Archive pour juillet, 2012

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki 350x-1

Bishop Jean Marie Runiga Rugerero

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose.

Hagati aho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2012 mu gitondo ingabo za Congo zongeye gusubira mu duce twa Rutshuru-Centre na Kiwanja ariko ngo abapolisi ba M23 bari basigaye muri utwo duce igihe izindi ngabo za M23 zagendaga ntabwo bagaragara.

Ingabo za MONUSCO zivuye muri Ituli na Kivu y’amajyepfo n’ingabo za Congo zongerewe zinashinga ibirindiro mu mujyi wa Goma ngo zibuze ko haba umutekano muke no kubuza ingabo za M23 kuba zafata uwo mujyi, ariko hari amakuru avuga ko ngo abanyarwanda n’abandi bo mu bwoko bw’abatutsi ngo bafite ubwoba bwo guhohoterwa ku buryo abenshi batagisohoka mu mago yabo. Hari abahamagaye BBC bavuga ko bakubitwa buri munsi ndetse ngo hari abavuga ko ngo hari abafungiye k’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza (DGM) mu mujyi wa Goma ngo bazira gusa ko ari abatutsi. Ariko hari n’abandi benshi bibaza niba M23 idashaka kugira abatutsi urwitwazo n’ibitambo nk’uko FPR yabigize mu Rwanda kugirango igere ku butegetsi dore ko na ONU yagaraje ko u Rwanda ruri inyuma ya M23.

Ahitwa Kibumba mu majyaruguru y’umujyi wa Goma ahari ibirindiro by’ingabo za Congo, ngo izo ngabo nta byo kuzitunga zifiye ndetse n’amazi yo kunywa ku buryo biba ngombwa ko iyo bwije zijya gusahura abaturage ibyo kurya.

Marc Matabaro

Rwiza News

Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije?

Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije? kabuga

Bwana Félicien Kabuga

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuvugizi ngo mu iperereza cyakoze, rigaragaza ko n’ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Félicien Kabuga, ariko ngo ni nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Ngo iperereza ryerekana ko hari inama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kalibata ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu , iyo mishyikirano ngo yari hagati y’abo bari bahagarariye Leta ya FPR hamwe n’umuryango wa Félicien Kabuga ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo FPR yahanaguraho uwo muherwe ibyaha aregwa ari uko yemeye kubegurira imali ye.

Iyo mishyikirano ikaba ngo na none yarabaye nyuma y’ifatirwa ry’akayabo ka Kabuga Félicien kabarizwaga ku ma comptes y’ama banki yo mu Rwanda atandukanye, ku buryo bamwe mu banyamuryango ba FPR batashatse gutangaza amazina yabo kubera impanvu z’umutekano wabo bemeza ko ako kayabo katwawe na FPR, ikaba kandi ari nako ikoresha ubucuruzi bwayo butandukanye , ku buryo ihigwa rya Félicien Kabuga rishingiye cyane ku busambo bwa FPR ihora ishaka ko atazabaza akayabo ke yambuwe n’ishyaka riri ku butegetsi .

Muri iryo perereza kandi ikinyamakuru umuvugizi cyashoboye no kubaza umwe mu banyamategeko wakoze bwa mbere idosiye ya Kabuga Félicien ariwe Dr Gahima Gerald, kugirango agire icyo agitangariza ku byaha Kabuga Félicien aregwa kuba yarakoze muri Jenoside. Yagitangarije muri aya maganbo: ”Kuba Kabuga Félicien aregwa kuba yarashishikarije abanyarwanda gukora Jenoside simbyemera kuko nta bimenyetso bihari bifatika, icyo nzi ni uko twamuregaga kuba ari umwe mubari abanyamugabane ba Radio RTLM. Ariko icyo si gihamya ihagije kubera ko impamvu zo gutangiza radio RTLM bitari ugukora Jenoside. Kandi ko hari n’abanyapolitiki benshi ba FPR kugeza ubu bari abanyamigabane ba RTLM nka ba Rucagu Boniface na Bazivamo Christophe ariko batigeze bagira icyo bakurikiranwaho. Ikindi ni ku bijyanye n’imihoro aregwa ngo yaba yarakoreshejwe muri jenoside, ibyo simbizi neza kubera ko byakurikiranwe n’urukiko rwa Arusha, ariko icyo nabivugaho ni uko Kabuga Félicien yari umucuruzi kandi yari asanzwe akora ubucuruzi bw’imihoro nka kimwe mu bucuruzi yakoraga bityo umuntu akaba yareba niba koko iyo mihoro yaba yarayitumije azi neza ko izakoreshwa muri Jenoside.”

Uretse ibitangazwa n’ikinyamakuru umuvugizi umuntu yakwibaza ubu niba mu Rwanda nta bacuruzi bacuruza imihoro cyangwa umuntu akibaza niba nta bandi bacuruzi bacuruzaga imihoro mbere ya 1994 baba mu Rwanda batigeze bahunga.

Ruben Barugahare

Nyagatare

U.N. chief voices concern to Rwanda over support for Congo rebels

U.N. chief voices concern to Rwanda over support for Congo rebels 6d32a5d0466fad1eb6fb385bbffe-219x300U.N. Secretary-General Ban Ki-moon expressed concern to Rwandan President Paul Kagame on Wednesday over U.N. claims that rebels in the neighboring Democratic Republic of Congo (DRC) were receiving support from Rwandan officials.

Ban phoned both Kagame and DRC President Joseph Kabila to discuss a mutiny in the mineral-rich eastern Congo province of North Kivu, which has been swept by waves of violence since March after hundreds of former rebels defected from the army.

An addendum to a recent report by U.N. experts found « substantial evidence attesting to support from Rwandan officials to armed groups operation in the eastern DRC. » Rwanda has repeatedly denied the allegations.

« The Secretary-General expressed grave concern over reports that the M23 mutineers fighting Government forces in North Kivu are receiving external support and are well-trained, armed and equipped, » Ban’s spokesman Martin Nesirky said in a statement.

Ban stressed « the need do everything possible to dissuade the M23 from making further advances and to cease fighting immediately » and urged the Rwandan and DRC presidents to begin talks to defuse tensions between the neighbors.

The M23 insurgents, dominated by Congolese Tutsis, take their name from a March 2009 peace deal that ended a previous rebellion in North Kivu and led to their integration into the national army. They deserted the government ranks earlier this year, accusing the government of not respecting the agreement.

The renewed fighting was also partly triggered by President Joseph Kabila’s announcement that he would arrest former rebel Bosco Ntaganda, who was integrated into the army as part of the 2009 deal and is wanted by the International Criminal Court.

Authorities in North Kivu accused Rwanda on Tuesday of « invading » a volatile border area, portraying an advancing insurgency as a Rwandan military operation.

A rapid M23 rebel advance has opened the way for a possible assault on the North Kivu provincial capital Goma, where the U.N. peacekeeping mission in Congo, MONUSCO, has reinforced its positions.

Like the 2004-2009 rebellion, the current mutiny has its roots in ethnic and political wounds dating back to Rwanda’s 1994 genocide. Later invasions of Congo by Rwandan forces, and Kigali’s backing of Congolese rebels, fueled two successive wars that killed several million people.

The current U.N. peacekeeping force has been in the Democratic Republic of Congo for more than a decade and is made up of some 17,000 troops.

Source:Reuters

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO Claude-Muhayimana-300x168

Bwana Claude Muhayimana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 ishize, yakoherezwa kuburanira mu Rwanda ku byaha akurikiranyweho na Leta y’u Rwanda ngo bijyanye na Genocide. Urukiko rusesa imanza rwategetse ko urubanza rwasubirwamo n’urundi rukiko rw’i Paris.

Iyo myanzuro y’uru rukiko rw’i Rouen, Leta y’u Rwanda yari yayishimiye yayifashe nk’intsinzi ikomeye ku buryo abayobozi b’u Rwanda nk’Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare, Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga, Umuyobozi mu bushinjacyaha bw’u Rwanda ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside mu mahanga , Siboyintore Jean Bosco batangaje byinshi bigaragaza ko bishimiye icyo gikorwa. Mu byo batangaje bavuze ko ari intambwe ikomeye ko igihugu cy’u Bufaransa kigiye kohereza ukekwaho Genocide kuburanira mu Rwanda, ngo ni intangiriro ishobora gutuma n’abandi bakekwa boherezwa mu Rwanda. Ariko Ihuriro Nyarwanda RNC, Claude Muhayimana abereye umuyoboke naryo ryari ryahagurutse risaba ko atakoherezwa mu Rwanda kuko ribona nta butabera yabona mu Rwanda kandi ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Muri make ibya Claude Muhayimana biteye bite?

Mu mpera za 1994, Claude MUHAYIMANA yakoreraga CARITAS, ku KIBUYE aho yavukaga. Mbere yaho gato yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa bari mu gikorwa cyiswe Opération Turquoise. Kugira ngo akorane n’abo bafaransa, Padiri KAYIRANGA yamushimiye colonel Patrice SARTRE, wategekaga abasirikare b’abafaransa muri ako gace wifuzaga umuntu w’inyangamugayo utaragize uruhare na rumwe mu bwicanyi bwabereye muri KIBUYE. Padiri Kayiranga yari asanzwe azi neza Claude Muhayimana kuva kera kandi bakaba bari baturanye hafi.

Nyuma ya Turquoise, hatangiye ibikorwa byo kwihorera no gutoteza bya Leta ya FPR yari imaze kujyaho. Ikihutirwaga kuri iyo Leta cyari uguhangana na Leta y’u Bufaransa, FPR yaregaga kuba yarafashije ubutegetsi bwari bumaze kuvaho. Icyo gihe Claude MUHAYIMANA yasabwe gusinya inyandiko zashinjaga u Bufaransa kuko yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa muri Turquoise. Ibyo yarabyanze bimuviramo gufungwa igihe kingana n’amezi 3, yavuye muri gereza afata iy’ubuhungiro.

Mu mpera za 2001, Claude MUHAYIMANA nyuma y’urugendo rutoroshye rumeze nk’inzira y’umusaraba rwamucishije mu bihugu byinshi by’Afrika yashoboye kugera mu Bufaransa. Mu bagiraneza bamufashije mu guhunga harimo abakoraga iperereza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha. Ariko abamuhigaga ntabwo batinze kumenya aho aherereye.

Hakoreshejwe abantu cyangwa imiryango ikunze kwihisha inyuma y’igikorwa cyo guhiga abakoze Genocide ariko mu by’ukuri ikorera Leta ya FPR mu guhiga abatavuga rumwe nayo. Abo bakozi ba Leta y’u Rwanda bakomeje kumushyiraho igitutu ngo azashinje igihugu cy’u Bufaransa, ariko Claude MUHAYIMANA yakomeje kubyanga no guhangana n’ibikorwa byinshi byari bigamije kumutesha umutwe.

Haje kubaho inzitizi kuko u Bufaransa bwanze kumuha ibyangombwa by’ubuhunzi. Patrice SARTRE, wari umaze kuba général, kuko yari azi Claude Muhayimana kandi barakoranye muri Opération Turquoise, yaramutabaye yandikira abategetsi b’u Bufaransa, dore igice kimwe cy’ibyo yanditse:« Cet homme était en 1994 dans une situation difficile car les extrémistes hutus lui reprochaient d’avoir épousé une Tutsi. C’est ce mariage mixte qui faisait toute sa crédibilité dans la tâche délicate que je lui avais confiée. Il est aujourd’hui dans un danger potentiellement mortel car les Tutsi désormais au pouvoir lui reprochent d’avoir coopéré avec moi -c’est-à-dire avec la France, soutien des Hutu. Il est en danger de mort car la France qu’il a servie, s’apprête à le renvoyer chez ceux qui justement lui reprochent l’avoir servie. Vous comprendrez bien que je serais rongé de remords s’il devait être emprisonné ou tué pour m’avoir aidé à remplir ma mission. Je vous serais reconnaissant de tout mettre en œuvre pour éviter à cet homme un sort injuste et qui nous déshonorerait. »

Claude MUHAYIMANA, yaje kubona ubwenegihugu bw’ubufaransa mu 2010. Afitanye imikoranire n’amashyirahamwe atandukanye harimo cyane cyane Ihuriro Nyarwanda(RNC), ishyirahamwe ndangamuco ryitwa Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise (APCR). Yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamagana abakuru ba Leta ya Kigali nka Jacques KABALE, ambassadeur w’u Rwanda i Paris (muri Gicurasi 2011) ; Ministre Aloysia INYUMBA (muri Kanama 2011), Président Paul KAGAME (muri Nzeri 2011).

Nibwo mu Kuboza 2011 ku buryo butunguranye Leta y’u Rwanda yatanze urwandiko mpuzamahanga rusaba ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Genocide. Claude Muhayimana ndetse n’abandi bantu benshi bemeza ko ibyinshi mu byo aregwa byabereye ku Kibuye adahari kuko yari mu burumwa bw’akazi mu Ruhengeri. Agarutse ku Kibuye yafashije abatutsi benshi guhungira muri Congo yitwaga Zaïre icyo gihe bakoresheje amato Claude Muhayimana yari yaraguze ubwe. Muri iki kibazo cya Claude Muhayimana ndetse n’urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata rwatanzwe na Leta y’u Rwanda hari benshi bemeza ko bifite imvo za politiki kurusha gushaka ubutabera.

Muri urwo rubanza Claude Muhayimana yunganirwa na Maître Philippe Meilhac. Uyu mugabo uzwi ho ubuhanga mu kunganira abantu mu mategeko ni nawe wunganira umuryango wa Perezida Habyalimana. Maître Philippe Meilhac yatangarije AFP ko kuri we yumva aruhutse yatinyaga ko izindi nkiko zazitwaza icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen mu guca izindi manza (jurisprudence), yongeyeho kandi ko iki cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’i Paris cyagombye kubera urugero izindi nkiko zo mu Bufaransa mu manza zijyanye no gushaka kohereza abaregwa mu Rwanda. Maître Philippe Meilhac yarangije avuga ko mu myaka 4 ishize inkiko z’ubujurire zagiye zanga ibyemezo byo kohereza abaregwa kuburanira mu Rwanda, atanga urugero rw’urukiko rw’i Paris ku rubanza rwa Madame Agathe Habyalimana n’urukiko rw’i Versailles ku rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo.

Marc Matabaro

Rwiza News

Déclaration de la haute représentante, Mme Catherine Ashton, au nom de l’Union européenne concernant la situation dans l’est de la République démocratique du Congo

Déclaration de la haute représentante, Mme Catherine Ashton, au nom de l’Union européenne concernant la situation dans l'est de la République démocratique du Congo 186302793L’Union européenne est très préoccupée par la situation qui se détériore rapidement dans l’est de la RDC suite à la dissidence du mouvement rebelle M23. Elle déplore la mort d’un membre de la force de maintien de la paix des Nations unies, exprime son soutien à la mission des Nations unies pour la stabilisation au Congo (MONUSCO) et appelle à un arrêt immédiat de toute forme de violence perpétrée par les groupes armés.

Rappelant les conclusions du Conseil du 25 juin 2012, l’UE répète qu’elle est vivement préoccupée par les conclusions, désormais publiques, du rapport du groupe d’experts du Comité des sanctions du Conseil de sécurité des Nations unies indiquant qu’un certain nombre de hauts responsables rwandais sont impliqués dans le soutien apporté aux groupes rebelles congolais, y compris aux mutins du mouvement M23.

L’UE accueille favorablement l’invitation faite par le Rwanda au groupe d’experts des NU de procéder à une revue approfondie des informations contenues dans le rapport des Nations Unies. L’UE appelle le Rwanda à cesser tout soutien aux groupes armés de l’est de la RDC, ainsi qu’à enquêter en profondeur sur les questions soulevées par le rapport du Comité des sanctions du Conseil de sécurité des Nations unies et ses annexes et à y apporter une réponse constructive.

L’UE soutient le dialogue en cours entre la RDC et le Rwanda, qui vise à mettre un terme à la mutinerie du M23 et à poursuivre la lutte contre les Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR). Elle encourage des mesures de confiance entre la RDC et le Rwanda, telles que les mécanismes conjoints de vérification. Considérant qu’une approche régionale est également importante, elle salue la réunion ministérielle de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs (CIRGL) qui se tiendra le 11 juillet, à Addis Abeba.

La stabilité durable à l’est de la RDC ne peut pas se fonder uniquement sur l’action militaire. L’UE demande donc instamment à Kinshasa et Kigali de contribuer à une solution politique et de s’attaquer aux sources régionales et locales de l’instabilité. Tout en soutenant la souveraineté de la RDC sur son territoire, elle appelle aussi la RDC à assumer une responsabilité accrue en établissant pleinement l’autorité de l’Etat dans les provinces des Kivus. À cet égard, la réforme du secteur de la sécurité, notamment de l’armée congolaise, ne doit pas être plus longtemps retardée.

Les développements actuels ne profitent à aucun des deux pays ni à leurs populations. C’est la responsabilité de la RDC et du Rwanda d’assurer une paix durable dans la région.

Le Conflit au Congo: La Vérité Dévoilée – Crisis In The Congo: Uncovering The Truth

Le Conflit au Congo : La Vérité Dévoilée explore le rôle joué par les Etats-Unis et leurs alliés rwandais et ougandais dans le déclenchement de la plus grande crise humanitaire à l’aube du 21ème siècle.

Image de prévisualisation YouTube

Des blindés seront déployés pour empêcher la progression des rebelles vers Goma et autres villes:Roger Meece

Des blindés seront déployés pour empêcher la progression des rebelles vers Goma et autres villes:Roger Meece Mandate-of-MONUSCO-extended-for-another-year_NGArticleFull

« Je voudrais dire qu’il y a beaucoup d’informations du soutien et une implication du Rwanda [ dans la mutinerie du M23]. C’est une situation inacceptable et il faut immédiatement arrêter ». C’est en ces termes que s’est exprimé mardi 10 juillet le représentant spécial du secrétaire général des Nations unies en République démocratique du Congo (Monusco), Roger Meece.

Sans affirmer avec évidence ce soutien du Rwanda aux rebelles du M23, Roger Meece dit se référer au rapport des experts des Nations unies et à quelques indices pour confirmer l’appui de l’extérieur aux rebelles du M23.

Il cite notamment :

Les tenues militaires des rebelles du M23 qui sont différentes de celles des FARDC
La présence des ex-CNDP dans les rangs des rebelles du M23
Les rebelles du M23 sont très bien équipés et approvisionnés
Des tactiques des combats comme des attaques nocturnes qui sont différentes de celles des FARDC

« Bien entendu, je ne peux pas vous dire que nous avons une évidence ou je ne peux pas déclarer quelque chose de définitif mais les indices que nous avons sont très inquiétants pour la situation actuelle », a souligné Roger Meece.

Il a ajouté que la Monusco a reçu quelques ex-combattants du M23 qui ont confirmé le soutien du Rwanda aux rebelles et la présence des RDF (les Forces de la défense du Rwanda).

D’un ton ferme, Roger Meece a condamné toutes les actions militaires des rebelles du M23 et les appelle « à cesser immédiatement » toutes les exactions au Nord-Kivu.

Le chef de la Monusco a également affirmer que les leaders du M23 portent la responsabilité de tous les actes commis dans les zones qu’ils contrôlent, y compris Bosco Ntaganga qui selon lui, porte aussi une grande responsabilité sur les violations des droits humains.

Roger Meece a indiqué que tout est mis en pace, en collaboration avec les FARDC, pour protéger les grandes agglomérations de la province du Nord Kivu.

« Nous prenons toutes les dispositions avec les FARDC contre toute menace sur des populations civiles. Des blindés seront déployés pour empêcher la progression des rebelles vers Goma et autres villes», a déclaré Roger Meece.

Les rebelles du M23 ont pris le contrôle de la cité de Bunagana, un poste frontalier du Nord-Kivu avec l’Ouganda, jeudi 5 juillet. Ils ont progressé après ce succès vers Rutshuru-centre en prenant aussi le contrôle des villes de Kiwanja, Rubare, Ntamugenga, Tchengerero, Jomba paroisse, Kabaya et Kitagoma, dans les groupements Jomba et Busanza dans le territoire Rutshuru. Toutes ces localités ont été laissées entre les mains des policiers proches du M23.

Depuis la prise de contrôle de certaines localités et villes de Rutshuru, plusieurs voix se sont levées pour condamner cette situation. Dans une déclaration faite lundi 9 juillet à Kinshasa, les évêques catholiques ont dénoncé le « plan de balkanisation » de la RDC.

Certains habitants de Kinshasa ont qualifié le gouvernement congolais de « laxiste » face à la situation sécuritaire à l’est de la RDC. D’autres ont estimé que les autorités congolaises sont complices de cette insécurité.

Source: Radio Okapi

LT GEN KAYUMBA:NTABWO MVUGIRA ABAREGWA, RPF CYANGWA PAUL KAGAME.

LT GEN KAYUMBA:NTABWO MVUGIRA ABAREGWA, RPF CYANGWA PAUL KAGAME. x350Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012 muri Jeppe Magistrate Court i Johannesburg, urubanza rw’abaregwa gushaka kwica Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa no gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko rwakomeje hahabwa ijambo abunganira abaregwa.

Mu kwezi kwa Kamena 2012, mu buhamya Lt Gen Kayumba yari yahaye urukiko yatangaje ko uwari umushoferi we witwa Richard Bachisa ari mu bagize uruhare mu gushaka kumwivugana, ndetse ngo n’igihe yaraswaga ntabwo yigeze amutabara cyangwa ngo amutabarize.

Mu rukiko uyu munsi, uburanira Richard Bachisa witwa Joe Strauss yashatse gusa nk’aho yerekana ko Lt Gen Kayumba ari we munyabyaha. Yatangiye avuga ko uwo mushoferi yazanywe muri Afrika y’Epfo ngo yabwiwe ko Lt Gen Kayumba ashobora kuba umukuru w’igihugu mu gihe kidatinze. Ibyo urukiko rwabibajije Lt Gen Kayumba arabihakana avuga ko iyo gahunda ntayo afite.

Ntabwo yagarukiye aho yakomeje ashaka kwerekana ko Lt Gen Kayumba ari umuntu ushakishwa n’ubutabera bw’ibihugu byinshi, aho bavugaga ko ashakishwa na Espagne ndetse bakavuga ko ashakishwa mu bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ntabwo byaciriye aho kuko banavuze ko yirukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda aregwa kudakora akazi ke neza no gukora ibikorwa by’iterabwoba nko gutera za grenades bityo ngo akaba yarakatiwe n’inkiko z’u Rwanda adahari. Ngo ibyo bihugu byose bikaba byarasabye Afrika y’Epfo kumufata akoherezwa muri ibyo bihugu ngo yitabe ubutabera.

Ibisobanuro n’ibibazo by’uwo mugabo Joe Strauss wunganira Richard Bachira byageze aho bitera benshi kwibaza ku buryo n’abacamanza bageze aho babaza uwo mugabo Strauss bati: “ Uri kutuganisha he n’ibibazo byawe”?

Ibi byose Lt Gen Kayumba Nyamwasa akaba we yavuze ko nta shingiro bifite, ahubwo bakabaye baryoza abashinjwa kuba baramurashe bagamije kumwivugana. Hari n’ibibazo Lt Gen Kayumba yavuze ko asanga atari we wagombye kubibazwa ahubwo byabazwa abashatse kumuhitana.

Mu kubaza ibibazo byageze naho abo bagabo bivamo, ubwo bageraga aho bavugana mu cyongereza nabo bahagarariye kandi bari bamaze iminsi bashaka kwerekana ko abo baburanira batazi icyongereza.

Urubanza rw’uyu munsi rwatumye buri wese wari waje kurukukirana ataha yibaza byinshi ku bibazo bitumvikana abo bunganira ababurana babazaga. Ikindi na none cyatangaje abitabiriye urwo rubanza ni uko ushinjwa kurasa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariwe uzwi nk’uregwa numero 5,  uyu munsi yaje yambaye umupira w’imbeho wanditse ho ngo “ As I lay dying” bivunga ngo “ndimo ndasamba”. Urubanza ruzakomeza ejo tariki ya 11 Nyakanga 2012.

428968_184514791679627_745233837_n

Umuryango wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa wari waje kwifatanya nawe

 

599655_184536855010754_791910983_n

Abaregwa gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma Ville-de-Goma-300x225Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda abasiviri.

Muri icyo gihe kandi ibintu ntabwo byoroshye mu mujyi wa Goma aho insoresore ziganjemo abamotari n’abandi zakoze ibimeze nk’imyigaragambyo zijya ku kicaro cy’akarere ka 8 ka Gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC) zivuga ko niba ingabo za Congo zidashaka kurwana zabaha intwaro bakirwanira ubwabo na M23. Ibyo bije bikurikira ifatwa ry’uduce twinshi two mu karere ka Rutshuru n’ingabo za M23 turimo Bunagana, Jomba, Ntamugenga, Rutshuru Centre, Kiwanja, Rumangabo n’ahandi.

Abo bigaragambya ntabwo bagarukiye aho batangiye ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda cyangwa abasa nabo babarega kuba batera igihugu cyabo bafashije M23. Hari amakuru yatangajwe n’abantu batandukanye yemeza ko abanyarwanda benshi n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bahohotewe muri icyo gikorwa ndetse hari abavuga ko hari ababuriwe irengero. Nabibutsa ko uretse abanyekongo bavuga ikinyarwanda baba mu mujyi wa Goma hari abanyarwanda benshi bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Goma, hari n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mashuri y’i Goma bagataha i Gisenyi (Rubavu).

Abayobozi ba Congo bo mu ijwi rya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku, bavuze ko hari abantu batangiye ibikorwa byo gushuka abanyekongo cyane cyane urubyiruko bagamije kurushora mu bikorwa by’urugomo byibasira abanyarwanda cyangwa abo mu bwoko bw’abatutsi, bityo bigaha u Rwanda na M23 urwitwazo rwo gutera umujyi wa Goma bitwaje ko baje gutabara abatutsi barimo guhohoterwa. Hari n’amakuru avuga ko hari abasirikare ba M23 barangije gucengera mu mujyi wa Goma. Ingabo za MONUSCO nazo ngo zirimo kugerageza gucungira hafi umupaka w’u Rwanda ngo zirebe ko hatagira abatera Goma bavuye mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kugaragaza intege nke ku buryo zikomeje gusubira inyuma zitarwanye ariko zinagenda zisahura abaturage. Hari amakuru avuga ko Leta ya Congo ubu yitabaje Bataillon y’ingabo zayo yatojwe n’ingabo z’Amerika yari mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za LRA ikaba ngo yoherejwe gufasha abandi basirikare ba Congo bagera ku 7000 bahanganye na M23. Abaturage ba Congo bo bakomeje kugaragaza uburakari barega Leta yabo kutagira icyo ikora ngo irwane ku busugire bw’igihugu cyabo. Mu makuru atangazwa n’urubuga rwa Radio Okapi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga 2012, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku we yemeza ko ingabo za Congo FARDC ari zo zigenzura uduce twa Rutshuru na Kiwanja.

Ku ruhande rw’amahanga uretse ibyatangajwe mu minsi ishize bijyanye n’icyegeranyo cy’impuguke za ONU cyaregaga u Rwanda gufasha M23, ibihugu byinshi birasa nk’aho bigenda gahoro muri iki kibazo ariko hari ibihugu nka Afrika y’Epfo byatangiye gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano. Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo mu ijwi ry’intumwa ya Perezida Obama, Bwana Barrie Walkey wari mu rugendo muri Congo no mu Rwanda yatangaje ko Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’ibibera muri Kivu, ko bamenyesheje Leta y’u Rwanda aho Leta y’Amerika ihagaze ko u Rwanda rugomba kureka gufasha M23.

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

 

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ibijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo  gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ibijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23 pdp-imanzi-rwanda-memoire-ibukaITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva mu minsi ishize, amakamyo ava mu Rwanda arakuranwa mu gutunda ibigori byari bigenewe gutunga imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda abijyana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ahabera imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe w’ingabo za M23 zayigometseho.

Ibi bigori bigenewe imfungwa zo mu magereza y’u Rwanda bisahurwa n’ubuyobozi bwa gereza mu Rwanda bufatanyije n’ubw’ingabo z’igihugu bijya gutunga abasore Leta y’u Rwanda imaze iminsi ishimuta ikabashora ku gahato mu mirwano ku ruhande rw’ingabo za M23. Ni muri urwo rwego ku wa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2012, Polisi y’Umujyi wa Kigali yiriwe ifata abantu biganjemo abasore ibanza kubafungira Nyabugogo nyuma mu ma saa tanu z’ijoro, bapakirwa ikamyo ibajyana mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Kugeza magingo aya, imiryango yabo yababuriye irengero.

Nyuma yo gusahurirwa ibigori byari bisanzwe bizitunze, imfungwa zo mu Rwanda zirimo kwicwa n’inzara. Ku itariki ya 06 Gicurasi 2012, muri gereza ya Mpanga habaye imyigaragambyo y’imfungwa zamaganaga ibura ry’ibiribwa. Leta y’u Rwanda yo ifite umugambi wo kongera kugaburira imfungwa ibiryo byitwa “ imvaruganda”, byigeze koreka imbaga muri gereza nkuru ya Kigali (1930) n’iya Nyagatare mu mwaka w’2009.

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi cyo gusahura ibiribwa bigenewe gutunga imfungwa ziri mu magereza yo mu Rwanda bikajyanwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho u Rwanda ruregwa n’impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) gufasha ingabo zo mu mutwe wa M23 zigometse kuri Leta.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi kurekeraho kwicisha inzara imfungwa ziri mu magereza izisahurira ibiribwa byari bisanzwe bizitunze, ibijyana ku rugamba rudafite inshingiro ifatanyije n’ingabo za M23.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba imiryango irengera ikiremwa-muntu hamwe n’imiryango itabara imbabare ikorera mu Rwanda nka Croix-Rouge gukaza umurengo mu kugenzura imibereho y’imfugwa ziri mu magereza y’u Rwanda no kwamaganira kure umugambi mubisha wa Leta y’u Rwanda wo kongera kuzigaburira ibiryo byiswe “imvaruganda”.

Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana bidasubirwaho ibikorwa by’ubushotoranyi Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi ikomeje gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagamijwe gukomeza guteza akajagari muri icyo gihugu kugira ngo agatsiko kayoboye u Rwanda muri iki gihe gakomeze kwigwizaho umutungo gasahura muri icyo gihugu gituranyi.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Umuryango w’abibumbye (ONU) n’ibihugu bitera inkunga Leta y’u Rwanda gusigaho gukomeza kurebera urugomo rukorwa na Leta y’u Rwanda, hagafatwa ibyemezo bikaze byo kubuza u Rwanda gukomeza guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere.

Bikorewe i Nederweert mu Buholandi, tariki ya 10 Nyakanga 2012.

Mu izina ry’ishyaka PDP-Imanzi

Gérard Karangwa Semushi,

Visi-Perezida

1...456789

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste