Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi

Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi 391300_499166760110253_211524585_n1Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi. Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012 i Addis-Abeba, kugira ngo uzakumire imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka FDLR na M23.

Inyandiko yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Congo isaba ibihugu bigize CIRGL gukorana na Umuryango w’Afrika yunze ubumwe na ONU kugira ngo hahite hashyirwaho ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zo gusenya M23 n’indi mitwe ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Perezida Kagame avugana n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP yagize ati:”Twemeye ko abandi badufasha muri iki gikorwa, kubishyira mu bikorwa bizigwaho nyuma”.

Igihe inama y’abaministres b’ibihugu bigize CIRGL yateranaga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango, umunyekongo Ntumba Luamba, yemeje ko abaministres b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bazaterana vuba kugira ngo bafate ibyemezo bijyanye n’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo. Ikinyamakuru Nouvel Observateur, kivuga ko hari inama yindi ya CIRGL izateranira i Kampala hagati ya tariki 6 na 7 Kanama 2012 ikaba iziga imikoranire y’izo ngabo n’ingabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo.

Mu itangizwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Jean Ping, yavuze ko umuryango ayoboye uzatera inkunga mu ishingwa ry’uwo mutwe wahuza ingabo z’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo guhagarika burundu ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, mu kiganiro nagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, namubajije icyo atekereza kuri uwo mutwe w’ingabo ugiye gushyirwaho yansubije muri aya magambo: 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


6 commentaires

  1. kambare justin dit :

    Ni lazima KABILA aondoke

  2. kambare justin dit :

    Twe abacongomani dufite ibibabawo byirengagizwa na leta yacu ahubwo m23 songa mbere tukuri inyuma muragahorana intsinzi

  3. umubyeyi dit :

    burya rwose muzengerezwa na gasimba ?sha nta bantu murimo mushatse mwakwitahira mu mahoro mukareka ibigambo byanyu ku mugani wakanyombya ngo ibigambo ndabahaye 100/100 ngo ariko mu bikorwa 0/100 kabisa nibyo rwose abazengzwa na gasimba ba bwenge buke gusa sha mwe na ba kongomani muva inda imwe

  4. Rwema dit :

    Wowe bwo ako gasimba kanagukuye umutima warahahamutse ibisazi ukeneye ugufasha akaguhumuriza pe!!…ukuntu utukana n’icyokere kinshi lol! Wasanga uri nka twa tugabo twikangata kubera ubugwari duhugira mu gusakuza, ugasanga abo dushoboye kurwana nabo ari ugukubita umudamu cyangwa undi munyantege nke…Ese ubwo ntiwisohoreraho mu gakabutura sha kubera uburyoherwe ugira iyo uri kwandika utukana ?

  5. kanyarengwe felicien dit :

    mwakabonye hejuru agasimba katuzengereje?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste