PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012.

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012. images-3Rishingiye ku ihohoterwa ry’imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n’ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ;

Rigarutse by’umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw’ubucamanza, ishyaka ry’IMBERAKURI riharamira imibereho myiza riramenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko muri urwo rwego, Bwana Donatien MUKESHIMANA, Umujyanama w’ishyaka mu by’umutekano na « Protocole » yangiwe gufungurwa nyuma y’aho kuwa 21 Nyakanga 2012 yari arangije igifungo cy ‘amaherere cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko rukuru rwa Nyamirambo.

Amakuru dukesha inzego za gereza ya Kigali (1930) atumenyeshako uwitwa CHUKURU, ubusanzwe ushinzwe guhuza imfungwa zigeze igihe cyo gufungurwa hamwe n’ubuyobozi bwa gereza, ngo yaba yaramenyesheje ubwo buyobozi ko dosiye ya Bwana Donatien MUKESHIMANA yaba ituzuye. Umuntu rero yakwibaza buryo ki umuntu ashobora gufungwa imyaka ibiri dosiye ye ituzuye, maze bikamenyekana ari uko igihe cyo gufungurwa kigeze. Ibyo bikaba biri muri ya mikorere idahwitse y’ubutegetsi bwa Kigali igamije guhoza abanyarwanda mu iterabwoba. Nta na rimwe tutigeze twamagana iyi mikorere.

Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza riributsa ko Bwana Donatien MUKESHIMANA yafashwe agafungwa kuwa 21 Nyakanga 2010. Nk’uko twabimenyesheje, nyuma y’ifungwa kuwa 24 Kamena 2010 rya Me Bernard NTAGANDA, umuyobozi w’ishyaka, polisi ya Nyamirambo yahise ifunga n’ibiro by’ishyaka. Mu mibonano yabaye hagati y’abayobozi b’ishyaka n’aba Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, abo bayobozi batwemereye kongera gufungura ibiro byacu. Ntibyateye kabiri, kuwa 21 Nyakanga 2010 ku gica munsi, nibwo polisi yagarutse itoragura abayobozi n’abarwanashyaka barimo batunganya neza ibiro. Bamwe muribo barekuwe mu ma saha n’iminsi yakurikiyeho, ariko Donatien MUKESHIMANA na Sylvère MWIZERWA, umunyamabanga uhoraho bakorewe ikinamico ry’ubucamanza bafungwa imyaka ibiri n’itatu.

Kuba rero umfungwa zirangiza ibihano ntizirekurwe bimaze kuba karande mu magereza yose. Nko muri gereza ya Kigali yonyine, imfungwa zitagira ingano ziri muri uru rwego. Tutarondoye, twavuga nka : Eric NKERAGUTABARA, Donatien MUKESHIMANA, Vincent HABIMANA, Joseph NZAYISENGA, Jean – Claude NZABAHIMANA, Martin BIRINDA, Musa MURENZI, François RURINDA, Joseph HAKIZIMANA, TWAHIRWA, SHIRUBUTE.

Ni muri urwo rwego ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryongeye gutabariza abo bose barenganira mu magereza.

Bikorewe i Kigali kuwa 23/07/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

 


6 commentaires

  1. imani dit :

    Therwandan.com sinzi nibz koko ibaho

  2. Abona dit :

    Matabaro uri hehe kutari kujyeza amakuru ku banyarwanda? Nturumva ko Sgt. Sabagasani yakuwe mu maboko ya rubamba(ambasanderi y’urwanda muli Uganda) n’abashinzwe iperereza ba Uganda ubu akaba acungiwe umutekano n’ubuyobozi bwa Uganda? Ikindi: nturamenya ko abayobozi bakuru ba USA bakomeje guha gasopo Kagame ng’areke kuguma guteza umutekano muke nogutikiza abakogomani nabanyarwanda muri congo, ng’ataribyo kagame n’abambari be bazashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga. Ushaka kubisoma narebe « www.m.guardian.co.uk » Matabaro jyeza amakuru kubanyarwanda!

  3. Emma dit :

    Ijwi ry’Imbuzi:

    Maze ijambo ry’Uwiteka zinzaho riti: « Mwana w’umuntu uvugane n’abubwoko bwawe ubabwire uti: »Ninteza igihugu inkota abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi, nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu, maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku ‘MBUZI’, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.
    Yumvise ijwi ry’impanda ariko ntiyita ku ‘MBUZI’, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira ‘IMBUZI’ aba yarakijije ubugingo bwe.
    Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.
    Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva mu kanwa kanjye, ubanyihanangirize.
    Nimbwira umunyabyaha nti: ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
    Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
    (Ezekiyeli 33:1-9).
    Ijwi ry’Imbuzi ni ijwi riburira buri wese, ngo ave mu byaha atazarimbuka. N’ijwi riburira buri wese ngo ahunge umujinya w ‘Imana ugiye gutera abari mw’isi. N’ijwi ry’imbuzi ryo kuburira buri wese ngo bizamubere ubuhamya igihe azaba ahagaze imbere y’intebe y’imanza y’Imana. N’ijwi rikaraba amaraso ya buri wese uzaryirengagiza ntiyumve imiburo yaryo. Kuko iri jwi niritaburira abantu, nyiraryo azabazwa amaraso yabo ! Ijwi ry’imbuzi ryiyemeje bidasubirwaho kuburira buri wese, naho yakumva akanumvira (n’ibyo Imana ishaka), kandi naho atakumva ntanumvire (nibyo Satani ashaka). Ariko niyanga kumva no kumvira ntazanga no kubona !
    Ariko ibyo igihe ibyo bizasohora (ndetse biraje), nibwo bazamenya ko bahozwemo n’umuhanuzi ! (Ezek.33 :33).
    Yabaye ijwi ry’Imbuzi ; Nowa na Yeremiya, aba ijwi ry’Imbuzi Mikaya, Amos, Yohana Batisita, n’abandi ba Petero na Pawulo….Abo muri kiriya gihe batumvise ntibumvire ntacyo bazabona cyo kwireguza. N’abo muri iki gihe batazumva ngo bumvire Ijwi ry’Imbuzi nabo n’uko bazatsindwa n’urubanza. Niyo mpamvu Murebwayire M. Esther ariwe jyewe, mbaye Ijwi ry’Imbuzi ryo muri ibi bihe bya nyuma !
    Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane , byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye umwana wayo mw’isi gucira abari mw’ísi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mw’isi bakizwe nawe. Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye umwana w’Imana w’ikinege. (Yohana3 :16-18).
    ( Biracyaza…).

  4. Gisa Tima dit :

    yeeeeee nzabandora numwana wumunyarwanda

  5. Abona dit :

    @karegyeya, ushobora kuba wakwikirigita ugaseka! Icyuka cya kagame gishobora kuba cyarakujyezeho. Wowe jst open your eyes and ears so that u can see or hear what is about to happen.

  6. Karegyeya dit :

    Murarushywa n’ubusa Kagame yaravuze ati »iyo dufunze tuba dufunze niyo turashe ntiduhusha, kwa nini Kayumba anasema ubongo? Iyo tumurasa ntituba twaramuhushije » namwe rero sinzi icyo mushaka mwahaye Kagame amahoro agakora ibyo ashaka nibyo yumva? Mwicecekere rwose kuko ibyo muvuga ntacyo byamara. Yarongeye ati » Urusaku rw’imbwa ntirubuza gari yamoshi guhita » none se ubwo murarushywa ni iki? ubonye niba ari ka Dawe uri mw’ijuru mwari mumutuye ngo mumwereke Imana? Ni ka Ndakuramutsa Mariya se gahangana n’abadayimoni mumutuye ngo gahangane n’abapfumu be? What you are doing is meaningless(useless)! Araragura namwe mukaraguza, yatukana namwe mugatukana, icyabananiye arabarasa mwe ntimumusubize, urumva se mudahomba! Azatsinsurwa n’imbaraga z’Uwiteka kuko iziy’isi n’ikuzimu ziracyamushyigikiye

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste