Archives pour la catégorie Non classé

The United States Army Command and General Staff College (CGSC)

par Rwanda Rwiza, mardi 18 octobre 2011, 23:14

 

The United States Army Command and General Staff College (CGSC) 305492_128629117242196_100002853261715_123662_1324328012_a

The United States Army Command and General Staff College (CGSC) at Fort Leavenworth, Kansas is a graduate school for United States Army and sister service officers, interagency representatives, and international military officers. The colle…ge was established in 1881 by William Tecumseh Sherman as a training school for infantry and cavalry officers.[1] The curriculum expanded thoughout World War I, World War II, the Korean War, and the Vietnam War and continues to adapt to include lessons learned from current conflicts. Some officers of the Rwandan Armed Forces (FAR) attended the prestigious military academy, namely:

1.Lt Colonel CGSC Stanislas Hakizimana : Bn LAA (anti aircraft battalion) Commander

2.Lt Colonel CGSC Marcel Bivugabagabo: Ruhengeri Operations Sector Commander

3.Major CGSC Ntabakuze: Para Commando Battalion Commander

4.Major CGSC Laurent Bizabarimana: Ruhengeri Commando Battalion Commander.

President Kagame (with the identity of Uganda) also attended the academy.But Kagame was not on the level required for the formation, also one of its American trainers later said that this man [Kagame] is uncultivated, and he speaks broken English [English of the street]. He abandoned his studies, he chose to kill Rwandans. These Rwandan officers who attended this academy were massacred without mercy with their families (Lt Col CGSC Hakizimana Stanislas and Major CGSC Laurent Bizabarimana) others are hunted down and brought to justice. (Lt Col CGSC Marcel Bivugabagabo and Major CGSC Aloys Ntabakuze). Their fault? They succeeded where Kagame has failed.

INGAMBA ZATUMA UBUKUNGU BW’U RWANDA BUTERA IMBERE

par Rwanda Rwiza, jeudi 20 octobre 2011, 02:01

U Rwanda ni igihugu gifite ibintu byinshi bituma ubukungu bwacyo bugorana kubuteza imbere. Hari imbogamizi nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi:

-Ni igihugu gito cyane kandi gifite abaturage benshi

-Ni igihugu kidafite umutungo kamere n’uwo gifite ni muto cyane ku buryo winjiza amafaranga make cyane(amabuye y’agaciro, peteroli, amashyamba, za pariki..)

-Ni igihugu kidakora ku nyanja ibyo bigatuma ibintu gitumiza mu mahanga bigera mu gihugu bihenze cyane

-Ni igihugu gifite amateka mabi y’intambara yatumye ibintu byinshi bisenyuka, kandi n’ubwo hari abashoramari benshi hari n’abandi bagira ubwoba bwo gushora imari yabo kubera ayo mateka no kubera ubutegetsi butagendera kuri Demokarasi baba batizeye.

-N’ibindi…

Ariko U Rwanda na none ni igihugu gifite ibyiza byinshi bikoreshejwe neza byatugeza ku majyambere vuba. Natanga uru gero:

-U Rwanda ruri hagati y’ibihugu byinshi ku buryo rushobora gukoresha ayo mahirwe  mu kwiteza imbere rubaye inzira ibyo bihugu bicamo ngo bishobore guhahirana hagati yabyo, byasaba ko u Rwanda rugira imisoro iri hasi, amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu duturanye, korohereza urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu, kugira ibyangombwa by’ibanze (infrastructures) ni ukuvuga: ICT, imihanda, amahoteri, ibitaro, umutekano n’ibindi..

- U Rwanda rufite amahirwe yo kuba rutuwe n’abantu bafite ubumenyi bakuye mu bihugu by’amahanga kubera abanyarwanda bagiye bahunguka bavuye mu bihugu byo hanze cyangwa abahungiyeyo. Ibi bituma abanyarwanda benshi baba bazi indimi zitandukanye, bazi imico y’ibyo bihugu, bafite inshuti muri ibyo bihugu ku buryo bishobora koroshya ubuhahirane. Tuvuga igifaransa n’icyongereza, ayo mahirwe ibihugu biyafite ni bike,  cyane cyane dushobora kuyakoresha tuba ikiraro hagati y’ibihugu bivuga icyongereza byo muri East Africa n’ibihugu bivuga igifaransa byo muri Central Africa na West Africa.

-Abanyarwanda ni benshi numva Leta yashyira amafaranga menshi mu burezi, ikagirana amasezerano n’ibihugu byo hanze bikeneye abakozi bafite ubumenyi, abanyarwanda bakajya babona visa zo kujya gukora ku buryo bworoshye muri ibyo bihugu. Cyangwa u Rwanda rukagirana amasezerano n’ibihugu bifite ubutaka bunini ku buryo abanyarwanda babishaka bajya batura muri ibyo bihugu, ariko bakagira ubwenegihugu bubiri ku buryo byaborohera mu ngendo mu rwego rwo gusura imiryango yabo cyangwa gukorera ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.

-Gufatirana Congo mu gihe itarakanguka cyane uburasirazuba bwayo. Uburasirazuba bwa Congo nta byangombwa by’ibanze bihari nk’ibitaro, imihanda, ubucuruzi buciriritse, nta mihanda iva mu burasirazuba ijya mu bindi bice ihari n’ihari ni mibi cyane. Ingendo nyinshi muri ako karere zikoreshwa indege. Rero u Rwanda rugiranye amasezerano na Congo y’ubuhahirane ku buryo bwihariye hakaba urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Congo. Imisoro igakurwaho n’abantu bakoroherezwa gutembera no gushora imari.  U Rwanda rwabyungukiramo kubera impamvu zikurikira: Hari abanyekongo benshi bavuga ikinyarwanda byaborohera kugirana imihahirane n’u Rwanda, muri kariya gace hari amabuye n’agaciro menshi agurishijwe mu Rwanda yajya ahenduka kuko nta misoro yaba iriho maze u Rwanda narwo rukayacuruza mu mahanga ku giciro kinini, abaturage ba Congo hari ibicuruzwa by’ibanze bakenera bajya bagura mu Rwanda ku mafaranga make kuko imisoro yaba yavuyeho bigatuma batirirwa bajya kubigura mu bindi bihugu cyangwa ngo bishyure indege zibivana i Kinshasa. Mu burasirazuba bwa Congo ababanki ahari ntabwo akora neza, ku buryo ubwo buryo buhari abakongomani bajya babitsa mu banki yo mu Rwanda ku buryo bworoshye kuko n’ubundi hari ababitsa mu Rwanda. Congo ni nini u Rwanda rwayifasha mu rwego rwo kuzana umutekano aho kugirango rushake kuyihungabanyiriza umutekano. Ya masezerano navuze haruguru u Rwanda rushobora kuyagirana na Congo hakagira abaturage bajya gutura muri Congo ariko bidasabye ibyangombwa cyane cyane ko mu Rwanda dufite ikibazo cy’amasambu n’ubutaka bushaje. Ayo masezerano u Rwanda ruyakoze vuba byarufasha kuko hari ibihugu nk’ubushinwa birimo gushora imari cyane muri Africa ushobora gusanga badutanze yo tukihombera. Ikindi ni uko u Rwanda rwanononsora imikoranire n’ibihugu byo muri East Africa mu buryo busesuye kandi bwihuse kugira ngo ibicuruzwa bijyee bigera mu Rwanda bidahenze kandi u Rwanda rukoreshe inzira z’ibihugu bya East Africa mu kugurisha ibyaba bivuye muri Congo mu mahanga.

-U Rwanda rushobora kwiga uburyo rwagira amategeko  n’imisoro yorohereza amabanki n’abantu babika imitungo yabo ahantu hizewe hari ibanga kandi basoreshwa make: urugero nk’uko ibihugu nk’ubusuwisi, na za Cayman Islands . Cyangwa guha ibyangombwa by’igihugu n’uburenganzira bwo gukoresha idarapo ry’igihugu amato akorera mu nyanja nini, amakompanyi, indege. Guha ibyangombwa by’abanyarwanda ku buryo bworoshye abantu bafite imitungo, cyangwa ubundi bumenyi bwateza imbere igihugu.

-U Rwanda rushobora kwiga uburyo rwatunganya ibijyanye no kubaka ikibuga cy’indege kinini cyane mu rwego rw’Africa,  n’amahoteli yo mu rwego rwo hejuru, gutunganya neza ahantu ba mukerarugendo bashobora gusura, maze hakabaho amazerano na za Companies nini z’indege ku buryo twashyiraho ibiciro byo hasi mu kwakira indege kuri icyo kibuga bigatuma  indege nyinshi zajya ziva cyangwa zijya mu mpande zitandukanye z’isi na Africa mbese tukagira ikibuga kimeze nk’uko ibibuga cya Amsterdam schiphol airport , Frankfurt airport, London heathrow airport ariko mu buryo buciriritse bujyanye n’amikoro yacu nk’abanyafrica.

Ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke hasabwa Demokarasi, Amahoro arambye, Uburenganzira bwa muntu, abayobozi bashyira imbere inyungu z’abenegihugu mbere y’izabo, kurwanya ruswa n’icyenewabo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, kugira inzego zishingiye ku gihugu zidashingiye ku muntu cyangwa bantu runaka kuko byaragaragaye ko mu Rwanda inzego ziba zishingiye ku muntu cyangwa abantu runaka n’ukuvuga ko abo bantu iyo bagize ikibazo bajyana n’inzego, igihugu kigahungabana. Twagimbye kugira inzego za zindi umuntu wese ufite ubumenyi aza agakora yarangiza manda cyangwa yatsindwa amatora akavaho hakaza undi nawe akerekana icyo ashoboye . Izo nzego zigomba kuba zikomeye ku buryo nta muntu ushobora kuzisenya akoresheje intambara, amoko, amahanga ashaka kuba mpatsibihugu. Tugerageze kuzamura ubukungu bwacu kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo. Kandi icy’ingenzi ubwo bukungu bugasaranganywa ku benegihugu bose no mu gihugu hose.

Ibi ariko kugirango bishoboke hagomba kuvaho imikorere imeze nk’iya mafia ya FPR. Kuko hari imikorere idahwitse ituma ubukungu budindira cyangwa bukaguma mu maboko y’abantu bake bafitanye imigenderanire ya hafi n’ubutegetsi. Natanga ingero z’ibyo bikorwa:

-Gutanga imibare itari yo kubijyanye n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, bagatanga imibare myiza cyane ngo leta yirarire, maze bakangira imiryango mpuzamahanga gukora ubushakashatsi ubwayo.

-Amasoko ahabwa amacompanies ya FPR muburyo bw’amayeri cyangwa abantu bahabwa amafaranga ngo bayicururize

-Abashoramari bategekwa gutanga imigabane mu macompanies yabo bayiha abantu bari hafi y’ubutegetsi

-Iyo haje amacompanies afite ibikorwa bidasanzwe, bafata umwanya wo gukopera cyangwa gushaka amacompanies  akora bimwe nayo maze abari bafite ayo masoko bakabananiza bakoresheje ibigo bya leta nka Rwanda Revenue Authority cyangwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS)

- Hari kandi n’ibintu bimeze nk’amasezerano ya rwihishwa hagati y’amacompanies y’amahanga, noneho ayo macompanies agahabwa ikintu kimeze nka monopole rwihishwa, maze umuntu wundi ushatse gukora business nk’ izo izo companies zikora bakamunaniza.

-Hari ukuntu umuntu aba yifitiye business igenda neza ukabona umuntu kanaka agusabye ko mukorana, wamwangira ugatangira kugirana ibibazo na bya bigo bya leta navuze haruguru.

-Ujya kubona ukabona bakuzaniye umuntu bagutegetse ko umuha akazi ngo wirukane uwari usanzwe muri uwo mwanya

-Mu gihe cy’amatora wajyaga kubona ukabona bakuzaniye impapuro zo muri Revenue Authority n’izo mu ma banki zerekana uburyo winjiza amafaranga bakagutegeka ayo ugomba guha FPR ngo ufashe Kagame kwiyamamaza.

-Amataxis minibus, amataxis voitures, moto inyinshi nazo aba ari iza FPR, abantu bahawe amafaranga nayo ngo bakore cyangwa ugasanga inyinshi zikoreshwa n’abantu baha amakuru inzego z’ubutasi. Ibyo rero ntabwo biha amahirwe umuturage wo hasi urimo kwishakira ubuzima.

Birakabije ku buryo abantu babigize igiparu ngo n’umwana ucuruza ikarito aba acururiza FPR.

 

Harakabaho U Rwanda n’Abanyarwanda.

UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA BWAKAGOMBYE GUTANGIRIRA MU MASHYAKA ARWANYE UBUTEGETSI BWA KAGAME

par Rwanda Rwiza, lundi 24 octobre 2011, 21:44

Iyo witegereje amashyaka arwanya ubutegetsi bw’i Kigali, usanga yose ahujwe n’ikintu kimwe rukumbi”Kurwanya ubutegetsi bwa Kagame”. Ariko ibyo ntabwo bishatse kuvuga ko ibindi byose babyumva kimwe. Kuko hari ibintu 4 by’ingenzi abantu batumvikanaho:

1.Génocide cyangwa ubwicanyi, iyo urebye bose bakurura bishyira buri muntu ashaka kubyumva mu ruhande rwe: Natanga urugero ku mpande 2 zitandukanye cyane mu mitekerereze:

- Hari abantu bari muri opposition bumva kandi banemeza mu biganiro ko nta génocide yabayeho ko n’abapfuye bari inyenzi bagombaga gupfa yewe ngo n’iyo baba barapfuye bishyuraga urupfu rwa Président Habyalimana, ko abahutu bose babaye mu Rwanda nyuma ya 1994, FPR ntibice cyangwa ngo ibafunge bari ibyitso, ko abafunze bose barengana n’ibindi n’ibindi..

- Mu gihe ku rundi ruhande hari abandi nabo bari muri opposition bumva ko nta bahutu bapfuye ko n’abapfuye bari interahamwe cyangwa bishwe na kolera, ko abahutu atari abantu nkabo ko gupfa kwabo ari ibintu umuntu atakagombye gutera umwanya atekerezaho, ahubwo ko Kagame buriya aho ataretse ngo bapfe nyabyo. Ugasanga ngo mubyatumye ahunga ari uko hari abahutu mu buyobozi cyangwa ahora abona abahutu bidegembya. Ugasanga icyo apfa n’ubutegetsi ari amakosa yakoze ku giti cye nk’umuntu yumvaga atagombaga guhanirwa kubera ubwoko bwe n’ibindi n’ibindi..

Aha ngerageje kuvuga ku baheza nguni bo ku mpande zombi, ariko hari benshi bagiye bafite ibitekerezo bidatandukanye cyane n’iby’aba mvuze haruguru. Bitewe n’ibibazo baba barahuye nabyo bituma imitekerereze yabo bayishyiramo amarangamutima menshi. Sinakwirengagiza ko hari abamaze gutera intambwe ishimishije bavuga ukuri ku bintu bimwe na bimwe: nko kwemera ko hari abantu bo mu bundi bwoko bishwe, usanga hari ababyemera uko biri bakabona ko ari ibintu bibabaje bitakagombye kongera, ariko  hari ababyemera ariko ukabona bashaka gushakira impamvu nyoroshyacyaha abicanyi ku mpande zombi. Muri make igikunze kugorana n’ukwemera ko abahutu nabo bapfuye, bitewe akenshi n’uko abantu bamwe babifata nko gupfobya génocide cyangwa abenshi batinya igitsure cy’abandi basangiye ubwoko. Bakiyibagiza ko kuvuga ko abahutu bapfuye bidakuraho ko abatutsi nabo bapfuye.

 

Ikigaragara n’uko abayobozi b’amashyaka ya opposition bagombye kugirana imishyikirano iziguye bakagira ibyo bumvikanaho bifatika, kurwanya Kagame gusa sicyo cyonyine kibazo u Rwanda rufite. Bafite amahirwe yo kuba baba hanze aho umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga ntabizire, ubwo burenganzira bakagombye kubukoresha mu kubanza kumvikana hagati yabo, nyuma bakumvikanisha abayoboke babo. Ntawe ubategetse gukundana, ariko bakagombye gutanga urugero rwiza, bakumvikana principes bagombye kugenderaho zabahuza nk’abanyarwanda zirenze ibibatandukanya, kandi bose bafitemo inyungu mu minsi iri imbere.

 

2.Icyatumye bahunga n’ingorane bagira basubiye mu Rwanda:

Abanyarwanda bahunze bafite impamvu nyinshi zatumye bahunga ariko navuga ko zirimo ibice byinshi ariko navuga iby’ingezi:

-Hari abahunze kera bahunze ubwicanyi n’intambara bahahamuwe n’ibyababyeho  muri Congo no mu Rwanda

-Hari abahunze kubera gutinya ibikorwa by’ubwicanyi, gutotezwa no kurenganywa

-Hari abahunze kubera gutinya guhanirwa ibyaha bitandukanye bakoze: Ubwicanyi, kunyereza umutungo, n’ibindi byaha bihanirwa n’amategeko

-Hari abahunze kubera ko ubutegetsi buriho batabwibonagamo, babonaga butabitayeho cyangwa badahabwa umwanya babona ubakwiye mu buyobozi, babona bahezwa

-Hari abagiye hanze bagiye kwishakira ubuzima nyuma bikavamo ubuhunzi

-Hari abahunze kubera ubwoba bw’iko babona politiki y’u Rwanda n’uko ibintu bigenda bihinduka bishobora kuganisha ku zindi ntambara n’ubwicanyi..

-Hari abitwa ko bahunze ariko bakaba bafite abantu bo mu miryango yabo bari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda cyangwa bameze neza mu Rwanda, ariko bakaba baba hanze mu rwego rwo kubashakira ubuzima bwiza, no kuba batizeye ejo hazaza. Aba bo bajya mu Rwanda uko bashaka.

-Hari ababa basanzwe mu Rwanda bakajya hanze bakurikiye abo mu miryango yabo babayo, umurongo wa politique babasangana niwo nabo bafata.

N’ibindi n’ibindi…

Izi mpamvu rero ziri mu bintu by’ingenzi zituma abantu bari muri opposition bafite imyumvire itandukanye, kuko ibyatumye bahunga biba bitandukanye cyane, ibyo bapfa n’ubutegetsi buriho nabyo bikaba bitandukanye cyane. Aha umuntu yakwibaza kuri bamwe niba bajya muri Politique kubera ko bashaka ko mu Rwanda haba démocratie cyangwa ari ukubera inyungu zabo ku giti cyabo baba bakurikiye. Ibyo bikurura urwikekwe runini hagati yabo, umwe atinya ko yaba agiye kuba igikoresho cy’undi.

Aha naho abayobozi b’amashyaka ya opposition bakagombye kuganira hagati yabo bagashyiraho ingamba zituma batashora abanyarwanda mu bintu bigamije inyungu z’abantu bamwe gusa. Bagashyiraho uburyo bwo kuganira hagati yabo buhoraho kugira ngo uko kutumva ibintu kimwe bivemo ibitekerezo bitandukanye byubaka.

3. Ibyerekezo bya politiki y’u Rwanda mu minsi iri imbere

Abantu bari muri opposition bafite ibyerekezo bya politique bitandukanye cyane ariko nababwira bimwe by’ingenzi:

-Hari abifuza ko ubutegetsi bwahinduka ariko bukaguma mu maboko y’abatutsi, ahanini biturutse ko ibyatumye bajya muri opposition bishingiye ku bibazo bagiranye na Kagame cyangwa abandi bakomeye muri FPR.

-Hari abifuza ko habaho ibiganiro hagati y’abanyarwanda bose maze u Rwanda rukagendera ku mahame ya Démocratie, hakabaho itegekonshinga rikomeye rirengera abanyarwanda b’amoko yose. Hakabaho umurongo wa politique ngenderwaho watuma amoko yose ashobora gusangira ubutegetsi, byaba ngombwa buri bwoko bukagenerwa imyanya mu buyobozi. Nk’uko bikorwa ku bategarugori, abamugaye, urubyiruko..

-Hari abifuza ko habaho icyo nakwita demokarasi y’umuntu umwe ijwi rimwe, bakumva ko uwaba yatsinze amatora icyo gihe yaba ariwe uyobora igihugu atitaye ku batsinzwe mu matora.

-Hari abafite umurongo bashingira cyane kuri République ku buryo usanga hari ibintu byo mu mateka baha gaciro cyane nka Révolution ya 1959 na Kamarampaka

-Hari abafite umurongo uganisha cyane ku Bwami, bumva ibibazo by’u Rwanda byakemurwa ari uko umwami asubiye ku ngoma mu Rwanda.

-Hari n’abumva bahita basubira muri FPR igihe baba babariwe cyangwa Kagame n’abandi bamwe na bamwe baba batagifite ingufu.

-Hari abo nakwita opportunistes badafite umurongo uhamye bajyana n’aho bigeze urebye bafite amayeri yo kwiyomeka kuwo babona yaba afite ingufu, cyangwa kwishakira imyanya mu gihe hajyaho ubutegetsi bw’inzibacyuho bwava mu biganiro.

 

4.Ikibazo cy’ubutabera, uburyo abakoze ubwicanyi ku mpande zombi bahanwa

Aha hakunze kuba impaka ndende kuko abenshi ntabwo bemera uruhare rwabo muri ubwo bwicanyi akenshi baba bashaka gushyira amakosa ku rundi ruhande, aha birumvikana ko baba bashaka ko ubutabera bwareba urundi ruhande urwabo bakarwihorera. Ariko ikigomba gukorwa mu rwego rw’ubutabera nticyumvikanwaho. Hari uburyo bwinshi abantu babyumvamo kandi butandukanye. Ubw’ingenzi ni ubu:

-Amnistie générale (imbabazi rusange): Ni ukuvuga ko abantu bose bakoze ubwicanyi bo ku mpande zombi bahabwa imbabazi, abafungiye mu magereza yo mu gihugu bakarekurwa ndetse ubuyobozi bwo mu Rwanda bugashyira igitutu ku mahanga agakuraho impapuro zo gufata ndetse hakaba n’ifungurwa ry’abafunze mu rwego mpuza mahanga.

-Gukurikira no guhana uregwa ibyaha by’ubwicanyi uwo ariwe wese, uruhande rwose yaba arimo kandi bose bagahanwa by’intangarugero

-Gukurikirana abantu bamwe  na bamwe bagize uruhare runini abandi bakabareka ariko bakamburwa uburenganzira bumwe na bumwe nko kujya muri politique

-Hari abumva abafunze ubu bakomeza gafungwa kuko bumva icyaha cya génocide gikomeye, n’abagize uruhare bo muri FPR nabo bagakurikiranwa ku giti cyabo bidakozwe muri rusange.

-Hari abumva amahinduka ya politique atakagombye kubangamira ubutabera ku buryo babureka bugakora akazi kabwo mu bwigenge nta banyapolitiques babuvangiye.

-Hari abumva ko abahutu bahanwe bihagije ko noneho igihe cyo guhanwa ari icy’abatutsi.

N’ibindi n’ibindi

Aha naho biragaragara ko hari imyumvire itandukanye cyane, isaba ibiganiro.

 

Narangiza mvuga ko muri rusange hagombye kubaho ukuganira hagati y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ntibahuzwe gusa no kwamagana Kageme gusa. Ahubwo bagahuzwa no gutangira kuganira uburyo bakemura ibibazo by’u Rwanda muri rusange, bagatangira kubaka ikizere hagati y’abanyarwanda. No gushaka umuti muri ibyo bitekerezo byabo bitandukanye.

NB: Ibi ni ibitekerezo byanjye nk’umuntu ntabwo ari ihame ridakuka, n’ukuvuga ko habaye hari aho nakosheje, cyangwa hari icyo nibagiwe mwacyongeraho cyangwa mukagira icyo mukivugaho.

Murakoze

Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara

par Rwanda Rwiza, mardi 1 novembre 2011, 01:25

 Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara 276666_244557768916464_80269844_n

  1. Kwinjira muri Politique y’amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara:- Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z’igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b’ingabo byabagoraga gukurikirana discipline, byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka mu karere aka n’aka, bakamureka ngo bititwa ko bamurenganije ngo kuko atavuka mu majyaruguru. Abanyapolitike bari muri gouvernement kandi bakorera umwanzi. Ibinyamakuru byakoreraga umwanzi ku mugaragaro bikumvisha abasirikare ko kurwana ari ukurwanirira Président Habyarimana cyangwa ko intambara ireba abo mu majyaruguru gusa (hari n’abavugaga ngo bazarwana intambara igeze iwabo.) Ariko icyaje kugaragara inkotanyi zahereye ruhande ntawe zasize n’abibwiraga ko zirwanya Habyarimana gusa zabamariye ku icumu.- Abanyapolitike b’inda nini bashakaga ubutegetsi batitaye ku ngaruka zizaza nyuma: Nabaha ingero zimwe na zimwe kuko ingero z’ibyo abo banyapolitike bakoze ntawazirondora ngo abirangize:- Nsengiyaremye Dismas yemereye FPR ko abasirikare b’abafaransa bava mu Rwanda kugirango nawe FPR izamwemere nka Ministre w’intebe wa gouvernement izava mu masezerano ya Arusha. Ibyo byababaje kandi bitungura abafaransa cyane kuko babibamenyesheje byararangije kwemezwa. Byateye ingaruka zatumye n’abafaransa bamaze kuva mu Rwanda batarongeye gufasha u Rwanda mu rwego rwa gisirikare.

- Rugenera Marc yanze ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho muri 1994 avuga ko intambara yarangiye, ku buryo intambara yubura nta masasu ahagije yari ahari biri mu mpamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara,(imbunda ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n’izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y’abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral n’ibindi.

- Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n’abandi babaga bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano ariko ubona bashishikajwe no kwemera ibyo FPR ishaka byose batitaye ku banyarwanda muri rusange.

- Imyitwarire idahwitse y’abanyapolitike bamwe na bamwe batekerezaga ko itsindwa rya les FAR ari ugutsindwa kwa Président Habyarimana wenyine. Bakibwira ko intambara itabareba. Ariko abo FPR itishe cyangwa ngo ifunge mbona barahunze.

  1. Igitutu cy’amahanga- Amahanga yashyize igitutu kuri gouvermenent y’u Rwanda cyane, ntibashaka kumva ikibazo uko kimeze ahubwo bakumva ko Leta y’u Rwanda ari igitugu, ntibashake kubuza Uganda gukomeza gufasha FPR no gutera u Rwanda. Mbona byaraterwaga n’uko abashyigikiye FPR bakoraga uko bashoboye bagakora Propagande ihagije, mu gihe uruhande rwa leta y’u Rwanda diplomatie yari nke kandi iri mu maboko ya MDR yari ishishikajwe no kurwanya Président Habyarimana aho kurwanya FPR.- Ibihugu by’aba Anglo-saxons (Canada, England, USA, n’ibindi) n’ibihugu by’Afrika bivuga icyongereza byari bishyigikiye FPR kubera impamvu z’ururimi n’amateka ya bamwe mu bayobozi ba FPR bari barakoranye nabyo (Uganda yo kuyitandukanya na FPR byari biruhije bari bamwe, Tanzania yo yarumaga ihuha, mu rupfu rwa Président Habyarimana ntawayishira amakenga, ndetse n’ukuntu impunzi z’abanyarwanda zirukanywe nabyo byerekanye aho yari ibogamiye, ..) Ububiligi bwo abanyapolitiki baho ntabwo bavugaga rumwe ku kibazo cy’u Rwanda no mu ngabo zabo zoherejwe muri MINUAR niko byari bimeze, ariko igice cyari gishyigikiye FPR nicyo cyari gifite ingufu, byaje guhuhurwa n’urupfu rw’abasirikare b’ababiligi, na propagande y’abashyigikiye FPR. Ibihugu byari bishyigikiye u Rwanda byari bike. Ubufaransa bwari bushyigikiye u Rwanda ariko kwirukanwa kw’abasirikare babo byarababaje cyane, Zaïre ya Mobutu yo nayo yari ishyigikiye u Rwanda ariko ubutegetsi bwaho bwarajegajegaga. Ibyo bihugu byaje kugwa mu mutego wa FPR yakwije ikinyoma ikimara guhanura indege ya Président Habyarimana ko yahanuwe na aba FAR batashakaga amasezerano ya Arusha. Abari inshuti za Président Habyarimana batereranye u Rwanda. Izo ngaruka n’ubu ziracyagaragara ku banyarwanda b’abahutu ku isi hose aho bageze ntawe ubashira amakenga akenshi baratotezwa.- FPR yari yemeje ibihugu biyishyigikiye ko ihita ifata umujyi wa Kigali mu gihe gito, ariko byaje kuyinanira, noneho ibihugu byari biyishyigikiye byigira inama yo gushyiraho Embargo ku ntwaro bikoresheje ONU. FPR yakomeje kubona intwaro ziciye i Bugande, ndetse n’ingabo za Uganda yafashaga FPR cyane cyane mu rwego rw’imbunda zirasa kure (artillerie Lourde). Aha Zaïre ya Mobutu yaraduhemukiye cyane kuko iyo iduha uburyo bwo kubona amasasu n’imbunda ku buryo buhagije nk’uko Uganda yabikoreraga FPR yari kuba idufashije cyane nayo itiretse.- Intambara yo mu Rwanda kuri FPR yari ugufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko ibihugu byafashije FPR cyane bishaka gukuraho Mobutu no kubona uburyo bigera muri Congo ngo byisahurire.
  2. GOMN na MINUAR byabaye uburyo bwo kwinjiza ba Maneko ba FPR mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse n’abari bagize GOMN na MINUAR abenshi bakoranaga na FPR.- Aha niho hagaragarira uruhare Général-Major Karenzi Karake yagize mu gutuma FPR itsinda intambara, yashoboye kwinjira mu Rwanda noneho aba umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya FPR mu gihugu imbere: Gukwiza Propagande ya FPR, Gushishikariza abana b’abatutsi n’abahutu bamwe na bamwe kujya mu nkotanyi, gutega ibisasu, kwica abantu bakoresheje imbunda cyangwa amarozi (Gatabazi, Gapyisi, Bucyana, Katumba, Rwambuka n’abandi..), gushaka ibyitso mu gisirikari no mu banyapolitike, kuneka uko les FAR bahagaze ku buryo inkotanyi zari zifite amakuru ahagije igihe zagabaga ibitero. (uko unités zimeze n’aho ziri, ibibazo bihari, aba officiers barwaye cyangwa bari muri congé. Urugero: ibitero cyo mu Mutara muri 1991 igihe Général Nsabimana yari muri congé yasimbuwe na Gatsinzi n’ibindi- Nyuma haje kuza Général Dallaire we yaje wagira ngo yaje afite mission yo gushyira FPR ku butegetsi, nawe arabyivugira mu gitabo cye iyo ataka FPR na Kagame ahubwo abandi akabagira ruvumwa. Yafashije FPR mu ntambara ya 1994 cyane cyane mu kubanekera no kubaha amakuru kuri les FAR, gushaka gucamo ibice les FAR, ndetse no guha amapositions ya MINUAR inkotanyi zikayakoresha zirasa maze bazisubiza MINUAR ikavuza induru, kwicira abantu mu maso ya MINUAR ntigire icyo ivuga: urugero kuri Stade amahoro, Hotel Merdien n’ahandi.
  3. Ikindi kintu cy’ingenzi n’imiterere y’Abayoboraga igisirikari navuga nka Etat-Major ya Armée. Uwari Chef d’Etat-major adjoint Colonel Serubuga yari yarayigize akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n’ibukuru. Ikibabaje ni uko Président Habyarimana ntacyo yabikozeho areka Serubuga yangiza armée. Hari abasirikari benshi birukanwe mbere y’uko intambara itangira bazira ibintu by’amafuti kandi bari bakenewe mu ntambara.
  4. Umutima mwiza wa Président Habyalimana uri mu bintu byatumye FPR ifata ubutegetsi, kuko iyo aba umunyagitugu koko nk’uko byavugwaga n’abamurwanya bariya banyapolitike bose bamurwanyaga ababa yarabishe akabamara cyangwa akabafunga, ibyo byari gutera ubwoba abandi, ndetse n’abirirwaga bakora propagande ya FPR ku mugaragaro cyangwa bakohereza abana babo mu nkotanyi ntabwo bari kubitinyuka. Ndetse na FPR kubona ibyitso muri armée no banyapolitique byari kuyigora.- Président Habyarimana na leta y’u Rwanda bari bahangayikishijwe n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Byumba na Ruhengeri bari umuzigo kuri leta, kandi bwari uburyo bworoshye kuri FPR mu gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ndetse no kubona abaturage bihishamo mu gucengera. Mu gihe FPR yo nta baturage yari ifite bayihangayikishije, n’abatutsi bari mu Rwanda ntacyo bari bayibwiye ahubwo yifuzaga ko bagirirwa nabi kugira ngo ibone urwitwazo mu kubura imirwano n’uko yereka amahanga ko Leta irimo yica abantu.- Kuba Président Habyarimana atarakurikiranye FPR ku butaka bwa Uganda nabyo byagize ingaruka. Byananije abasirikare kuko FPR yahungiraga i Bugande ntibayikurikire, bakaraswa na artillerie Lourde ya Uganda. Iyo Président Habyarimana aba gashoza ntambara nk’uko Kagame ameze ubu aba yarateye Uganda, ndahamya ko ONU n’amahanga byari gukemura icyo kibazo nk’ikibazo k’ibihugu bibiri. Byari gutuma FPR itagira ingufu za politique nk’izo yari ifite icyo gihe.- Président Habyarimana n’abanyarwanda muri rusange bizeraga amahanga, bumvaga amahanga azagera aho akabona uko ibibazo by’u Rwanda bimeze nyabyo. Uko kwizera amahanga abanyarwanda bakomeje kukugira kugeza n’uyu munsi n’ubwo amahanga akomeje kwirengagiza. Reba ukuntu FPR yishe abantu ifata ubutegetsi na nyuma yaho amahanga akirengagiza, reba ukuntu FPR yishe abantu i Kibeho hari na MINUAR, reba muri Congo, ba Ingabire n’abandi baboreye muri prison ariko ntacyo amahanga avuga.
  5. Urupfu rwa Président Habyarimana ruri mu bintu bikomeye byatumye FPR itsinda, kuko Habyarimana yari afite inshuti nyinshi zashoboraga kumurwanaho kandi n’ubwo hari abamurwanyaga abanyarwanda benshi baramukundaga ndetse n’abatutsi benshi baramukundaga. Abatutsi batinyuka kuvuga ukuri bavuga ko ntacyo yari abatwaye ahubwo ariwe wari ubarinze. FPR imaze kumwica yahise ibonamo inyungu nyinshi mu rupfu rwe: yari yikijije umuntu wari uyibangamiye mugufata ubutegetsi, noneho yahise ibeshya amahanga ko yishwe n’aba FAR batari bashyigikiye Arusha bituma Leta y’u Rwanda ihinduka igicibwa ntihagira abayemera kugeza no ku nshuti magara za Président Habyarimana.
  6. - FPR yari ifite gahunda yo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi bwose, kandi yo yari décidé. Ibintu byose yavugaga by’imishyikirano byari ukubeshya, yakoraga ibyo bita fight and talk, ni ukuvuga ko yarwanaga yabona igiye gutsindwa cyangwa ingufu zibaye nke ikemera imishyikirano kugirango yisuganye ibone uko itegura ibindi bitero.- Muri FPR harimo discipline ikabije hakorwaga ibyo Kagame n’agatsiko ke bashaka gusa abatabyubahirizaga cyangwa abasirikari bakoraga amakosa baricwaga hakoreshejwe agafuni, Nta baturage FPR yari ifite bari bayibereye umuzigo mu ntambara yayo ku buryo inkotanyi zabaga zifite umwanya uhagije wo kurwana no kwica nta kibazo.- FPR ni kabuhariwe mu binyoma ku buryo abantu benshi yashoboye kubabeshya kugeza ubu. Ari amahanga, ari abanyarwanda bose iba ifite ibintu ikoresha ngo ibareshye, iyo ibonye kureshya ikoresheje ibintu byanze, bagutera ubwoba, bashaka ibintu bakubeshyera cyangwa bakakwica. FPR ni abagome cyane, iyo batakigukeneye batangira kugutesha umutwe bagashyirwa bakwikijije, Reba ba Pasteur Bizimungu, Général Munyakazi, Sénateur Safari n’abandi n’abandi…- FPR nta soni igira muzi kom u mishikirano ya Arusha igitangira yavuze ngo irashaka 80% y’abasirikari bose, ubu ngo mu Rwanda nta moko ahaba, ariko ni ukugirango abantu batabona ko imyanya yose ari muri Leta ari mu Gisirikare yihariwe n’abatutsi gusa kandi nabo si bose kuko byose byihariwe n’abavuye Uganda kandi nabo si bose ahubwo iyo urebye ubona ari agatsiko gato kihariye ibintu byose.

Umwanzuro:

Rero abajya bibwira ko les FAR batakoze iyo bwabaga baribeshya ahubwo hari impamvu nyinshi zatumye batsindwa. Nizere ko ibi bizatubera isomo mu myaka itaha.

Nibarize « Umushakashatsi » Tom Ndahiro

par Rwanda Rwiza, samedi 12 novembre 2011, 16:42

”Umushakashatsi” Tom Ndahiro mu kiganiro cyakozwe n’abarokokeye muri Hotel Mille Collines, ahanini icyo kiganiro cyari kigamije kwamagana igihembo Fondation Lantos yari igiye guha Paul Rusesabagina. Ariko Tom Ndahiro kuko wenda atari yarahungiye muri iriya Hotel yahisemo kwivugira ibindi yakuye mu ”Bushakashatsi bwe”. Yagize ati:”Ku kibazo ngo n’abahutu barapfuye. Mu ntambara barwanaga na FPR, barapfuye. Bahamariye abaturage kwinjira mu ntambara batababwiye ko abo barwana na bo bafite intwaro. Bateguye jenoside barayikora, bajya hanze barabwerabwera, bakavuga ko abahutu bapfuye bakirengagiza ko ali bo babashoye mu ntambara. Ntibanavuga ko hari abahutu bicwaga bazira ko basa n’abatutsi. Mu gitabo cya Nkuliyingoma, avuga ko umuntu wasaga n’abatutsi yicwaga. Testmonies nakuye i Gitarama hari abantu bicwaga kuko basa n’abatutsi, hari abana babyawe n’abatutsikazi bafite ba se b’abahutu, bakabica nk’abatutsi. Icyo ni byo bagereka kuli FPR, hari abahutu bishwe na FPR barwanaga, hari n’abishwe n’interahamwe zibaziza ko basa n’abatutsi. Ufashe abantu ubajyanye mu nkambi, korera yabica bakabishyira ku nkotanyi.”Nyuma yo kumva ibi byavuzwe na ”Umushakashatsi” Tom Ndahiro nibajije ibibazo 4 by’ingenzi:

  1.  Ko yemeza ko abahutu barwanaga na FPR bapfuye kandi ngo bapfuye ku bwinshi, yaturangira aho imirambo yabo yashyinguwe ko nta na hamwe tuzi mu gihugu? Cyangwa yavanzwe n’iy’abatutsi yose yitwa iy’abatutsi?
  2.  Ko yivugiye ko hari abahutu benshi bishwe kuko basaga n’abatutsi, abana babyawe n’abatutsi kazi. Abo se bo bite byabo? Ko ku nzibutso hafi ya zose zo mu gihugu handitseho ko hashyinguwe imibiri y’abatutsi bazize Génocide yakorewe abatutsi? Mu mibare ikorwa y’abazize ayo mahano babarwa nk’abahutu cyangwa babarwa nk’abatutsi? Kuki iyo bagiye gufasha izindi mfubyi bo bavangurwa mu bandi?
  3.  Nakongera nkamubaza nti ese abahutu bishwe na FPR bahamagawe mu manama y’umutekano cyangwa bahamagawe ngo bahabwe ibyo kurya abashyira mu ruhe rwego bo? Avuga ko se bo bazize iki? Bo bahambye hehe?
  4. Ubundi se ko Leta ivuga ko nta moko aba mu Rwanda abantu bose ngo ari abanyarwanda gusa abo bahutu avuga babwiwe n’iki ko ari abahutu? Ko nta moko abaho Génocide avuga yakorewe ba nde?

 

Umwanzuro: Rero abanyarwanda bagombye guhaguruka bakarwanya abantu nk’aba b’ababeshyi, hari uwavuze ngo mureke kudutobera amateka, yabwiraga abantu nka ba Tom Ndahiro. Abatutsi nibo bagombye kurwanya abantu nk’aba cyane kuko bitwaje amaraso y’abatutsi bakora ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi bagamije inyungu zabo za politique batitaye ku batutsi na mba. Ibi rero bishobora gutuma ingaruka z’ibinyoma n’amafuti  byabo bishobora kujya ku batutsi bose cyane cyane b’inzirakarengane, bahora bikinze inyuma yabo bababeshya ko aribo bakorera. Ntako batabagira ngo babateranye n’abahutu kuko igihe cyose abahutu bazaba badafite ubutabera n’uburenganzira nka bagenzi babo b’abatutsi, hazahora umwiryannye mu banyarwanda. Ubundi kuki umuntu wese w’umuhutu urwanya leta bamurega ingengabitekerezo cyangwa Génocide,  ariko umuhutu uyobotse FPR n’iyo yaba yaramaze abantu ahita ahanagurwaho icyaha kugeza igihe icyo bamushakiraga kirangiye icyaha kikamusubiraho? Nibareke abanyarwanda bose bavuge ukuri kandi babarirane bivuye ku mutima ntawe ubihatiwe kubera inyungu za politique. Kandi umuntu wese wagize uruhare mu bwicanyi azabibazwe atikinze inyuma y’ubwoko ngo acike ubutabera,  cyangwa ngo abatutsi bashatse kuvugisha ukuri ngo batotezwe bitwa abagambanyi.

Amaherezo Président Paul Kagame arasigara wenyine

par Rwanda Rwiza, mardi 22 novembre 2011, 01:37

Iyo umuntu yitegereje abantu bakoranye na Président Kagame, muri iyi myaka 11 amaze ku butegetsi nka Président n’imyaka 6 yamaze ari Vice-Président wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo. Abantu bakoranye nawe basigaye ni mbarwa. Ibyo byatuma twibaza iki kibazo: Ese abo bantu nibo babi cyangwa Président Kagame niwe mubi?

 Amaherezo Président Paul Kagame arasigara wenyine 318454_142763549162086_100002853261715_160826_128981389_aPasteur Bizimungu yuriye igipangu areba ibice cy’indege ya Habyalimana

Iyo umuntu arebye ibyabaye kuri Pasteur Bizimungu wigeze kuba Umukuru w’igihugu hagati ya 1994 na 2000,  byagutera kwibaza.  Mu by’ukuri Pasteur Bizimungu yari nk’agakingirizo, murabizi ko agakingirizo gakoreshwa rimwe kakajugunywa, kandi ahantu kure kuko aba ari umwanda uteye isoni udashobora kujugumya mu yindi myanda. Ubu ararwaye bikomeye uburwayi yakuye muri gereza. Président Kagame yanze guca inkoni izamba ngo amureke ajye kwivuza hanze.

Ntabwo ariwe gusa kuko hari benshi bari ibikomerezwa muri FPR basigaye bariho mu buryo buteye agahinda no kwibaza. Ubuzima barimo iyo babonye bwije cyangwa bukeye bashimira Imana. Kuko bazi neza Président Kagame,  bakoranye igihe kinini, inzika ye barayizi. Bazi neza ko nibagira ibyago hakagira ubabeshyera ikintu cyangwa hakagira agakosa gato bakora akabo kazaba gashobotse. Muri bo hari abari hanze y’igihugu, bo nta mpungenge bafite cyane. Ariko abari mu gihugu ni nk’aho bari mu buroko

 

-          Charles Murigande wahoze ari Minisitiri ndetse n’umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi. Ubu yoherejwe kuba Ambasaderi mu Buyapani. Ariko hari amakuru avuga ko ari uburyo bwo kwigizwayo kubera kutumvikana na Président Paul Kagame

-          General James Kabarebe ni Minisitiri w’Ingabo ariko nawe yarangije gushyirwa ku ruhande. Ngo ntashirwa amakenga mu kuba yaba yari abanye neza na Lt General Kayumba Nyamwasa

-          Lt General Charles Muhire nyuma yo kumererwa nabi mu minsi ishize nawe araho iyo abonye bwije cyangwa bukeye ashimira Imana

-          Major General Karenzi Karake nawe nyuma yo gufungirwa iwe mu rugo ngo azira ”agasuzuguro” nyuma agafungurwa. Ameze nk’itungo ritegereje kuzabagwa nyiraryo nagira ibirori.

-          Colonel Tom Byabagamba we ake karashobotse, nyuma yo gukurwa ku mwanya wo gutegeka abarinda umukuru w’igihugu (Republican Guard),  yahawe akazi muri Minisiteri y’Ingabo. Ibyamubayeho mu minsi ishize biteye kwibaza! ngo yihaye kujya ku kazi kuri Minisiteri y’Ingabo yambaye imyenda ya gisirikare atari yemerewe kwambara! abaharindaga bamwangira kwinjira, bamutegeka gusubira mu rugo agahingura akambara indi myenda. Ariko mu gusubira mu rugo Président Kagame yamutumyeho. Ngo uwo munsi yakubiswe iz’akabwana. Tubibitse ko umugore wa Tom Byabagamba, ariwe Mary Baine wategekaga Rwanda Revenue Autority yahinduriwe imirimo, agahabwa umwanya uri hasi y’uwo yari afite. Naho Rose Mary Museminari muramu wa Tom Byabagamba nawe wahoze ari Minsitiri w’ububanyi n’amahanga ubu ni nk’aho nta kazi afite.

-          Jacques Bihozagara wahoze nawe ari Minisitiri nyuma yo kuregwa kunyereza umutungo igihe yari Ambasaderi, yararuciye ararumira ubu asigaye yorora ingurube mu Bugesera.

-          Patrick Mazimpaka nyuma yo kwirukanishwa na Président Kagame mu kazi yari afite muri African Union, ubu asigaye ari umu consultant atera uturaka hirya no hino ngo arebe ko yabaho.

 

377051_142763819162059_100002853261715_160827_434174971_a

Rose Kabuye akiri muri Protocole ya Leta

-          Lt Colonel Rose Kabuye na we ubu nyuma yo kwiyunga n’umugabo we David Kabuye bari bafitanye ibibazo, ubu basigaye bicururiza inzoga i Nyarutarama. Ngo yazize ko yigaragaje cyane igihe yari yafashwe akigira intwali.

-          Brigadier General Sam Kaka we ubu yahawe akazi ka nyirarureshwa muri Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu, ariko nta nzu akigira amazu ye yose banque zarayafashe.

 

Izi rero ni ingero nke cyane muri nyinshi zigaragara. Président Kagame yirirwa abeshya ngo aharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, kandi nawe kwiyunga n’abo bafatanije gufata igihugu byaramunaniye.

Ibi bigaragaza urwikekwe ruri mu nzego zo hejuru z’igihugu, aho buri wese aba atazi ko buri bwire cyangwa buri bucye. Uru rwikekwe ruri muri bimwe byerekana ko ingoma y’igitugu ya Président Kagame iri mu marembera. N’umwana w’igitambambuga yabona ko ijuru atari ryeru kuko ibimenyetso byo ni byinshi.

Guhitamo biragoye mu Rwanda

Abanyarwanda bameze nk’abari mu kanwa k’intare, ku buryo amahitamo agoye cyane! Nimumbwire namwe mu bintu biri hasi hano ari wowe wahitamo iki?

Guhitamo biragoye mu Rwanda 391349_142944969143944_100002853261715_161373_535774632_a1.Kuba inkomamashyi ukayoborwa buhumyi.

377199_142945889143852_100002853261715_161374_1764336541_a2.Kuruca ukarumira

375989_142946095810498_100002853261715_161375_1638797060_a3.Kuba igikoresho

386894_142946335810474_100002853261715_161376_1042621583_a4.Guhangana na Leta n’ingaruka zijyana nabyo

302228_142946822477092_100002853261715_161378_251305636_a5.Kuba igikoresho nyuma ugafungwa

316973_142948355810272_100002853261715_161381_1476533049_a6.Guharanira uburenganzira bwawe ugafungwa nk’intwari

309778_142949879143453_100002853261715_161382_799600652_a7.Guhunga

380218_142951049143336_100002853261715_161384_1479878581_a8. Guharanira uburenganzira bwawe ukicwa

385941_142952692476505_100002853261715_161385_625767600_a9.Kuba igikoresho mu gushinja ibinyoma

379137_142954412476333_100002853261715_161387_1327034354_a10. Gufatanya n’uyu mugabo mukagirira nabi abanyarwanda bagenzi bawe

“Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakamenya kuvuga OYA”: BAKUNZIBAKE Alexis, Visi Perezida wa mbere wa PS IMBERAKURI.

par Rwanda Rwiza, mercredi 23 novembre 2011, 13:15

“Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakamenya kuvuga OYA”: BAKUNZIBAKE Alexis, Visi Perezida wa mbere wa PS IMBERAKURI. 374149_143357749102666_100002853261715_162347_644674679_a

Bakunzibake Alexis, Visi Perezida wa mbere wa PS Imberakuri

Mu rwego rwo kugerageza guha abanyarwanda amakuru y’imvaho,

 Ikiganiro cya mbere twakigiranye na Bwana BAKUNZIBAKE Alexis, akaba ari Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

 Rwanda Rwiza: Bwana Muyobozi nifuzaga ko mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu PS n’ imigambi ishyaka ryanyu rifite n’intego rishaka kugeraho?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Murakoze, nitwa BAKUNZIBAKE ALEXIS, nkaba ndi visi perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI. Kugeza ubu nkaba nkora n’imirimo y’umuyobozi mukuru w’ishyaka.

 

PS Imberakuri ni ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda akaba  ariryo shyaka rukumbi ryemewe n’amategeko mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe n’abanyarwanda baba imbere mu gihugu barangajwe imbere na Nyakubahwa Maître NTAGANDA Bernard nyuma yo kubona ko hari ibitagenda bikorwa n’ubutegetsi buriho kandi ko abanyarwanda bakeneye koko kwihitiramo abayobozi.

Ishyaka ry’Imberakuri rifite intego eshatu zikurikira arizo:

Ubutabera,Urukundo n’Umurimo.

Rikaba kandi rifite imigambi ikurikira :

-Guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda hashimangirwa ko abanyarwanda basangira kuburyo bumwe ibyiza by’igihugu;

-Guharanira ko habaho igice kinini cy’abanyarwanda babaho mu rwego ruciriritse harwanywa icyintu cyose gituma bamwe bagira ibyamirenge abandi bakaba abakene nyakujya;

-Guharanirako impaka ku micungire y’igihugu byaba umuco mu banyarwanda bityo kutavugarumwe na leta ntibyitwe kwigomeka;

-Kubahiriza no kurinda uburenganzira bw’ikiremwa muntu;

-Guteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa ngandurarugo bityo inzara mu banyarwanda  ikaba amateka;

-Guharanira ko ubukungu bw’u Rwanda bwashingira kuri serivise no ku nganda ntoya n’iziciriritse;

-Kurwanya ikintu cyose gituma umunyarwanda ahunga igihugu cyamubyaye;

-Guharanira ubutabera bwigenga kandi butazarira mu gukemura ibibazo by’abanyarwanda.

 Rwanda Rwiza:. Abarwanashyaka banyu barimo Président w’ishyaka n’abandi, bari mu buroko. Twifuzaga kumenya uko bamerewe n’uburyo bafashwe? Imanza zabo zigeze he mufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda? Ubu se mukora iki ku bw’umwihariko kugirango mubafashe mu buzima bwo muri Gereza, mu kubafasha kuburana, ndetse no mukumenyekanisha ikibazo cyabo?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Murakoze, nibyo koko abarwanashyaka cyane cyane abayobozi bacu barafunze abandi baburiwe irengero ariko nk’uko tudahwema kubitangariza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kutavugarumwe na leta ya Kigali ni ukwikorera umusaraba aribyo byaviriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye z’ishyaka gufungwa. Aha twavuga umukuru w’ishyaka Nyakubahwa Maître NTAGANDA Bernard, umunyamabanga uhoraho bwana MWIZERWA Sylver, umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric, ushinzwe protocole n’umutekano wa presida w’ishyaka bwana MUKESHIMANA Donatien.

Icyo twababwira nuko bose bafite morali ihagije kuberako babona abo basize inyuma dukomeje urugamba rwa demokarasi kandi duhagaze neza. Kuba bafunze bazira ibitekerezo byabo bya politiki, ibitekerezo abanyarwanda bakeneye, ibitekerezo byuzuye ukuri, birumvikana ko uko kutavugarumwe na leta bituma bahozwa ku nkeke rimwe na rimwe baba bari mu kato  ngo hatagira abo bagezaho amatwara mashya.

Muri make leta yo ibabeshejeho nabi. Iyo urebye ku manza zagiye zicibwa ntaho wahera ugirira icyizere ubutabera kuko imanza za politiki zo n’umwihariko ku butabera.

Mukubafasha cyane cyane twibanda ku buvugizi yaba mu banyarwanda ubwacu, yaba binyuze mu buryo nk’ubu ndetse n’ubundi bwose tutibagiwe n’abanyamahanga bo banafasha iyi leta mu gushyiraho uburyo bwo gukomeza kudufunga ndetse n’itotezwa rya hato na hato.

Ibyo byose bituma turushaho kandi kwerekana amakosa y’ubutegetsi kuko akenshi ifungwa ry’aba barwanashyaka riba ridakwiye.

382096_143358329102608_100002853261715_162349_1110432758_aMaître Bernard Ntaganda, Perezida wa PS Imberakuri uri muri Gereza

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu mu minsi ishize ryacitsemo ibice bibiri. Igice kimwe kiyobowe na Madame Mukabunani, cyemerewe kujya muri forum y’abashyaka ya politiki mu Rwanda iyobowe na FPR. Icyo gice kitandukanije namwe hari imikoranire cyangwa ibiganiro mufitanye kuburyo mwakwiyunga, ishyaka ryanyu rikongera kuba rimwe?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Ndagirango nsobanure neza ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda nta bice biribabamo usibye bamwe bakunda byacitse babona umuntu umwe cyangwa babiri bahisemo kuba ibikoresho bya FPR, abo FPR ikabashyira imbere kuberako gahunda yayo isanzwe izwi: mbacemo ibice mbategeke.Ntagitangaje kirimo ko MUKABUNANI yajya muri FORUM kuko nta narimwe FPR yigeze yemera ko hari irindi shyaka byajyana muriyo FORUM aho itera ikanikiriza.

 Aha rero niho nshimangira ko nta kibazo na kimwe tugirana na MUKABUNANI kuko nawe ubwe aziko ntacyo aricyo muri PS Imberakuri, ikibazo tugifitanye na FPR yo yubaka kandi igashyigikira PAWA iyireba izi neza aho zagejeje abanyarwanda.

 

Rwanda Rwiza: Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3:

• Abagize uruhare muri génocide?

• Abasirikare bari aba FPR bakekwaho uruhare mu bwicanyi mu Rwanda no muri Congo?

• Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

 

BAKUNZIBAKE Alexis: Ishyaka PS Imberakuri ryemera neza ko mu Rwanda habayemo Genoside bityo uwayigizemo uruhare wese ko agomba kubibazwa.

Nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cya LONI ko haba hari abasirikari ba FPR baba barakoze ibyaha bikomeye muri Kongo twe dushyigikiye ko ukuri kujya ahagaragara bityo urukiko ni bubahamya ibyo byaha bagomba kubihanirwa.

Iyo urebye amaraporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza akayabo ka mafaranga y’abaturage aribwa bidutera ikibazo kuko kuva icyo kibazo cyabaho nta muntu uragezwa mu butabera ngo ahanwe ku mugaragaro, bityo tukaba dusanga aha nta gikorwa mu rwego rw’ubutabera kugirango icyo kibazo kirangire.

Rwanda Rwiza: Ikibazo cy’amoko mukibona gute mu ishyaka ryanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

 

BAKUNZIBAKE Alexis: Twemera ko mu Rwanda hari amoko atatu kandi nk’uko tubibamo ntabwo mu Rwanda hari ikibazo cy’amoko ahubwo n’ikibazo cya politiki. Ubwiyunge buzashoboka mu gihe cyose umuntu azabasha kuvugisha ukuri akavuga ntacyo yikanga akishyira akizana. Ariko muri rusange icyaba intandaro y’ibyo byose nuko leta yakwemera ibiganiro mpaka hagati yayo n’abatavugarumwe nayo bityo bigatuma umuco wo kubwizanya ukuri, kunenga no kunengwa usesekara mu Rwanda.

 

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu rifite imikoranire ndetse n’ amasezerano n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi. Ese Leta y’u Rwanda yemeye kugirana imishyikirano n’ishyaka ryanyu ryonyine ndetse mugahabwa imyanya mu buyobozi hadahamagawe n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi mwabyemera?

 

 BAKUNZIBAKE Alexis: Murakoze, nibyo koko twagiranye amasezerano n’andi mashyaka atavugarumwe na leta harimo FDU Inkingi, PDP Imanzi n’andi. Igitekerezo cyo gukorana n’andi mashyaka akenshi nitwe twagiye dufata iya mbere, kuko dusanga abunze ubumwe ntakibananira. Kuba leta yakwemera ibiganiro hagati ya PS Imberakuri nayo ntibyaba ari igitangaza ariko hari ibidashoboka mugihe ibyo biganiro bitari mu nyungu rusange z’abanyarwanda ibyo biganiro nta gaciro byagira kuko mu banyarwanda navuze haruguru nayo mashyaka arimo kuko nayo agizwe n’abanyarwanda. Tuzi neza agaciro tugirana na bagenzi bacu mu masezerano dukora, ntabwo twajya mu yandi tubitebye.

Rwanda Rwiza: Ishyaka ryanyu ritekereza iki ku Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Ishyaka PS Imberakuri rizi mu mateka Kigeli V NDAHINDURWA nk’umwami w’u Rwanda kuva kuri 25 Nyakanga 1959 kugera kuri 28 Mutarama 1961 ubwo u Rwanda rwahinduye ubutegetsi bukava ku ngoma ya cyami rukaba republika. Nta mwanya kugeza ubu twigeze tubona wo kuganira nawe cyangwa abamuhagarariye ngo dushobore kungurana ibitekerezo. Nk’uko mu migambi twashyize imbere harimo no kurwanya ikintu cyose cyatuma umunyarwanda ahunga igihugu cye twe nka PS Imberakuri dushyigikiye ko umwami Kigeli V NDAHINDURWA ataha kandi agataha nk’abandi banyarwanda.

Rwanda Rwiza: Muri make ishyaka ryanyu ryifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bumeze gute? U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Ishyaka PS Imberakuri ryifuza kugeza ku banyarwanda ubutegetsi bwuzuyemo urukundo, ubutabera n’umurimo, ubutegetsi buri munyarwanda wese agiramo uruhare mu kubushyiraho, mu kugena gahunda nyayo ibabereye.

u Rwanda twifuriza abana bacu ni u Rwanda rwuzuyemo amahoro, uburenganzira bwamuntu bwubahirizwa, u  Rwanda umunyarwanda yishyira akizana, u Rwanda rurimo itangazamakuru ryigenga rikora ridahutazwa, u Rwanda rufite inzego ishatu zitandukanye kandi zigenga aha ndavuga urwego Nyubahirizategeko, Nshingategeko n’urwego rw’Ubutabera.

Rwanda Rwiza: N’iki wabwira cyangwa mwasaba Président Kagame n’abamushyigikiye?

 BAKUNZIBAKE Alexis: Twe nk’Imberakuri icyo twasaba umukuru w’igihugu nuko yakwemera ko abayobozi n’abarwanashyaka b’amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi abereye kw’isonga ko ari abere maze akabarekura nta mananiza abashyizweho akemera:

-Kunengwa ndetse nawe akananenga.

-Kwemera ibiganiro mpaka hagati y’abatavugarumwe na leta ayoboye.

-Kwemera abanyarwanda bakishyira bakizana maze kutavugarumwe na leta ntibyitwe kwigomeka.

 

Rwanda Rwiza: Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka banyu ku  buryo bw’umwihariko?

 

BAKUNZIBAKE Alexis: Icyo nabwira abanyarwanda ni uguhaguruka bagatsinda ingoyi bashyizweho y’ubwoba kuko aribwo butuma bakorerwa ibyo babona bibabaho umunsi ku wundi, bagahaguruka bakiga kuvuga oya.

Kubw’umwihariko Imberakuri zigomba kumenya ko uburenganzira buharanirwa kandi nta muntu ushobora kuguha agaciro utabigizemo uruhare tugomba kubumbatira ubusugire bw’ishyaka maze tukageza ku banyarwanda intego n’imigambi twabijeje igihe twafataga iyambere mu kunenga imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR.

Paul Kagame yaba ameze nka Josef Staline?

par Rwanda Rwiza, vendredi 25 novembre 2011, 12:44

U Rwanda rw’ubu warugereranya na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS) ya kera, FPR wayigereranya n’ishyaka rya Gikomuniste, Président Kagame wamugereranya na Josef Staline, naho ibikomerezwa byo muri FPR wabigereranya n’abo bitaga Apparatchik, Ingabo z’igihugu RDF wazigereranya na Armée Rouge cyangwa Red Army, DMI wayigereranya na KGB, Congo wayigereranya n’ibihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba (East Europe), Amajyambere na vision 2020 wabigereranya n’ibyo bitaga plan quinquénal zagombaga kugerwaho ku ngufu, Diaspora y’u Rwanda igendera ku bitekerezo, propaganda n’imari bivuye i Kigali nayigereranya n’amashyaka ya gikomuniste yo mu bindi bihugu yagenderaga ku mategeko, ibitekerezo, propaganda n’imari biturutse i Moscou. Staline yitwazaga ko yatsinze abanazi agahagarika génocide y’abayahudi, na Kagame yitwaza ko yatsinze Leta y’abatabazi ngo agahagarika génocide y’abatutsi. Staline na Armée Rouge bishe abantu benshi muri URSS ubwaho ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi ariko kubera amayeri, propagande ndetse n’iterabwoba ntabwo bigeze babihanirwa, Kagame n’ingabo ze bishe abantu mu Rwanda no muri Congo ariko ntabwo bigeze babihanirwa. Staline yishe abantu bose bari baratangiranye mu gihe cya Lenin kugeza no kubari baramuhungiye mu bindi bihugu (Trotsky) abandi abahindura ubusa abatesha agaciro, Kagame yishe bamwe mu bo batangiranye urugamba mu gihe cya Rwigema ndetse n’abamuhungiye hanze abakurikirayo abatsindayo(Sendashonga, Lizinde..) n’ubu aracyabigerageza (Kayumba). Staline yakurikiye umuryango w’abami bo mu Burusiya bitwaga Tsar aho bari barahungiye hose, Kagame amereye nabi umuryango wa Nyakwigendera Habyalimana. Staline niwe wenyine wari wemerewe kwitwa intwali ndetse yageragezaga kwishyira hejuru ya Lenin, abasirikari b’intwali bari baramufashije mu ntambara abenshi yarishwe abandi bahindurwa ingegera , Kagame ashaka kumvikanisha ko ariwe ntwali wenyine ku buryo ashaka kwibagiza abantu Rwigema (urebye ibikorerwa umufasha wa Rwigema n’uko umunsi wa 01 Ukwakira utacyubahirizwa cyane), abasirikari bagaragaje ubutwali mu ntambara yabahinduye ubusa. Muri URSS abantu bari bafite icyoba gihoraho, za telefone zarumvirizwaga, amabaruwa agasomwa, abantu baracunganaga bakaregana ku buryo abana bacunga ababyeyi babo, abavandimwe bagacungana, abashakanye bagacungana, no mu Rwanda niko bimeze nta muntu muvugana kuri telefone ngo avuge byose, kwandikirana kuri internet abantu basigaye babitinya. Muri URSS nta binyamakuru byigenga byahabaga ibinyamakuru byose byabaga birata Stalline n’ishyaka rye rya Gikomuniste, byari bibujijwe gusoma ibinyamakuru byo mu mahanga. Mu Rwanda ibinyamakuru byigenga birafungwa abanyamakuru bakicwa abandi bagafungwa,ubu abanyamakuru benshi barahunze, hari amawebsites udashobora gusomera muri za cyber café cyangwa wayafungura akanga gufunguka. Muri URSS hakoreshwaga imbaraga nyinshi n’ibinyoma byinshi na propaganda mu kwiyerekana neza mu mahanga no mu gihugu, Mu Rwanda hakoreshwa amafaranga menshi muri propagande n’ibinyoma byinshi byo kubeshya no kwereka amahanga isura nziza y’u Rwanda no kugura ibihembo Président Kagame ahabwa mu mahanga. Kubwira umunyarwanda kwa Gacinya, ku Kabindi cyangwa i Kami ni nko kubwira umurusiya Loubianka  ahari ikicaro cya KGB. Nta kintu na kimwe cyo muri URSS ya kera waburira icyo ukigereranya nacyo mu Rwanda rw’ubu.

Ese ababa muri FPR ni bande?

 Ese ababa muri FPR ni bande? Inkotanki

FPR n’ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Président Kagame ni nk’aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n’abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk’aho bose bari muri iryo shyaka.

Abari muri FPR bari mu byiciro 6 bitandukanye:

Icyiciro cya 1:

Cyiganjemo abatutsi bari FPR ku bushake bwabo bazi ibyo barimo. Iki gice kirimo abayoboye iryo shyaka ndetse n’abarishyigikiye bazi icyo bakora, bafite amakuru ahagije kandi banafite inyungu bakuramo kubera: imyanya ya politique, imyanya mu gisirikare no muri Polisi,  imyanya mu masosiyete y’ubucuruzi, mu miryango yigenga, imyanya bafite mu mahanga bitewe n’ingufu za FPR…. Icyo gice kigizwe n’abantu bake ari nabo bihariye ibintu byose mu Rwanda: Ubutegetsi, Ubukungu, ubutabera.. mbese baravuga rikijyana nibo ubuzima bwose bw’igihugu bushingiyeho. Mu myaka yashize iyo mikorere yari iri mu maboko y’agatsiko gato k’ibikomerezwa ariko bigamije guteza imbere FPR nk’umuryango, none ubu byarahindutse biri mu maboko ya Président Kagame nk’umuntu, ibyemezo byajyaga bibanza kwigwaho kera ubu bisigaye bifatwa nta kubanza kubaza abandi banyamuryango bakomeye. Mbese ako gatsiko karimo abantu bumvira Président Kagame 100%, ibikorwa byose kera byakorwaga bigamije kuzanira inyungu FPR nk’umuryango bisigaye biha inyungu Kagame n’agatsiko ke ku giti cyabo. Abo nibo batwaye abanyarwanda mu kigare. Aba iyo umuntu agerageje kuganira nabo ku bitagenda mu gihugu, basubiza  mu kinyabupfura ko igihugu bakizamuye bagikuye kure ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kunenga FPR na Kagame.

 

Icyiciro cya 2:

Cyiganjemo abatutsi bari muri FPR ku bushake bwabo ariko batari mu gatsiko, bafite ububasha bumwe na bumwe ari bufite aho bugarukira. Bahoze bari mubafashaga gufata ibyemezo igihe ibyemezo byo muri FPR byafatwaga n’abanyamuryago bateranye. Abenshi muri abo bantu nibo benshi bari mu buyobozi , polisi n’igisirikare. Ikibaranga ni ugutinya Kagame, bagakora ibyo ategetse kugirango bakomeze bibonere umugati.. Iki gice kirimo ibice 3 bito:

a.Iki gice kirimo abanyabwenge benshi  baje mu butegetsi mu minsi ya vuba, abasirikari n’abapolisi bazamutse vuba badafite ibyaha byo mu ntambara navuga ko bifuza amahinduka ariko bafite ubwoba ko ibintu bihindutse abahutu babihoreraho badatoranije. Ntabwo biteguye kugwa inyuma ya Kagame cyangwa gukora ubwicanyi kubera we,  kuko bazi amategeko kandi bifuza kuzagira ejo hazaza heza mbese bajyana n’aho isi igeze. Bakora akazi kabo ka minsi yose neza.  Baganjemo abaje baturuka hanze ariko harimo n’abari basanzwe mu Rwanda (abacikacumu). Kuko biyizeye mu bumenyi  ntabwo ari intagondwa ni nabo bagenda batuma abahutu bamwe na bamwe binjira muri FPR kubera ubuhanga bwabo. Ibikorwa byinshi by’amajyambere nibo babikora kandi muri rusange nibo barimo kubaka igihugu. Biteguye gukorana n’abahutu ariko bakizezwa umutekano kandi mu gutanga imyanya mu kazi hagakurikizwa ubumenyi ntihakurikizwe  ubwinshi bw’abahutu. Akenshi abantu bo muri iki gice baba bafitanye amasano n’abatangije FPR cyangwa Abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru.  Aba nabo basubiza berekana intambwe mu rwego rw’ubukungu bakavuga ko n’ubwo hari ibibazo bishobora gukemurirwa hamwe mu mahoro, bagerageza gushyigikira Kagame na FPR batanga ingingo ku ngingo kandi bazisobanura neza ku buryo aribo bakoreshwa akenshi mu kureshya abanyamahanga cyangwa abanyarwanda baba hanze.

B.Iki gice cyiganjemo ab’intagondwa bumva ko abahutu atari abantu nkabo batakagombye kugira uburenganzira nk’abatutsi. Iki gice gikunze no kutishimira ishyirwa mu myanya y’abahutu bamwe  na bamwe nakwita udukingirizo. Bifuza ko habaho amahinduka ariko akagarukira muri FPR imbere, mbese FPR ikongera ikaba ya yindi ya kera hagifatwa ibyemezo byumvikanyweho na benshi.  Mbese ntibishimiye igitugu cya Kagame ariko ntako bagira kuko niwe akenshi ubatekerereza. Biteguye mbese kugwa inyuma ya Kagame. Iki gice nicyo kirimo n’abafite ibyaha by’intambara, ntabwo bifuza amahinduka akomeye kuko batinya ko ayo mahinduka yatuma abahutu bafata ubutegetsi bityo bagatakaza imyanya mu buyobozi ndetse bakaba bakurikiranwa mu bucamanza. Iki gice kirimo abantu bari muri FPR kuva kera,  kirimo cyane cyane abanyapolitiki, abasirikari bakuru,  bafite amashuri aciritse, harimo abakabya bavangura n’abatutsi bitewe n’aho baje baturuka, kugeza no kugushinyagurira  abatutsi bagenzi bababo b’abacikacumu. Aba kuganira nabo biragoye, kuko kuba bararwanye kandi bagatsinda intambara bumva bibaha uburenganzira bwose, bumva ko kuba hari abahutu FPR yaretse ntibice ndetse hakagira abajya mu gisirikari no mu buyobozi bihagije. Bumva ahubwo Kagame yarajenjetse hagapfa abahutu bake, ko iyo aba aribo baba bategeka nta muhutu n’umwe waba ari mu buyobozi.

 

C. Iki gice kigizwe n’abatutsi  bari mu myanya y’ubuyobozi  bwo hejuru ariko batishimiye imikorere ya Kagame n’ibyemezo bimwe na bimwe ku buryo badatinya kuvuga ibitagenda, ariko akenshi baricecekera bakabiganira hagati yabo. Iki gice kirimo abanyabwenge b’inararibonye, abasirikare bize. Iki gice nicyo gishobora kuvamo abakora nka Coup d’Etat. Ntabwo bakunda abahutu ariko biteguye gushyikirana n’abahutu ariko bakizezwa umutekano wabo, bashyigikiye ko habaho imbabazi rusange (amnistie générale) kuko abenshi muri bo ntibashobora gutembera mu mahanga uko babishaka, bafite imitungo mbese barashaka kubaho neza ngo barye imitungo yabo nta nkurikizi. Bakurikiranira hafi politiki bazi neza ko ingufu Kagame afite mu mahanga zitazahoraho, ntibatinya Kagame kuko bamuzi neza kuva kera n’uburyo yazamutse, babona Kagame arimo kubaroha. Bamufitiye ishyari kuko ntabona atabarusha amashuri cyangwa ubumenyi. Ntibishimiye agasuzuguro abashyiraho n’ukuntu ashaka kwigira ikigirwamana. Aba nibo bakunze gusohora amabanga ya FPR hanze  bakoresheje abanyamakuru cyangwa ibihuha. Nkeka ko bafitanye imikoranire ya rwihishwa na RNC (Rwanda National Congress) ya ba Kayumba, Rudasingwa, Gahima na Karegeya. Biteguye kwikiza Kagame bakanamugerekaho amakosa yose yabaye ubuzima bugakomeza. Iyo uganiriye nabo  ku bitagenda mu gihugu basubiza nk’abandi bose bagerageza gushyigikira Kagame ariko ntibakabye, bavuga ibintu bazasubiramo kandi bavuga amagambo abanze adashobora kuzabateza ingorane mu minsi iri imbere cyangwa yatuma Kagame abona impamvu yo kubikiza, aba bantu Kagame arabazi ariko ntabwo yapfa kugira icyo abatwara nta bimeneyetso bigaragara afite. Icyo abakorera iyo bibaye ngombwa ni ukubaha imyanya idafututse imeze nko kubigizayo

 

Icyiciro cya 3:

Iki gice cyiganjemo n’abatutsi bazi ibyo barimo bashyigikiye Président Kagame na FPR by’amaranga mutima (fanatiques) cyane bishingiye ku bwoko cyangwa aho baturutse. Baramwizera cyane, bamufata nk’ikigirwamana, bazi ko ariwe utuma imvura igwa cyangwa ijoro ricya, mbese bamukurikiye buhumyi. Ntibazi itandukanyirizo riri hagati ya Kagame, U Rwanda, Inzego z’umutekano, na FPR. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu bikorwa by’urugomo no kugirira nabi abatavugarumwe na leta cyane cyane abahutu ntibatinya  no kuba bakwica abatutsi bagenzi babo bibaye ngombwa.  Iki gice kirimo abasirikari bo hasi, abavuyekurugerero, abakada, abayobozi b’ibanze n’abanyarwanda bavuye hanze ndetse n’abacikacumu. Ntibihanganira umuntu uvuga nabi Kagame cyangwa FPR, kubera ubumenyi bucye bw’amategeko bakunze kwigamba ibikorwa bimwe na bimwe by’ubwicanyi, ntibatinya kuvuga ko abahutu bapfuye ariko ko nta cyaha kirimo kuko kuri bo baba bumva abahutu bagomba kuba hasi y’abatutsi igihe cyose. Aba nibo kenshi babeshyera abantu muri za Gacaca kubera gushaka ruswa, cyangwa urwango baba bafitiye abahutu, umuntu wese badakunze bamwita interahamwe.  Aba kuganira nabo ku bijyanjye na politiki biragoye kuko uretse ibitutsi no kwivamo nta kindi kintu bavuga cyubaka, ntabwo batekereza kuri ejo hazaza ahubwo wagirango basigaye inyuma mu bitekerezo.

 

Icyiciro cya 4:

Iki gice kiganjemo  abatutsi bo mu rwego ruciriritse bashyigikiye FPR na Kagame kubera kutamenya ukuri  ku byabaye cyangwa bibera ibukuru. Kutabona undi muntu bizeye bashyigikira nabyo bituma bigira muri FPR, bakagendera ku bwoko gusa. Ariko babonye undi muntu w’umututsi bumva baba bizeye bamushyigikira. Iki gice gikunze kubabazwa n’uko kitagera ku byiza by’igihugu, nicyo kirimo abatutsi benshi. Abenshi muri bo ni abakene, bakora ibyo abayobozi babasabye. Ntibakunze gukurikirana politiki kubera ubukene baba bibereye mu mirimo itandukanye ituma babona amaramuko. Iki gice kirimo abasirikari, abapolisi, abavuye ku rugerero (Demobs) n’abantu bafite ubumenyi nk’abarimu, abayobozi b’ibanze,  abacuruzi baciriritse, abakozi ba leta n’amasosiyete ubona bashyira mu gaciro, ntibakunze kuvangura amoko bagerageza kubana n’abahutu ndetse rimwe na rimwe bashakana nabo. Ariko bagatinya cyane ko abahutu bazajya ku butegetsi bakicwa cyangwa bagatotezwa. Iki gice kirimo abacitse ku icumu n’abavuye hanze b’abakene. Iyo uganiriye nabo ubona bagaragaza ko bakunze Kagame ariko baba bafite impungenge z’ejo hazaza, usanga badatinya kunenga Kagame ku bijyanye n’uko hari ubusumbane hagati y’abakire n’abakene. Bamwe ntibatinya kwerekana ko bashyigikiye Umwami cyangwa ko Rwigema iyo adapfa ibintu biba bimeze neza.

 

Icyiciro cya 5:

Iki gice kigizwe n’abantu bafite ababyeyi badahuje ubwoko. Usanga cyane cyane bafite ba nyina b’abatutsikazi. Ni abantu akenshi bafite ipfunwe ryo kuba bitwa abahutu akenshi bakunze kubeshya ko ari abatutsi. Akenshi abatutsi b’amwimerere ntibabizera neza. Kubera ibikorwa by’ivangura bagiriwe bamwe imiryango ya ba se ikabihakana, ndetse bakaba barishwe cyane muri 1994 bazizwa ko bashobora kuba ari ibyitso bya FPR, bakunze kwanga abahutu urunuka, ariko bakagira n’ingorane zo kuvangurwa na bagenzi babo b’abatutsi bacitse ku icumu ku buryo hari bamwe bimwa ibyangombwa ngo barihirwe nk’izindi mpfubyi. Aba bakunze kugerageza kwerekana ko bashyigikiye Kagame na FPR cyane ndetse bakarenza. Bakunze kwerekana ibikorwa by’ivangura ku bahutu kugirango hatagira ukeka ko bafite amaraso yabo. Iyo uganiriye nabo ku bijyanye na politiki bashyigikira Kagame cyane kuko akenshi baba batakwizeye ariko muri rusange usanga bafite umurongo wa politiki udahamye ugenda uhindagurika ukurikije abo baganira nabo.

 

Icyiciro cya 6:

Iki gice navuga ko kigizwe n’abahutu bari muri FPR. Kirimo ibice 3 by’ingenzi.

  1. Iki gice kigizwe n’abahutu bashyigikiye FPR bazi ibyo bakora, akenshi baba bavanze cyangwa baba barashakanye n’abatutsi,  cyangwa batarahuye n’ubwicanyi bwa FPR. Babona FPR igerageza gukora neza. Ntibifuza ikintu cyose cyatera umutekano mucye bakaba babigwamo, aba barabona ubuzima barimo ntacyo bubatwaye, kandi kuba FPR itarabishe barayibishimira cyane bakirengagiza akandi karengane kose. Mbese ntibashaka uwakoma rutenderi. Bifuza ko hatagira uhungabanya Kagame, bigatuma ingorane zibagarukaho.. Barigengesera cyane ntibashaka uhungabanya ubwo buzima barimo. Akenshi usanga barashoboye gukora bakaba hari icyo bigejejeho.  Usanga bafitanye ubucuti n’abatutsi ndetse n’amasano. Iki kiciro kirimo abantu bize bafite akazi keza, rimwe na rimwe bari mu buyobozi, abacuruzi, abakozi basanzwe, abapolisi, abasirikari… ndetse n’abandi baturage bishimiye ubuzima barimo. Ntibakunze kwivanga muri politiki cyane. Ariko bakurikiranira politiki hafi bakunze kurwanya abanyapolitiki bari hanze, kuko babona bashaka kubateza ingorane
  2. Iki gice aricyo kirimo abahutu n’abanyarwanda benshi, ni ikirimo abantu bahatiwe kujya muri FPR ku ngufu, bagapfa kubyemera ngo batikura n’aho bari bari. Abenshi baba bariciwe na FPR,  barahoze ari impunzi aribwo bagitahuka, abafunguwe cyangwa bafite bene wabo bafunze, abacuruzi bakomeye, abarimu, abakozi ba leta, aba Ex FAR, ahahoze muri FDLR mbese abantu bo mu nzego zose. Aba bahatirwa gutanga imisanzu ya FPR batabishaka, abenshi barahizwa muri FPR ku ngufu, bakorerwa ibikorwa by’urugomo ariko bakihangana kuko nta kundi babigenza. Aba ni babandi tubona buzuye za Stade aho FPR iba yakoze za mitingi.  Kuganira nabo biragoye kuko baba bafite ubwoba, bakubwira gusa ukuri ari uko bakuzi neza ariko nabwo bakebaguzwa kugira ngo hatagira ubumva. Banga FPR urunuka ariko nta kundi babigenza, ntibiteguye umuntu wabazanamo politiki mu gihe umutekano wabo utizewe neza kuko baracyashaka kubaho.
  3. Iki gice kirimo abahutu bari muri FPR, barahiye, batanga imisanzu ku bushake bwabo. Ariko babeshya FPR. Abenshi ni abayobozi, abacuruzi, abakozi ba leta, aba Ex FAR, abahoze muri FDLR n’abandi benshi baba bashaka inyungu kuri FPR. Bakunze kwigira abavugizi ba FPR cyane. Uretse gushaka inyungu bamwe baba bashaka guhisha uruhare rwabo mu byabaye muri 1994, benshi bagiye muri FPR ngo ibarinda gacaca cyangwa gukurikiranwaho ibindi byaha. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu gushinja ibinyoma cyangwa bagashyirwa imbere na FPR ngo yerekane ko itavangura. Akenshi FPR iba yarabavumbuye ikabareka bamara gukora akazi bagenewe,  akenshi iyo karangiye, abatigiriye inama ngo bayice mu myanya y’intoki barangiriza mu buroko cyangwa bakicwa.
Umwanzuro: Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n’ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiryo ihurizo FPR ihanganye naryo.
1...545556575859

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste