Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo?

Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo? dos

Ba Perezida Dos Santos na Kabila

Muri iyi minsi mu nama y’Afrika yunze ubumwe yabereye Addis-Abeba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zagenzura umupaka w’u Rwanda na Congo kandi zikarwanya imitwe y’inyeshyamba ya M23 na FDLR.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Leta ya Congo mu ijwi ry’abategetsi bayo barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko izo ngabo zidafite aho zibogamiye zava mu ngabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo zigahabwa inshingano nshya zaba zijyanye n’ubutumwa bushya zaba zihawe. Ari bwo kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ya FDLR na M23, kuko ubusanzwe ingabo za MONUSCO zifite inshingano yo kurinda abasiviri no kuba zakwitabara gusa mu gihe zitewe.

Ubu MONUSCO igizwe n’abasirikare bagera ku 17000 bakaba bashinze ibirindiro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.
Bwana Ntumba Luamba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL (Le secrétaire exécutif de la Conférence internationale de la Région des Grands lacs) we yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzashyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka no kurwanya inyeshyamba za M23 na FDLR, utaje gusimbura MONUSCO ahubwo bizuzuzanya, ibi yabitangaje mu mubonano yagiranye na Roger Meece umukuru wa MONUSCO mu rwego rwo kwiga imikoranire ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa.

Ku rundi ruhande ariko hari benshi bavuga ko byaba byiza hakoreshejwe ingabo nyafrika, kuri urwo ruhande hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba imaze iminsi mu biganiro n’ibihugu bya Angola na Zimbabwe ngo bizatabare Congo mu gihe intambara yaba ikomeye. mu gihe ariko hashyirwaho ingabo nyafrika zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda n’Afrika, Congo ngo yaba yifuza ko hakwiganzamo ingabo z’ibihugu bituruka mu majyepfo y’Afrika bigize umuryango wa SADC.

Uwa mbere mu bayobozi ba Congo wakoreye urugendo i Luanda muri Angola ni Ministre w’ububanyi n’amahanga Raymond Tshibanda. Akaba yaragiye yo igihe intambara n’inyeshyamba za M23 yatangiraga. Hakurikiyeho ubu n’Ambassadeur Ghonda Mangalibi. Bose bajya muri Angola bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kabila bugenewe mugenzi we Dos Santos w’Angola.
Tubibutse ko hari amakuru avuga ko Perezida Kabila yaba yararekeye igihugu cya Angola amariba ya Peteroli ari mu nyanja hakurya ya Bas-Congo bityo igihugu cy’Angola kikaba kiteguye kumufasha igihe yabigisaba.

Igiteye inkeke muri ibyo n’ukuntu ingabo za Angola na Zimbabwe zajya ku mupaka w’u Rwanda, mu gihe bizwi ko ingabo z’ibyo bihugu zahanganye n’iz’u Rwanda na Uganda hagati ya 1998 na 2002 mu ntambara ya 2 ya Congo. Kuri Leta y’u Rwanda byaba ari nko kuzana umwanzi mu mbere.

Ikindi kandi Leta y’u Rwanda ikuriwe n’abahoze ari inyeshyamba za FPR izi neza uko yabigenje igihe yazanaga ingabo zayo muri Kigali yitwaje amasezerano y’Arusha zikayifasha gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye. Uretse u Rwanda kandi ntabwo inyeshyamba za M23 zishobora gutegereza ko izo ngabo zigera ku mupaka ahubwo zakora uko zishoboye zigafata ahantu hanini hashoboka ku buryo gushyira ingabo ku mupaka ntacyo byaba bikimaze mu gihe izo ngabo zaba zarafashe ahantu hanini kandi zimaze gushaka n’indi mitwe myinshi y’abakongomani bashyira imbere nk’udukingirizo ndetse bafite n’ibibuga by’indege byatuma u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeza kubaha ibyo bashaka byose no gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uko bigaragara u Rwanda iki kibazo kiragenda kirukomerana, dore ko inama y’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) izateranira i Kinshasa kuva ku ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2012, Leta ya Congo ishobora kuyikoresha mu kwibasira u Rwanda mu rwego rwa diplomasi dore ko hari na rapport ya ONU.

N’ikimenyimenyi ururimi rw’igifaransa rusa nk’aho rwahawe akato mu Rwanda ku buryo ibihugu byibumbiye mu muryango wa Francophonie n’iyo bitagendera ku marangamutima ntabwo byakwirengagiza ibimenyetso bitangwa na ONU.

Marc Matabaro

 


13 commentaires

  1. KABOYI dit :

    AREGA ABABOSE UREBA BASA NABAGIRIYE IMPUHWE CONGO, N’UKUBESHYA AHUBWO BAFITIYE UBWOBA BENE WABO FDLR BARI KUBWERABWERA IYO MU MASHYAMBA. IYO BUNVA M23 IJYAMBERE BABABAZI KO HARI BENEWABO BAHAGUYE KUKO BAFATANYA N’IZA KABILA.

  2. KABOYI dit :

    NSEKALIJE reka nkubwire uru enemy w’urwanda wujuje ibyangombwa, uretse nibyo bihugu uvuze twatwikiye ibifaru bikumirwa bikavugako nta ngabo baribabone zikarishye nkiz’urwanda, n’abafaransa,ababirigi,aba zairois, abanyakenya mwitabaje mu ntambara yacu namwe(inzirabwege) turi twenyine mwitaga utunyenzi tukabahonda tutagira epfo na ruguru? Noneho sibyabindi « UTUNYENZI TWABAYE INYENZII ntakidutera ubwoba mu ribyobyose. hatuwezi kurudi nyuma. Muzumirwa!!!!

  3. rugaju dit :

    MATABARO, RWEMA NAWE NSEKARIJE:

    Nagirango mbabwire ko inyandiko zanyu zigamije kwangisha abanyarwanda ubutegetsi,nabayobozi bigihugu, ariko mukibagirwako munabiba inzangano mubanyarwanda bose
    kandi ingaruka zibyo mwandika nawe zakugeraho kabone niyo waba utari murwanda,urugero ubu
    mwamaze guteranya abacongoman nabanyarwanda mububiligi,Goma nagisenyi ho mwabikoze cyera
    nonese ingaruka zabyo ubu zirikubahutu cyangwa abatutsi?sikubanyrwanda twese,nawe rero
    bikomeje byazakugeraho nabo mumuryango wawe.Ikindi abayobozi bakoze amakosa ntibisobanuye
    ko nawe bugusaba gukora andi kugirango kugirango ubunvishe ayabo cyaneko aya politiki yo
    abayakora baba bayazi bazi nimpanvu zayo,niyo bayaryojwe ntapfunwe bagira.Ikindi bo bajya
    gufungirwa Iburayi bagafungirwa heza,naho wowe 1930 ukarya ibigori ugakora na TIG.
    Sinvuze ngo mubashyigikire kuko aruburenganzira bwanyu guhitamo ariko nanone mwsebya ingobyi yabahetse, oya have kwigarura bitazabagora.Naho yaba Zimbabwe,Angora,ubufaransa
    nabandi baba baharanira inyungu zibihugu byabo mwese muraharanira izahe?icyawe cyabora,cyanuka,cyahumura ntiwakitandukanya nacyo kuko bidashoboka, na Obama bahora bamucyurira kenya kandi ntanicyo ayimariye.Rero mwihane gusharira,urwango,uburakari nibinyoma bitaringombwa kigihugu cyanyu kuko ntanyungu muzabonamo,niyaboneka ninkokurya
    umwana wawe ngo ukunde uramuke.sawa umunsi mwiza.

  4. Politologue dit :

    AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO! Habyarimana ari he? Uzabaze uko igihugu cyose cyahambye Rwigema! Uvuga aba atarabona!

  5. Rwema dit :

    Naho ibya Angola na Zimbabwe tubireke nabo inyungu bafite muri Congo zirazwi kandi ntibatinyuka kudutera u Rwanda rufite imbaraga yo kurwana n’abasilikare 500 000 ! Ikimbabaza ni uko abana b’u Rwanda aritwe tumarana kuki ?? ikindi kuki twumva ko abandi bataririrwa biciye mu kuri ? Mbabwize ukuri umusilikare si umwicanyi…geshi aravuga ngo ndiyo afande iyo ahawe itegeko ryo guhashya umwanzi…geshi ntasubiza iyo ahawe itegeko ryo kwica umuturage…uvana imbunda yawe ku rutugu ukarebana n’ugutegeka umwumvisha ko utabyemera…baragufunga bakakurekura ariko ubwawe uba udakoze amaraso! None rero mwa bantu mwe ntabwo abana b’inkotanyi bose bagomba kwitirirwa ibibi byagiriwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu..abanyecongo..nicyo mvuga nasubiramo ubazwa buri kimwe cyose azakirengere..ntushobora kwitwaza gukora ibyiza wambura ubuzima abantu kuko uba ufite ububasha bwo kutabatwara ubuzima !

  6. Rwema dit :

    Nibyo barapfuye, c’est regrettable, baribukwa au niveau y’imiryango yabo, ariko ntiwashyiraho cérémonie officielle yo kwibuka abantu baguye mu ntambara barimo interahamwe n’abandi bicanyi. Ubishyire mu rwego rw’abantu bapfuye bazira uko baremwe avec un plan yo kubatsemba complétement noneho, maze uhuze iryo yibuka !

    Ngusubize mwene mama nabo bakubiswe udufuni bashyizwe ku ruhande harobanyijwe abatutsi…ntitukaminimiser ubuzima bwabo nibyo bizatuma tutumvikana na mba…ntabwo ubwoko hutu tuzabagira abicanyi !! Uribuka amateka higishijwe kuva kera ko abatutsi ari abagome etc etc..none ikibi tugikurikize ? Umuntu agera emotion agomba kuririra uwe non ? ntabwo ceremonie yaba ari ukwibuka abicanyi..yaba ari ukwibuka n’abo bahutu b’inzirakarengane ..interahamwe byo zarabibonye ibyo zakoze barabizi umuriro w’abana b’inkotanyi

  7. Rwema dit :

    Mubyeyi muvandimwe ntabwo uri umunyarwanda kuturusha…ese abo uvuga ni bande ? mpangayikishijwe na Congo kuko ntabwo RPF intego yayo yari ukujya gusahura ibuye ry’agaciro abantu bakahasiga ubuzima !!!!!…amasasu 4 bambaze n’imirambo yabo banyecongo nabonaga nageze aho ndibaza kubera iki tugomba kurasa abaturanyi bacu kweli???? kuko twe twapfushije tugomba kubyitwaza tukaba inyamaswa sasa ?? ntakindi nongeyeho gusa umuntu wese utumva ko ubuzima bw’abandi bufite agaciro uwo simwumva….narwaniye RPA imyaka 5 irahagije nta muturage w’abandi nakozeho kuko nahawe uburere bwo kubaha ubuzima…ibyo nabonye ndabizi..ibyiza..ibibi…gusa sinemera akarengane n’ibintu bidasobanutse…Congo nyine ishobora gukoraho umukuru w’igihugu nubwo bamwe batabibona…

  8. Nsekalije dit :

    Kuri
    mwarimu,

    nagirango nkunganire ku bintu 2:

    1)Uragira uti: »N’abazungu baraza, bareba u Rwanda bakumirwa bakifata ku munwa… » Aha uvugishije ukuri rwose, iyo urebye ama Rapports ama ONG asohora ku rwanda, ayo ONU ishyira hanze, ndetse uribuka ibyo Suzan Rice yababwiriye aho i Kigali. Ibyo byose nubisoma uzahindura imyumvire, bityo ntuzabe aka cya kirondwe cyumiye ku mwiite, inka yarariwe kera.

    2) Urongera uti: »…Urishimira ko Angola na Zimbabwe baje kudutera…Bazadushobora se? »

    Ariko mwarimu ubanza ariwowe Kanyombya cyangwa se Samusure? Aha wiyibagije ukuntu izo ngabo zabakubise ikibatsi i Kinshasa, zikabatwikira ku rugomero rwa INGA, iyo US itabyitambikamo ngo ishyikirane,ibapange mu gisazira cy’indege huti huti n’i Kigali; Kabarebe n’ubuswhiriri bwe ntibari bagiye gufumbira umunaba no kuribwa n’amafi yo mu ruzi runini rwa CONGO?

    Ingabo za Angola, Zimbabwe abakobwa bazizi inkomoko wangu. Mugire amahirwe ahubwo South Africa ntiyiyongereho, kuko noneho byababera Apocalypse uretse Bagosora mwabeshyeye.

    NB. Matabaro ba umufashije hasi, interahamwe nazo bibe uko kuko mwazujuje ibihome byanyu zirirwa zibagokera mu ma TIG, izindi mwaraziseye ibisigazwa byazo mutereka ku gisozi ubu idevize ririnjira.
    Ikibazo nuko mutangiye no gusya imfura mwikora mu nda. Dore ngizo nazo mu buhungiro bwa II. Murazambura ama passeports, murazirasira za Uganda na South Africa. Reka Matabaro aduhoze amarira atwihera amakuru.
    Umunsi wahunze, uzambwire ngucumbikire mu kazu ka MABATI hano mu KIBIRA, aho nibera za Naîrobi.

  9. mwarimu dit :

    Mbese Matabaro iyo yumvise akantu kanduza Kagame aba agize imana. Ariko se ubundi Matabaro ni muntu ki? Yahunganye n’interahamwe, ni escorte wa bariya bagabo bane b’abaxtremistes banga abahutu urunuka bakaba bashaka kubagira ikiraro, kugira ngo birire amafaranga y’abazungu. Ndavuga RUDASINGWA wafungiranye umukozi muri Container ubwo yari Amassadeur i Newyork. Uyu niwe bashaka kwimika. Wagorwa mwene Kanyarwanda!!!! Uwitwa Kayumba wafashe imisozi akayigira ferme y’inka abanyarwanda bamwe badafite n’aho gushyira akaruri, uyu niwe ushaka kwicara mu Rugwiro akarwirukanamo Kagame!!!!! GAHIMA na KAREGEYA bo sinakwirirwa mbavuga. Abagenosideri bariye amafaranga yabo ni abo kuririrwa bababeshya ko bagiye kubahanaguraho icyaha. Matabaro we ba umunyamakuru w’ukuri. C’est vrai KAGAME si Malayika nkatwe twese, ariko tujye tuvugisha ukuri, tudafite umuntu nka Kagame, nyuma y’igihugu cyategetswe mu irondakoko,cyahuye na génocide, umuntu capable yo kukiredressa ni nde?? Birasaba umuntu SEVERE, UTINYITSE, UTAVANGURA AMOKO, UKUNDA IGIHUGU, USHISHIKAJWE N’ITERAMBERE RY’IGIHUGU, USHOBOYE KUGIHA UMUTEKANO USESUYE, TRES VIGILANT SURTOUT, UZI KUNEKA. ibi byose = KAGAME PAHULO. Ni impamo birababaje nkamwe mwahunze, murebye amanama akomeye asigaye abera mu Rwanda, umutekano uhari(utinye ahantu unyura mu ishaymba rya Nyungwe, saa ine z’ijoro ukahasanga umuzungu yitemberera n’amaguru), et puis ubusabane, urukundo ruri mu banyarwanda(uribuka abasirikare ba Habyarimana badusaba irangamuntu, basanga uri umututsi bati ba ugiye ku ruhande). Hari byinshi, sinavuze ko byose ari 100 pour 100, mais quand meme, shyiraho ikinyamakuru, uvujye ibitagenda, ariko n’ibyiza ubivuge. Gushyiraho ikinyamakuru cyo gutuka KAGAME gusa, nabwo ntacyo bitanga, bitagira icyo bifata, ni uguta igihe, ni uguhemukira bene wanyu bashaka kwiyizira muri ka Paradizo kabo, iwabo ubaca intege, ubabuza gutaha. KAGAME yahanuye indege ya Habyarimana, yishe abahutu i Congo, aniga itangazamakuru, nta demokarasi, yafunze INGABIRE……Atabaye vigilant mu gihugu sensible nk’u Rwanda ubona byagenda bite?? Umusazi w’umugore arimo koherereza FDLR amafaranga i Congo ngo zizadutere, araje arihandagaje ku GISOZI : ndashaka ko ni abahutu bibukwa. Nibyo barapfuye, c’est regrettable, baribukwa au niveau y’imiryango yabo, ariko ntiwashyiraho cérémonie officielle yo kwibuka abantu baguye mu ntambara barimo interahamwe n’abandi bicanyi. Ubishyire mu rwego rw’abantu bapfuye bazira uko baremwe avec un plan yo kubatsemba complétement noneho, maze uhuze iryo yibuka!!!!Uwo mugore rero aze, arocangwe gutyo, bizwi ko afasha FDLR, aze bamurebe, bamukomere amashyi, candidate Président!!!Wagorwa mwene Kanyarwanda!!Ibyo byose kandi ni KAGAME. Nyamara acishije make, akemera ibyo yakoze bibi, Kagame uko tumuzi yamubabarira akisangira abana n’umugabo ibyo kuyobora u Rwanda byo ni ugusetsa imfizi. Yarujemo ataruzi ntawamurenganya. Muri make rero Matabaro, sois réaliste, tuka Kagame rwose ntawukubujije, ariko n’ibyiza wumva ku Rwanda ubivuge ubisangize abo muri kumwe aho mu mahanga. Kandi mushake uburyo bwo kwitahira, kurwanya Kagame kuri internet byo ni uguta igihe. Kwibwira ko uzahuza KAYUMBA (South Africa), Ruasingwa (EU), Rukokoma (Belgique) n’abandi, uzamara imyaka ijana ntacyo urageraho. Ni abazungu baraza bareba u Rwanda bakumirwa, bakifata ku munwa kubera ibyiza bahabona. Wowe uri kuri internet, urishimira ko Angola na Zimbabwe baje kudutera!!!Yoooo!!!Bazadushobora se????

  10. umubyeyi dit :

    hanyuma se rwema ko twe turaba nya rwanda, kuki muhangayikishwa ni bibazo bya congo, mukunva twafatirwa ibihano,mujye mwibuka ko ababirwamo ari twe abaturage afande ubuzima burakomeza,none se kuki mwisuka mubya congo cyane mwabirekeye aba congomane rwose runo rubuga wagira ngo nu rwa ba kongomani na rayobewe

  11. Rwema dit :

    Kamana ati ntimukabaze Kagame ibya Congo ntaho ahuriye nabyo…Kareke ati njye narwaniye Congo n’ingabo za Angola ! None se ubwo hagati aho urumva mutivuguruzanya… Ariko Kamana ni byiza gushyigikira no kurata RUDASUMBWA ariko ntitukirengagize ko Kagame intambara ya Congo yayigizemo uruhare rukomeye kandi abanyecongo bayiguyemo ni nayo mpamvu batwanga urunuka ! Iya mbere yari ngombwa ku bw’umutekano w’igihugu cyacu ariko iya 2 n’ibyakurikiyeho ntibyari ngombwa kuko twabaye igikoresho n’ikiraro cya ba gashakabuhake bishakira ibuye ry’agaciro… kugeza ubwo turwana na Angola, Zimbabwe ndetse tugakozanyaho na Uganda ubwayo (Kisangani uzabaze inkoni abagande bakubiswe n’umuriro hakagwa abagera ku bihumbi 2 !!)…ubwo se abo bantu bose twapfaga iki muri Congo da ?? None ngo Kagame ntibakabimubaze…mwana wa mama none rero ntitukihutire guhakana amakosa yakozwe yakagombye gukosorwa naho guhakana twivuye inyuma ! bariya bazayirwa baguye mu gihugu cyabo iyo aba aritwe bibayeho ntitwari kubiceceka…kandi nabo bava amaraso buriya n’ibiremwamuntu nkatwe…!

  12. kareke dit :

    sha reke nkubwire matabaro uracyabura byishi kugirango ube umunyamakuru nyawe ubwose ANALYSE yawe urumva hari ishingiro ifite koko ,usibyo nibyonubwo yaba ifite ishingiro njye ndi mubantu barwanye intambara yacongo mumyaka yashize ndi mubantu bavuye mugihugu cyurwanda nanjye mbakumugabane wiburayi ariko niyo wazana ibihumbi byabanyangora uko mbazi narwanye nabo igihe sha ntacyo bakora kuri ziriyangabo muzabaze KAYUMBA impamvu adakora umtwe wagisirikare nuko yaba izineza abo agiye kurwana nabo mureke dukore politique nziza utarimo ubuswa nkubwo dufatanye dutange ibitekerezo byuko twakuraho ubutegetsi bubi naho nituguma muri ANALYSE nkizo zidafite amaguru namaboko sha ntacyo bizatumarira pe

  13. kamana dit :

    Matabaro we bihorere bizunguze sha, RUDASUMBWA ndamwizeye ntiyicaye!!!! Ni Maneko wo mu rwego rwo hejuru, afite abasirikare, afite abaturage bamukunda!!!!! Ibyo bizatuma dutsinda inyanazimbwa!!!!! Hano mu rwa Gasabo nta bwoba na mba. Ubu nibereye muri Nyungwe n’abatouristess bavuye CHICAGO, twiryamiye iruhande rwa kaburimbo nshya barimo gukora. Ibya Congo mubibaza Kagame ahuriye he na byo???Ye ngaho nimuhuruze isi yose, za Zmbabwe, za Angola, Abafaransa, reka sinakubwira!!!!Igihe se mutabahuruje ni ryari, icyo gihe RUDASUMBWA nta n’ cyo yari afite, ntiyabatsinze se???? ????Mbiswa nitemberere n’abatouristes banjye!!!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste