Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki 350x-1

Bishop Jean Marie Runiga Rugerero

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose.

Hagati aho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2012 mu gitondo ingabo za Congo zongeye gusubira mu duce twa Rutshuru-Centre na Kiwanja ariko ngo abapolisi ba M23 bari basigaye muri utwo duce igihe izindi ngabo za M23 zagendaga ntabwo bagaragara.

Ingabo za MONUSCO zivuye muri Ituli na Kivu y’amajyepfo n’ingabo za Congo zongerewe zinashinga ibirindiro mu mujyi wa Goma ngo zibuze ko haba umutekano muke no kubuza ingabo za M23 kuba zafata uwo mujyi, ariko hari amakuru avuga ko ngo abanyarwanda n’abandi bo mu bwoko bw’abatutsi ngo bafite ubwoba bwo guhohoterwa ku buryo abenshi batagisohoka mu mago yabo. Hari abahamagaye BBC bavuga ko bakubitwa buri munsi ndetse ngo hari abavuga ko ngo hari abafungiye k’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza (DGM) mu mujyi wa Goma ngo bazira gusa ko ari abatutsi. Ariko hari n’abandi benshi bibaza niba M23 idashaka kugira abatutsi urwitwazo n’ibitambo nk’uko FPR yabigize mu Rwanda kugirango igere ku butegetsi dore ko na ONU yagaraje ko u Rwanda ruri inyuma ya M23.

Ahitwa Kibumba mu majyaruguru y’umujyi wa Goma ahari ibirindiro by’ingabo za Congo, ngo izo ngabo nta byo kuzitunga zifiye ndetse n’amazi yo kunywa ku buryo biba ngombwa ko iyo bwije zijya gusahura abaturage ibyo kurya.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


4 commentaires

  1. Rushinga vincent dit :

    NTAMABA ndashaka kukubwira yuko uburanga ntacyo buvuze, igifite agaciro nibitekerezo uwomuntu abafite. NSHTI NIMUKOMERE TUBARINYUMA,IMANA IKOMEZE IREMBERE.

  2. Abona dit :

    @RUBONA, wasetsa nuvuye guta nyina. Ngo bari kubaziza ubunyabuntu bwanyu bwiza! Hahahahahahahhh…

  3. Ntamaba Jack dit :

    Kuri Rubona @ 1

    Ariko abatutsi batekereza nkawe, bazashyira ubwenge kugihe ryari ? Uti murazira ibunyabuntu bwiza bwanyu ? !! Heheheeee ! Yabewe mwabivugaga tutareba amafoto yanyu ngo tumenye uko musa ! Cyose ndebera iyi foto yuyu mugabo ngo M23 yagize umukuru wayo mubya polotiki ? Wagira ngo ntakaraba, reba uko ameze nubwo bamutije amakositimu, uruhu rwe rwuzuye ico, igikara cye giteye icyo ntavuze ni nka cyakindi cya Musinga. Urabona ntako atagize yabanje no kunyura kwa Kinyozi amuconga umusatsi, agomba kuba yagiraga ngo abantu bamureba bite kunsokozo bataterera ijisho kuri turiya tuntu tubyimbye munsi yamatwi ! harya batwita iki ? Reka imitsi yareze nka Pilato, no mukiganzacye ni igikara tsiriri ! Isuraye njye irantera kudakomeza kureba iyi foto, anteye icyo nakwita Ker…

  4. Rubona dit :

    MUNUSCO NIREKE KWIVANGA MUBUZIMA BWINZIRAKARENGANE, CONGO NTABWO YITA KUBUZIMA BWABATURAGE BABATUTSI BABACONGOMAN…PLEASE KAGAME PLZ DO SOMETHING OTHERWISE THE MONUSCO WILL PUT OUR OWN STABILITY IN A DEEP TUNNEL ..M23 PLZ MUVE HASI MWAKAGIRA KIVU YEPFO NIYARUGURU MWANFURA MWE EJO TUTAZASHIRIRA AMAHERERE KUBERA UBUNYABUNTU BWACU BWIZA

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste