Portia Karegeya mu gihirahiro

Portia Karegeya mu gihirahiro home004pix-1-300x201Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ubwo yarimo yinjira muri iki gihugu tariki ya 5 Kamena uyu mwaka. Nyuma y’aho yaje kubwirwa ko u Rwanda rwagize passport ye impfabusa, bityo bikaba bitari gushoboka ko ayifashisha mu ngendo ze.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage, aganira n’abanyamakuru yavuze ko iby’icyo kibazo cya Karegeya Mbabazi ntabyo azi. Yagize ati : “Nta kintu mbiziho, sinshobora kumenya buri mu nyarwanda winjiye muri iki gihugu.”
Umunyamakuru w’Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi Karegeya yari yaburiwe na leta y’u Rwanda, kimwe n’abandi Banyarwanda bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose azahita yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko aranga abirengaho yaka ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Ibi Mwenda yavuze ko yabitangarijwe n’umwe mu bayobozi ba hano mu Rwanda atashatse kuvuga izina, bityo akaba asanga byinshi mu byo Mbabazi ari kuvuga kuri ubu ari ukubeshya kuko yazize kudakurikiza amabwiriza yahawe.

Nyuma yaho Mbabazi yashatse kuva muri Uganda yifashishije passport yo muri icyo gihugu ariko ntibyamuhira kuko yongeye gufatirwa ku kibuga nayo arayakwa.

Byatangajwe ko Interpol yamuhase ibibazo ishaka kumenya inzira yaciyemo kugirango abone passport ya Uganda.

Uyu mwali w’imyaka 23 y’amavuko, ni umukobwa wa Patrick Karegeya wahoze akuriye inzego z’iperereza zo hanze mu Rwanda. Yahungiye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aho afatanije na bagenzi be bahoze muri FPR bashinze ihuriro Nyarwanda RNC. Mu minsi yashize yari yatangaje ko ategereje kureba niba igihugu cya Uganda kizakorera mu kwaha k’u Rwanda muri kiriya kibazo cy’umukobwa we.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda basigaye bafite imyitwarire nk’iy’ugatsiko k’amabandi aho basigaye bafata ibyemezo bidafite aho bihuriye n’amategeko bikoresheje ubugome bukomeye bugamije kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo badasize n’imiryango yabo.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


4 commentaires

  1. Rwaka dit :

    Ariko.

    nkumuntu wiyita amazina ya maman wumwana koko nkubu aba ashaka kutwereka ko turi injiji ese koko niyo umwana ta kumvira umubyeyi ikosa nirihe kuzira ko umubyeyi wawe atumvikanye nundi muntu uwo ni umuco mubi kandi namwe muba mubishyigikira bizabageraho

    Urugero nkubu uhuye na Kayizari Siza cg Rutatina Richard na Dan Munyuza nibo babai kubwira ukuntu bahigaga uwabakamiye akabagira icyo baricyo ubu none mwene Rutagabwa aberetse aho abera akaga kuki mutamenya ubwenge ugasanga mwasamye.

    nzaba mbarirwa.

  2. Umuganwa Leah dit :

    Uyu mukobwa wanjye nari namubujije kugendera kuri biriya byangombwa aranga arananira. Impamvu namwihanangirije nuko atarubwambere Inzego zubutegetsi za kagame zimwambura passport ye, nubwo icyo gihe batari bakamwambuye ubwenegihugu. None ngirente ko ngo umwana utumvira se na nyina yumvira ijyeri ! Kubona koko ajye kwiyamamaza mubinyamakuru kubera iki kibazo we ubwe yiteje, bigatuma ruband rwirirwa rutwanjamye bigezaha ! Portia we, genda urarintesheje koko !

  3. mugabe dit :

    uwo mwana ararengana, reba nawe ngo arazira papa we umubyara; none se wowe urabona atari akarengane peeeeeeeeeeee!

  4. Karegyeya dit :

    Umuntu icyo yabibye nicyo asarura, none se niba Karegyeya ari umugabo yaje akamubohoza? Ariko ntimubona ko ikinamico rikomeje? Kwiyemera ndabirambiwe! Ubu aricuza impamvu yinjiye muri RPF, ibyo yakoze nibyo arimo gusarura! Uwo mukobwa reka babe bamwicundaho nibamuhaga bazamumwoherereza

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste