Ishyaka «Green Party» rirasaba ko hakorwa amaperereza ku baciye umutwe wa Kagwa André Rwisereka
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, mu rurimi rw’icyongereza, rirasaba ko hakorwa amaperereza ku bishe uwahoze ari Visi-Perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka.
André Kagwa Rwisereka yazimiye ku italiki nk’iy’uyu munsi ku wa 13 nyakanga 2010, aza kuboneka bukeye bwaho ahitwa i Huye, yishwe urw’agashinyaguro, kuko yari yaciwe umutwe.
Nyuma y’imyaka ibiri iryo shyano ribaye, abarikoze na n’ubu barakidegembya; ntibashobora no gufatwa ngo bashyikirizwe inkiko.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gushyingura dosiye ya Nyakwigendera, kubera ko ngo bwari budafite ibimenyetso bihagije ku bagize uruhare mu rupfu rwe.
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Leta y’Ubufaransa, Leta ya Canada, Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi,
Umunyamabanga mukuru wa Loni, Bani Ki Moon, n’abandi benshi, basabye ko habaho iperereza ryihuse ku baciye umutwe wa André Kagwa Rwisereka, nyamara Leta ya Kigali yatereye agati mu ryinyo.
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Frank Habineza, yagize, ati: «Ntawe uvuma iritararenga, ni ugutegereza ko aya maperereza azakorwa».
Amiel Nkuliza, Sweden.
Source: Umuvugizi
ntabwo barunva,ndabona abantu ba bahutu wanditse ko bapfuye,nibaza ko ugiye ugatsemba abandi bahutu mu kagera kuri 1.000.000.000 nibwo bakunva kuko abo ngabo ni bacye cyane nakugiraga inama
Really???? 13????? None se liste y’ inzirakarengane zisaga miriyoni irimo impinja, abakecuru n’abasaza yo irihe???? Wasanga byarabaye usinziriye nk’abandi bose bavuga ko ntabyo babonye…….Hari abantu mu miryango yabo baba abatutsi cyangwa se abahutu babuze abantu barenga abo washyize ku rutonde….Niba wenda warababajwe n’uku bishwe bari abayobozi muli kiriziya, wabanje ukabababazwa n’abantu ibihumbi biciwe muri kiriziya abo bagabo bari bayoboye….Poor analysis!!!!!
1°. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA, arkepiskopi wa Kigali
2°. Musenyeri Yozefu RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba,
3°. Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi
4°. Musenyeri Y M.V.RWABIRINDA, igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi
5°. Musenyeri Inosenti GASABWOYA wabaye igihe kirekire igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi,
6°. Padiri Emanweli UWIMANA,wayoboraga seminari nto y’i Kabgayi;
7°. Padiri Silivestiri NDABERETSE, umubitsi wa diyosezi,
8°. Padiri Berenarido NTAMUGABUMWE, wari ushinzwe amashuri;
9°. Padiri Farasisiko Saveri MULIGO, padiri mukuru kuri katedrali,
10°. Padiri Aluferedi KAYIBANDA, umufasha kuri katedrali
11°. Padiri Fidèle GAHONZIRE, umufasha kuri katedrali akaba yari na omoniye w’ibitaro.
12°. Padiri Diyonizi MUTABAZI wari wahungiye i Kabgayi avuye ku Nyundo
13°.Furere Yohani Batista NSINGA, umukuru w’Abafurere b’Abayozefiti.
2.Babanje kubafungira i Kabgayi, babimurira mu Ruhango, nyuma babajyana i Gakurazo.
3. Aho i Gakurazo, niho babiciye, barashwe, ku cyumweru le 5/6/1994. Hari ku munsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu.
4.Ku mpamvu y’umutekano muke wari mu gihugu, bariya 3 bambere muri bo, bari n’abepiskopi, bashyinguwe ku wa 2, le 7/6/1994 muri katedrali y’ i Kabgayi.
5. Abandi 10 basigaye bashyinguwe mu cyobo kimwe i Gakurazo.
None se mutegereje iki kugirango mwumve mwabantu mwe?