UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO Claude-Muhayimana-300x168

Bwana Claude Muhayimana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 ishize, yakoherezwa kuburanira mu Rwanda ku byaha akurikiranyweho na Leta y’u Rwanda ngo bijyanye na Genocide. Urukiko rusesa imanza rwategetse ko urubanza rwasubirwamo n’urundi rukiko rw’i Paris.

Iyo myanzuro y’uru rukiko rw’i Rouen, Leta y’u Rwanda yari yayishimiye yayifashe nk’intsinzi ikomeye ku buryo abayobozi b’u Rwanda nk’Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare, Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga, Umuyobozi mu bushinjacyaha bw’u Rwanda ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside mu mahanga , Siboyintore Jean Bosco batangaje byinshi bigaragaza ko bishimiye icyo gikorwa. Mu byo batangaje bavuze ko ari intambwe ikomeye ko igihugu cy’u Bufaransa kigiye kohereza ukekwaho Genocide kuburanira mu Rwanda, ngo ni intangiriro ishobora gutuma n’abandi bakekwa boherezwa mu Rwanda. Ariko Ihuriro Nyarwanda RNC, Claude Muhayimana abereye umuyoboke naryo ryari ryahagurutse risaba ko atakoherezwa mu Rwanda kuko ribona nta butabera yabona mu Rwanda kandi ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Muri make ibya Claude Muhayimana biteye bite?

Mu mpera za 1994, Claude MUHAYIMANA yakoreraga CARITAS, ku KIBUYE aho yavukaga. Mbere yaho gato yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa bari mu gikorwa cyiswe Opération Turquoise. Kugira ngo akorane n’abo bafaransa, Padiri KAYIRANGA yamushimiye colonel Patrice SARTRE, wategekaga abasirikare b’abafaransa muri ako gace wifuzaga umuntu w’inyangamugayo utaragize uruhare na rumwe mu bwicanyi bwabereye muri KIBUYE. Padiri Kayiranga yari asanzwe azi neza Claude Muhayimana kuva kera kandi bakaba bari baturanye hafi.

Nyuma ya Turquoise, hatangiye ibikorwa byo kwihorera no gutoteza bya Leta ya FPR yari imaze kujyaho. Ikihutirwaga kuri iyo Leta cyari uguhangana na Leta y’u Bufaransa, FPR yaregaga kuba yarafashije ubutegetsi bwari bumaze kuvaho. Icyo gihe Claude MUHAYIMANA yasabwe gusinya inyandiko zashinjaga u Bufaransa kuko yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa muri Turquoise. Ibyo yarabyanze bimuviramo gufungwa igihe kingana n’amezi 3, yavuye muri gereza afata iy’ubuhungiro.

Mu mpera za 2001, Claude MUHAYIMANA nyuma y’urugendo rutoroshye rumeze nk’inzira y’umusaraba rwamucishije mu bihugu byinshi by’Afrika yashoboye kugera mu Bufaransa. Mu bagiraneza bamufashije mu guhunga harimo abakoraga iperereza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha. Ariko abamuhigaga ntabwo batinze kumenya aho aherereye.

Hakoreshejwe abantu cyangwa imiryango ikunze kwihisha inyuma y’igikorwa cyo guhiga abakoze Genocide ariko mu by’ukuri ikorera Leta ya FPR mu guhiga abatavuga rumwe nayo. Abo bakozi ba Leta y’u Rwanda bakomeje kumushyiraho igitutu ngo azashinje igihugu cy’u Bufaransa, ariko Claude MUHAYIMANA yakomeje kubyanga no guhangana n’ibikorwa byinshi byari bigamije kumutesha umutwe.

Haje kubaho inzitizi kuko u Bufaransa bwanze kumuha ibyangombwa by’ubuhunzi. Patrice SARTRE, wari umaze kuba général, kuko yari azi Claude Muhayimana kandi barakoranye muri Opération Turquoise, yaramutabaye yandikira abategetsi b’u Bufaransa, dore igice kimwe cy’ibyo yanditse:« Cet homme était en 1994 dans une situation difficile car les extrémistes hutus lui reprochaient d’avoir épousé une Tutsi. C’est ce mariage mixte qui faisait toute sa crédibilité dans la tâche délicate que je lui avais confiée. Il est aujourd’hui dans un danger potentiellement mortel car les Tutsi désormais au pouvoir lui reprochent d’avoir coopéré avec moi -c’est-à-dire avec la France, soutien des Hutu. Il est en danger de mort car la France qu’il a servie, s’apprête à le renvoyer chez ceux qui justement lui reprochent l’avoir servie. Vous comprendrez bien que je serais rongé de remords s’il devait être emprisonné ou tué pour m’avoir aidé à remplir ma mission. Je vous serais reconnaissant de tout mettre en œuvre pour éviter à cet homme un sort injuste et qui nous déshonorerait. »

Claude MUHAYIMANA, yaje kubona ubwenegihugu bw’ubufaransa mu 2010. Afitanye imikoranire n’amashyirahamwe atandukanye harimo cyane cyane Ihuriro Nyarwanda(RNC), ishyirahamwe ndangamuco ryitwa Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise (APCR). Yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamagana abakuru ba Leta ya Kigali nka Jacques KABALE, ambassadeur w’u Rwanda i Paris (muri Gicurasi 2011) ; Ministre Aloysia INYUMBA (muri Kanama 2011), Président Paul KAGAME (muri Nzeri 2011).

Nibwo mu Kuboza 2011 ku buryo butunguranye Leta y’u Rwanda yatanze urwandiko mpuzamahanga rusaba ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Genocide. Claude Muhayimana ndetse n’abandi bantu benshi bemeza ko ibyinshi mu byo aregwa byabereye ku Kibuye adahari kuko yari mu burumwa bw’akazi mu Ruhengeri. Agarutse ku Kibuye yafashije abatutsi benshi guhungira muri Congo yitwaga Zaïre icyo gihe bakoresheje amato Claude Muhayimana yari yaraguze ubwe. Muri iki kibazo cya Claude Muhayimana ndetse n’urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata rwatanzwe na Leta y’u Rwanda hari benshi bemeza ko bifite imvo za politiki kurusha gushaka ubutabera.

Muri urwo rubanza Claude Muhayimana yunganirwa na Maître Philippe Meilhac. Uyu mugabo uzwi ho ubuhanga mu kunganira abantu mu mategeko ni nawe wunganira umuryango wa Perezida Habyalimana. Maître Philippe Meilhac yatangarije AFP ko kuri we yumva aruhutse yatinyaga ko izindi nkiko zazitwaza icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen mu guca izindi manza (jurisprudence), yongeyeho kandi ko iki cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’i Paris cyagombye kubera urugero izindi nkiko zo mu Bufaransa mu manza zijyanye no gushaka kohereza abaregwa mu Rwanda. Maître Philippe Meilhac yarangije avuga ko mu myaka 4 ishize inkiko z’ubujurire zagiye zanga ibyemezo byo kohereza abaregwa kuburanira mu Rwanda, atanga urugero rw’urukiko rw’i Paris ku rubanza rwa Madame Agathe Habyalimana n’urukiko rw’i Versailles ku rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


4 commentaires

  1. Nsekambabaye dit :

    Inkotanyi ni ingegera gusa,aho ntibagira ngo u Rwanda ni akarima ka Museveni se wabo?babacika muyaturumbuye bagera hanze mukamoka,ubucucu bwasaritse Leta y’u Rwanda,n’inteko ishinga amategeko yose ni abapfu gusa,abacamanza bo ni za baringa mu makanzu nawe se izi Ngunzu za leta ni gute umuntu afunga akarekurwa nyuma bati turamushaka yaraducitse,igihe cya Sarkozy cyararangiye ubu ni Jupée usa nk’aho ayoboye igihugu, muramurega se ko hari uwo yasogose cg yakubise agafuni?arinda se yashinja abafaransa niwe wabazanye mu Rwanda 1994? Mwamwibeshyeho cyane siwe Bernardin mwafungiye Nyina agakatirwa na Gacaca kimwe na Sebukwe na Nyirabukwe ariko n’ubu akaba agihakirizwa ngo arye ku bisigazwa bya fpr usibye indyarya Sarkozy w’umuyisiraheri nta wundi uzemera zahabu yawe,Kagame uzongera kubona ijambo mu bufaransa ingurube yarebye hejuru,mbega ko ukunda kwishyira aharyoshye umunsi arahira ko utagiye kuvumba warashishwe?wowe ugura ibikombe mu misoro y’abanyarwanda ukitandarika ugahengama uti mwese muze murebe nahawe igikombe cy’ubutwari,nge nzaza kugukeza umunsi waguze icyabanyagitugu ndakurahiye isi izahurura kdi uzongererwa igitinyiro n’amahanga,erega burya iyo ubona abazungu bagutinya ugira ngo se ni uko uri Perezida wapi,impamvu ni iyi burya ba baturage wicaga amara yabo ukayakoresha bariyeri abazungu barahanyuraga umutima ukabavamo ubu noneho bamenye neza ko ari wowe wabikoraga niyo mpamvu iyo ugiyeyo bamwe babizi bahagarara kure yawe abatabizi nyine begera Ingwe batayizi,Jupèe we ati ntuzambona muri urwo Rwanda barakumenye,utangiye kumenyekana ko uri umusogosi,abazungu menya utabazi ni bamara kumenya bose ko ari wowe Kagame wo muri 94 wakoraga bariyeri mu mara y’abantu nibwo uzatangira kumenya umuzungu uwariwe,bo bumva gusa ngo President araza gusa nubona umwamikazi w’ubwongereza yatangiye kukwishisha ntuzagire ngo ni ikindi ari hafi kukumenya wese wese cyakora wenda ubwo Rwigema yipfiriye tangira uviringure cya kimodoka ujya uvuga ko kigeze ahamanuka nonese Chouffeur wacyo si wowe gikate sisi cg six gitangire kugenda ahatambitse uzavuge ko burya ya mara y’abantu ari Rwigema wabaga yabishe afatanyije na Bayingana,Bunyenyezi,n’abandi bose bapfuye ariko uzirinde kuvuga abazima abazungu batazamukanga akagutamaza keretse nubeshyera Munyakazi we kubera ko wamuhahamuye kdi ko wamuhumye amaso ntazaba abona abamubaza,we azahita ashinja Rwigema na bagenzi be ,erega gushinja umupfu biroroha,Perezidakagame burya wari uzi ko Rwara rw’umugara »fdrl »ari Rwarakabije baba bavuga?Rwara niwe rwose,naho rw!umugara bivuze ngo narakara azahita aguhirika akwice nk’uko Habyarimana yishe Kayibanda atangaze kudeta idasesa amaraso,nk’ayo wamennye.umenya bya byara bya yangwe yashingaga abantu Rwarakabije agiye kubishitura,ayihamye ku gakanu itembagare ku butaka,nyamara uriyd musaza Rwara aracyayagaza mutegereze gato bisaba kuyihendahenda kuko ifite amakare menshi ngira ngo mwese murabizi ko aho ingwe igeze imbwa ziriruka,cyakora iyo ikubonye ntuhindukire cg ngo ukore hasi ngo ntacyo igutwara ahubwo iguherekeza amahoro,uwitwa rero Ingabire ashobora kuba yarahindukiye ndetse agakora hasi akaba ariyo mpamvu yamusamiye hejur perezida wa Repuburika shaka insinzi.

  2. Abona dit :

    @101, ukuri kuraryana. Matabaro avug’ukuri., rero ntimukamuzize ukuri kwe. Ahubwo umuntu wese uvuz’ukuri cga ibitajyenda neza mubutegetsi bwanyu, kurimwe ab’ abaye interahamwe n’umwanzi wanyu. Mugomba kwisubiraho. Kuko n’inkotanyi zakoz’ibibi byinshi nanubu zikibikora bisumba niby’interahamwe

  3. Kadeheri dit :

    Icyi cyemezo cy’ubutabera bw’Ubufaransa kiranshimishije!Dore igihugu kigendera kuri démocratie ahubwo!Ndibuka ko ubwo muheruka kutugezaho iby’urubanza rwa Muhayimana nanditse comment mwihanganisha,ariko nanibaza icyo RNC imumariye mu bibazo bye!Mbonye barakoze ibyo bagombaga gukora,rwose ni abagabo usibye ko atari ubwa mbere mbibonye!Ndashimira ariko by’umwihariko uriya musirikare w’umufaransa wanze guta ishema risanzwe riranga ingabo(nyayo!) akavuganira umuntu yabonaga neza ko arengana!!Ubu se mama za ntozo za Kagame ziranywera he bahu?Sinshidikanya ko ba barishabinyoma(M.Kabanda,J.P.Chretien na F.Dupaquier) ba « syndicat des délateurs ACPR » ubu barimo kurira ayo kwarika,kuko impongo bahigaga irimo kubereka igihandure!!!
    Bwana Muhayimana,komera ariko ntudohoke ngo wirare,kuko ndabazi ubu ntibabuze ibindi bagiye kugupangira!
    Muvandimwe,J.C.Muhayimana,
    Inkuru y’imibereho yawe nayisomye nanjye nyisangamo kuko mbona hari byinshi duhuriyeho,ariko bararushywa n’ubusa,Imana yatumye dukira agafuni kabo,izanaturinda imijugujugu badukurikiza aho twabahungiye!!Kandi uko birirwa babeshyera inzirakarengane,burya ni nako bagenda biyambika ubusa,ubu isi imaze kumenya ko politiki yabo ari UBUGOME n’IKINYOMA!!!
    Nkwifurije amahoro muvandimwe,kandi ndagusabye ntuzacike intege mu ntambara urwana yo kwamagana aba bicanyi bo kayongobera!!!

    Kadeheri

  4. 101 dit :

    ariko matabaro ko uvugana ubutindi wishe abatutsi?nibawarabishe amarasoyabo azaguhoraho kugeza upfuye nabi.nkibyobinyoma uhuragura ubina harubyitayeho uretse interahamwe bene banyu ushuka!komeza ubabeshye nibakuvumbura uzabacikiraheko nabo bahumutse.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste