Archives pour la catégorie Non classé

”Kigeli V Ndahindurwa yagiye ari Umwami, kandi agomba kugaruka ari Umwami.”:UMURYANGO RWANDESE PROTOCOL TO RETURN THE KINGDOM

par Rwanda Rwiza, vendredi 25 novembre 2011, 21:17
Twaganiriye n’UMURYANGO RWANDESE PROTOCOL TO RETURN THE KINGDOM (RPRK)

 Rwanda Rwiza: Twatangira mwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make icyo UMURYANGO RWANDESE PROTOCOL TO RETURN THE KINGDOM (RPRK) aricyo? Muri make mwatubwira imigambi umuryango wanyu ufite n’intego ushaka kugeraho?

 

 RPRK :RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) nk’uko inyito yayo ibisobanura ni umuryango uharanira gusubizaho ubwami bugendera ku Itegeko nshinga, gutegura itahuka ry’Umwami w’ u Rwanda Kigeli V NDAHINDURWA nk’umukuru w’igihugu, no gutegura itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda.

Mwakwibaza muti kubera iki tuvuga gusubizaho ubwami? Ntabwo ari ugusubizaho ubwami gusa, ahubwo ni ugusubizaho ubwami bugendera ku itegeko

nshinga. Ku itariki ya 28/07/1959, umunsi wo gushyingura Umwami Mutara III Rudahigwa wari watanze, ari nabwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagenwe kumusimbura, yatangaje ko azaba Umwami ugendera ku itegeko nshinga (Constitutional King). Ku italiki ya 09/10/1959 imbere ya Vice-Gouverneur Général w’u Rwanda n’u Burundi Jean Paul Harroy, yarahiriye kuba Umwami Uganje ugendera ku itegeko nshinga, anabishyiraho umukono (Murebe Rwanda de la féodalité à la démocratie, 1955-1962 Jean Paul Harroy Page 283). Niyo mpamvu tutavuga gushyiraho Ubwami bugendera ku itegeko nshinga, ahubwo tuvuga kubusubizaho.

 

Rwanda Rwiza: Umwami Kigeli V Ndahindurwa mwagira icyo mumutubwiraho muri make?

 

 

RPRK :Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni mwene Yuhi V Musinga. Yavukiye i Kamembe muri 1935. Avuka mu muryango w’abana 9. Niwe watoranijwe gusimbura mukuru we Mutara III Rudahigwa. Ni umuntu urangwa kuva mu buto bwe n’ubwitonzi, ubushishozi, kwicisha bugufi, gukunda umurimo no gusabana n’abantu bose. Yavuye mu Rwanda agiye kubonana n’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Dag Hammarzkjold i Léopoldeville muri Congo, ababirigi bamubuza kugaruka mu Rwanda kugeza na n’ubu (1960-2011) ntiyigeze agaruka mu Rwanda.

Yagiye ari Umwami, kandi agomba kugaruka ari Umwami w’u Rwanda. Repubulika n’inzego zayo zashyizweho kuri 28/01/1961, aribyo byiswe Coup d’Etat y’i Gitarama, umuryango w’abibumbye ONU ntabwo wigeze uzemera.

(Reba Résolution 1579, 1580, 1605). Kamarampaka nayo yo kuri 25/09/1961 yakozwe mu buryo bunyuranye na ziriya résolutions zategekaga ko Kamarampaka yakorwa ari uko Umwami agarutse mu Rwanda, ubutegetsi bwe bwose busubiyeho, impunzi zasubiye mu gihugu, abakoze ibyaha bakababarirwa, abanyarwanda bagahitamo niba bemera ubwami n’Umwami cyangwa Repubulika.

Twibutse ko iyo Kamarampaka yari yasabwe n’ababirigi, ntabwo ari abanyarwanda bayisabye. Abanyarwanda bari bibumbiye muri PARMEHUTU, ishyaka ryasabaga ko rubanda rugufi rwarenganurwa, basabaga ko abanyarwanda bose abahutu, abatwa, abatutsi, bareshya imbere y’amategeko n’imbere y’ Umwami (Reba note sur le manifeste des Bahutu)

Kigeli V Ndahindurwa Umwami warahiye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga aracyari Umwami w’ u Rwanda, agomba kugaruka abanyarwanda bagasubirana ubumwe bwabo bamaze kwiyunga nyabyo.

 

 

Rwanda Rwiza: Ese ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atigeze ashaka kandi akaba ari muzabukuru, aramutse atanze hari uwateganijwe wo kwima Ingoma?

 

 

RPRK:Nkuko bigenda no mu bindi bihugu bifite Ubwami bugendera ku itegekonshinga, icyo RPRK ishyira imbere ni ‘ institution’ y’ubwami. Binyuranije n’uko byakorwaga n’abiru bo mugihe cy’ubwami bwari byose (Monarchie absolue) mu bwami bugendera ku itegekonshinga (Monarchie constitutionnelle) aribwo bugomba gusubiraho mu Rwanda, abami bazasimburana hakurikijwe ibiteganijwe n’amategeko yanditse kandi azwi na rubanda rwose nk’uko bimeze mu bindi bihugu nk’ubwongereza, Ububirigi, Ubuholandi, Norvège, Suède, Danemark, Espagne n’ahandi….

Twabibutsa ko usibye muri Maroc, u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cyambere muri Afrika y’abirabura gishyizeho ubwami bugendera ku itegekonshinga.

 

Rwanda Rwiza: Muravuga ko mwifuza ko Ubwami bwagaruka mu Rwanda, n’ubuhe buryo muzakoresha kugira ngo iyo ntego yanyu igerweho? Kuko Président Kagame yivugiye inshuro nyinshi ko niba Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashaka kugaruka mu Rwanda agomba kugaruka mu Rwanda nk’umuturage usanzwe.

 

 

 RPRK:Umwami Kigeli V Ndahindurwa azagaruka mu Rwanda nk’umukuru w’igihugu nkuko abanyarwanda benshi babyifuza. Uko Repubulika zagiye zisimburana hamaze kumeneka amaraso, nta Perezida n’umwe washoboye kwunga abanyarwanda ngo abahutu , abatutsi , abatwa babane batishishanya. Abahutu , abatwa, abatutsi barambiwe iyo gatebe gatoki no guhora babungana akarago bahunga igihugu cyabo. Ubu barahagurutse barimo baraharanira ko Umwami wabo yataha mu gihugu, bagasubirana ubumwe bahoranye, Umwami akabafasha kwiyunga nyabyo, buri wese amaze kuvuga intimba imuri ku mutima. Akabakubita icyuhagiro bityo bakabana mu mahoro nta rwikekwe.

Kagame na FPR batera igihugu muri 1990 bitwaje gutahuka kw’Umwami, mu by’ukuri bagamije inyungu zabo bwite. Bamaze kuzigeraho bamuheza ishyanga kimwe n’izindi mpunzi zose. Kuri Kagame rero, n’ubwo gutahuka k’Umwami w’u Rwanda ari umukuru w’igihugu biri mu nyungu z’abanyarwanda twese, bibangamiye ubutegetsi bwe, inyungu ze n’agatsiko ke.

 

 

Rwanda Rwiza: Mu minsi yashize havuzwe ko Umwami yaba afite ingabo, abantu benshi barafunzwe ndetse hari n’abahasize ubuzima kubera icyo kibazo. Izo ngabo zirahari koko?

 

 

RPRK:Ingabo z’Umwami ni abanyarwanda twese. Abafunzwe bazira ko ari ingabo z’ Umwami barahohotewe. Nta gitangaza kirimo kuko ni kimwe na bariya bashinja ibinyoma Madame Victoire Ingabire Umuhoza bavuga ko bakorana nawe mu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni ikinamico rigamije kwikiza abo batavuga rumwe nabo nkuko byagenze bafunga Maitre Ntaganda Bernard, Déogratias Mushayidi, n’abandi bazira ibyo batakoze.

Tubibutse ko kuva kera na kare, mu muco nyarwanda Umwami ntatera igihugu cye . Kimwe n’undi mubyeyi wese utatwika inzu irimo abana be, Umwami ntiyatera u Rwanda rurimo abana be.

 

 

Rwanda Rwiza:Muri make mwatubwira uko mubona ubutegetsi buri mu Rwanda? Mubona mute President Paul Kagame?

  

 

RPRK:Ubutegetsi buriho mu Rwanda ni ikibura zina. Ni ubutegetsi bwica bukanashonjesha abo bwakagombye kurengera. Ni ubutegetsi bw’agatsiko kagamije inyungu zako bwite. Si ubutegetsi bwa rubanda.

Perezida Kagame twamugereranya nk’Umwami Ludoviko XVI wabayeho mu bufaransa. Arica ntakiza. Niwe mu Perezida ushinjwa kuba yarishe abaturage be benshi. Ari abahutu, abatwa, abatutsi. Kuva muri 1990 kugeza muri 1994 yishe abahutu ku bwinsi abaziza ko ari abahutu. Mu gihe kimwe yica abana b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo bagiye muri FPR. Abo bose bicishijwe agafuni. Muri 1993 ku tariki ya 04/02/1993 Kagame yishe abatutsi b’abagogwe abigereka kuri Leta ya Habyarimana agamije gushaka impamvu yatumye agaba igitero cyo ku itariki ya 08/02/1993. Guhanura indege ya Habyarimana , Kagame yabikoze azi neza ko intagondwa z’abahutu (Extremistes)zizica abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Abatutsi b’abanyamurenge kugeza ubu bari mu gihirahiro batewe na Paul Kagame. Kagame na FPR ye bishe abaturage bo mu Ruhengeri no ku Gisenyi kubwinshi bazira intambara y’abacengezi nkuko abatutsi bishwe bahohotewe muri 1990 bitwa ibyitso.

Kagame na FPR nkuko nawe abyivugira, yishe impunzi z’abanyarwanda b’abahutu, n’abaturage b’abanyekongo babacumbikiye. Mbere yo kujya i Kongo Paul Kagame yishe abasenyeri, Kiriziya Gatolika ayica umutwe, mbere y’uko acura inkumbi i Kibeho. Ibigwi bya Kagame mu bwicanyi ni birebire,

Perezida Kagame niwe weshe umuhigo yica no kwicisha abakuru b’ibihugu ku bwinshi. Twavuga mubamaze kumenyekana Perezida Ndadaye na Ntaryamira b’I Burundi, Perezida Habyarimana na Sindikubwabo b’u Rwanda, Perezida Mobutu

na Laurent Désiré Kabira bo muri Congo, tutibagiwe na Pasteur Bizimungu yishe ahagaze kugeza na n’ubu akimugaraguza agati.

Perezida Paul Kagame, ku ngoma ye niho u Rwanda rwagize kugeza na n’ubu umubare munini kw’isi yose w’impunzi ugereranije n’umubare w’abanyarwanda. Niwe Perezida wenyine uhungwa n’abahutu, abatutsi, harimo n’abo yakoranye nabo hafi bamuzi neza kurusha abandi.

 

Rwanda Rwiza:  Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3:

 • Abagize uruhare muri génocide?

• Abasirikare bari aba FPR bakekwaho uruhare mu bwicanyi mu Rwanda no muri Congo, abantu bakeka ko nabwo bushobora kuzitwa Génocide?

 • Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

 

RPRK:Nta butabera buri mu Rwanda. Nta gaciro RPRK iha inkiko zo mu Rwanda zisanzwe cyangwa inkiko gacaca. RPRK yemera ko ubutabera nyabwo buzabaho hamaze kugaragara UKURI ku mahano yagwiriye abanyarwanda. Abatutsi bafite ibikomere ku mutima batewe na bene wabo b’abahutu, abahutu bafite ibikomere ku mutima batewe na bene wabo b’abatutsi, abatwa bo wagira ngo ntibabarirwa mu bandi banyarwanda.Abatutsi bahemukiye abandi batutsi. Twavuga abateye igihugu baturutse hanze batitaye ko bene wabo mu gihugu bazabiryozwa, abatutsi bishe mwene wabo Fred Rwigema kubera inyungu zabo bwite, abahutu bishe abandi bahutu. Abakiga bahemukiye abanyenduga, n’abanyenduga bahemukira abakiga. Buri wese agomba guhabwa urubuga rwo kuvuga ikimuri ku mutima. Mbere ya Dialogue hagati y’abanyarwanda itagira uwo iheza nta butabera bushoboka mu Rwanda.

RPRK yemera ko abakoze ibyaha bose , n’ahariho hose babihanirwa ntavangura. Abarenganijwe biturutse kuri Politiki y’ikinyoma bakarenganurwa.

 

 

Rwanda Rwiza:Ikibazo cy’amoko mukibona mute mu muryango wanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

 

 

RPRK:RPRK yemera ko mu Rwanda hari amoko atatu: Abatwa, Abatutsi,Abahutu. Buri wese agomba kugira ishema ryo kwitwa uwo ariwe. Icyitondarwa ni uko hari abatangiye kujijisha bahimba andi moko atabaho. Mu muco w’Ikinyarwanda ubwoko bw’umugabo nibwo abana bakurikiza.Iyo se wabo ari umututsi baba abatutsi kabone nyina ubabyara yaba ari umuhutukazi. Iyo se ari umuhutu nyina ari

umututsikazi, abana baba abahutu kandi bakagira bose ishema ry’icyo baricyo. Ubwoko ntibugomba kuba intwaro yo gukandamiza abandi, ahubwo abana b’u Rwanda bagomba kwuzuzanya.

Mu by’ukuri nubwo abahutu, abatwa, abatutsi byagizwe intwaro ya politiki nyuma y’aho abazungu babyandikiye mu marangamuntu, umunyarwanda iyo wamubazaga ubwoko bwe ntabwo mu mutwe we hahitaga haza ibyo by’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Yagusubizaga yemye ati ndi Umusinga, umuzigaba, umwega, umunyiginya, umubanda, umucyaba, umwungura, …..Kandi ayo moko yabonekaga mu batwa, mu bahutu mu batutsi. Byari binashimangiye ubumwe bwabo kuko barakundiranaga, bakanuzuzanya mu mihango no mu migenzereze itandukanye mu muco nyarwanda.

RPRK yemera ko ubwiyunge bw’abanyarwanda bushoboka kuko abanyarwanda bose, abatwa, abatutsi, abahutu , uretse abahezanguni (Extremistes), kandi nabo bake, barabushaka. Kandi bose bababaye kimwe. Nta muryango utarahekuwe n’amarorerwa yabereye mu Rwanda. Twese dufite inyungu yo kugarukana ubumwe no kubana mu mahoro, tumaze kwiyunga nta buryarya.

Ubwiyunge burashoboka kuko Umwami w’u Rwanda, utagira aho abogamiye nk’umubyeyi wa bose, watuma abanyarwanda bicara ku meza amwe, akababera nka arbitre, bakaganira ku bibazo byabo babwizanya ukuri, bagasabana imbabazi, abakoze ibyaha bakabihanirwa, cyangwa bakababarirwa. Bityo bakubaka igihugu cyabo. Mu yandi magambo ubwiyunge burashoboka nitwimakaza ukuri tukarandura ikinyoma.

Rwanda Rwiza:Ese umuryango wanyu ufite imikoranire cyangwa amasezerano n’amahuriro yandi yifuza ko Ubwami bwagaruka mu Rwanda? Hari amashyaka cyangwa amahuriro arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, hari ayo mwaba mufitanye imikoranire?  

 

RPRK:RPRK ntabwo ari ishyaka rya Politiki. Twemera ko abanyarwanda bifuza kandi bemera ko Ubwami bugendera ku itegekonshinga aricyo gisubizo cy’ibibazo byacu, baza tugafatanya kugira ngo tugere kuri iyo ntego. Ntawe duheza. Bityo nta masezerano akenewe kuko Umwami ari uwa twese. Ubwami bugendera ku itegekonshinga niyo système yonyine yatuma abanyarwanda bose bibona mu micungire y’igihugu cyabo binyuze muri demokarasi isesuye.

 

Rwanda Rwiza: U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

 

RPRK:U Rwanda rukeneye inzego z’ubutegetsi (institutions) zitajegajega, ntirukeneye abantu ku giti cyabo b’ibihangage, cyangwa bumva ko ari ibihangage. Umwami w’ u Rwanda ni Umukuru w’igihugu ntabwo ari umutegetsi.( Le Roi règne, ne gouverne pas). Umwami w’u Rwanda ni umukuru w’ingabo. Nta mutegetsi numwe

uzongera kuzitwaza ngo azikoreshe icyo ashatse. Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo bwonyine buzimakaza Demokarasi nyakuri mu Rwanda. Umwami nta shyaka rya Politiki abarizwamo, bityo ntaho abogamira. Bizatuma abanyarwanda bajya mu mashyaka bashaka, Atari za Forum bayagoteramo, bihitiremo abo baragiza ubutegetsi bashaka kandi mu gihe ntarengwa, kandi bashobora no kubagenzura imikorere.

Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo butuma abanyamakuru bisanzura kuko ari ijisho rya rubanda. Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo bwonyine butuma nta mutegetsi uba hejuru y’amategeko, n’Umwami nk’Umukuru w’igihugu imirimo n’ububasha bye bigengwa n’itegeko.

Gusimburana ku butegetsi bizaca muri Dmokarasi hatagombye kumeneka amaraso nkuko bimaze kuba ingeso karande mu gihugu cyacu. Gusimburana ku bwami ntabwo bizakorwa n’abiru nkuko byahoze kuri Monarchie absolue, bizateganwa n’amategeko.

Twifuza amahoro arambye, iterambere n’ubutegetsi buri wese yibonamo, buri wese afitemo uruhare, kandi butagira uwo bupyinagaza. Ngurwo u Rwanda twifuriza kandi dutegurira abana n’abuzukuru bacu.

”ABASHYIGIKIYE KAGAME NIBATAMUGIRA INAMA BAZAREGWA UBUFATANYACYAHA”: Jean Damascène MUNYAMPETA, wa PDP-IMANZI

par Rwanda Rwiza, mardi 29 novembre 2011, 19:22

”ABASHYIGIKIYE KAGAME NIBATAMUGIRA INAMA BAZAREGWA UBUFATANYACYAHA”: Jean Damascène MUNYAMPETA, wa PDP-IMANZI 374733_149637245141383_100002853261715_176054_1394163660_a

Twaganiriye  ni Ishyaka PDP-IMANZI rya Déogratias MUSHAYIDI, akaba ubu afungiye mu Rwanda.

RWANDA RWIZA: Mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu PDP-Imanzi, byaba bisobanura iki mu magambo arambuye y’ikinyarwanda?

Muri make mwatubwira imigambi ishyaka ryanyu rifite n’intego rishaka kugeraho?

 

311358_146194092152365_100002853261715_168669_1652286963_aMUNYAMPETA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka PDP-IMANZI

 

MUNYAMPETA J.D: Nitwa Munyampeta Jean Damascène, nkaba ndi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PDP-IMANZI.

 PDP-IMANZI bisobanura mu magambo arambuye:

- mu Kinyarwanda IGIHANGO CYO KURENGERA ABANYARWANDA – IMANZI.

- mu gifaransa ni PACTE DE DEFENSE DU PEUPLE –IMANZI,

- mu cyongereza ni PEOPLE’S DEFENSE PACT-IMANZI,

- mu giswahili ni CYAMA CYA KUTETEYA WANANCHI-IMANZI.

  Ishyaka PDP-IMANZI rifite imigambi yo kuzana impinduramatwara nyakuri mu Rwanda. Iyo mpinduramatwara ikaba izaba ishingiye kuri demokarasi nyayo, ubutegetsi buregera inyungu z’abaturage. Intego zaryo ni ukubanza mbere na mbere guhumuriza abanyarwanda uko bangana bose. Ibyo bikazaca mu biganiro bidaheza bizahuza abanyarwanda b’ingeri zose ari byo twita mu gifaransa DIALOGUE INTER RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF cyangwa mu cyongereza HIGHLY INCLUSIF INTER RWANDAN DIALOGUE. Muri ibyo biganiro buri mu nyarwanda agomba guhabwa umwanya wo kuvuga ibibazo n’ibyifuzo bye kubyerekeye ubuzima bw’igihugu muri rusange, ariko kandi nawe akagomba gutega amatwi abandi. Muri ibyo biganiro hagomba no kuganirwaho uburyo igihugu cyazayoborwa, ubutegetsi bubereye abanyarwanda, n’uburyo bwashyirwaho. Aha PDP-IMANZI, ikurikije amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda, ifite uburyo ibona ubutegetsi bwajyaho n’uburyo bwakora. Tuzabigarukaho birambuye mu yindi nyandiko cyangwa mu mibonano yose abanyarwanda bakwifuza.

 

 RWANDA RWIZA:Président w’ishyaka ryanyu Bwana Déogratias Mushayidi n’abandi, bari mu buroko. Mwatubwira muri make uburyo yafashwe kugira ngo agezwe mu Rwanda? Twifuzaga kumenya uko amerewe n’uburyo afashwe muri Gereza? Urubanza rwe rugeze he, mufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda? Ubu se mukora iki ku buryo bw’umwihariko kugirango mumufashe mu buzima bwo muri Gereza, mu kumufasha kuburana, ndetse no mukumenyekanisha ikibazo cye?

 

MUNYAMPETA J.D.: Mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka umunani (8) bakorera politiki i Burayi, Bwana Mushayidi Déo hamwe na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kwegera ibihugu byegereye u Rwanda aho abanyarwanda benshi bahungiye.

Abakora politike bagomba kumva ko niba ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, bene u Rwanda b’ingeri zose bagomba kubigiramo uruhare. Ni muri ubwo buryo ingamba zo kujya gukorera muri Afrika zafashwe ari nabwo hashinzwe PDP-IMANZI hakurikijwe ibyifuzo by’abahuje umugambi wo kuharanira impinduramatwara nyakuri mu Rwanda.

Mu gihe cy’umwaka n’igice Bwana Mushayidi Déogratias yasuye impunzi zo mu bihugu byinshi bya Afrika, abagezaho umugambi wa PDP-IMANZI.

Mu gihe yari kubakangurira no kubasobanurira ibijyanye n’ibiganiro bidaheza byazahuza abanyarwanda b’ingeri zose (Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif) ari nako yanateguraga uburyo ishyaka ryazajya kwiyandikisha no gukorera mu Rwanda, mu kwezi kwa gatatu 2010, yashimutiwe i Burundi maze ajyanwa mu Rwanda.

Muri icyo gihe, ishyaka PDP-Imanzi ryaramutabarije hose rikoresheje itangazamakuru ry’ubwoko bwose kimwe n’imiryango mpuzamahanga.

Mu Rwanda nyuma y’iminsi afungiwe ahantu hatazwi no mu buryo butazwi kandi butemewe n’amategeko, yashyikirijwe urukiko aho yarezwe ibyaha birindwi (7) aribyo:

- Gukorana n’umutwe w’iterabwoba FDLR,

- Gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi,

- Kurema umutwe w’ingabo

- Guhungabanya umutekano w’igihugu

- Gukoresha impapuro z’impimbano

- Ingengabitekerezo ya jenocide

- Kubiba amacakubiri

 

Ubu afungiwe muri gereza yo ku Muhima izwi mw’izina rya 1930.

Kw’itariki ya 17 z’ukwa cyenda 2010, urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha bine (4), rusigaza bitatu (3) ari byo :

- Guhungabanya umutekano w’igihugu, ngo ibi bikaba byemezwa na amanama yakoreye mu mahanga,

- Gukwirakwiza ibihuha ugamije kwangisha abaturage ubutegetsi,

- Gukoresha impapuro z’impimbano,

 

Urukiko rwamuciriye igihano cyo gufungwa burundu.

Nk’uko mubibona ibi birego nta shingiro bifite, ariko nubwo byarigira, ugereranyije n’ibyo bahanaguye, nti byagombye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Yajuriye icyo cyemezo, akaba yaragombaga kuburanira mu rukiko rw’ikirega kw’itariki ya 10/10/2011 ariko rukaba rutaraburanishijwe ngo kubera umushinjacyaha yari arwaye.

Ubu rwimuriwe mu kwezi kwa cumi n’abili kw’itariki ya 19 uyu mwaka (19/12/2011).

Urubanza rwa Déogratias Mushayidi kimwe na bagenzi be b’abanyapolikike, nta kindi bafungiwe uretse ibitekerezo byabo. Nta leta cyangwa urukiko rwaba rwigenga kandi rukoresha ukuri rwarega umuntu nka Mushayidi Déogratias kugira Ingengabitekerezo ya jenoside ruzirikana ko ayo marorerwa ya jenoside yamuhekuye akamusiga iheruheru, nta mubyeyi cyangwa umuvandimwe akigira. Ibwo ntago ari ubutabera n’ubushinyaguzi.

Nta butabera buri mu Rwanda, mu manza za politiki zibera mu Rwanda, iyo uzikurikiranye usanga atari imanza ari ikinamico rigamije kwikiza uwo ariwe wese uvuga ibitagenda mu Rwanda.

Muri gereza abayeho nk’izindi nfungwa. Muzi neza uko imfungwa zo mu ma gereza yo mu Rwanda zifashwe. Abakunzi be n’Imanzi bashoboye kumushakira abamwunganira kandi

twizera tudashidikanya ko ubutegetsi bwamufunze burundu butazabaho ubuziraherezo. Turasaba rero umunyarwanda wese ukunda amahoro kudufasha kugirango akarengane Mushayidi yagiriwe kimwe n’abandi banyapolitiki karangire. Mushayidi yaharaniye uburenganzira bw’abanyarwanda bose atarobanuye n’ubwo bwose nta muvandimwe bavukana wari urusigayemo. Nk’uko rero yitangiye u Rwanda, turasaba abanyarwanda kumufata kivandimwe mukamurengera mukamubera ababyeyi, abavandimwe kuko inshuti zo benshi tuzi kuri muri zo.

Abayoboke ba PDP-IMANZI bafatanyije n’inshuti ze bakora uko bashoboye kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, abanyarwanda kimwe n’amahanga bamenye ibibera mu Rwanda cyane cyane ibibera mu butabera.

By’umwihariko PDP-IMANZI ifite inshingano zo gukomeza urugamba rwo kugeza impinduramatwara mu Rwanda. Urwo nirwo rugamba Déogratias Mushayidi kimwe n’izindi mfungwa za politiki bazira kandi amaherezo tuzarutsinda. Turasaba buri munyarwanda wese ushyira mu gaciro, kwiyumvisha ko uru rugamba rumureba kandi ko agomba gutanga Umusanzu we. Bariya bose bafunze (imfungwa za politiki), bafunzwe mu mwanya wa buri mu nyarwanda wese uharanira ukuri n’imibereho myiza. Ejo wenda nijye uzafungwa cyangwa wowe usoma iyi nyandiko. Muhaguruke rero turwanye igitugu kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Twe rero ntituri n’abakeba turi abavandimwe.

 

RWANDA RWIZA: Hari abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abatutsi, bitewe n’ibyo babwirwa, bafata umuyobozi wanyu Bwana Déogratias Mushayidi nk’umuntu wagambaniye ubwoko bwe igihe yiyemezaga gufatanya n’imitwe yiganjemo abahutu irwanya ubutegetsi bwa Président Paul KAGAME. Ababa batekereza gutyo mwababwira iki?

 390304_149637941807980_100002853261715_176055_1210246774_a

Deo Mushayidi: “Si vous m’aimez, soutenez la cause que j’ai défendue et que je défendrai de mon vivant”

MUNYAMPETA J.D: Ni byo koko tuzi ko hari bamwe mu banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi bumva ko umuyobozi wacu Bwana Mushayidi Déogratias yagambaniye ubwoko bwe. Ibi byabaye n’intandaro yo kumutoteza we n’abandi batutsi bafatanyije, haba mu mvugo no munyandiko. Icyo twababwira ni uko Déogratias Mushayidi kimwe n’abandi bose bafatanyije batahujwe n’ubwoko kandi ko ibyo baharanira atari inyungu z’ubwoko runaka.

PDP-IMANZI igizwe n’abanyarwanda b’amoko yose bahujwe n’ibitekerezo byabo maze bajya hamwe bagena ingamba n’intego ubu bagerageza kugeraho.

Abanyarwanda bafite ibitekerezo nk’ibyo ntabwo bari mu bwoko bw’abatutsi gusa, no mu bahutu uzahasanga bamwe bumva ko umuhutu wafatanyije n’umututsi aba yagambaniye ubwoko bw’abahutu cyangwa ngo abatutsi baba bamushuka. Twe muri PDP-IMANZI ntitwemera ubwenge cyangwa imbuto ubwoko buvukana. Twemeza ko abana bose bavuka basa, uburere nibwo bubatandukanya. Ntabwo rero abatutsi barusha ubwenge abahutu kimwe n’uko abahutu ntabwo barusha abatwa.

Nta masezerano Bwana Mushayidi Déo yagiranye n’abatutsi ngo none habe havugwa ko yagambaniye abo bari basezeranye. Mushayidi ubwe yabyisubirije muri aya magambo ubwo abo muri Ibuka bamushinjaga ko yagiye kwibuka urupfu rwa Habyarimana ku itariki ya gatandatu mata i Buruseli. Yagize ati “Allons-nous ériger au Rwanda un Hutuland et un Tutsiland et dresser un mur de fer entre les deux composantes d’une même Nation fondée sur le même patrimoine linguistique et culturel ?” Ari byo bisobanura “Tugiye se kubaka igihugu cy’abahutu n’ikindi cy’abatutsi hanyuma dukore urukuta rw’ibyuma rutandukanya ibyo bice bigize u Rwanda kandi basangiye ururimi n’umuco? Uwashaka gusoma neza ibisubizo kuri icyo kibazo yareba kuri murandasi “Internet” inyandiko ya Déo Mushayidi yise “Pourquoi j’ai commémoré le 6 avril?”

Ikizwi ni uko Mushayidi Déogratias kimwe n’abandi batutsi, mu bihe byashize, bari abanyamuryango ba FPR, bayiyobotse bakurikije intego yari ifite.

Ubu ndakeka ko nta washidikanya ko ari FPR yatatiye igihango yari yagiranye n’abanyamuryango bayo. Ibi rero si Mushayidi Déogratias byabayeho gusa. Ingero ni nyinshi, yemwe n’abari m’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa FPR byabagezeho.

Kutavuga rumwe na FPR ntibigomba gufatwa nko kugambanira abatutsi kuko FPR si iya abatutsi kabone n’ubwo baba aribo bayiganjemo. Bibaye ibyo byaba ari ukwambura Bazivamo Christophe, Rucagu Boniface, minisitiri w’intebe n’abandi bahutu bari muri FPR uburenganzira bwabo. FPR ntibisobanura Tutsi nk’uko Tutsi bidasobanura FPR.

Abanyarwanda twagombye kujya turebera umuntu mu bitekerezo n’ibikorwa bye, tukava mu byo gushakishiriza impamvu z’ibyo tutumva cyangwa tutemera mu moko duturukamo.

Mushayidi Déogratias kimwe n’abayoboke bose ba PDP-IMANZI duharanira impinduramatwara mu Rwanda rw’abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe.

 

RWANDA RWIZA:Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3:

- Abagize uruhare muri génocide?

-Abasirikare ba FPR/APR bakekwaho ubwicanyi bwaba ubwakorewe mu Rwanda kuva muri 1990 cyangwa muri Congo kuva muri 1996 ?

- Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

 

MUNYAMPETA J.D.: Mu Rwanda ubu tubona ko nta butabera bahari kuko inzego z’ubutabera ntizigenga.

Ikindi n’uko politiki yo kwihimura isa n’aho iganje mu Rwanda.

Abagize uruhare muri jenoside bagomba kushyikirizwa ubutabera nyabwo. Bagomba guhabwa amahirwe yo kwisobanura ku byo baregwa nk’uko uburenganzira bw’ikiremwa muntu bubiteganya. Ikibazo ni uko mu Rwanda kubera ubutabera butigenga bivanze na ya politiki yo kwihimura cyangwa ubutabera twakwita ubw’uwatsinze, biragoye kuvuga ko abaregwa jenocide kimwe n’abandi bose baregwa ibindi byaha babona ubutabera nyabwo.

Muri PDP-IMANZI ntago dushyira ibyaha ku munzani. Twemera ko mu gihe umuntu akekwaho icyaha agomba gushyikirizwa ubutabera kugira ngo yisobanure. Igihe icyaha kimuhamye agomba guhanwa hakurikijwe amategeko yabigenewe hatitaweho uwo ari we cyangwa aho akomoka. Kuri twe icyaha ni nk’indi nti biterwa n’uwagikoze cyangwa aho yagikoreye.

Abasirikare ba FPR/APR bakekwaho ubwicanyi bwaba ubwakorewe mu Rwanda kuva muri 1990 cyangwa muri Congo kuva muri 1996 bagomba gushyikirizwa ubutabera bwigenga atari bwa bundi bubereyeho gukingira bamwe ikibaba no kwihimura ku bandi.

Aba bose, nta n’umwe ugomba kwibwira ko ari hejuru y’amategeko ngo kubera aho ari n’umwanya yaba arimwo. Bagomba kwiyumvisha ko niba bakora ibi byaha none /ubu bagombye gushyikirizwa ubutabera ngo babibazwe. Bitabaye ubu, ejo ibintu nibihinduka bazabibazwa kuko ubutabera nyabwo buri mu bizana amahoro mu bantu kandi bugashimangira ubwiyunge mu banyagihugu. Bitinde bitebuke rero bamenye ko bazabazwa ibyo bari gukora muri iki gihe n’icyashize.

 

RWANDA RWIZA: Ikibazo cy’amoko mukibona gute mu ishyaka ryanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

 

MUNYAMPETA J.D. : Muri PDP-IMANZI twemera ko u Rwanda rugizwe n’amako atatu (Hutu, Tutsi na Twa), ni ko twabisanze kandi niko tuzabisiga. PDP-IMANZI isaba buri munyarwanda kugira ishema ry’ubwoko bwe kandi ikanamwifuriza kudahohoterwa cyangwa ngo agire icyo aba cyose azira ubwoko bwe. Nta muntu cyangwa Leta ifite uburenganzira bwo kubuza uwari we wese uburenganzira bwe bujyanye n’ubwoko bwe.

Muri PDP-IMANZI twemera ko ubwiyunge mu banyarwanda bushoboka mu gihe abanyarwanda baba bahawe uburenganzira n’urubuga rwo kuganira ku bibazo bahuye nabyo maze bakarebera hamwe ejo hazaza habo bose, uko bazabana bitandukanye n’uburyo babanye kugeza ubu. Nta biyunga batabanje kuganira ngo basesengure ibyabatandukanyije maze bafate ingamba zatuma bitazongera kubaho. Tugomba kurebana mu maso maze buri munyarwanda akavuga icyo yifuza cyakorwa ngo yumve yisanze mu gihugu abasekuru bamuraze. PDP-IMANZI yiteguye kubafasha muri iyo nzira kuko umushinga w’ibiganiro ari nk’uruti rw’umugongo rwa politiki igenderaho.

Twasaba abanyarwanda bose, ab’imbere mu gihugu kimwe n’abo hanze yacyo yemwe na leta (yagombye kuba ar’iya bose), kwiyumvisha ko nta yindi nzira twacamo kugira ngo tugere ku bwiyunge nyabwo atari iyo kubanza gusasa inzobe, tukarebana mu maso, tukabwizanya ukuri kubyatubayeho byose maze nyuma tugafatira hamwe ingamba nyazo zatugeza ku bwiyunge nyakuri.

Abanyarwanda twese twagombye guharanira ko ibiganiro ( Dialogue) byabaho vuba na bwangu.

 

RWANDA RWIZA:Ishyaka ryanyu rifite imikoranire ndetse n’ amasezerano n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi. Ese Leta y’u Rwanda yemeye kugirana imishyikirano n’ishyaka ryanyu ryonyine ndetse mugahabwa imyanya mu buyobozi hadahamagawe n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi mwabyemera?

 

MUNYAMPETA J.D. : Mu mahame PDP-IMANZI igenderaho hari ubufatanye n’andi mashyaka cyangwa buri muntu wese bahuje imigambi. Muri PDP-IMANZI twemera ko nta shyaka cyangwa umuntu umwe ushobora guhindura ibintu wenyine ngo bigire ikintu kizima byagezaho abanyarwanda muri rusange. Twemera ko mu kujya inama mu bworoherane n’ubwinvikane niho honyine hava ubufatanye bwazana impinduramatwara yagira icyo izanira u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo bw’amahoro arambye.

Kugeza amagingo aya, dukorana n’amashyaka kimwe n’amashyirahamwe menshi ariko iryo dufitanye amasezerano ni rimwe gusa ariryo PS-Imberakuri.

Ku byerekeye kuba twahamagarwa gufatanya na Leta, PDP-IMANZI ntago iharanira imyanya, iharanira impinduramatwara yuzuye. Iyo mpinduramatwara ntago yazanwa na politiki twita iyo kureshya uyu cyangwa uriya.

Ibibazo cyugarije u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ni bimwe, Icyo gihe bigomba kubonerwa umuti ukemurira abanyarwanda bose ibibazo. Iyi politiki yo kureshya, muri PDP-IMANZI turayigaya cyane kandi turanayamagana, kuko tubona nta kindi igamije uretse gukomeza gucamo abanyarwanda, cyane cyane abari hanze, ibice ari nako ibaheza hanze. Twe icyo duharanira ni impinduramatwara yuzuye kandi irengera abanyarwanda bose. Ntabwo rero ari imyanya kabone n’iyo bayiduha ku mbehe.

 

RWANDA RWIZA: Ishyaka ryanyu ritekereza iki ku Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa?

 

MUNYAMPETA J.D. : Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kimwe n’undi munyarwanda cyane cyane wigeze kuyobora igihugu, akwiriye icyubahiro. Birababaje kubona ubutegetsi butita ku kibazo cy’abenegihugu bahejejwe hanze nk’impunzi. Ikibazo cya Kigeli ni kimwe n’iby’abandi banyarwanda bifuza gutaha ariko kubera ubutegetsi bubi bakaba baheze hanze.

Kimwe n’abandi banyarwanda, umwami yagombye guhabwa uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cye.

Ibyerekeye kuba yasubira kuyobora u Rwanda, ibyo n’ikibazo cyabazwa bene u Rwanda aribo banyarwanda muri rusange. Ntago ari ubutegetsi cyangwa leta kanaka yakemura icyo kibazo. Na cyo cyaganirwaho muri ya nama yahuza abanyarwanda bose maze hagashakishwa igisubizo.

 

RWANDA RWIZA:Muri make ishyaka ryanyu ryifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bumeze gute? U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

 

 MUNYAMPETA J.D. : PDP-IMANZI yifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bubereye abenegihugu kimwe n’abagituye bose. Ubutegetsi burengera inyungu z’abaturage aho kurengera iz’agatsiko. Ubutegetsi buri munyarwanda yibonamo. Ubutegetsi buhumuriza buri mu Nyarwanda aho ava akagera, haba mu moko, mu turere, mu madini n’ibindi byose bibaranga.

PDP-IMANZI yifuza u Rwanda rw’amahoro n’ubwubahane n’ubworoherane. U Rwanda ruzira ibi bibazo byose byatugejeje aho tugeze ubu aho umunyarwanda yishisha mwene wabo. U Rwanda aho abana n’abazukuru bazajya biga mu mateka ibi twaciyemo kugirango bazirinde icyabibasubizamo. U Rwanda buri wese yishimira kuba aruvukamo, u Rwanda ruha amahirwe angana abana barwo bose rutitaye ku nkomoko. U Rwanda aho umuntu azaba hakurikijwe ubushake n’ubushobozi bwe maze akagira ishema ryo kwitwa umunyarwanda.

 

RWANDA RWIZA: N’iki wabwira cyangwa mwasaba Président Kagame n’abamushyigikiye?

 

MUNYAMPETA J.D. : Icyo twabwira Perezida Kagame n’uko yabanza mbere na mbere

- akunamura icumu, akumva ko kuva aho yahereye ahekura u Rwanda n’akarere ntacyo byamuzaniye kandi nta nicyo bizamumarira uretse kuzabibazwa. Aha twamusaba kureba uko biri kugendekera abandi bategetsi bitwaye nkawe,

 

- Turamusaba guha abanyarwanda amahoro ataretse n’abaturanyi b’u Rwanda,

- mu gutanga amahoro, natange urubuga rwa politiki aho abanyarwanda babyifuza bazisanzurira batanga ibitekerezo byabo;

- mugutanga urubuga rwa politiki, yabanza agafungura imfungwa zose za politike ataretse n’abandi bose batagira amadosiye cyangwa barengana.

- Nareke gusahura no kwigwizaho imitungo yakaramiye abanyarwanda kandi azi neza ko umunsi yavuyeho iyo mitungo ishobora kutagira icyo imarira umuryango we.

- Namusaba gutekereza mu rubyaro rwe kugirango arushakire ejo hazaza ntibazaveho batinya kuvuga izina rya se ubabyara kubere ibyo yakoze.

- PDP-IMANZI ntishyigikihe politiki ya “have mpage” kuko izi neza ko nta mahoro itanga. Twifuza ko abategetsi bacu basazana icyubahiro niyo mpamvu tubasaba kudahemukira abo bashinzwe kuyobora. Na Kagame niyunamure icumu yiyunge n’abanyarwanda maze azasigire umurage muzima abamukomokaho.

 

Kubamushyigikiye, twabasaba gukoresha ububasha bahabwa n’ubucuti cyangwa ubufasha bamuha, bakamugira inama yo gukora ibyo twamugiriyeho inama hejuru. Kuko inkunga z’ubwoko bwose bamuha ziri mubimufasha gukandamiza, kwica no gusahura abanyarwanda n’akarere. Nibatabikora, amateka azabarega ubufatanya cyaha.

 

RWANDA RWIZA:Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka banyu ku buryo bw’umwihariko?

 

MUNYAMPETA J.D. : Icya mbere twabwira abanyarwanda ni ukutiheba ngo bahebere urwaje. Ibintu byose bigira igihe cyabyo amaherezo bigahinduka, bikabisa ibindi. Aho u Rwanda n’abanyarwanda bageze bagomba kwiyumvisha ko ibintu bigomba guhinduka, nta wundi rero uzabibakorera uretse bo ubwabo. Abanyarwanda bagomba gufatanya bagaharanira impinduramatwara. Kugira ngo iyo mpinduramatwara igerweho mu mahoro kandi izagirire akamaro bose, n’uko buri wese yayigiramo uruhare. Abanyarwanda bagomba gushirika ubwoba baterwa n’abashaka gukomeza kubicarira no kubaheza mu butindi n’uburetwa. Bagomba kwima amatwi abo bose bashaka kubacamo ibice kubera inyugu zabo.

Imanzi k’uburyo bw’umwihariko, turazishimira byimazeyo ibikorwa zikora, umurava zibikorana cyane cyane ikizere zifite muri ejo hazaza. Nizikomeze kwegera abandi bavandimwe zibasobanurire uko gufatanya mu kwikemurira ibibazo ariyo nzira ya mbere mu kwibohoza ingoma mbi.

Twese hamwe duharanire ukuri ariyo ntambwe ya mbere mu gusezerera ingoma y’igitugu.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

Munyampeta Jean-Damascène, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa PDP-IMANZI.

Email : info@pdp-imanzi.org ou pdp.imanzi@gmail.com

« Ingoma y’ikinyoma igeze ahamanuka nk’uko nyirayo yabyivugiye, musunike ntizatinda kurunduka »: RNC Johannesburg

par Rwanda Rwiza, mercredi 30 novembre 2011, 00:31

 

Mu kiganiro ibibazo 10, twaganiriye na Benedigito NSHINGWAMIHETOUmunyamabanga Rusange wa RNC (Rwanda National Congress) mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Africa y’Epfo.

 

RWANDA RWIZA : Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro. Nifuzaga ngo dutangire mwibwira abanyarwanda abo muribo n’icyo mukora mu ihuriro RNC ?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Nanjye ndabashuhuje ngira nti mugire amahoro! Nitwa Benedigito Nshingwamiheto nkaba ndi umunyamabanga rusange wa RNC mu mujyi wa Johannesburg.

 

RWANDA RWIZA : Ihuriro RNC ryatangiye ryari hano muri South Africa?

Ese rifite abayoboke bangana iki hano muri South Africa? Umubano wanyu n’abaturage ndetse n’abayobozi ba South Africa umeze ute?

 

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Ihuriro rya RNC muri South Africa rimaze amezi umunani gusa! Rikaba rifite abanyamuryango ndavuga abafite amakarita bagera ku 2577.Umubano w’abanyamuryango ba RNC n’abaturage ba south africa ni ntamakemwa tubanye neza,ku rwego rw’abayobozi naho ni uko kuko udahari ntitwaba twemerewe kuba muri RSA,ndetse no kuhatangariza imigabo n’imigambi bya Rwanda National congress.

 

 

RWANDA RWIZA : Nk’abantu badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’imikorere y’ihuriro RNC mwabasobanurira muri macye? Ese ababa bifuza kuba abayoboke banyu baca mu yihe nzira?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Nkuko mubizi RNC ni ihuriro rigitangira kandi ryihaye umurongo wo kwegeranya abanyarwanda b’ingeri zose nta vangura iryo ariryo ryose,tugamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo bituma igihugu cyacu gihora mu mwiryane,n’intambara zurudaca gusa zihagarara, hanyuma mu gihe gito ukumva zubuye. RNC rero ibona ko imibanire myiza y’abanyarwanda igomba kuba umusingi twubakiraho u Rwanda rujya mbere. Ibyo bikazagerwaho ari uko ukuri ku mateka yacu kuvuzwe uko kwakabaye mu rwego rwo gushaka uko twakemura ibibazo by’ingutu bituma benshi mu bana b’u Rwanda biyumva nkaho ari abanyamahanga mu gihugu cyabo.Umunyarwanda wese wumva ko igihe kigeze ko atakomeza kwifata mapfubyi mu gihe igihugu cyacu kigeze mu mayira abiri yaza tukifatanya muri RNC! Inzira zo gucamo zo ni nyinshi bitewe n’aho uri kuko twese ikibazo cy’umutekano w’abayoboke b’ihuriro kiduteye impungenge kubera ukuntu leta y’i kigali ishishikajwe no kurimbura RNC mbere y’uko ishinga imizi.

Nkabari mu mahanga ntabwo bigoye cyane ariko mu Rwanda imbere ntibiroroha niyo mpamvu abari mu gihugu baba bakorera mu matsinda mato cyane ibyo rero biragora kuko hakoreshwa guhererekanya inkuru mw’ibanga! Abadushyigikiye ariko inkuru itagezeho, ni ukuba bihanganye kugeza igihe tuzashoborera gukorera mu Rwanda ku mugaragaro.Naho abari mu mahanga bakoresha contacts za komite mpuzabikorwa iri muri USA,ariko hagati aho abari muri Africa igikorwa cyo kubegereza RNC kigeze kure ku buryo bitarenze nk’amezi atandatu dushobora kuba tumaze kugira amashami mu bihugu byinshi byiganjemo abanyarwanda.

 

 RWANDA RWIZA : Hashize iminsi twumva inkuru zivuga ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa umwe mu bayoboke b’imena b’ihuriro RNC, bagerageje kumwambura ubuzima inshuro nyinshi. Ese nta mpungenge mwaba mufite ko n’abandi bayoboke banyu batuye muri South Africa ibyo bikorwa byabageraho?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Impungenge ntizabura rimwe na rimwe ariko kuva Gen Kayumba yaraswa inzego zishinzwe umutekano muri RSA zongereye umurego mu rwego rwo kurinda abayoboke ba RNC.Tukaba rero nta kibazo tugifite muri urwo rwego.

 

 RWANDA RWIZA : Hari abandi banyarwanda batuye muri South Africa batari mu ihuriro ryanyu, bari mu yandi mahuriro yandi arwanya ubutegetsi bwa Président Paul Kagame. Abo banyarwanda mubanye mute? Mufitanye imikoranire?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Mu byukuri ayo mahuriro ntaratangira gukorera ku mugaragaro muri RSA! uretse amashyirahamwe adashingiye kuri politike nta mahuriro yandi atemera ibyo leta y’i Kigali ikora twaba tuzi hano.

  

RWANDA RWIZA : Ese imibanire yanyu n’abakozi ba Embassy y’u Rwanda i Pretoria imeze gute? Hashize iminsi havugwa ibikorwa by’abakozi ba Embassy bashaka gutanga amafaranga mu bayoboke b’ihuriro RNC ngo bajye babaha amakuru y’ibibera mu ihuriro ryanyu. Ese ibyo byaba ari ukuri?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Imibanire yacu na Embassy si myiza kubera ko ubu urebye akazi kayo kahindutse gushaka ukuntu RNC yarandurwa n’imizi yayo muri RSA. Amafaranga aratangwa nk’uwitwa DIDIER RUTEMBESA(maneko muri ambassade) we rwose ntatinzamo abikubwirira aho! Ko ngo niba ari cash uzaze ayiguhe ariko ureke kurwanya leta yamutumye, rwose no mu nama yabaye ejo bundi yabwiye bamwe mu bayoboke ba RNC ko yazanywe no kwica KAYUMBA na KAREGEYA ngo nidushaka tugende tubibabwire!

 

 RWANDA RWIZA : Nk’uko mukunze kubivuga no kubigaragaza ihuriro RNC ntabwo rivangura abantu bitewe n’imitekerereze yabo cyangwa amoko n’ibindi. Mwaba mukora iki by’umwihariko ngo mugerageze kubana neza n’abari ku ruhande rwa leta y’u Rwanda muturanye aho South Africa?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Rwose RNC nta vangura rirangwayo ku buryo duhora dutumira abantu ni ukuvugira mu ruhame  ikibazo cy’amoko mu Rwanda ugasanga abantu benshi batiyumvishaga ko abahutu n’abatutsi cyane  cyane abahunze bashobora kwicarana bakabwizanya ukuri nta nkomyi,no kwishishanya babwizanya ukuri.Abenshi rero birabatangaza cyane iyo basanze ibyo babwiwe na FPR atariko bimeze ndetse bakatwizeza ko ubwo butumwa bazabugeza no kuri bagenzi babo.

 

 RWANDA RWIZA : Hari inkuru zivuga ko Président Kagame ashobora kugenderera umujyi  wa Durban aho muri South Africa. Bimaze kugaragara kw’isi yose ko aho Président Kagame asuye hose ahura n’imyigaragambyo imwamagana kandi iba yiganjemo abayoboke b’ihuriro ryanyu. Hari imyigaragambyo cyangwa ibindi bikorwa mwateganije ku buryo bw’umwihariko kubera urwo ruzinduko? Dore ko bivugwa ko ashobora kuzaza aherekejwe n’abayoboke be benshi bavuye mu Rwanda no mu bindi bihugu?

 387711_146348732136901_100002853261715_168936_1715962394_aAbayoboke ba RNC mu myigaragambyo i Johannesburg

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Nibyo koko Kagame ari mu nzira aza turimo turamutegurira imyigaragambyo tukaba dutegereje uruhushya kuva mu buyobozi bw’umujyi wa DURBAN ngo tuzakore iyo myigaragambyo.Abantu azazana nabo ntacyo badutwaye nabo tuzabakiriza induru nka shebuja.

 

 RWANDA RWIZA : Umutekano w’abayoboke banyu uzaba ucunzwe gute muri icyo gihe cy’uruzinduko rwa Président Paul Kagame?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Umutekano wacu hano uzacungwa na leta ya RSA nk’uko bisanzwe bigenda iyo ufite uruhushya rwo kwigaragambya.

 

 RWANDA RWIZA : Mu gusoza n’ubuhe butumwa waha abanyarwanda batuye muri South Africa muri rusange n’abayoboke b’ihuriro RNC ku by’umwihariko?

 

Benedigito NSHINGWAMIHETO: Ubutumwa naha abanyarwanda ni uko buri munyarwanda aho ariho hose areba uruhare rwe mu kubaka u Rwanda ruzira akarengane,ivangura,rwuje amahoro n’ubutabera bwigenga. Ntihagire uwibwira ko hari abandi bagomba kubikora we yigaramiye,kandi amaherezo ibyago bizatugiraho ingaruka twese. Ikindi nabwira abayoboke ba FPR ko rwose bagomba gushyira mu gaciro bakareba inyungu z’abanyarwanda twese muri rusange bakareka kuryoherwa naka kanya gato FPR itegeka kandi irimo ishyira u Rwanda mu rwobo rurerure nabo batazashobora kwikuramo. Ku bayoboke ba RNC nti mukomerezaho ngirango murirebera igihunga mumaze gutera Leta ya Kigali kandi nta n’umwaka mwari mwamara mukora akazi!!! Ingoma y’ikinyoma igeze ahamanuka nk’uko nyirayo yabyivugiye, mukomeze musunike ntizatinda kurunduka.

MUGIRE U RWANDA N’AMAHORO.

Ibaruwa Col Rusatira yandikiye Susan Rice ivuga ko adafite uburenganzira bwo guhwitura Kagame

par Rwanda Rwiza, mercredi 30 novembre 2011, 02:00

Ibaruwa Col Rusatira yandikiye Susan Rice ivuga ko adafite uburenganzira bwo guhwitura Kagame 381810_150534335051674_100002853261715_178326_1665768393_aSusan Rice, uhagarariye Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri ONU

Ababikurikiranira hafi bemeza ko hari umukobwa w’uwo musaza Col Rusatira (Leta y’abatabazi yari yamugize Général de Brigade ariko Kagame ararimwambura, yakijijwe n’amaguru ahungira mu bubirigi ashinjwa Génocide) uwo mukobwa aherutse i Kigali, rero Col Rusatira akaba yigize umuvugizi wa Kagame ngo arebe ko umukobwa we bamuha umwanya muri Leta. Ariko ababyeyi baragwira koko! Ufata umwana wawe ugashaka kumwohereza mu nzu irimo ishya??!! Mwisomere ibarwa uwo musaza yandikiye Susan Rice, Ambassadrice wa Leta zunze ubumwe bw’Amerika muri ONU. Susan Rice amaze iminsi avuye i Kigali aho yabwije Kagame inani na rimwe!

309851_146351465469961_100002853261715_168939_697169548_aCol Rusatira uwa gatatu inyuma ya Général Habyalimana ugana iburyo

 

Léonidas RUSATIRA

e-mail : ramuka1@yahoo.fr

 

Brussels, 27 November 2011

 

 

Ambassador Susan E. Rice

 

US Mission to the UN

 

New York City

 

 

 

Subject: Your visit to Rwanda

 

 

 

Dear Ambassador,

 

 

 

I have the honour of writing you this modest and respectful message. I paid due attention to your speech at KIST, Kigali City, on November 23, 2011. I can’t help reacting to such a relevant address to the people and leaders of my motherland, Rwanda.

 

First and foremost, I love you love our country that you have been learning to know as it is. Thank you for telling all of us the truth as the best way of helping us think ahead.

 

The recent history of Rwanda has been tragic but also exceptional. The present rulers with President Paul Kagame at the helm have so much achieved that it would be unfair not to recognize what is outstanding. They have been rebuilding a country torn down by the ‘90s’s war and genocide.

 

 

All Rwandans have, to some extent, been involved in that cataclysm. Therefore, all survivors have the duty to update themselves so as to, all together, put the country on its feet again and live together beyond appearances.

 

 

It is to say, as you underscored it, that much more is still to be done. Human rights remain the poor relation of some visible headway. Justice and rule of law, democratic overture and respect of life and private property, concern for less influential folk have yet a long way to go. Such frailty is fraught with dangers in the foreseeable future.

 

All Rwandans have the right to live free in their common fatherland without wondering who is Hutu or Tutsi at any level as we’re all in one in all respects. Today’s and upcoming challenges are different from those of the 19th century. Nowadays, the entire world has become a vast neighbourhood thanks to the new technologies. Therefore life must differently organize so as to live and let live. Anyway, we must not forget the future to favour yesteryear.

 

 

We are able and condemned to reach all those irreplaceable purposes. But we’ll need a strong political will to stay the course. Otherwise no lesson would  have been learned from our dark past and from the signs of the times here and there.

 

 

As a former high ranking army officer respectively in the ex-Rwanda Armed Forces and in Rwanda Patriotic Army (current Rwanda Defence Forces), I think I’ve got enough moral authority to suggest better ways towards unity and a reconciliation concerted and beneficial to all the citizens of this nation. No one more should be allowed to trample this grown-up people underfoot in the middle of the 21st century.

 

 

What we expect from the States is help Rwanda to become again the country of all its nationals and an element of peace, integration and stability in the central African region.

 

 

It is a common place to remind that your country is the reference when it is about democracy and the rule of law, so that an African-American ended up President of the world superpower that President Barack Obama leads so gallantly. The US remains a beacon and a dream for all who long for freedom and fulfilment.

 

Unfortunately you seem to be jealous of your democracy in some cases. Sometimes we complain that you apply double standard when this universal value is at stake in developing countries. Sure, this feeling isn’t always well-founded as all situations are not the same. Besides, each thing has its proper time.

 

 

So let’s hope that your advice and encouragements don’t fail to prevent us from reaching the point of non-return. To this end, people shouldn’t be driven to despair, which means when only a few have something to lose. That being the case, we would have missed a singular opportunity and, instead, built on sand. God forbid!

 

 

 

With my high regards,

 

Copy: His Excellency President Paul Kagame.

Jeanette Kagame akomeje gutungwa agatoki mu kwijandika mu bujura bw’umutungu w’igihugu

par Rwanda Rwiza, dimanche 4 décembre 2011, 16:31

Iyi nyandiko iri muri zimwe zanditswe na Nyakwigendera Charles Ingabire muri 2009

 

Jeanette Kagame akomeje gutungwa agatoki mu kwijandika mu bujura bw’umutungu w’igihugu 388137_148441488594292_100002853261715_173646_1953611945_aNyakwigendera Charles Ingabire

Ubutegetsi bwa Kagame bukunze kwigaragaza nk’ubutegetsi burwanya ruswa mu Rwanda,

ndetse bukabyamamaza mu rwego rwo kwivuga ibigwi, ariko ibi byose ababyemera n’uko

baba batazi ukuri ku isahurwa ry’umutungo wa leta ukorwa na perezida Kagame afatanyije

n’umuryango we cyane umufasha we Jeanette Kagame.

 

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko ubujura bumaze kuba umuco muri uwo muryango,

ingero zakomejwe gutangwa ni nyishi, ariko uko iminsi igenda ishira biragenda bisa n’aho igihugu bagisahura nk’abasiganwa.

 

Amwe mu makuru ducyesha bamwe baba hafi ya Kagame, yemeze ko umucuruzi ukorana

hafi n’umuryango wa Kagame ndetse na Kagame ubwe, Mugisha ufite isosiyete ikora imirimo

y’ubwubutsi Fair constraction, aherutse guhabwa isoko ryo gusana ikigo cya gisirikare cya Gako,

abifashwijwemo na Gen Kabarebe ndetse na Gen Nziza Jack. Mugihe imirimo yarigeze hafi mu irangiza ryayo ku kigereranyo cya 80%, babitegetswe n’umufasha wa Kagame, hakorwa andi masezerano mashya amwongera miriyari y’amafanga y’amanyarwanda.

 

 

Ayo makuru akomeza avuga ko ihinduka ryayo masezerano ryategetswe na Madame wa Kagame, mu rwego rwogukuramo aye, bivugwa ko yahise ajya kurangiza imirimo y’inzu ye i Kiriri, mu Burundi, andi ajya gufasha Company ya musaza we ariwe muramu wa Kagame, Richard Murefu.

 

Sibyo gusa kuko n’abantu bakomeje kurenganywa bazira ubujura bukorwa n’agatsiko karimo abasirikare na ba minisitiri kabogamiye kuri Jeanette Kagame, ako gatsiko ka Gen Nziza na Minisitiri Musoni James , gaherutse kwambura rumwe mu ruganda rw’icyayi rwari rwatsindiwe na Rubagumya, maze karuha Gatera Egide ufatanyije ubucuruzi n’umufasha wa Kagame, kugeza ubu umaze kwigarurira inganda hafi ya zose z’ibyayi ziri mu gihugu.

 

Andi makuru avuga ko umufasha wa Nyakubahwa Kagame, afatanyije na Gen Nziza baherutse kwambura Company Balton yari yatsindiye isoko ryo kugemura imiti harimo iyoroshya ubukanbw’ indwara ya Sida. Iyo Company ngo baba baracyetse ko ari iya Gen Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni, kugeza ubu utarebana neza n’ubutegetsi bwa Kagame, iryo soko rigahabwa indi ikomoka mu Bwongereza (UK) bivugwa ko Tony Blair wari minisitiri w’intebe, usigaye ari umujyanama wa Kagame afitemo imigabane. Ngo Gen Nziza abifashijwemo n’umufasha wa Kagame, bategetse Dr Agnes Binagwaho guhita yambura isoko iyo Company

 

gishinzwe amasoko ya Leta, iki gisubizo cye ngo nticyakiriwe neza nabo bayobozi, ndetse cyaje kumuviramo ingorane zikomeye, maze yisanga ari muri gereza.

 

Ngo kugeza ubu nta Company ibaho igura imiti ya maraliya ndetse n’igabanya ubukana bwa Sida mu Rwanda, idakorana n’umufasha wa Kagame, ngo abe ayifitemo icyacumi, cyangwa inyungu zitaziguye.

 

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko umufasha wa Nyakubahwa, kugeza ubu hafi ya ma Kapani (Companies) yose afite ibiraka bya gisirikare agomba kuyagiramo uruhare ndetse akayabonamo agatubutse, urugero ni Company yitwa MARATHON, ihabwa amasoko meshi muri minisiteri y’ingabo ariko rwihishwa, kugeza ubu iyo Company ikaba ariyo ihabwa amasoko meshi ya gisirikare, harimo kugura ibikoresho bitandukanye, kugenzura imbunda zikomeye ndetse no gutoza abasirikare cyane abari mu mutwe urinda Perezida Kagame.

 

Ikindi kivugwa ngo nuko mu byo Gen Muhire azira, haba harimo n’ubwo bujura, bukorwa n’umuryango wa Kagame, amakuru avuga ko mbere y’uko Gen Muhire atererwa ikizere, yaba yaranze guha isoko Richard Murefu musaza wa Madame Kagame, ryo kugura ibyuma byagombaga gusimbura ibishaje mu ndege za gisirikare. Nyuma amaze kwirukanwa no kugirwa nabi cyane, ba Gen Nziza nibo bahise baritanga bariha Murefu.

 

Ikindi cyamenyekanye n’uko amasoko yose bayafata ndetse n’ayo badashoboye bakajya gushaka ama Kapani yo hanze ashobora kuyakora bo bagakuramo ayabo, kuko aribo baba bahawe isoko kandi bavuga rikijyana.

 

Tuzakomeza kubagezaho ibyiryo nyerezwa ry’umutungu wa rubanda rikomeje gukorwa na Kagame afatanyije n’umuryango we ubutaha.

 

Charles I.

« Perezida Kagame tumufata nk’umuntu wanga igihugu cye »: John KARURANGA, Perezida wa RPP-Imvura

par Rwanda Rwiza, mercredi 7 décembre 2011, 13:43

 Twaganiriye na  John Karuranga, Perezida w’ishyaka RPP-Imvura.

 

Rwanda Rwiza: Bwana John Karuranga nifuzaga ko mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu RPP-Imvura. Iryo zina Imvura ryavuye hehe? Muri make mwatubwira imigambi ishyaka ryanyu?

 

John Karuranga: nitwa John Karuranga, iwacu ni Ruhango, nahunze muri 1960 ndi kumwe banjye. Twabaye i Burundi (i Buye, Mutaho), Tanzania (Nyarutiti), nyuma tugera  Masaka – Uganda 1962. Masaka niho nakuriye. Nakoze imirimo myinshi (farming – Mawogola, Lwera, Buganda hamwe na Butende – Kamuli,  Busoga) etc. Nakoze muri leta ya Perezida Idi Amini, Lule, Binaisa, Muwanga na Museveni. Nagize no kuba Publicity and Political Strategist wa UPM ya Museveni. Nashinze Rwanda National Liberation Movement muri 1986 i Kampala – Uganda. Nashakaga gutera u Rwanda. Narafashwe mfugirwa mu nkambi y’abasirikare Lubiri amezi abiri, nyuma Luzira Maximum Prison amazi 6. Nahuye na leta y’u Rwanda i Kabale – Uganda iminsi itatu (19-21 Ukwakira 1986), intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Claver Kanyarushoki wari Ambassador w’u Rwanda muri Uganda, ari kumwe na  Nduwayezu Augustin wari Maneko mukuru wa Habyarimana.  Ku wa 28/12/86 nibwo banyirukanye muri Uganda banyohereza Sweden, niho mba ubu.  Maze imyaka 17 ndwanya leta ya RPF.  RPP nk’ishyaka rigizwe n’abantu benshi batuye mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, DRC n’ahandi hose mw’isi.

Uti iryo zina Imvura ryavuye hehe?  Imvura n’uko mu Rwanda ubu haramapfa. Abantu bicwa n’inzara, abana barara ubusa, inka ntizibona aho zahuka kubera izuba. None rero abanyarwanda bakeneye imvura ngo bahinge, basarure, bishime, inka zibone ubwatsi. Niyo mpamvu twashyizeho ako kazina imvura.

RPP bisobanura Rwanda People’s Party mu cyongereza cyangwa Ishyaka ry’ Abaturage mu Kinyarwanda.

383159_149839631787811_100002853261715_176687_1937458784_aJohn Karuranga, Perezida wa RPP-Imvura

Ishyaka RPP-Imvura rigamije ibi bikurikira:

 

A democratic regime must confront and move to solve the most acute national problems and successfully live up to the great challenges which Rwanda is faced today.

The democracy on the Rwanda submitted by the RPP-IMVURA to the Rwandan people contains seven major components or goals:

    1. regime of freedom, in which the people choose their own future and a democratic, representative and modern State, based on the people’s participation.

 

  1. An economic development based on a mixed, modern and dynamic economy, serving the people and the country.
  2. A social policy to provide better living conditions for the people.
  3. A cultural policy that guarantees access to the creation and enjoyment of culture.
  4. An independent and sovereign country with a policy of peace, friendship and cooperation with all peoples. 
  5.  National reconciliation in which mature dialogue and interaction and participation that evolve both internal, external and capacity factors  and making it the only choice and the most suitable means to protecting the unity of the country and building Rwanda of the future.
  6. Justice to provide a broader, stronger climate of security as justice can be as monumental importance and integral part of protecting Rwandan as the nation move forward with their lives.

 

Rwanda Rwiza: Muri make mwatubwira uko mubona ubutegetsi buri mu Rwanda? Mubona mute President Paul Kagame?

 

John Karuranga: Mu by’ukuri nta butegetsi tugira mu Rwanda. Ahubwo dufite abantu bafashe abanyarwanda ho ingwate. Mbese abanyarwanda bafungiye mukitwa Solitary confiniment. Igihe ubutegetsi butangiye kwica abo butegeka buba bwarananiwe. Niyo mpamvu tuvuga yuko ari nta butegetsi buriho mu Rwanda.

Ku bijyanye na Perezida Kagame tumufata nk’umuntu wanga igihugu cye n’abanyarwanda. Niyo mpamvu  ubu nta munyarwanda ugira agaciro mu gihugu cye. Abanyarwanda bose bari mu bwigunge. Kuko yanganishije abanyarwanda bose, ku buryo umugabo atinya umugore we, abana bagatinya ababyeyi babo, umuganga agatinya umurwayi, umwarimu agatinya abanyeshuri, ukora taxi agatinya passagers etc. Ibyo nibyo dufite mu Rwanda na hano mu mahanga. Wabirebera no mihango yo gushyingura Intwari y’u Rwanda Charles Ingabire uko abantu bose batinyanagana.  Kubera iyo mpamvu rero dusanga ari nta mwanya afite mu Rwanda rushya.

Rwanda Rwiza: Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3: • Abagize uruhare muri génocide? • Abasirikare bari aba FPR bakekwaho uruhare mu bwicanyi mu Rwanda no muri Congo?

• Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

 

John Karuranga: Nkuko mbivuga iteka ryose abantu bose bagize urubahare muri genocide (ring leaders) bakwiriye guhanwa. Abandi bose bamaze imyaka 15 mu munyururu, abasaza, abarwayi  bose bakwiriye gufungurwa. Abantu kandi bafunze barenganijwe bagomba guhabwa impozamarira.

Ku bijyanye na Congo navuga ko abakuru babo basirikare bose bakwiriye kubihanirwa kuko ibyo bakoze ntabwo ari bintu twakwishimira.

Ku bijyanye n’abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye n’ubwicanyi no kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu abo bose bakwiriye guhanwa by’intangarugero.

Rwanda Rwiza: ikibazo cy’amoko mukibona gute mu ishyaka ryanyu?  Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

 

John Karuranga: Ntabwo twebwe tubona icyo kibazo nk’uko abandi bakibona. Ibyo bibazo biterwa n’abanyapolitiki babyungukamo. Kuko rero babadafite political program nziza niyo mpamvu bazanamo amoko. Ntabwo rero u Rwanda ruzagira amahoro n’umutekano rushingiye kuri politiki y’amoko. Ubwiyunge na bwo ni ikintu cyoroshye igihe amoko adakoreshejwe. Abantu bagomba kwiyunga nk’abanyarwanda si nk’amoko. Abantu rero bakwiriye gukunda igihugu cyabo kuruta amoko bakomokamo. N’abantu bakirinda ivanguramoko. Abantu bagomba kumenya y’uko u Rwanda ari igihugu cy’abanyarwanda bose. Abanyapolitiki bagomba gushyiraho amashyaka adashingiye ku moko. Amashyaka yashigikirwa n’abanyarwanda muri rusange bitavuye ku bwoko bw’abarishinze cyangwa akarere.

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu rifite iyihe migambi ku bijyanye n’ubukungu n’imibereho y’abaturage?

 

John Karuranga: Hari byinshi cyane. Icyambere ni ukwigisha abanyarwanda kwikorera. Dushaka ubukungu bushingiye kuri rubanda nyamwinshi. RPP izaca ihingwa ry’amakawa irisimbuze  iyindi myaka yakoreshwa mu Rwanda no mu mahanga etc. Mbese dushaka ko abanyarwanda bahinga imyaka bacuruzanya, iyisigaye ikaba yagurishwa mu mahanga no mu bihugu duturanye. RPP yifuza ko hakubakwa inganda mu turere twose tw’u Rwanda (small – medium sizes zikora semi-finished raw materials).  Guhagarika kubaka inganda nshya hafi y’umujyi wa Kigali. Mbese hakabaho gukwiza umutungo w’u Rwanda mu gihugu hose. Gushyigikira rubanda mu kwihangira imirimo (business). Kuzana joint ventures  and transfer ya technology mu Rwanda mu mwanya w’abashoramari (investors), aho kugira ngo abashoramari (investors) bahindure abanyarwanda ababoyi babo. Ni ukuvuga  50/50 imigabane hagati y’abanyamahanga n’abanyarwanda,  ariko abanyamahanga bazana Managing Director gusa abandi bakozi bakaba abanyarwanda. Hano n’uko abanyarwanda bigishwa uburyo bwo kwirorera ibintu bishingiye kuri technology tudafite. Abanyarwanda bagomba gukangurirwa kugura imigabane (shares) mu gihugu. Gushakira abanyarwanda isoko mu mahanga, gushyira imbaranga mu ma sosiyete y’ubucuruzi hamwe na Rwanda Development Corporation etc.  Kutemera imishinga yo haze idafitiye inyungu abanyarwanda.

Ariko ibyo kubigeraho hagomba kubaho amategeko abigenga n’arengera abanyarwanda twese kugirango twubahirize ibyo dukora.

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu rifite iyihe mugambi ku bijyanye n’urubyiruko n’uburezi (amashuri)?

 

John Karuranga: Ubumenyi – niyo majyambere kandi nibwo Rwanda rw’ejo. Tuzigisha abana b’u Rwanda bose. Tuzahagarika burusi zitangwa kujya kwiga hanze cyeretse kwiga amasomo u Rwanda rudashobora kwigisha. Ahubwo tuzazana abarimu kwigisha mu Rwanda  – retired (professors) kuko umwe abonye kontrakiti y’Umwaka ex. £25000 ashorora kwigisha abanyeshuri barenga magana atatu ku mwaka – ibyo rero biruta kuyatanga ku munyeshuri umwe gusa. Ikindi ni ugushyiraho policy igarura abanyarwanda bose bize gukorera mu Rwanda. Hamwe no kwigisha abarimu benshi mu Rwanda. Ubumenyi n’ubuvuzi nibyo bizahabwa bageti (amafaranga) nini mugihugu.

Rwanda Rwiza: Ese ishyaka ryanyu rifite imikoranire cyangwa amasezerano n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi?   Ese Leta y’u Rwanda yemeye kugirana imishyikirano n’ishyaka ryanyu ryonyine ndetse mugahabwa imyanya mu buyobozi hadahamagawe n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi mwabyemera?

 

John Karuranga: Tuganira n’andi mashyaka tukungurana ibitekerezo ariko nta masezerano yo gukorana dufitanye.

Ntabwo turwanira imyanya abagize rino shyaka iyo babishaka ubu baba bafite imyanya muri leta kuva 1994. Abantu bagomba kumenya y’uko bamwe mu bagize RPP bamaze imyaka 17 barwanya ubutegetsi bwa RPF. Nubwo rero RPP yatangiye muri Gicurasi (May) 2010, ariko imigambi yashingiweho n’iya kera – yateguwe na Rwanda National Liberation Movement (muri 1986). RPP rero ni ishyaka rirwanira amahoro n’umutekano w’abanyarwanda ntabwo ari imyanya muri leta.

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu ritekereza iki ku Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa?

 

John Karuranga: Ndatekereza ko wishubije icyo kibazo.  Uravuze ngo ”Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa”.  RPP nta kibazo biyiteye tugize Umwami w’u Rwanda, atashye nk’Umwami wacu. Erega ikibazo dufite mu Rwanda si ubwami,  ahubwo ni abantu birengiza ibyo bazi kubera inyungu zabo. Ikibazo rero n’uwazanira amahoro abanyarwanda bose. Republika byarayinaniye, niba Umwami yabigeraho nta kibazo byatwara. Nubwo kandi kutagira ubwami, tukagira perezida cyangwa Minisitiri w’intebe aribyo byazanira abanyarwanda amahoro nta kibazo. Abanyarwanda bafite inyota y’amahoro na democracy s’iyo ubategeka uko asa nuko ateye.

 

Rwanda Rwiza: Mu minsi ishize Bwana Charles Ingabire yitabye Imana arasiwe mu mujyi wa Kampala. Bivugwa ko yaba ari umuyoboke wa RPP-Imvura. Mwatubwiraho muri make? Ese case ye imeze ite igeze hehe? 

 

John Karuranga:Nibyo rwose abanzi b’u Rwanda baramwishe, ariko ubu nyuma ya Charles Ingabire havutse abandi 1000. Urugamba turiho rero ntiruzasubira inyuma kuko Charles bamwishe. Kandi kugirango tumuhorere n’uko tuzagera ku byifuzo yasigiye abanyarwanda. Ikindi RPP nk’ishyaka rirashimira abanyarwanda bose n’abanyamahanga bahagatiye umurwango wa Nyakwigendera Charles Ingabire mu bihe bikomeye barimo ubu.

Ikibazo ntabwo ari ubuyoboke bwa RPP  ahubwo nuko yari Intwari, atigeze akangwa n’ahatinyisha. Ikindi n’umunyarwanda, RPP rero nk’ishyaka ribabazwa n’umunyarwanda wese uhohotewe, uri mu byago ntabwo ari abayoboke ba RPP gusa.  Nkuko RPP ari ishyaka ry’Abaturage – risanga abanyarwanda bose ari kimwe. Nk’ishyaka ryamaganye ubugome bwagiriwe  Lt Gen Kayumba bashaka kumwica, hamwe n’ubwagiriwe ba nyakwigendera Rugambage, Kagwa n’abandi banyarwanda bose.  N’ubwo batari abayoboke ba RPP. Amahoro rero umutekano RPP irwanira ni iby’abanyarwanda bose si abayoboke bacu gusa. Rwose nk’ishyaka ubugome bwagiriwe Charles, bwaratubabaje cyane ariko ntibizadindiza urugamba turiho.

Ku bijyanye na case uho igeze, Police ya Uganda niyo ibirimo ndatekereza ko mu gihe cya vuba tuzamenya uko bimeze.

 

Rwanda Rwiza: Mu gusoza waha ubuhe butumwa abanyarwanda muri rusange n’abayoboke ba RPP-Imvura by’umwihariko?

 

John Karuranga: Nsaba abanyarwanda twese gukundana, gukunda u Rwanda, kandi no kurwitangira igihe biba ari ngombwa nka mugenzi wacu Charles Ingabire. RPP irasaba ubwiyunge n’umurava, mureke gutukana, mwirinde kubeshyera bagenzi banyu kubera inyungu zanyu bwite. Mureke abashaka kuzindukira i Rwanda cyangwa gutaha bagende. Kuko bataha batataha ntabwo bizabuza abanyarwanda kwibohoza. Dukeneye ikintu kimwe gusa, ubumwe, kumenya icyo dusha, aho gishakirwa n’uburyo tuzakigeraho. Nti mwicika intege igihe nicyo rwose, nti ibyo byose n’ibyo mubona n’ibyo mumva ni ubusa. Nti ejo bundi U Rwanda nirutabyara   Ikimasa ruzabyara Inyana. Ariko icyangombwa si icyo ruzabyara ahubwo n’uko RUZABYARA mu minsi ya vuba.

Mugire amahoro.

 

 Rwanda Rwiza

Ambassadeur Karega mu mazi abira?

par Rwanda Rwiza, vendredi 9 décembre 2011, 12:29

Ambassadeur Karega mu mazi abira? 389897_150743531697421_100002853261715_178616_1057569293_aVincent Karega, Ambassadeur w’u Rwanda mu gihugu cy’Afurika y’Epfo

Vincent Karega  Ambassadeur w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ntabwo yohewe na gato. Inkuru zivugirwa mu masalons y’abategetsi bo mu nzego zo hejuru avuga ko ubu ibikomerezwa bimwe na bimwe biri mu gatsiko kayoboje u Rwanda igitugu byaramwikomye kandi bizashirwa bimubonye. Dore ko ngo bimutegereje mu nama y’umwiherero Perezida agirana n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru ngo agahu kabe kabonye umunyutsi.

Muti bimeze bite? Vincent Karega n’umugabo uzi ubwenge kandi ushira mu gaciro (intellectuel), ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubukungu akaba yarigeze no kuba Ministre. Abamuvuga abenshi baramushima bakavuga ko ari umuntu utari intagondwa ukunda akazi ke, kandi w’inyangamugayo. Yakunze gushyirwa mu myanya kugira ngo ashyire ku murongo ibintu nyuma agahindurirwa imirimo amaze gutunganya ubutumwa bwe. Uyu mugabo mu minsi yashize yagizwe ambassadeur muri Afurika y’Epfo. Ibyago bye n’uko yahuriranye n’ihuriro RNC (Rwanda National Congress) ririmo gukomera muri icyo gihugu, gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa nabyo biziramo ku buryo akazi katari kamworoheye.  Ariko icyaje gukomera n’uko abantu bakorana muri Ambassade y’u Rwanda i Pretoria cyane cyane abamaneko batakimwizera ku buryo aribo bamuteza ba shebuja i Kigali, cyane cyane uwitwa Didier Rutembesa, Conseil wa mbere muri Ambassade (uyu yagiye muri Ambassade yoherejwe na Jack Nziza na Dan Munyuza, ntabwo yigeze ashyirwaho n’inama ya Gouvernement nk’uko bigenda ku bandi bose bajya gukora muri za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga, uwo Didier Rutembesa yigeze gukorana na Col Patrick Karegeya mu nzego zishinzwe iperereza ryo hanze External,  bikavugwa ko akora cyane ngo ba shebuja bataba bamukeka ko akorana na Col Karegeya).

Kubera ko Ambassadeur Karega atari umuntu wiremereza akunze kugirana urugwiro n’abantu batandukanye, ibi byamuviriyemo kuregwa ibukuru ko nta ngufu nyinshi akoresha mu gushaka kurimubura ingufu z’ihuriro RNC muri Afurika y’Epfo kandi ngo agirana imigenderanire n’abantu bo muri iryo huriro.

-Ambassadeur Karega ngo yaba yaragiranye umubonano wa rwihishwa n’abagabo bakomeye muri RNC, aribo Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya. Uwo mubonano ukaba ngo warabereye mu i Hotel ari hanze y’umujyi wa Johannesburg.

-Ambassadeur Karega yagaragaye mu gikorwa cyo gushyingura umuyoboke w’ihuriro RNC, wari witabye Imana azize impanuka y’imodoka aho muri Afurika y’Epfo.

-Igihe hari habaye inama hagati ya Ambassade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo n’abanyarwanda bahatuye, Bamwe mu bakozi ba Ambassade bashatse kwanga ko abayoboke ba RNC bicara mu nama basabwa gusohoka na bamwe bangirwa kwinjira. Ambassadeur Karega yaba yarababujije gusohora abantu,  abari batangiye icyo gikorwa  bakahasebera.

-n’ibindi

Iyo ukurikiye neza ariko usanga abo bamaneko bo muri Ambassade y’u Rwanda i Pretoria muri Afurika y’Epfo, byarabananiye kuba basenya RNC cyangwa kwica abayoboke baryo b’imena nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya. Dore ko nta munsi w’ubusa ibyo bikorwa bitaburiramo. Abo bamaneko kubera gushaka ko badakurwaho icyizere kubera ko akazi bahawe gasa nk’aho kabananiye, bahisemo kwibasira Ambassadeur Karega ngo berekane ko ariwe utuma badasohoza ubutumwa bwabo.

Ibi ariko nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi biramenyerewe ko ba maneko baba muri za Ambassaade z’u Rwanda, baba bafite ingufu kurusha abandi bakozi bakorana baba babakuriye mu kazi ndetse rimwe na rimwe kugeza kuri ambassadeur ubwe.

 

Rugumire Peter

Gasabo-Kigali

ABANYARWANDA NTABWO ARI 11.000.000 NK’UKO LETA IBIVUGA.

ABANYARWANDA NTABWO ARI 11.000.000 NK’UKO LETA IBIVUGA. 376039_151055401666234_100002853261715_179260_328882620_n

Igitumye nanditse iyi nyandiko ni ikinyoma maze iminsi numva ku buryo nananiwe kwihangana.

Ndi umugabo w’umunyarwanda wavutse mu 1958, nize amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza mu mibare. Nakoze no imirimo myinshi ijyanye n’amabarura y’abaturage n’igena migambi (statistiques).

Ibintu leta y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda ari 11.000.000 ni ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo abanyarwanda bari mu Rwanda bari hagati ya 9.500.000 na 8.500.000.  Ngiye kugerageza kubasobanurira murasanga ari ikinyoma giteye isoni.

Mi ibarura ryo mu 1991, abanyarwanda bari mu gihugu barengaga gato 7.000.000 ni ukuvuga ko muri 1994 bageraga hafi kuri 7.500.000. Aha ariko ntabwo twakwirengagiza ibintu byashoboraga gutuma abaturage batiyongera cyane nka:

-Intambara hagati ya leta na FPR yaberaga mu majyaruguru y’igihugu hari abaturage bayigwagamo

-Iyo ntambara yatumye abaturage benshi bava mu byabo, kubera ubuzima bubi bwo mu nkambi, hari imfu nyinshi ku bana bato, n’abandi bantu bari bafite intege nke.

-Hari icyorezo cya Sida cyari kitarafatirwa ingamba, nta miti yoroshya ubukana yari ihari cyangwa programu zihariye zijyanye no kurwanya icyo cyorezo.

Nk’uko bivugwa na leta ngo hapfuye abanyarwanda barenga 1.000.000 mu mwaka wa 1994. Kandi hari abagera kuri 2.500.000 bari bahunze igihugu. Ni ukuvuga ko  mbere y’uko impunzi za kera zitahuka  hari hasigaye abantu bagera kuri 4.000.000 gusa mu gihugu. Na none mu byo leta ivuga ivuga ko ngo yacyuye impunzi zigera kuri 3.000.000 zari hanze (izahunze mu 1994 n’izakera ubiteranije). Ni ukuvuga ko bigenda bikaba 7.000.000. Ukurikije uko abaturage biyongera usanga mu myaka 17 ishize nta kuntu abanyarwanda bashoboraga kwiyongeraho 4.000.000 zose. Ahubwo ugereranije n’igipimo cyerekana uburyo abaturage biyongera usanga bari kwiyongeraho hagati ya 1.500.000 na 2.500.000. Noneho iyo umuntu ashyize mu gaciro asanga abaturage b’u Rwanda ubu bari hagati ya 8.500.000 na 9.500.000.

Nakoze iyi mibare nirengagije ibintu bimwe by’ingenzi byashoboraga gutuma abaturage batiyongera uko bikwiye cyangwa imibare navuze igabanuka:

-Abanyarwanda baguye muri Congo bishwe n’indwara cyangwa  ubuzima bubi (i Goma honyine mu 1994 haguye abagera kuri 50.000 bazize kolera)

-Abanyarwanda biciwe muri Congo hagati ya 1996 na 1997, umuntu atamenya umubare neza ariko bari hagati ya 200.000 na 400.000

-Impunzi z’abanyarwanda ziri hanze ngo zigera ku 150.000

-Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bishwe intambara irangiye

-Abanyarwanda baguye mu ntambara yiswe iy’abacengezi

-Icyorezo cy’indwara ya sida cyahitanye abantu benshi (icyo cyorezo bavugaga ngo n’icyo mu ntsinzi)

-Twibuke ko hari abantu bagera ku 150.000 bari bafunze ahubwo na n’ubu abenshi muri bo baracyari mu buroko,  abenshi biganjemo abagabo, hari bake binyabyaga bakabyarana n’abagore babo cyangwa abagore babo bakabyarana n’abandi bagabo ariko ayo mahirwe ntabwo yari afitwe na bose.

-Ikindi nakongeraho n’uko hari abanyarwanda benshi bagiye bahungira mu mahanga mu bihe bitandukanye  bakaka ubuhungiro biyita abakongomani cyangwa abarundi

-Hari n’abanyarwanda benshi bigiriye mu bihugu bindi bya Afurika bishakira ibyangombwa bahinduka nk’abaturage baho, urugero: Congo, Uganda, Zambia, Malawi, Mozambique n’ibindi. Kandi aha mvugira nta gihugu cyo kw’isi kitarimo umunyarwanda.

- Hari abanyarwanda benshi babonye ubwenegihugu bw’ibihugu bahungiyemo ku buryo batakibarwa mu munzi

-N’ibindi

Rero iyo ufashe imibare ukagerageza kubara utekereje no kuri ibi mvuze haruguru nta kuntu abanyarwanda baba ari 11.000.000.

Nyuma y’ibi umuntu yakwibaza impamvu leta yihanukira ikabeshya. Nagerageje gucukumbura mbona impamvu zaba zitera leta kubeshya mu mibare:

-Imibare ihabwa amahanga ituma u Rwanda rubona imfashanyo igenewe abaturage 11.000.000 n’ukuvuga ko inkunga z’abo batabaho zirigiswa.

-Amafaranga yagakoreshejwe mu mishinga y’amajyambere igenewe abo bantu badahari ararigiswa.

-Mu matora abo batabaho byitwa ko batoye FPR na Kagame amajwi yabo akabarwa nk’aho batoye hakoreshejwe amayeri.

- Bituma leta ihakana ubwicanyi bwo muri Congo ikemeza ko bose batahutse

-Bituma leta yahakana ku buryo bworoshye ko hari abantu basohoka mu gihugu buri munsi bahunga. Kuko impunzi zizwi n’iziyandikisha muri HCR, abatiyandikishije ntabwo bamenyekana.

Igishimangira aya makenga n’iko leta ikunze kwanga ko imiryango ifasha (ONG) yo hanze ikora amaperereza yigenga mu baturage. Leta ikunze kubasaba ko bakoresha imibare yayo mu byegeranyo.

Nasabaga ababa bafite icyo bandusha kuri ibi mvuze haruguru banyunganira ngasobanukirwa.

Mbaye mbashimiye

Matabaro Mariko

Rwiza News

Should Britain be concerned with Blair’s role in Rwanda?

par Rwanda Rwiza, samedi 10 décembre 2011, 11:37

Should Britain be concerned with Blair's role in Rwanda? 381878_151231204981987_100002853261715_179494_2044466452_n

Tony Blair is on an official visit to Rwanda. This is probably the seventh visit since his departure from Downing Street in 2007.

 

The visits are part of his Africa Governance Initiative; although, he is also an official adviser to the Rwandan president, Paul Kagame. As noted by the Independent, the two share a close but bizarre relationship in which Mr. Blair functions as Mr. Kagame’s “cheerleader-in-chief”.

 

How the former leader of one of the world’s most powerful democracies became the publicist for a notorious “predator of the press” is a subject that remains closely guarded. The many explanations that emerge are wild guesses that tend to be borderline conspiracy theories–the sort that blames the western world for all evil in this world.

 

My focus here is less on how the two became involved with each other, but more on the substantive outcome of what we might consider to be Mr. Blair’s advice.

 

What is becoming a bit more apparent is that Mr. Kagame seeks to use Mr. Blair as a cover up for his past and present failures. Indeed, the relationship seeks to extend credibility and legitimacy to a brutal dictatorship; which frequently uses murder as a political capital. As such, Mr. Blair has become the benign face that promises enticing reforms while Mr. Kagame continues with business as usual.

 

We do not know for a fact whether money is exchanged. What we know is that Mr. Blair is frequently shuttled around the world in Mr. Kagame’s private jets and gets celebrity treatment whenever in Kigali. For a man who was once one of the most powerful figures in the world, the appetite to feel important or regain a glorious past might be the weakness that Mr. Kagame is exploiting.

 

To be sure, the regime has the capacity to dismiss some of the killings that the opposition attributes to Mr. Kagame. However the capacity to do so does not depend on Mr. Kagame’s innocence or lack thereof. It is simply that, when Kagame’s critics get murdered, there is little that gets done in terms of investigations. Moreover, and naturally, the regime never admits responsibility for such crimes.

 

It is deemed more convenient for them to deny and deceive, hoping that the “naïve” westerners will fall prey to their antics and continue to pump aid money. Yet, despite the many human rights concerns that have been raised, including massive irregularities in the 2010 presidential elections, Britain has doubled aid money to Rwanda to become the country’s leading donor.

 

The whitewashing does not always seem to work in the regime’s favor. In fact, if recent media reports are any indication of western perception, Mr. Kagame is slowly being revealed for what he is. For many of us though, the truth has always been clear. By their very nature, the killings that target opposition members have often left Mr. Kagame’s ominous footprints

 

The fact that Mr. Kagame tolerates no dissent has never been a secret. The Economist has for instance argued that Mr. Kagame « allows less political space and press freedom at home than Robert Mugabe does in Zimbabwe ». What is rather more surprising is that many people around the world appear too quick to forget that Mr. Kagame is essentially a military dictator. Otherwise, the world would be holding him to a much higher standard, if it remembered his questionable military past.

 

President Kagame’s speeches, at least those delivered in Kinyarwanda, are often filled with vile and threatening language. There is nothing inspiring about them. His diction is that of a man without patience who is always seeking to bully his way. He regularly refers to opposition figures as “human waste” and promises to crush them without mercy.

 

When such killings do happen, it is little wonder that the opposition identifies Mr. Kagame as the prime suspect. In deed, Rwandans have a proverb that says, “akaba ku mutima gasesekarira kumunwa” translating into (“that which is at the heart reveals through the mouth”). As we saw with the recent events in Libya, what a president says can inspire or destroy a nation!

 

Even if Mr. Kagame were to refute all the present allegations, his past is heavily tainted with greater crimes. Rwanda has invaded the Democratic Republic of Congo three times and has supported rogue militias including the CNDP whose leaders Laurent Nkunda and Bosco Ntaganda are wanted by the International Criminal Court (ICC) for crimes against humanity. Moreover, various United Nations have accused Mr. Kagame of pillaging and stealing DRC’s mineral wealth.

 

As if the crimes above were not enough, Mr. Kagame has also been accused of committing a possible genocide against members of the rival Hutu ethnic group between 1996 and 1997. This is important because genocide is the crime of crimes. Moreover, Mr. Kagame often rides on his high horse claiming that he ended the Rwandan genocide. As such, if these crimes are referred to the ICC, the usual moral card that Kagame plays against the west might not count anymore. The evidence behind these allegations is very strong, the hence very reason why Rwandans believe that Kagame is a mass murderer.

 

In the meantime, Mr. Blair and Kagame seem to be winning. Mr. Blair seems to have won over the vast of British’s political class, whether conservatives or liberals, on Mr. Kagame’s side.

 

Since 2007, conservatives have been sending their MPs to Rwanda through project Umubano for volunteer work. This is indeed commendable since there is nothing wrong with trying to help the country’s poor. Nonetheless, it begs wondering whether the British parliamentarians would be comfortable to extend such missions to other oppressive countries such as Burma, North Korea or Zimbabwe. Doing so in Rwanda, sends the wrong message and weakens the resolve of those who are struggling to plant democracy.

 

Ultimately, as it seems, “crushing” independent voices is Mr. Kagame’s biggest fantasy. The question that needs asking is, should Britain be helping him to achieve this macabre goal?

Nkunda

u Rwanda ruyobowe n’ umushumba wuje ubugome n’ubugoryi

par Rwanda Rwiza, mardi 13 décembre 2011, 17:44

u Rwanda ruyobowe n’ umushumba wuje ubugome n’ubugoryi 383949_152895108148930_100002853261715_183253_712228986_n

Mukomere bavandimwe banyarwanda dusangiye gupfa no gukira.

Si nkunda kwandika ku bibera iwacu mu Rwanda kuri Facebook kubwo kurengera agatwe kanjye ariko bibabaye ngombwa kubw’ UBUGORYI bwa Kagame yaraye agaragarije kuri BBCGahuza.

Twese nk’Abanyarwanda tuzi icyahitanye uriya muvandimwe Ingabire Charles wari waranyagiye amagara ye mu gihugu cya Uganda aho yabagaho abara ubukeye. Mwese murabizi k…o nyuma y’iraswa rye abenshi twabyamaganye bidasubirwaho yewe na Guverinoma ya Uganda yijeje abantu ko izashyirwa igaragaje abari inyuma y’iraswa rya Ingabire kandi ntibyaciriye aho kuko na Human Right Watch iherutse kubitangazaho ishimangira ko impunzi z’Abanyarwanda zigeramiwe na Kagame.

 

Icyaje gutangaza abantu kinatumye ngira icyo mbivugaho n’imvugo ya Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru muri Uganda akavuga ko Charles Ingabire yarakwiye gupfa kuko ari igisambo kibye amafaranga y’abacitse ku icumu. Ishyano riragwira!!!

Ibi byanteye kwibaza ibibazo bikurikira:

1. Kuri Kagame Paul nka Perezida wa Repubulika Umunyarwanda ukekwaho kwiba (Nta rukiko rwamuhamije icyaha cyo kwiba ) agomba kwicwa?

2. Ninde wundi mu buzima bwa Kagame Paul wamwanditseho amunenga akaba akaba atarapfa cyangwa akiri mu Rwanda?

3. Ese kuba Kagame yavuze ko Ingabire Charles yazize amafaranga y’abacikacumu byatugaragariza ko afitiye impuhwe abacitse ku icumu cyangwa n’ugushaka ku bikundishaho ngo abibagize imitungo amaze kwigwizaho aribo abikesha?

4. Banyarwanda, hari ahandi ku isi tuzi aho umunyagihugu yitaba Imana maze Perezida wacyo aho yagaragaje akababaro atewe n’urwo rupfu agahita atanga ibisobanuro by’impamvu uwo nyakwigedera yagombye gupfa? Birababaje kandi ninayo mpamvu natangiye mpamya ko u Rwanda ruyobowe n’ umushumba wuje ubugome n’ubugoryi. Niba koko Ubucamanza bwo mu Rwanda bukora kwiba bikaba bifatwa nk’icyaha Kagame yagombye kuba yarishwe inshuro ibihumbi bingahe?

Muby’ukuri rero tuyoborwa n’ inyumwa ya Shitani itunzwe n’amaraso yinzirakarengane

Umunyarwanda yarayamaze ngo umutima wuje amaganya ntumenya gusobanura amagambo

Jovial Hodari.

1...5556575859

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste