Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko! 1

Ibumoso Me Mutunzi iburyo Dr Léon Mugesera

Mu rubanza rwa Leon Mugesera kuwa mbere, nibwo byamenyekanye ko Maitre Donat Mutunzi agomba kuba afitanye ikibazo n’umukiliya we yahoze yunganira mu mategeko Leon Mugesera.

Ni nyuma y’uko Leon Mugesera abajije urukiko, kuri uyu wa mbere ubwo yaburanaga, niba uwahoze amwunganira ariwe Me Mutunzi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye ye y’impapuro 240.

Kuri uyu wa kabiri, Umuseke.com wagerageje kubaza Me Donat Mutunzi ikibazo yagiranye n’umukiliya we Mugesera, cyatumye afatira idosiye ye.

Mu magambo ye Mutunzi ati: “ Ubu ntakintu natangaza kuko sinkiri avocat we, ariko niba afite ikibazo cya dosiye ye azajye kundega mu rukiko tuzaburana”.

Nyuma y’urubanza rwa Mugesera kuri uyu wa mbere, byagiye bihwihwiswa ko Mugesera atishyuye amafaranga yagombaga Mutunzi wamwunganiraga, akaba ariyo ntandaro yo gufatira idosiye ye.

Bivugwa ko Mugesera hari amafaranga yagombaga kwishyura Me Mutunzi Donat mbere y’uko urubanza rutangira, aya ariko ngo yaba atarayamuhaye, nubwo Mutunzi yanze kugira ibyo atangaza kuri iki kibazo.

Me Mutunzi niwe wumvikanye kunganira Mugesera kuva yava muri Canada, akabanza kwanga ko hari umwunganizi mu mategeko wo mu Rwanda umwunganira, ariko nyuma akaza kwemera uyu Mutunzi.

Nyuma yo kumva ibi, twavuganye n’uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Rutabingwa Atanase adutangariza ko icyo kibazo kugeza ubu ntacyo bagikoraho kuko kikiri hagati y’umwunganizi n’umukiriya we.

Rutabingwa ati” Ntabwo turabona ikirego ndetse nta n’itegeko rivuga igikorwa igihe umwunganizi mu mategeko yafatiriye inyandiko cyangwa dosiye y’umukiriya we”.

Twagerageje kubaza uruhande rwa Leon Mugesera impamvu dosiye ye yafatiriwe, ariko ntitwabasha kumubona kuko ari muri gereza, ndetse no mu rukiko kuri uyu wa mbere ubwo yavugaga iki kibazo, ntabwo yavuze impamvu y’ifatirwa ry’idosiye ye.

Source:umuseke

 


6 commentaires

  1. umubyeyi kuri karegeya dit :

    ubuse uba muzima,mugesera se we ni gicucu kuburyo yananirwa kuvuga ko haribyo baziranyeho na fpl,akemera kuguma mu gihome,gusa mu mutwe wawe karegeya ntukwije

  2. J.K dit :

    Wowe wiyise Karegyeya,
    Ntukibwire ko abaza kuri iyi Blog ari ibicucu nkawe !

    J.K

  3. Ibukacyane dit :

    Kuri Karegyeya. Aya mabanga yose se uyazi ute niba nawe utari ku isiri ry’iyo FPR? Ibintu byose udondaguye hano uwakubaza ibimenyetso wabitanga? Gutanga amakuru ayobya abandi kandi adafitiwe gihamya ni irresponsabilité inyibutsa ya yindi yo gutema abantu mwarangiza ngo mwarashutswe si ikosa ryanyu. Kuba FPR ikora amanyanga si impamvu yo kuyihimbira n’ibyo mutazi mu rwego rwo gushaka kwikuraho ibyaha ubwanyu. Genocide yakozwe n’abahutu kandi amateka azabibabaraho ubuziraherezo. Uruhare undi uwo ari we wese yaba yarabigizemo mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, nta na kimwe kizibagiza ko abaturage b’abahutu ari bo bafashe imihoro n’amahiri bakica Abatutsi. Rimwe ngo mwaritabaraga mwica impinja n’udukecuru, ubundi ngo mwashutswe n’ubutegetsi bubi, hanyuma ngo FPR yari ibiri inyuma, ikindi gihe ngo ntimuzi amashitani yari yabateye n’ibindi bipfuye amaso. Ese muri ibyo byose ubwenge bwanyu bwo bwari hehe? Ibi bigaragaza immaturité cyangwa ubugoryi bya benshi muri mwe, biti ihi se ubugome karemano ndengakamere bubarimo, cyangwa byose biteranye. Inyamaswa cyangwa umuntu utuzuye mu mutwe ni we ukora igikorwa atabanje kwibaza ingaruka gishobora kumukururira. Interahamwe baranazibeshyera kuko zari nke cyane nta n’ubwo zari ahantu hose. Genocide yakorewe Abatutsi ikozwe n’abahutu point trait, ibisigaye ushake urocangwe uzarinda uhenuka ari uko bimeze.Ikigaragara gusa ni uko culpabilité ibahora ku mutima, mugahora mushaka uwo ari we wese mwakwegekaho ibara mwakoze, ariko urabeshya ari wowe ubwawe ari n’abandi mutekereza kimwe muzarinda mujyana mu kuzimu iryo pfunwe.

  4. Karegyeya dit :

    Ariko murasetsa, Mugesera na FPR bari mw’ikinamico mudashobora kumenya! Mugesera ni umunyamuryango w’ikubitiro wa FPR yayinjiyemo muri 1991. Iriya discour bamushinja nabo bazi neza ko aribo bamubwiye ngo ayivuge kugira ngo umwiryane wiyongere abatutsi bari mu Rwanda barusheho kwanga ingoma ya Habyarimana noneho FPR izabone icyuho kandi niko byagenze. Amafranga yamutungaga amaze guhunga kugeza ejobundi ataha mu Rwanda ni FPR yayatangaga, amayeri ni menshi ariko abatayazi babifata uko batazi! Iriya ni risk y’umuryango nkuko abandi bizirikaho za missions zo gukora ibara, uzabaze Rwara…

  5. umubyeyi dit :

    ahubwose arabura niki,ko ntawutazi ko ari burundu ararwana niki jye nta na avocat mbona rwose adakenewe na leta nta nubwo ikineye kumuhemba ibikorwa bibi yakoze ngo i murihirire umu avocat nimba ari na mategeko ,kuri mu gesera ntibamuteho igihe nta nubwo urubanza rwe rwakangombye kumara ayo mezi yose

  6. UKURI KUBISI dit :

    Ibi ni ibintu byumvikana kandi byoroshye gukemurwa! Mu manza nk’izi z’inshinja- byaha, iyo ukurikiranweho ichaha adashobora kwirihira abamwunganira, Leta niyo imwishyulira! Leta y u Rwanda rero, ari nayo yareze Mugesera ikaba ihagarariwe n’Ubushinjacyaha muli uru rubanza niyo yagombye kwishyura Me Donat Mutsinzi ibirarane by’amahera Mugesera arimo uyu wahoze ari umwunganizi we, kimwe n’undi weses uzamwunganira kuko MUGESERA Leon afatwa nk’umutindi nyakujya udashobora kwiyishyulira!!! Icyo gihe Leta y’U Rwanda yashakisha ahari imitungo yose ya Mugesera ikaba yayigulisha ikiyishyura ayo izaba yamutanzeho mu iburanishwa ry’iyi dosiye. Mu bihugu byose niko bigenda, ntago Leta yakwima uburenganzira umuntu ukurikiranyweho ibyaha bwo kuburanirwa n’inzobere mu mategeko!! Leta itegekwa kwishyura!!! Maitre Mutunzi afite ububasha n’uburenganzira bwo guhagarika kuburanira umukiriya igihe uyu atubahirije aamasezerano yo kwishyura! Keretse rero niba Maitre Donat yaremeye kuburuna ruliya rubanza mu byo twita »Pro Bono »( ni ukuvuga kuburanira umuntu nta k’ubuntu i.e nta mushahara utegereje).
    Niba kandi Leta y’u Rwanda idashaka kwishyurira Mugesera muli uru rubanza kandi ariyo yamufashe ikanamufunga, kandi Mugesera akaba nta bushobozi bwo kwishyura afite,Mugesera niyemere yiburanire ku giti cye cg se yange kuburana bazaruce uko babyumva n’ubundi urubanza barangije kuruca atanaburanye kuko twese tuzi ko ali »Burundu »(life imprisonment)!!!!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste