Ibihwihwiswa: Aho inzovu ebyiri zirwaniye ni ubwatsi bubabara
Abenshi mwumvise inkuru y’umunyamakuru w’ikinyamakuru The Chronicles Idriss Gasana Byiringiro, Police kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 yemeje ko imufunze kubera guhimba ibinyoma bikomeye no kujijisha inzego z’umutekano.
Nawe ubwe ngo arabyivugira aho agira ati: “ nagize amatsiko nshaka kureba niba ibyo amaraporo y’imiryango mpuzamahanga avuga ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ari byo”. Kandi ngo akomeza agira ati: “ntabwo nigeze nshimutwa, ntanuwanteye ubwoba kuko nta mpamvu n’imwe yari ihari, ibyo nakoze nari mbigambiriye kandi intego yanjye nayigezeho”. Na none ati: “ Ndasaba imbabazi abanyarwanda by’umwihariko President wa Republika Paul Kagame”.
Ariko abakurikiranira ibintu hafi ndetse harimo n’abanyamakuru bemeza ko uyu musore yavuye n’uruva gusenya. Ngo ibyamubayeho ni nka bya bindi bavuga ngo inzovu ebyiri zirarwana ubwatsi akaba aribwo bubabara.
Muti bite?
Uyu musore ngo wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda wimenyerezaga umwuga mu kinyamakuru The Chronicles, yashatse gukora iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga mu iyubakwa ry’urugomero rwa Rukarara. Colonel Dr Emmanuel Ndahiro wahoze utegeka inzego z’igihugu z’iperereza (NSS) yamuhaye amakuru amwe n’amwe ndetse inyandiko bigaragaza ukuntu Ministre
James Musoni yanyereje ayo mafaranga. Ibyo Colonel Dr Ndahiro akaba yarabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri Ministre James Musoni basanzwe bazirana nk’injangwe n’imbeba kandi ngo amagambo ya James Musoni ari muri bimwe mu byatumye Colonel Dr Ndahiro akurwa ku buyobozi bw’inzego z’iperereza (NSS).
Uyu musore Idrissa Gasana Byiringiro mu gushaka amakuru ye byaguye mu matwi y’inzego
z’iperereza bigera no kuri James Musoni n’abandi bo mu gatsiko bafatanije. Bateye ubwoba uriya musore yitabaje Polisi asanga ngo uwo arega ariwe aregera nibwo atawe muri yombi anategekwa no gukina ikinamico kugira ngo asebye abanyamakuru bagenzi be bavuga ko bahohoterwa kandi bagirirwa nabi na Leta.
Ibi bikaba ari amayeri yo kuyobya uburari ngo berekane ko ibintu bigenda neza mu gihugu kandi hibagizwe ikibazo nyamukuru ari cyo UMUSHINGA W’URUGOMERO RWA RUKARARA wanyerejwe dore ko iyi dosiye igiye gusigamo abanyamakuru benshi imvune. Abenshi muribuka inkuru ya Joseph Bideri w’ikinyamakuru The New Times, wakubiswe izakabwana, akaneguzwa ku kazi ke kubera gushaka kumenya ibyo icyama kitashakaga ko bimenyekana.
Marc Matabaro
Uretse uriya munyeshuri, aba bagabo bombi iyo ubitegereje wagirango umwe akora akazi ka baranyica mu rugo rw’undi.
Leta yo kuri INTERNET!!!!Hahahaha!!!!!!!!!!!Rukataza we ariko u Rwanda rw’ubu uraruzi!!!!S’urwa KINANI na MASUDI sha!!!!!Urumva nshuti yanjye RUKATAZA!!!!!!
Rukataza we iyo leta irihe sha? Kwitera ijeki we!!Urashaka ko bene wanyu imitima ihagarara kubera kwizera iyo Leta ya Baringa!!!!Ariko twummva muteye agahinda!!!!!!!!!!!!!!
Iyo let a yindi n iyihe ? Imariye iki abanyarwanda ? Ifite ozone ngufu, uretse iza clavier ?
Nta mpamvu yo gukomeza kubeshya abanyarwanda. Ubu Leta ya Kagame igomba kumenya ko hari indi Leta ifite ingufu bibangikanye irimo kuvumbura amanyanga yose bakora, ayo manyanga akaba ariyo izabahirikisha.