Archives pour la catégorie Non classé

Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo

Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo Rubagenga-alias-Habiyambere-E-300x225

Maneko Rubagenga Aimable alias Habiyambere Emmanuel

Aimable Rubagenga alias Emmanuel Habiyambere yafatiwe mu mugi witwa Örebro ku wa 14 gicurasi uyu mwaka. Kuva icyo gihe yari agifunzwe by’agateganyo kubera icyaha yakekwagaho cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede.

Umushinjacyaha yamuregaga ko kuva muri kamena 2010 kugeza muri gicurasi 2011 ari bwo icyaha cyo kuneka, yagikoze.
Rubagenga ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, ubwo yasabaga ubuhungiro mu gihugu cya Suwede, yiyitaga umurundi, nyamara abamuzi neza bemeza ko ari umunyarwanda uturuka ahitwa i Nyanza ho mu gihugu cy’u Rwanda.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, n’ubwo Aimable Rubagenga yarekuwe by’agateganyo, aracyakurikiranyweho icyaha yakekwagaho, cyane cyane ko yanabujijwe kugira aho ataraburikira mu gihe kingana n’ukwezi. Muri icyo gihe azajya yitaba kuri polisi ya Örebro rimwe mu cyumweru. Uwitwa Tomas Lindstrand yavuze ko «niba amaperereza atarangiye mu kwezi kumwe, urukiko ruzafata icyemezo cyo kureba niba ukubuzwa gutembera k’uregwa kugomba kongererwa igihe».

Emmnanuel Rubagenga wigeze gushinga ikinyamakuru cyitwa «Buracyeye i Nyanza», yakomeje guhakana ibyaha ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Suwede bwamushinjaga.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Source: Umuvugizi

Urukiko rwa Arusha rwemeje ko Ngirabatware atari mu Rwanda igihe cya Jenoside

 ICTR/NGIRABATWARE - PROSECUTION WITNESS GIVES CONTRADICTORY EVIDENCE 385046_2968818669841_1542957368_2825611_2111542929_nUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeye ibimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro Ngirabatware yagiranye n’amaradiyo atandukanye igihe yari hanze y’u Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru bya Hirondelle dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ibyo bimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) muri Senegali tariki 04/05/1994 na Radiyo Rwanda tariki 11 na 16/04/1994 ndetse n’inyandiko ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin.

Urugereko rwakurikiranye uru rubanza rutangaza ko ibimenyetso bigaragazwa mu buhamya byemewe. Rwabivuze muri aya magambo : “Urugereko rusanze inyandiko zifite agaciro ko kwemerwa. Bityo rwemeye ubuhamya butangwa n’umutangabuhamya urengera uregwa.”

Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Ngirabatware yari mu Rwanda, aho yagiye muri Perefegitura ya Gisenyi aha Interahamwe imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye byo gutsemba Abatutsi. Ngirabatware ngo yanakoresheje inama zitandukanye zihamagarira abaturage kwica Abatutsi.

Ngirabatware Augustin yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007, yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nyamara ubwo yireguraga imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, Ngirabatware yagize ati : “Sinigeze ndenga Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 8 Mata 1994 bitewe n’umutekano wari warabaye muke muri uwo mujyi. Ibi byose ni ibinyoma by’indengakamere.”

Ngirabatware yavuze ko iyo aba yarageze ku Gisenyi nk’uko abishinjwa, kujyayo kwe byari kuba byaramenywe n’ingabo za MINUAR, ndetse ngo na ORINFOR kimwe na Radio Rwanda yari kuba yarabitangaje.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Urukiko rwiteguraga kwakira ubuhamya bwa nyuma ku mpande zombi tariki ya 23 na 24 Nyakanga 2012.

Sorce: igihe.com

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa DSCN4968

Bamwe mu banyarwanda barwaniye M23 u Rwanda rwanze kwakira

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa na Radio Okapi. Ubundi imodoka ya MONUSCO yari ibatwaye yarimo abagera kuri 29. Abavuye muri M23 bagera kuri 22 n’abagera kuri 7 bavuye muri FDLR.

Abo barwanyi ba M23 bari bishyize mu maboko ya MONUSCO mu karere ka Rutshuru bavuga ko ari abanyarwanda. Bagombaga gusubizwa iwabo mu Rwanda muri gahunda ya DDRRR (Désarmement, démobilisation, rapatriement, réinsertion et réintégration).

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo abategetsi b’u Rwanda bavuze ko abo bantu bagomba guhabwa Leta ya Congo ngo kuko uwo mutwe wa M23 ngo ntuba mu Rwanda, ariko amakuru ava mu buyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru aravuga ko hari umubonano hagati y’abayobozi ba Congo n’u Rwanda ngo baganire kuri icyo kibazo.

Abo barwanyi ba M23 u Rwanda rwanze kwakira bamaze hafi iminota 45 mu karere katagira nyirako (Zone neutre) hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo mbere yo gusubizwa muri Congo. Iby’abo barwanyi bizamenyekana nyuma y’imibonano hagati y’ibihugu byombi.

citoyens_rwandais_combattent_pour_m23Icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega urwana gufasha M23 ndetse na Roger Meece, intumwa idasanzwe ya ONU irabyemeza kavuga ko u Rwanda ruha ibikoresho n’intwaro.

U Rwanda rwo na M23 bakomeje guhakana ibyo birego. Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko tubikesha urubuga igihe.com ngo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko impamvu nyamukuru yo kwanga ko abarwanyi ba M23 bahita binjira mu Rwanda, ari uko MONUSCO itanyuze mu nzira zabugenewe ntinamenyeshe u Rwanda hakiri kare, kandi ngo hari n’abataramenyekana neza imyirondoro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rigenewe abanyamakuru rivuga ko muri bo harimo 11 bari mu igenzurwa binyuze mu bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Congo, ariko hakabamo n’abandi 18 batazwi neza aho baturuka. Abo muri FDLR uko ari 7 bamaze kwemerwa nk’abashyize intwaro hasi, cyangwa abasezeye igisirikare bakaba bagomba gutahuka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati : “Igitekerezo cya MONUSCO cyo gucyura izi ngabo tutabimenyeshejwe ntibyubahirije amategeko, kandi ni ukwica amabwiriza ngenderwaho. Naho 29 bavugwaho kumanika amaboko ubu bari gukorerwa igenzura hagati y’ubuyobozi bwa Congo n’u Rwanda. Abandi 18 basigaye nta na kimwe tubaziho ndetse n’ubwenegihugu bwabo ntiturabumenya, ku bw’ibyo twasabye Congo ko yadufasha gukurikirana tukamenya inkomoko y’abo bose, kandi twizeye ko ibyo bizakorwa mu mucyo”.

Iyo umuntu asomye ibivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO yari icyuye abo banyarwanda bavuga abantu 29 harimo 22 bahoze muri M23 na barindwi bahoze muri FDLR. Ariko amakuru atangwa n’igihe.com avuga 29 bahoze muri M23 na 7 bahoze muri FDLR. Ikindi kitumvikana n’aba bemewe ko umwirondoro wabo ugiye kwigwaho ngo bagera kuri 11  ngo hagasigara 18 (ese abo bagiye kwigwaho ni 7 bo muri FDLR kongeraho 4 bo muri M23?) Ndetse hari ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko abo u Rwanda rwanze kwakira ari 24.

Mu kiganiro Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC, Lt Gen Kayumba yavuze ko bibabaje kuba abo banyarwanda bangiwe gutaha mu gihugu cyabo. Akanibaza niba ari Ivan umuhungu wa Kagame wafatiwe ku rugamba agasubizwa u Rwanda bakwanga kumwakira. Ushobora kubyumva hano:

Marc Matabaro
Rwiza News

RWANDA M23 : RAPPORT ACCABLANT (60 MINUTES)

Image de prévisualisation YouTube

Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC 120713105126_kagame_rwnada_304x171_ap_nocreditPerezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur.

Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, kuri Kagame ngo abari muri M23 batorokanye intwaro zabo naho abavuga ngo aha intwaro M23 n’ubucucu. Ngo ikibazo kiri muri Congo ngo ni Ikibazo kiri hagati y’abakongomani ubwabo. Ngo impuguke z’umuryango w’abibumbye ngo bakora za rapports gusa zidafite ibimenyetso zishingiyeho.
Perezida Museveni we ntabwo yahakanye ko u Rwanda rufasha M23, ahubwo yavuze ko atabizi ariko icyo azi n’uko muri Congo hari ibibazo kandi haka imitwe myinshi y’inyeshyamba.

Mushobora kumva icyo kiganiro uko cyari kimeze hano (harabanza ikiganiro ku mirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo)

Ikiganiro imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.

Ishyaka «Green Party» rirasaba ko hakorwa amaperereza ku baciye umutwe wa Kagwa André Rwisereka

Ishyaka «Green Party» rirasaba ko hakorwa amaperereza ku baciye umutwe wa Kagwa André Rwisereka Rwisereka

André Kagwa Rwisereka

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, mu rurimi rw’icyongereza, rirasaba ko hakorwa amaperereza ku bishe uwahoze ari Visi-Perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka.

André Kagwa Rwisereka yazimiye ku italiki nk’iy’uyu munsi ku wa 13 nyakanga 2010, aza kuboneka bukeye bwaho ahitwa i Huye, yishwe urw’agashinyaguro, kuko yari yaciwe umutwe.

Nyuma y’imyaka ibiri iryo shyano ribaye, abarikoze na n’ubu barakidegembya; ntibashobora no gufatwa ngo bashyikirizwe inkiko.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gushyingura dosiye ya Nyakwigendera, kubera ko ngo bwari budafite ibimenyetso bihagije ku bagize uruhare mu rupfu rwe.

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Leta y’Ubufaransa, Leta ya Canada, Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi,

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Bani Ki Moon, n’abandi benshi, basabye ko habaho iperereza ryihuse ku baciye umutwe wa André Kagwa Rwisereka, nyamara Leta ya Kigali yatereye agati mu ryinyo.

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Frank Habineza, yagize, ati: «Ntawe uvuma iritararenga, ni ugutegereza ko aya maperereza azakorwa».

Amiel Nkuliza, Sweden.

Source: Umuvugizi

ICC issues arrest warrants for Ntaganda and Mudacumura

ICC issues arrest warrants for Ntaganda and Mudacumura La-CPI-donne-le-coup-d-envoi-des-commemorations-du-17-juillet-Journee-de-la-justice-penale-internationale-300x258The International Criminal Court has issued warrants for the arrest of two rebel leaders — one Congolese and one Rwandan — as the two African states accuse each other of using proxies in the ongoing violence in the Democratic Republic of Congo.

The ICC, based in The Hague, announced on Friday that it has issued warrants for the arrest of Rwandan Hutu rebel leader Sylvestre Mudacumura and rogue Tutsi Congolese general Bosco Ntaganda, who is the leader of the March 23 mutiny in the DRC, AFP reported.

« Mr. Ntaganda, approximately 41 years old, is suspected of committing war crimes and/or crimes against humanity, from 1 September 2002 to the end of September 2003, in the context of the conflict in the Kivus, » the ICC said.

Mudacumura faces « nine counts of war crimes, consisting of attacking civilians, murder, mutilation, cruel treatment, rape, torture, destruction of property, pillaging and outrages against personal dignity, » committed during the 2009-2010 conflict in the Kivus.

Kinshasa accuses the Rwandan government of providing funds, weapons, and troops to Ntaganda’s militia, which captured several towns in Nord-Kivu province in recent days and is now perceived as threatening the provincial capital Goma.

Led by Ntaganda, hundreds of former members of the National Congress for the Defense of the People (CNDP) rebelled against Kinshasa in April in protest over mistreatment in the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC).

The CNDP was a rebel militia group that split from the FARDC. In 2009, a peace treaty was signed by the rebels and the Congolese government which integrated the CNDP into the FARDC.

Congo has faced numerous problems over the past few decades, such as grinding poverty, crumbling infrastructure, and a war in the east of the country that has dragged on for over a decade and left over 5.5 million people dead.

KA/MF/HGL

Mandats d’arrêt pour Ntaganda et Mudacumura

Mandats d'arrêt pour Ntaganda et Mudacumura La-CPI-donne-le-coup-d-envoi-des-commemorations-du-17-juillet-Journee-de-la-justice-penale-internationale-300x258La CPI a lancé vendredi des mandats d’arrêt contre les deux principaux responsables des violences en RDC: le général Bosco Ntaganda et le commandant des rebelles des FDLR Sylvestre Mudacumura.

Les juges de la CPI ont délivré un mandat d’arrêt contre Bosco Ntaganda, 41 ans, pour trois chefs de crimes contre l’humanité, notamment meurtres et viols, et quatre chefs de crimes de guerre commis dans les Kivu en 2002-2003.

Il faisait déjà l’objet d’un mandat d’arrêt pour enrôlement d’enfants soldats lancé en 2006, pour les mêmes crimes que le chef de milice congolais Thomas Lubanga, condamné mardi par la CPI à 14 ans de prison.

Les juges ont également lancé un mandat d’arrêt, pour neuf chefs de crimes de guerre, notamment meurtres, attaques contre la population civile et pillages commis en 2009 et 2010, contre le Rwandais Sylvestre Mudacumura, 58 ans, commandant suprême des rebelles des Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR).

«Facteurs principaux d’instabilité»

Ces deux hommes «sont tous deux les facteurs principaux d’instabilité dans la région», a déclaré Pascal Turlan, conseiller au bureau du procureur de la CPI. «Ils utilisent les populations civiles pour obtenir des gains politiques, économiques et territoriaux grâce à leur pouvoir de nuisance et sont eux-mêmes utilisés par d’autres acteurs régionaux pour obtenir ces mêmes gains», souligne-t-il.

«Ils arguent qu’ils sont là pour défendre ces populations mais en réalité ils ne font que les violenter», affirme-t-il: «tant que des personnes comme ces deux-là ne comparaissent pas devant la justice, les populations civiles continuent d’être prises en otage d’un conflit qui n’a rien à voir avec elles».

Sylvestre Mudacumura, vice-président des FDLR et chef suprême des Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA), leur branche armée, et Bosco Ntaganda, accusé par Kinshasa d’être à la tête d’une mutinerie en cours, se trouvent dans le Nord-Kivu, a-t-il précisé.

Satisfaction à Kinshasa

Le gouvernement congolais a immédiatement salué le mandat d’arrêt contre le Rwandais Sylvestre Mudacumura, le qualifiant de «très bonne nouvelle».

Le Rwanda a appelé de son côté la RDC et la force de l’ONU dans ce pays à arrêter sans tarder Sylvestre Mudacumura. «La Monusco (force des Nations Unies en RDC) et l’armée congolaise l’ont toujours traité comme un copain, comme un collègue. Il faut qu’ils l’arrêtent maintenant», a déclaré Tharcisse Karugarama, le ministre rwandais de la Justice.

Selon l’organisation Human Rights Watch, Sylvestre Mudacumura est le commandant militaire des FDLR dans l’est de la RDC depuis 2003.

La RDC a ratifié le Statut de Rome, traité fondateur de la CPI. Elle s’est ainsi engagée à coopérer avec la Cour, qui ne dispose pas de force de police propre et compte sur les Etats pour lui livrer ceux qu’elles veut juger.

Précédent

Des poursuites avaient été lancées par la CPI contre un autre haut responsable des FDLR, Callixte Mbarushimana, leur secrétaire exécutif, pour crimes contre l’humanité et crimes de guerre dans les Kivu en 2009.

Arrêté en octobre 2010, il avait été libéré en décembre 2011, les éléments de preuve présentés contre lui par l’accusation n’ayant pas été jugés assez solides par les juges].

AFP.

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA President-Museveni

Perezida Museveni akomeje kureba kure

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012.

Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda cyasubije n’ibikoresho byose bya gisirikare abo basirikare n’abapolisi bari bahunganye bakabyamburwa n’abategetsi ba Uganda. Gusubira muri Congo kw’abo basirikare n’abapolisi byabaye hakoreshejwe umupaka wa Kasindi uri mu gace ka Beni nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, colonel Olivier Hamuli.

Iyi nkuru iragaragaza uburyo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni akomeje kugaragaza kureba kure mu gufata ibyemezo byaba mu rwego rwa dipolomasi cyangwa politiki. Kuba kandi ingabo za Uganda zidashyirwa mu majwi mu gufasha inyeshyamba za M23 nk’uko Uganda yagiye ifasha inyeshyamba zo muri Congo mu myaka yashize bigaragaza ko igihugu cya Uganda ndetse na Perezida Museveni bafitiwe icyizere n’amahanga cyangwa Perezida Museveni adashaka kwivanga mu bibazo bya Congo ku mugaragaro. Mu minsi ishize Perezida Kagame yakoze ingendo nyinshi mu gihugu cya Uganda bigaragara ko Perezida Kagame yifuzaga ko Perezida Uganda yamufasha mu kibazo cya Congo, ariko uko bigaragara Perezida Museveni yahizemo gucisha make no gukoresha amayeri na dipolomasi.

Ikindi kivugwa n’ababikurikiranira hafi n’uko abaturage ba Congo bo mu bwoko bw’abatutsi bahungira mu Rwanda, mu gihe abanyekongo b’abahutu cyangwa b’andi moko bahungira mu gihugu cya Uganda cyangwa mu gihugu cya Congo hagati.

Marc Matabaro

Rwiza News

Addis Abeba: Leta y’u Rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga

Addis Abeba: Leta y'u Rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga 179112_263028647139553_1926860991_n

Kabarebe na Mushikiwabo i Addis Abeba ntabwo bari borohewe mu gipindi bateraga

Ku wa gatatu tariki 11 Nyakanga 2012, mu nama y’abaministres yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya yigaga ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari (Conférence internationale sur la région des Grands Lacs (CIRGL), hafashwe icyemezo cy’uko hashingwa umutwe w’ingabo mpuzamahanga washyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR na M23, kandi ibihugu 11 byari muri iyo nama birimo u Rwanda byiyemeje kudatera inkunga imitwe y’inyeshyamba. Ariko hari benshi bazi ko umuryango w’abibumbye ufite ingabo zikabakaba 20.000 muri Congo, bakibaza uwo mutwe w’ingabo wundi washingwa icyo waba uje gukora, ahubwo bagasanga MONUSCO yahabwa inshingano zo kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo ndetse hari abemeza ko uwo mutwe w’ingabo utazabaho na rimwe ahubwo ari uburyo bwo kurangaza umuryango mpuzamahanga ngo u Rwanda na M23 bashobore kugera ku ntego zabo no gushaka kwerekana ko ingabo z’umuryango w’abibumbye ntacyo zishoboye mu gihe ari zo bigaragara ko zibangamiye bikomeye ibikorwa by’u Rwanda na M23 mu burasirazuba bwa Congo. Ibi kandi ni uburyo bw’u Rwanda rwo kwikuraho ibirego ruregwa mu byegeranyo bitandukanye byaba ibya ONU cyangwa indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Muri make bimeze bite muri Congo?

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inyeshyamba za M23 riravuga ko zitishimiye habe na gato kuba ingabo za Congo (FARDC) zarasubiye mu duce twa Kiwanja, Rutshuru Centre n’ahandi izo nyeshyamba zari zavuye. Ngo ni nk’igitutsi ku baturage bahohotewe n’izo ngabo za FARDC igihe zahungaga utwo duce. Ngo M23 ifata gusubirwa muri utwo duce kwa FARDC nk’igitero igasaba FARDC kuva muri utwo duce nta mananiza ngo nitava muri utwo duce ku neza izirengera ingaruka zishobora gukurikiraho ngo n’ubwo bwose izo nyeshyamba zitifuza ko byagenda nabi.

7550552782_7325623810

MONUSCO na FARDC bategura kurinda umujyi wa GOMA

Hagati aho i Kinshasa, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, polisi ya Congo yagiye gusaka ibiro ndetse n’urugo rwa Mbuy Mbiye, akaba ari umukuru w’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko ku rwego rw’igihugu cya Congo, ngo iryo tegeko ryo gusaka ryatanzwe n’umushinjacyaha mukuru wa Congo. Abapolisi ba Congo ngo batwaye za mudasobwa. Uwo mugabo ngo aracyekwa kugirana imikoranire n’inyeshyamba za M23.

Ku ruhande rwa MONUSCO, Intumwa y’umuryango w’abibimbye muri Congo Bwana Roger Meece yavuze ko bahagurukiye gukora ibishoboka byose ngo barengere abasiviri. Yavuze kandi ko ingabo za MONUSCO zirimo gufasha ingabo za Congo ku rugamba no mu rwego rw’ibikoresho. Yavuze ko ingabo za MONUSCO zafashije ingabo za Congo i Bunagana (haguye umusirikare wa MONUSCO ukomoka mu Buhinde), ndetse kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, kajugujugu 3 z’ingabo za MONUSCO zafashije kajugujugu 2 z’ingabo za Congo kurasa ibirindiro bya M23. Ikindi MONUSCO iteganya n’ugushyiraho akarere katarangwamo ibikorwa bya gisirikare muri Rutshuru kugira ngo barinde abasiviri ibitero bw’imitwe yitwara gisirikare.

Abanyamadini bo muri Congo bo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, bandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-Moon, ndetse n’inama y’umutekano ya ONU bavuga ko badashyigikiye imishyikirano n’abagizi ba nabi bahora bateza umutekano muke harimo na M23, ngo baramagana abashaka gucamo Congo ibice ndetse bagasaba ko ibyaha byakozwe n’u Rwanda muri Congo byahanwa no gukurikirana abashakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ngo barasaba kandi ko MONUSCO yafasha ingabo za Congo kugarura umutekano no gushyira mu bikorwa ibyemezo byose by’umuryango w’abibumbye bigamije kugarura amahoro muri Congo birimo guta muri yombi abanyabyaha bose baba abari muri Congo cyangwa mu bihugu bituranye nayo. Basabye Leta ya Congo guharanira ubusugire bwa Congo, guhagarika ibikorwa byose bigamije gusahura umutungo kamere wa Congo no gufata ku ngufu abari n’abategarugori b’abanyekongo.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

123456...59

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste