Ibihwihwiswa: Senateri Gasamagera yaba yifuze amategeko y’igenzura rya internet kubera impamvu bwite?
Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Kigali Today yanditswe ku itariki ya 17-07-2012 yari ifite umutwe uvuga ngo: Hagiye kujyaho ikigo gishinzwe gukumira abakoresha internet nabi.
Mu bantu batanze impamvu icyo kigo kigomba kujyaho, harimo na Senateri Wellars Gasamagera aho muri iyo nyandiko bagira bati:”iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet”.
Nyuma yo gusoma iyo nyandiko abantu barahwihwishije rubura gica ariko muri bo hari uwavuze inkuru iteye kwibaza. Yagize ati:
”Impamvu Senateri Gasamagera yifuza ko internet zakorerwa igenzurwa rikomeye n’ukubera ibyago umwe mu bakobwa be 9 wiga muri Amerika cyangwa mu Burayi yagize. Ngo uwo mukobwa aho yiga muri Kaminuza ngo yajyaga aganira n’inshuti ndetse n’abandi bana bigana, bakoresheje ikorana buhanga, ndetse rimwe na rimwe bakisanzura kuko bari bizeye ko ntawabasomera amabanga yabaga ajyanye n’ubuzima bwabo bwite. Umunsi umwe imwe mu nshuti ze itari nyanshuti yibye uwo mukobwa wa Senateri amagambo cyangwa imibare y’ibanga (mot de passe cyangwa password) maze imusomera amabanga. Ntabwo byaciriye aho ahubwo uwo mugizi wa nabi yagufatiye ubutumwa yasangaga burimo kwisanzura cyane abwohereza mu dusanduku twakira ubutumwa tw’abantu bose baziranye n’uwo mwana w’umukobwa badasize abo bigana muri kaminuza, abo bavukana, abo basengana, ise Nyakubahwa Senateri n’inshuti n’abavandimwe. Ku buryo uwo mwana w’umukobwa ntabwo yari akijya gusubira mu masomo n’abandi bana bigana kuri Kaminuza cyangwa ngo ajye gusenga. »
Impamvu Bwana Senateri Gasamagera ashyigikiye igenzura rya internet wenda ntiyaba anifuza ko ibyabaye ku mukobwa we bitaba ku bandi?
C.G.
Ibya Gasamagera ni ibibazo yihariye ntabwo tugomba kuba victims w’ibyamubayeho niyo
Ndangare ye y’umukobwa! Ikibazo kiri mu Rwanda ntabwo biyizeye mu bintu byose ahantu hose bumva ko harimo haduyi cyangwa umwanzi bityo baba bashaka ko ibintu byose byabo bashaka ko ntacyahishwa byose bikajya k’umugaragaro! Kubaka ibipangu ntushyireho amacupa cyangwa utundi turinda urugo, ukubaka kuburyo buri wese abona inzu wubatsemo byose biri muri gahunda y’iperereza rirambuye! Ngayo nguko, MTN mushatse mwayivamo kuko ntabanga igirira aba clients bayo keretse ba bandi bagira Private number kuyibona nabwo keretse ukora muri CID cyangwa muri za gahunda zindi namwe mutayobewe. Nagiye kuyisaba bansaba kwandika ibaruwa iyisaba ifite sous couvert y’umukuru wa polisi na President wa Republika, ibi murumva bizashoboka koko?