Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo

Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo Rubagenga-alias-Habiyambere-E-300x225

Maneko Rubagenga Aimable alias Habiyambere Emmanuel

Aimable Rubagenga alias Emmanuel Habiyambere yafatiwe mu mugi witwa Örebro ku wa 14 gicurasi uyu mwaka. Kuva icyo gihe yari agifunzwe by’agateganyo kubera icyaha yakekwagaho cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede.

Umushinjacyaha yamuregaga ko kuva muri kamena 2010 kugeza muri gicurasi 2011 ari bwo icyaha cyo kuneka, yagikoze.
Rubagenga ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, ubwo yasabaga ubuhungiro mu gihugu cya Suwede, yiyitaga umurundi, nyamara abamuzi neza bemeza ko ari umunyarwanda uturuka ahitwa i Nyanza ho mu gihugu cy’u Rwanda.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, n’ubwo Aimable Rubagenga yarekuwe by’agateganyo, aracyakurikiranyweho icyaha yakekwagaho, cyane cyane ko yanabujijwe kugira aho ataraburikira mu gihe kingana n’ukwezi. Muri icyo gihe azajya yitaba kuri polisi ya Örebro rimwe mu cyumweru. Uwitwa Tomas Lindstrand yavuze ko «niba amaperereza atarangiye mu kwezi kumwe, urukiko ruzafata icyemezo cyo kureba niba ukubuzwa gutembera k’uregwa kugomba kongererwa igihe».

Emmnanuel Rubagenga wigeze gushinga ikinyamakuru cyitwa «Buracyeye i Nyanza», yakomeje guhakana ibyaha ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Suwede bwamushinjaga.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Source: Umuvugizi

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste