Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije?

Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije? kabuga

Bwana Félicien Kabuga

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuvugizi ngo mu iperereza cyakoze, rigaragaza ko n’ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Félicien Kabuga, ariko ngo ni nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Ngo iperereza ryerekana ko hari inama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kalibata ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu , iyo mishyikirano ngo yari hagati y’abo bari bahagarariye Leta ya FPR hamwe n’umuryango wa Félicien Kabuga ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo FPR yahanaguraho uwo muherwe ibyaha aregwa ari uko yemeye kubegurira imali ye.

Iyo mishyikirano ikaba ngo na none yarabaye nyuma y’ifatirwa ry’akayabo ka Kabuga Félicien kabarizwaga ku ma comptes y’ama banki yo mu Rwanda atandukanye, ku buryo bamwe mu banyamuryango ba FPR batashatse gutangaza amazina yabo kubera impanvu z’umutekano wabo bemeza ko ako kayabo katwawe na FPR, ikaba kandi ari nako ikoresha ubucuruzi bwayo butandukanye , ku buryo ihigwa rya Félicien Kabuga rishingiye cyane ku busambo bwa FPR ihora ishaka ko atazabaza akayabo ke yambuwe n’ishyaka riri ku butegetsi .

Muri iryo perereza kandi ikinyamakuru umuvugizi cyashoboye no kubaza umwe mu banyamategeko wakoze bwa mbere idosiye ya Kabuga Félicien ariwe Dr Gahima Gerald, kugirango agire icyo agitangariza ku byaha Kabuga Félicien aregwa kuba yarakoze muri Jenoside. Yagitangarije muri aya maganbo: ”Kuba Kabuga Félicien aregwa kuba yarashishikarije abanyarwanda gukora Jenoside simbyemera kuko nta bimenyetso bihari bifatika, icyo nzi ni uko twamuregaga kuba ari umwe mubari abanyamugabane ba Radio RTLM. Ariko icyo si gihamya ihagije kubera ko impamvu zo gutangiza radio RTLM bitari ugukora Jenoside. Kandi ko hari n’abanyapolitiki benshi ba FPR kugeza ubu bari abanyamigabane ba RTLM nka ba Rucagu Boniface na Bazivamo Christophe ariko batigeze bagira icyo bakurikiranwaho. Ikindi ni ku bijyanye n’imihoro aregwa ngo yaba yarakoreshejwe muri jenoside, ibyo simbizi neza kubera ko byakurikiranwe n’urukiko rwa Arusha, ariko icyo nabivugaho ni uko Kabuga Félicien yari umucuruzi kandi yari asanzwe akora ubucuruzi bw’imihoro nka kimwe mu bucuruzi yakoraga bityo umuntu akaba yareba niba koko iyo mihoro yaba yarayitumije azi neza ko izakoreshwa muri Jenoside.”

Uretse ibitangazwa n’ikinyamakuru umuvugizi umuntu yakwibaza ubu niba mu Rwanda nta bacuruzi bacuruza imihoro cyangwa umuntu akibaza niba nta bandi bacuruzi bacuruzaga imihoro mbere ya 1994 baba mu Rwanda batigeze bahunga.

Ruben Barugahare

Nyagatare

 


12 commentaires

  1. Jules Mbwirende dit :

    Ngo igeze kure ntayo itayigera ihembe! Abahamya ko Kabuga arinzwe n’umutungo we baribeshya cyane. Muzi ku bw’umwihariko, nta narimwe yararaga adasenze Imana, n’ubwo benshi batari bamuzi neza bavugaga ngo yasengaga ibigirwamana… Ni umukristu w’intangarugero, ibyo nabihamya imbere y’Imana n’abantu. Yasengaga turi mubihe bibi, ndizera ko ubu aribwo yarushijeho.
    Kugeza ubu Imana asenga niyo imurinze kandi nta gishobora kumubaho itamukuyeho amaboko. Singambiriye kumuburanira uretse ko bibaye ngombwa
    nabikora. Ni umunyakuri, inyangamugayo kandi ukuri niko kuzatsinda.
    Na yezu baramukwennye, baramunnyega ariko yatsinze urw’agashinyaguro twamwicishije. Nkuko Yezu yatsinze urupfu, n’umwizera wese ukuri kuzamurengera. Nta kadashira.

  2. kalimu dit :

    umva ushaka Kabuga abure ubuzima bwe mukanya mpuye nawe aho kugikongoro kuko niho atuye, noe aba nabo ngo ari muri kenya wapi wangu

  3. umubyeyi dit :

    erega nu buzima bwo guhora wihishe nubwo waba ufite amafaranga anganate, nta kwisanzura, nta kujya aho ushaka,ntugende aho abandi bari ngo ayo mafaranga uyarye mu mahoro ntacyo bimaze nonese ko diabete imumereye nabi mwibaza se ko bitaterwa na stress iyo ufite stress diabette irazamuka cyane rero ngo imumereye nabi ibyiza nimba yunva ntacyaha yiyagiriza kuki yihisha?akana tanga umutungo wagatunze umuryango we kugira yihishe nihahandi naho ari ubu bisa nkaho ari muri gereza kuki se ata tuma ajya muri tpir akiregura jye mbona na leta yu rwanda ishatse ya na mwihorera kuko nurwariho si ruto

  4. Ubutabera dit :

    …ahubwo buriya icyo azazira ni uko yari umunyamafrw akaba yarafashaga MRND, CDR, RTLM n’interahamwe…kandi nabyo ashobora guhakana ko atari azi imigambi yabo!!! Naho kugura ikamyo y’imihoro byo yahita atsinda…

  5. ubutabera dit :

    Binyibukije data wazize ko yacukuye umusarani mu rugo rwe! Ngo yawucukuye kugirango inyenzi zizahambemo abahutu, bamuca ijosi bawumutayemo !! Ntitukihutire kuvuga ibintu tubivugishwa n’amarangamutima, ubwo se uwo Kabuga ko yari umucuruzi uzwi iby’imihoro ubwo si ukurengera ? Iyo bitaba umuhoro hari impiri, hari amacumu, hari imbunda…Umva namwe da, ubu se ntihariho abacuruzi bakomeye bakorana na Leta iriho iramutse ikoze amakosa niko bose bagomba kubazwa ibibi byayo ! Tubirekere ubutabera kuko n’abamuvuma si shyashya..

  6. Kamaliza dit :

    Douglas reka icecekere wikwiha rubanda..uwo muherwe kabuga yasize imitungo myinshi (Amazu, ibyayi…), abigaruriye imwe mu mitungo ntabwo ari impfubyi cyangwa abacitse ku icumu ! RPF yadutabaye , RPF twarwaniriye niyo yigwijeho ibye..wa mugani wa Kamaliza « iby’iyi si mugenzi, yewe iby’iyi se birananiye… » Umururumba uragatsindwa aho imfura yica indi! Umururumba usigaye ututa kure uwabakiga basimbuye..

  7. Kinyami... dit :

    Ni inde munyarwanda utazi uruhare rwa Kabuga muri génocide ? Ubwo se wowe bakubajije ngo « ni inde munyarwanda utazi uruhare rwa Kagame mu gukubitwa udufuni abahutu no kurasa impunzi » ? Wasubiza ko aribyo cyangwa atari byo ? Baravuze ngo …mujye mwitonda sha bana ba mama…
    Ubwo se wabihagazeho ? Njye ndi umututsi mvuka ahari Byumba nkubwiyeko yakijije bene wacu ! Mujye muvuga ibyo muzi..ubu se Leta ihindutse ba Rujugiro n’abandi bakire bose niko bahita baba inkoramaraso ? Nako abenshi baranabirengeje hasigaye igisambo Gatera Egide ukorera ingoma zose ..uwakubwiraga uko yuzuraga na bamwe mu basilikare bakuru bo kwa Kinani!
    Ubu se Karegeya agikuriye external yari ayobewe aho Kabuga ari…na Kagame wasanga yari ahazi ye…politique amabyi gusa , turamarana abandi bijuse !

  8. Josh dit :

    Nunganire Mwene Kasimba nsubiza Douglas.
    Douglas ubanza atazi gutandukanya Terrorisme na Genocide! usibye wenda ko byose bigusha ku bwicanyi naho ubundi ntaho bihuriye. Kabuga ntiyigeze ashinjwa terrorisme! ntago America imushakisha kuberako ariyo imukeneye, ahubwo ni uburyo bwo gufasha u Rwanda. sinawe munyarwanda ucyekwaho genocide wenyine America yemeye gushoraho kariya kayabo k’amadollari kugira ngo afatwe. ni uburyo rero bwo gufasha u Rwanda, ntago ari uko ari umuterroriste! aho ntucyeka ko abantu bose USA ishakisha baba ari abaterroriste? reka da! USA ntishakisha abaterroriste gusa, ishakisha abagizi ba nabi muri rusange. kuba umugizi wa nabi rero ntibivuga kuba umuterorriste. Yego nibyo Kabuga nanone arashakishwa na TPIR. uburyo TPIR imushakisha ni kimwe n’uko yashakishaga abandi bakekagwaho gukora genocide, ntago imushakisha kuberako ari Kabuga. ese waba uzi ahubwo ibyo TPIR imushakira? hari aka link nagushyiriye munsi ngo uze kureba ibyo Kabuga ashinjwa. Kdi kuba ushinjwa icyaha ntibivuga ko kiba cyaguhamye! Naho kuby’amafranga Kabuga afite byo ntawabitindaho, kuko kuba nanubu atarafatwa ni ukubera imbaraga z’amafranga afite, imitungo yasize mu Rwanda ni myinshi cyane kdi kuri we ni nk’agatonyanga mu nyanja!
    ikindi nakongeraho, ni uburyo bamushinja gutumiza imihoro. ese ubundi yari kujya gutumiza iyo mihoro kuko abanyarwanda batagira imihoro mu ngo zabo? ese iyo mihoro nicyo kintu cyari gikenewe kugirango genocide ibe? ni gute twakwibagirwa ubuhiri interahamwe zikoreraga mu biti zigateraho n’imisumari? ubonye byibuze iyo baba bamushinja kuba yaraguze imbunda? ahubwo se ubu hari uruganda rukora imihoro ruba mu Rda? ubu rero hagize ikiba nanone bafata abashoramari bose bacuruza imihoro? kuba Kabuga yaratumizaga imihoro mu mahanga ni ubucuruzi nkuko undi wese yabikora. kdi sinabwo bwa mbere yarayitumije, wenda ahari n’uko byahuriranye na Genocide, naho ubundi nanubu imihoro iracyatumizwa mu mahanga ntago rero umuntu yabizira. wenda azazira ibindi, ariko iby’imihoro, ibya RTLM byo ni ukumwigirizaho nkana.

    reba kuri iyi link ibyo Kabuga aregwa:
    http://www.trial-ch.org/fr/ressources/trial-watch/trial-watch/profils/profile/96/action/show/controller/Profile.html

  9. Byumba... dit :

    Douglas nkwibarize kuki uvuga ngo « ni inde munyarwanda utazi uruhare rwa Felicien muri genocide y’abatutsi « …ntabwo ndengera uwo ntazi ariko se ubutabera bushinzwe iki ? Ubu se hagize uvuga ngo « ni inde munyarwanda utazi Kagame mu ruhare rw’iraswa ry’impunzi z’abahutu n’ikubitwa udufuni » Wasubiza iki ? …Niba kimwe ari igihuha n’ikindi gishobora kuba ari uko…bishobora kuba aribyo cyangwa atari byo ! Ubu se leta ihindutse abacuruzi nka ba Gatera Egide bo bajya he (Kandi uyu we yanakoranaga n’abasilikare bakuru bo kwa Habyarimana)!!! Reba ba Rujugiro batanze amamiliyoni ubu barihe bazira iki? ! Karegeya akiri muri external ko atafataga Kabuga…sha politique n’amabyi gusa

  10. Mwene Kasimba dit :

    Douglas uyu musaza Kabuga uvuga uramuzi cyangwa waramubwiwe? Urwo ruhare uvuga waruhagazaho cyangwa warubwiwe n’abo nyine bamusahuye? Harya ngo nta mitungo yagiraga? Uzabaze n’ubu nta munyarwanda uragira amafaranga nk’aya Kabuga uretse Kagame usahura aya rubanda. Uzi umubare w’amafaranga yari afite mu mabanki yo mu Rwanda? Inzu ye ikorerwamo na Police ku Muhima yo ntayo uzi? Inzu ye y’i Gikondo yagizwe Gereza ntayo uzi? Icyayi cyo ku Murindi hafi ya cyose cyari icye Jeannette Nyiramongi na Egide Gatera batarakibohoza. Kubera umururumba wa FPR bamushyizeho ibyaha bihambaye ngo barebe ko ibye bibye byakwibagirana, ese ayo mafaranga FPR yibye byibura yayahaye imfubyi cyangwa abarokotse Genocide? Ahubwo rero turiya mwatwaye ni igitonyanga mu nyaja ubu ayo afite injangwe ntabwo yayasimbuka. Mwabonye mwaramuteje USA mugira ngo. Ni nde munyarwanda utari utunze umuhoro mu rugo rwe mbere ya 1994, ubu se ninde utawutunze ubu?

  11. Douglas dit :

    Ninde munyarwanda utazi uruhare rwa Kabuga Felicien muri geneocide y’abatutsi. birantangaje cyane kubona uyu wiyise Ruben Barugahare avuga ko u Rwanda rumushakisha kubera imitungo yasize mu Rwanda. Ese imitungo avuga n’iyihe, n’atubwire iyo ariyo yatuma ashakishwa. Ndakeka nta n’ikintu cy’agaciro kabuga yasize mu Rwanda. Ikindi kandi ntabwo ari u Rwanda rumushaka gusa, wibuke ko na TPIR imushakisha ndetse na USA nk’umu terroriste.
    Ndashaka kukubwira ko, niba ufite icyo upfa na Leta yu Rwanda bidakwiriye kuba impamvu yo guhimba ibidafite agaciro, kiretse niba nawe uri mubahekuye u Rwanda ukaba warafatanyije nabo ba Kabuga.

  12. Olive dit :

    Gahima we nturu munyakuli pe

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste