu gusa niba warabishize ni uko byahozeho kandi RNC ntiyari ihari ngo imenye impamvu. Gusa murarenga muti bihakanye ibyo bari byo. Ese ko utatubwiye ibyo baribyo mugikundana! Mutarashirana n’urukumbuzi!!! Mwongeraho ndetse ngo nicyo baharaniye imyaka

20!! Nonese ko banyirubwite bakiretse kubera ko babonye nta musaruro gitanga wowe waje ukibasangamo aho ntiwaba nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera?

Ngo babaye ba mpemuke ndamuke!!!! Mugatinyuka mukabeshya izuba riva, none iyo ubona abasirikare barise inyongeramushahara bahawe na shobuja, AFANDE KAYUMBA, ko muzwi nk’abantu bize kandi bashishoza, ubwo buhemu urumva bufite ishingiro ba nyakubahwa?  Nkuko mwabyivugiye Ambassade y’abanyarwanda

izahoraho ikizagenda n’ibikoresho n’abakoresha babyo aho rwose turabyemeranyaho.

 

Murongera muti: Mumveho rwose sindi indaya cyangwa imfubyi ya politike utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi….

 

Aha mwatwumije banyakubahwa ntabwo twatekerezaga ko mwagera kuri uru rwego rugayitse!!! Koko umuntu wabaye minisitiri igihe kingana kuriya, ubu mukaba mwavuzeko mwabaye igikoresho, nibura mwagiye mwifashisha amagambo ahesha agaciro uyavuze. Aha twe turabona rwose mwitesheje agaciro ku buryo budashidikanywaho n’uwayasoma wese. Ikindi niba muzi ijambo INTORE cyangwa INKOTANYI bisobanura ndetse n’amavu n’amavuko yayo magambo muzasanga mwibeshyera.

 

Tukaba rero tubashimiye ko muzafata akanya mugasoma ubu butumwa, kandi ko rwose turi abavandimwe ntacyo dupfa tuzakomeza kubagira inama mu kinyabupfura n’icyubahiro gikwiye imirimo mushinzwe. Ndetse mubishatse mwaduha akanya tukazakorana ikiganiro mpaka n’abanyarwanda twese dutuye i Johannesburg,  kugirango dushimangire umuco w’ubwiyunge no koroherana. Gusa twabisabira ko mutazatumira abanyamiziki n’aberekana amafilime kugirango tuganire birambuye niba mubitwemereye. Ikindi kandi byaba byiza mutavanze RNC nabo muterana amagambo.

 

Mugire amahoro n’u Rwanda

 

Benedigito Nshingwamiheto

Umunyamabanga rusange wa RNC/JOHANNESBURG/FORUM

 

NB.Iyi nkuru yanditswe na forum/jhb

Ntabwo ari ubutumwa bwa RNC

Mu rwego rw’isi yose.

« L’état d’esprit de Paul Kagame est celui d’un tueur en série et meurtrier de masse » Theogene Rudasingwa..

par Rwanda Rwiza, jeudi 22 décembre 2011, 18:25

Dr Théogène Rudasingwa

 

Les soutiens de « ce tueur en série » devraient se dépecher de le reprendre avant qu’il ne commette de nouveaux dégats ! C’est le souhait le plus intime du peuple Rwandais .

 

Un événement annuel faussement baptisé « Dialogue national » vient d’avoir lieu. Il n’est ni national, ni même un dialogue. Paul Kagame et son FPR – une minorité au sens politique et ethnique – exploite cette occasion pour harceler les Rwandais ne faisant pas partie de sa clique qui ne cesse de diminuer, et les étrangers qui soulèvent des questions sur la crise actuelle des droits humains et de la gouvernance au Rwanda.

 

Le monologue de Paul Kagame était presque exclusivement dirigé contre tous les étrangers, principalement les Etats-Unis (dont l’Ambassadrice Susan Rice qui a critiqué le manque de démocratie et de liberté de la presse ainsi que les violations des droits humains) et la Belgique. Sa liste d’ennemis incluait aussi les suspects habituels : les journalistes et les militants des droits humains. Cependant , c’est la critique de l’Ambassadrice Rice qui a eu droit aux mots les plus durs et aux insultes de la part de Kagame : intrus, absurdité, joker, menteur, « deux poids deux mesures », « masquaradeurs », etc.

 

Le discours de Kagame est très difficile à analyser.  Dans le passé, j’ai travaillé très dur pour aider le président Kagame à préparer ses discours, tant sur le fond que sur la forme. Il ne s’est pas avéré être bon un étudiant, même entre les mains d’autres personnes ayant plus d’expertise que moi.

 

Ce week-end, je rendais visite à des amis quand quelqu’un a essayé de me convaincre d’écouter le dernier discours de Kagame. J’ai hésité, car j’ai presque cessé de lire ou écouter les discours de Paul Kagame. Il ment trop. Il n’a aucun respect pour les Rwandais. Concernant les nombreux problèmes du Rwanda, s’il n’est pas leur source, il les complique ou n’a pas de solutions à offrir. J’ai succombé à la pression de mon ami et me suis livré à l’agonie d’écouter les trente minutes rappelant très péniblement que le Rwanda est devenu un Etat sans homme d’Etat.

 

Tout d’abord, sa pauvreté d’idées remonte clairement à la surface. En l’écoutant, dans une certaine mesure, je pensais que j’étais à l’écoute d’un Idi Amin réincarné. Il se demande si les Rwandais sont sourds, s’ils n’ont rien à dire, ou si quelqu’un les empêche de parler. Puis il passe subitement à l’ancien Roi Mutara Rudahigwa. Puis à l’Afrique et son « entreprise de mendicité ». Et ainsi de suite. En psychiatrie, on appelle cela une «fuite des idées», typique des états dans lesquels les patients ont à la fois de grandes illusions d’eux-mêmes, la paranoïa que tout le monde est contre eux, et des idées qui ne semblent pas avoir de connections.

Deuxièmement, ses mensonges, tromperies et dénégations ne sont que trop évidentes. Il tente de rallier les gens autour de lui en utilisant le génocide, Bagosora et les échecs de la communauté internationale. Il ne se rend pas compte que la même communauté internationale qu’il insulte maintenant (en particulier les Etats-Unis et le Royaume-Uni) l’a trop protégé pour ne pas rendre compte des crimes de guerre, crimes contre l’humanité (Rapport Mapping de l’ONU) et terrorisme (attentat contre l’avion de Habyarimana). Sans quoi, Kagame serait maintenant en train de croupir en prison, aux côtés de Bagosora. Ses attaques sont calculées, toujours pour intimider la communauté internationale du fait qu’il y a actuellement un élan nouveau et implaccable pour lui faire rendre compte de ses crimes.

 

Troisièmement, son sentiment de frustration et de colère transparaît sous forme de mots durs et d’insultes. Nous connaissons tous ce type de comportement de notre part ou de la part de nos enfants une fois pris en flagrant délit. Mais Kagame est un cas particulier. Les Rwandais et les étrangers ont besoin de comprendre que l’ état d’esprit de Paul Kagame est celui d’un tueur en série et meurtrier de masse, et cesser de traiter avec lui comme avec un être rationnel normal. Égocentrique, il s’enferme dans son propre monde, et tout le système  politique et admistratif rwandais est construit sur mesure, à son image.Le  roi est nu, mais les applaudissements incessants de la foule continuent de lui dire qu’il est merveilleusement habillé.

 

Kagame est comme un chauffeur sur une autoroute, conduisant à contre-sens. Sa vitesse est excessive, ses passagers (des otages) retiennent à peine leur souffle mais gardent le sourire et l’applaudissent. Les autres conducteurs se demandent ce qui se passe,  la police se démène pour arrêter le chauffeur fou, alors que lui, des haut-parleurs montés sur son «Bus Rwanda», il demande,«we ni nani? » « Qui es-tu? ».

 

Dans l’histoire et dans les temps modernes, les hommes d’Etat efficaces font trois choses. Quand ils sont nés et ont forgé leur caractère dans les moments difficiles, ils aident leurs concitoyens à surmonter la peur. Ils le font en combinant une dose suffisante de stimulus de sorte que les gens sortent de leur zone de confort pour agir, en s’assurant qu’ils ne soient pas paralysés par la peur. Deuxièmement, un homme d’Etat incarne l’espoir d’un peuple, de toute une nation. Sans un tel espoir, sans une telle vision, les gens périssent (en kinyarwanda, bapfa bahagaze). Enfin, et surtout, un homme d’Etat a un grand coeur, pour accueillir tout son peuple / toute sa nation avec ses défauts et ses forces.

 

Le président Kagame n’est pas un tel homme d’Etat. Il a soumis à la peur toute la nation rwandaise, les pays voisins du Rwanda et la communauté internationale. C’est un homme mesquin qui éprouve de la fierté à tuer et à diviser les Rwandais.

 

Concluant son monologue, Kagame a dit qu’il n’a jamais été vague dans sa vie : « Ce que vous voyez est ce que vous obtenez. ». En bref, il nous dit, à chaque rwandais : « Tu peux mourir, avoir peur, désespérer, croupir en prison et en exil …. Je ne m’en fous. Qui es-tu ??.»

 

Bismarck, le Chancelier allemand « de sang et de fer » qui a unifié l’Allemagne est célèbre pour avoir déclaré que la qualité d’un homme d’Etat consistait à écouter attentivement les traces de Dieu à travers l’histoire et à marcher avec Lui sur quelques étapes du chemin. Kagame n’a ni l’humilité, ni la capacité de voir les pas de Dieu, ni de marcher avec Lui, même sur une seule étape dans la bonne direction.

 

Maintenant que Kagame est contre les Rwandais, les étrangers et Dieu, qui est pour lui? Son discours sera classé parmi ses pires et ses derniers ; et c’est sûrement un signal, pour lui-même et pour nous, que le compte à rebours final a commencé.

 

Kagame nta kindi arota kitari ukwica umusubizo no kurimbura imbaga!: Tewojeni Rudasingwa.

par Rwanda Rwiza, vendredi 23 décembre 2011, 00:19

 Kagame nta kindi arota kitari ukwica umusubizo no kurimbura imbaga!: Tewojeni Rudasingwa. 395494_157328321038942_100002853261715_194989_257097277_a

Dr Tewojeni Rudasingwa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC

 U RWANDA NI IGIHUGU CYABUZE UMUPEREZIDA

 

Hari mu  ihuriro ngarukamwaka, ryiswe mu buryo bwo gushinyagura ngo ni “Inama y’Umushyikirano”.

 

Nyamara, uretse kuba atari inama nyunguranabitekerezo nta n’ubwo ari inama y’umushyikirano.  Pahulo KAGAME na FPR ye,  nyamuke muri politiki no  mu byerekeye amoko y’abanyarwanda, yakoresheje iryo huriro yibasira Abanyarwanda batavuga rumwe n’Agatsiko k’Abidishyi be, ndetse nyadukira n’abanyamahanga bakomeje gutera hejuru bagaragaza ikibazo gikomeye cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu ribera mu Rwanda muri iki gihe, ndetse n’ikibazo cy’imiyoborere mibi ya leta iriho ubu.

 

Ijambo rya Kagame  ryibasiye  abanyamahanga, cyane cyane Ububiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, ambasaderi w’icyo gihumu muri Loni, Suzan Rice akaba yarabwiye leta y’u Rwanda ku mugaragaro ko nta demokarasi iri mu Rwanda, ko abaturage bakomeje kwimwa urwinyagamburiro bakaba bari ku ngoyi ikabije, ko ntakwishyira ukizana guhari, ko itangazamakuru ryanizwe, ndetse ko uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bukabije guhonyorwa.

 

Kuri lisit y’abo Kagame yita abanzi be nk’uko bisanzwe, hariho: abanyamakuru kimwe n’abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu. Nanone ariko, biragaragara ko ukunenga kwakozwe na ambassaderi Rice ariko kwatumye Kagame atontoma akagera n’aho atuka Abanyamerika ngo ni : abanyamatiriganya, ibigoryi, abanyamashyengo, ababeshyi, abagira indimi ebyiri, ba masquaraders, n’ibindi…

 

Gusesengura Ijambo rya Kagame ntibyoroshye. Mu gihe cyashize, ntako ntagize ngo nigishe Perezida Kagame uko bategura disikuru n’uko bayivuga mu buryo bukwiye. Byabaye nko guta igihe kuko niboneye ukuntu Kagame ari umunyeshuri w’injiji cyane, ndetse n’abafite ubuhanga buruta ubwanjye mu byerekeye kwigisha ni ko bamubona!

 

Mu mpera z’icyi cyumweru nasuye inshuti yanjye, nuko undi muntu twari kumwe ampatira gutega amatwi ijambo Kagame aherutse kuvuga atangiza inama ya 9 y’Umushyikirano. Nabanje kubyangira kubera ko mu by’ukuri nari nariyemeje kutazongera kumva cyangwa gusoma ingirwadisikuru za Kagame.

 

Iyo avuga, Kagame ntazuyaza kungikanya ibinyoma. Nta gaciro na gato ajya aha Abanyarwanda bamwumva. Mu bibazo u Rwanda rufite, ibyinshi ni we ubitera, ibindi ni we urushaho kubikomeza, ibindi nta bwenge buhagije afite bwo kubikemura.

Kubera ko iyo nshuti yanjye yari indembeje, nageze ubwo nemera kwigora ntega amatwi iryo  jambo rya Kagame  ryamaze iminota irenga 30 yose, ariko ryatumye numva neza ko u Rwanda rwahindutse nk’ igihugu kitagira umuperezida.

 

Icyambere kigaragara ni uko nta gitekerezo kizima Kagame yigirira. Mu kumutega amatwi nageze aho nibwira ko uwo ndikumva avuga ari Idi Amin wazutse! Agira atya akibaza impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi, niba babiterwa n’uko ntacyo bafite bavuga, cyangwa niba hari umuntu ubapfuka umunwa. Yarangiza, agasimbuka akajya ku mwami Mutara Rudahigwa. Akabivaho akajya ku bihugu by’ Afurika, n’uburyo bitunzwe no gusabiriza, agakomeza atyo avangavanga ibintu.

 

Abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe babyita « kujabuka kw’ibitekerezo »,bakagaragaza ko abanduye bene iyo ndwara ari abantu barangwa no kwiyemera no kwishongora birenze urugero, bakumva baruta abandi bantu bose (surestimation) ndetse bagahora basohoye imikaka kuko baba bibwira  ko abantu bose babarwanya, bakarangwa kandi n’ibitekerezo bidafite umutwe n’ikibuno.

 

 Icyakabiri, Kagame ni umunyakinyoma wo mu rwego rwo hejuru. Yaciye integer(decevoir) abantu benshi, yabeshye benshi n’ubu kandi akibeshya. Agerageza kwigarurira abantu ashyira imbere iturufu rya jenoside yatsembye Abatutsi, uruhare abantu nka  Bagosora bayigizemo, n’uko umuryango mpuzamahanga utashoboye gutabara Abanyarwanda. Asa n’uwirengagiza ko uwo muryango mpuzamahanga arimo atuka (cyane cyane USA na UK) wakomeje kumukingira ikibaba ku byaha by’ubwicanyi aregwa, ibyaha byibasiye inyoko muntu (nk’uko bigaragazwa na Mapping report), ibyaha by’iterabwoba ( igihe yahanuraga indege ya perezida Habyarmana). Mu yandi magambo, Kagame ubu yakagombye kuba ari muri gereza, iruhande rwa Bagosora.

 

Mu ijambo rye, Kagame yongeye kandi kwadukana ibyo kugerageza gutera ubwoba umuryango mpuzamahanga, kuko abona neza ko muri iki gihe benshi bahagurukiye gushyira ibikorwa bye bibi ku kabona bose.

 

Icya gatatu, uburyo ahitamo bwo gukanga abo ashaka gucecekesha nta bundi butari ukubatuka ! Twese tuzi neza uko bitugendera cyangwa uko bigenda ku bana bato iyo umuntu afatiwe  mu cyuho. Kuri Kagame we ntibisanzwe.

 

Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kumva neza ni uko mu by’ukuri ubwonko bwa Kagame bukora nk’ ubw’umwicanyi wabigize umwuga(serial killer), akaba n’inzobere mu byerekeye kurimbura imbaga.  Ni ko ateye, ntihakagire uwongera kwibeshya ngo arashaka kubana na we nk’uko wabana n’umuntu usanzwe, ufite ubwenge bukora neza.

 

Nta magambo mazima akigirira muri we. Ikibabaje, akaba ari uko Agatsiko kamukikije kagumya kumushyigikira, bikaba byarabaye nka byabindi by’umugani w’Abidishyi. Kagame ameze nk’umushoferi utwaye ikimodoka kiruka cyane birenze igipimo, kandi akiruka agana mu cyerekezo izindi ziturukamo (à contre-sens), kandi amategeko y’umuhanda abibuza . Ikimodoka atwaye gifite umuvuduko k’uwimodoka yacitse feri. N’ubwo abagenzi gitwaye (abaturage bagizwe imbohe), bamazwe n’ ubwoba barihangana bagakomeza kumusekera no kumuha amashyi. Abandi bashoferi bafite ubwoba, baribaza ibigiye kuba byabayobeye, aho polisi ihangayikishijwe no kubona uburyo bwo gufata uwo mushoferi w’umusazi wenda kumara abantu. Naho uwo musazi w’umushoferi (Kagame) utwaye cya Bisi cyitwa Rwanda, arifashisha indangururamajwi ziri kuri icyo kibisi, akabaza mu gasuzuguro kenshi , ati:  “wewe ni nani?’ wowe uri iki?

 

Mu mateka, ndetse no mu bihe bishya turimo, abayobozi nyabo b’ibihugu bagira inshingano eshatu.

 

Iyo bavutse cyangwa bakanyura mu bihe bikomeye, bafasha abenegihugu babo gutsinda ubwoba. Ibyo babigeraho bagerageza gufasha abantu gusohoka mucyo nakwita ukwinezeza kudafashije ariko bakabikora banizeye ko batahitanwa n’ubwoba.

 

Inshingano ya kabiri y’umuperezida nyawe ni uguhumuriza abanyagihugu be bose atavanguye. Iyo uko guhumurizwa kutabayeho, iyo perezida ari umuntu udashoboye kureba kure,  abenegihugu bapfa bahagaze.

Icyanyuma, kandi cy’ingenzi cyane, umuperezida nyamuperezida agomba kuba afite umutima wakira byose, kugira ngo abashe kwakira abaturage be aho bafite imbaraga nkeya, naho bafite imbaraga nyinshi.

Ibi byose biranga umuperezida nyamuperezida ntabyo Paul Kagame yigirira.  Abanyarwanda bose yabahinduye ibikange bitakigira umutima mu gitereko, abaturanyi b’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga barumiwe.  Ni umubisha mubisi, ushimishwa no kwica no gucamo  Abanyarwanda ibice. Arangiza disikuru ye, Kagame yavuze ko Atari umuntu uvangavanga ibitekerezo: yagize ati ‘ibyo ureba nibyo uba ufite’.  Muri make, yarimo atubwira ati: “ mwapfa nabi, mwahangayikishwa no kutizera ejo hazaza ,mwagwa muri gereza cyangwa mu buhungiro, ibyo byose ntacyo bimbwiye…. Muri bantu ki mwebwe ? “

 

Bismark, uyu wayoborazaga Leta y’Ubudage “inkoni y’icyuma” yabaye ikirangirire kubera ijambo ryiza yavuze ngo Iyo uri umuyobozi w’igihuguugomba kumvira Imana ndetse ukagerageza kugera intamwe zawe mu zayo , mu nzira nziza.

Kagame we, ntashaka kumvira Imana na busa, ntashaka no kugendana nayo, habe no gutera intambwe kibura imwe cyerecyezo kizima kigana Imana.

 

 None se ubu ko Kagame yarangije kwikoma Abanyarwanda, akarwanya abanyamahanga, agashyamirana n’Imana , ni nde uzamucira akari urutega ?Iyi disikuru ye isa n’iya nyuma, amateka azayiha umwanya mu ma disikuruye ye yarushije andi kuba mabi. Iyi disikuru  ni ikimenyetso simusiga cy’uko ingoma ye icyuye igihe.

 

Tewojeni  Rudasingwa.

 

Ibyo Vincent Karega akora cyangwa avuga byose abikoreshwa n’ubwoba: David Bwesigye

par Rwanda Rwiza, vendredi 23 décembre 2011, 12:16

Iyi baruwa yoherejwe na Bwana Bwesigye DAVID wabanye na VINCENT KAREGA Muri KATANGA aho nkomoka.

 

 

Bavandimwe, Banyarubuga,

 

Muracyagira ubugingo ?

 

Mbanje gushimira Sharangabo wa Rufagari kubera ibyo avuze ku nyandiko za Ambassadeur Vincent Karega. Ndagira ngo nanjye mwunganire mu magambo make.

 

Mbanje kwisegura kuri mwe mwese muza gusoma ibyo nanditse kubera muri kamere yanjye sinkunda kwandika ku « umuntu » ariko kubera aho ibintu n’ibihe bigeze, kubera imwitwarire n’imikorere ya bamwe muri twe ( abana b’u Rwanda), ndagira ngo ngire icyo mvuga kuri Vincent Karega.

 

Nkuko usomye ibyo Vincengt Karega yanditse, uretse ko atari bwo bwa mbere abikora , ariko nibi byo kwandika abyadukanye vuba, nanjye nunze mu rya Sharangabo ko , Vincent Karega abikoreshwa n’ubwoba cyane cyane no kwihakirwa ahakishwa abandi nkuko byabaye umuco ( mubi) muri gouvernement ya FPR bikaba byaranasakaye no mubaturage mu Rwanda.

 

Vincent Karega mvuga, ndamuzi neza cyane, si mvuga umuntu ntazi. Muzi kuva akiri i Lubumbashi, nyuma ahungira muri Afrika y’epfo kimwe n’abandi banyarwanda benshi bahungaga Zaire mugihe hari imvururu nyinshi ariko cyane cyane za pillages. Aho muri Afrika y’epfo niho, kimwe n’abandi babanaga yagiye en contact na les commissaires ba FPR mugihe bazungurukaga isi yose bakora mobilisation ariko cyane cyane banashaka n’umusanzu.

 

Vincent Karega nta gitangaza yakoze kiruta icy’abandi basore, abasaza , kuko nabo barimo. Ikintu cyagiye kimuranga ari nacyo cyatumye FPR imuroba, nkuko isanzwe ibikora, ni sa docilité, manque de prise de position et surtout ne jamais donner son point de vue sur les sujets les commissaires babaga babagejejeho. We yari « Good guy » « Bon gars ». Nizeye ko mwese mwamaze kubona ko ce genre de personnes FPR cyane cyane ubuyobozi bwayo bubakunda.

Nyuma y’intsinzi, nuko Vincent Karega aba areshyejwe na Madame Aloyizia Inyumba amujyana muri Gouvernement kuko bari barahuriye muri Afrika y’epfo akaba azi neza ko bazashobora ku mu « mananjinga ».

 

Kubyerekeye , ubwenge , Vincent Karega afite ubwenge nk’ubwa abandi banyarwanda benshi, nta mwihariko runaka afite byatuma ashobora kuba igitangaza. Nta n’igitangaza yaba yarakoze mugihe cya struggle (Intambara).

Nongere mbisubiremo, icyo FPR cyane cyane abayobozi bakundikira Vincent Karega, n’uko ari « NDIYO AFANDE ». Ikindi n’uko igihe cyose aba ari mu Rwanda , yirinda kugira icyo avuga , ni « Bouche cousue », ni « NTITERANYA ».

Biba byiza , biba bibi, ntacyo avuga, uretse kuba « Yes man ».

Vincent Karega kuva yagera mu Rwanda, ni wa wundi uhunga abitwaga ko bari Inshuti ze, abo babanye mu buhunzi. Yemwe na bene wabo ntibabonana . Ibyo byose ikibimutera, ngo nukwijyengesera kugira ngo FPR itazavuga ngo yavuze iki n’iki cyangwa agendana na kanana.

Imicyo n’ingeso za FPR, ibyo bakunda n’ibyo banga , Vincent Karega arabizi cyane. Isomo yararifashe akaba arinayo mpamvu arabye muri mouvement ya FPR ( atinze kw’ibere).

 

Ibyo Vincent Karega akora cyangwa avuga byose abikoreshwa n'ubwoba: David Bwesigye 377544_157522221019552_100002853261715_195603_23419078_nVincent Karega mu muhango w’ishyingurwa rya bamwe mu bayoboke ba RNC bari bazize impanuka y’imodoka

 

Ibyo mvuze n’ukuri kwa abantu n’Imana ( umugani wa Muligande Karoli).

 

Hari rero icyo Vincent Karega ahuriyeho n’abambari bose ba FPR, muti n’iki ?Iyo babonye uburyo bwo kujya hanze, bakagira Imana zo guhura n’abo bita « Inshuti « , sinababwira ibibavamo. Bagira icyo nakwita « déchargement « ya za  » frustrations « bahorana. Sukuvuga, biva inyuma.

Icyo bose bahurizaho kandi akaba ari nacyo kibaranga ni « Ubwoba bahorana « , « Ubwoba bakorana », n’ »Impungenge » zo kutamenya icyo ibukuru babatekerezaho n’icyo ejo bazabagenera. Bose bati « None se twagira iki ?  »

Nu kwemera tukaba « imbwa zaba nyiri ubutegetsi »niba tudashaka kw’icwa cyangwa twagira amahirwe tugahunga.

 

Ibi rero Vincent Karega yandika ni mu rwego rwo kwihakirwa no kwiteganyiriza, akaba yibwira ko nawe atanze uwe « muganda  » mu rugamba rwo gusebanya, bo bita kurwanya umwanzi.

 

Icyo nabwira Vincent Karega, kimwe n’abandi bakora nkawe, nuko sibo ba mbere bakoreye FPR animation nkuko Sharangabo yabivuze. Ni bashire ubwoba barebe hirya no hino, barebe aba babanjirije muri iyi nkundura ya animation à la gloire du FPR et son chef Kagame. Ni barebe abagabo n’abagore bitangiye « Urugamba  » rwagejeje FPR na Kagame mu intebe y’icayemo, aho bari, uko bafashwe ? Ngero ni nyinshi.

Ariko niba barahisemo gukorera « Inda », ni bamenye ko inda ari bahomora, nti kubaza icyo wayihaye, ikubaza icyo iyibikiye.

 

Ejo , umunsi wabo wo kujuguywa hanze, wo kugirwa ba « nothings », « umwanda » n’ »ibigarasha « nugera bazarebe uwo batira ubugabo , kuko bo kugeza ubu ntabwo bagira, maze bahagarare nyiri ubutegetsi abakanire urubakwiye kuko nibo bazaba barabiteye. Ntibazihadike amatugunguru ngo batangire kwambaza abo hirya no hino.

 

Ariko na none nibagira amahirwe bakamucika, bazaze basabe imbabazi, bongere bavuge bati « Turi IMBWA »ariko turi IMBWA z’abanyarwada bene wanyu, mutubabarire.

 

Icyo nababwira n’uko nta kiza bakorera uwo birirwa baramya, basingiza. Nta n’ikiza bakorera u Rwanda kuko bari kumwoshya nawe atiretse ariko bari no kumuroha. Bose igihe ni kigera, kandi kiri hafi, ari nayo mpamvu bazizoye, bakaba babyukije umugara, bazabibazwa. Burya si buno banyarwanda.

 

Vincent Karega rero, inama isumba izindi :

Reba wagiye kera, reba igihe umaze kw’ibere, ubu noneho baguhaye ikizami cya ruranngiza.

 

Ngo « iso ukwanga akuraga ibya munaniye », bakohereje Afrika y’epfo ngo ujye guhangana na ba giti mujisho. Bashobuja byarabananiye, Ambassadeur Kamali Karegyesa biramuhitanye ariko bimusize ari muzima, wowe bizakujyana mu kuzimu. Harya ngo bashobuja bitwaje kuba warabaye muri Afrika y’epfo ngo ko ushobora kumenya ibyihebe bishobora gufata amapfusha maze bikarangiza « KAZI ».

ATTENTION mon frère Vincent Karega, bishobora kuba ari wowe bihitana vuba na bwangu. Nawe ndakeka ubizi kandi warabiboneye ibimenyetso.

 

Urugendo rwiza.

 

Ku basomyi, murambabarire kuba nabarambiye.

 

B. D.

 

Kagame nyuma yo kwihenura arimo gusaba uwo yimye

par Rwanda Rwiza, vendredi 23 décembre 2011, 16:23

Kagame nyuma yo kwihenura arimo gusaba uwo yimye 387454_157610837677357_100002853261715_195924_778974492_n

Museveni na Kagame basigaye ari pata na rugi

 

Igihugu cya Uganda na Perezida Museveni bafashije cyane FPR na Kagame igihe barwanaga na Leta ya Perezida Habyalimana hagati ya 1990 na 1994. Na nyuma yaho ubwo bushuti bwarakomeje, ubwo abo bagabo bombi bateraga Congo muri 1996 bagashiraho Kabira. Bongeye gusubirana muri Congo muri 1998 ubwo intambara ya 2 ya congo yatangiraga, ariko icyo gihe imibanire yabo yari nk’iy’injangwe n’imbeba, kubera gupfa amabuye y’agaciro yo muri Congo no gusuzugurana. Ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho  gatatu kose ndetse hagwa abasirikare benshi ku mpande zombi. Icyo gihe ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Colonel Emmanuel Ruvusha zahaye ingabo za Uganda zari ziyobowe na General James Kazini isomo ridasubirwaho.

 

S’ibyo gusa, kuko ibihugu by’amahanga nka USA na UK byari inshuti za Uganda na Museveni, Kagame yatangiye kuba inshuti zabyo cyane ku buryo Kagame yarushaga ijambo Museveni muri ibyo bihugu no mu mahanga. Ibyo bigatuma habaho gusuzugurana.

Ikindi kuba mu minsi yashize abasirikare bakomeye b’u Rwanda  (Lt Gen Kayumba, Gen Habyalimana, Col Ndengeyinka…) n’abandi bayobozi batoroka igihugu bakoresha ubutaka bwa Uganda. Sibo gusa kuko n’izindi mpunzi zisanzwe zikunze guca muri Uganda ndetse n’ubu hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda muri Uganda.

Mu minsi yashize hari n’abasirikare ba Uganda bahungiraga mu Rwanda. Habayeho n’ibikorwa byakorwaga n’ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’abaturage ba Uganda mu kugira nabi abanyarwanda baba Uganda cyangwa babaga bahatembereye. Mbese umubano ntabwo wari wifashe neza.

Nyuma yaho abanyagitugu bombi Museveni na Kagame bokerejwe igitutu n’abarwanya ubutegetsi bwabo bariyunze. Mu matora ashize Museveni yatsinze umukandida wa FDC, Colonel Cyiza Besigye mu buryo budasobanutse ku buryo benshi bavuga ko habaye ubujura mu matora. Kagame ibye biramenyerewe ntajya ajya munsi y’amajwi 90% kuko Karangwa Chysologue na bagenzi be baba babirangije.  Museveni nyuma yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze yiyamamaze, yabyanduje Kagame ku buryo nawe akoresheje abidishyi be nka Musa Fazir Harerimana, Ministre w’umutekano mu gihugu akaba ava muishyaka rya PDI  atangiye kwivugisha ngo azahindura itegeko nshinga ngo ”abaturage nibabishaka”.  Siwe gusa kuko n’inama yarimo abasirikare bakuru mu minsi ishize yemeje ko itegeko nshinga rigomba guhinduka Kagame agakomeza gutegeka.

Kuva aho aba banyagitugu bombi bobonye ko bari mu marembera ntibagisigana nk’uko bigaragazwa n’ibi bikurikira:

-Museveni aheruka mu Rwanda aho Kagame yamuhaye inka, ndetse ngo bakananywana bya kinyarwanda (Guca indasago ku nda ya mugenzi wawe nawe akabikora,  buri muntu akanywa amaraso y’undi, ngo iyo urenze ku gihango kirakwica).

-Urupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire, aho abashinzwe kurinda Perezida bivanze mu kazi ka Police akaba aribo ngo bakora iperereza kugira ngo bayobye uburari.

-Museveni yashimiye Kagame kuba yaramufashije kuboha Uganda, ndetse anamushimira ko yanaboshye (yabohoje) u Rwanda.

-Kuko Museveni azi amarira ya Kagame n’akababaro yagize kubera igihembo Lantos Fondation yahaye Paul Rusesabagina, nawe yakoze uko ashoboye amushakira igihembo cy’uko ngo yafashije urubyiruko.

-Ubu noneho mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani Kagame yagiye kuyirira mu gihugu cya Uganda we n’umuryango we,  yari mu mihango yo gutangizwa isanwa ry’umuhanda Gatuna-Mbarara.

Umwanzuro

Kagame nyuma yo kubona ko ibihugu by’amahanga bitangiye kumuha akato ndetse n’abayobozi babyo bakaba basigaye bamubwiza inani na rimwe, yahisemo gusaba uwo yimye ubwo yongeye kwiyegereza Museveni nyuma yo kumwihenuraho muri Congo, gufasha abarwanya Museveni  no kumwibira umwanya Museveni yari afite muri Afrika imbere y’ibihugu nka USA na UK. Ibikorwa Kagame arimo muri iyi minsi bimeze nk’aho ari uguca amarenga ko ibihe bya nyuma by’ubutegetsi bwe byegereje.

 

Ruben Barugahare

Nyagatare

1...5556575859

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste