Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato! 524032_390871930974556_274056079_n1

Intambara ikomeje guhitana benshi kubera inyungu z'udutsiko

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze.

Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko Kabila ibyo yabasezeranije ntabyo yabahaye cyane cyane kureka u Rwanda rugakomeza gukora ibyo rushaka muri Kivu zombi, kuba ingabo zahoze muri CNDP zaguma muri Kivu kandi abayobozi bazo bagahabwa imyanya ikomeye mu gisirikare cya Congo no mu buyobozi bw’igihugu. Dore ko abari ku ruhande rwa Etienne Tshisekedi bo batatinyaga kuvuga ko abo muri CNDP bose ari abanyarwanda bagomba gusubira iwabo cyangwa ko ibibazo bya Congo bizarangira ari uko Congo igize ingufu ikumvisha u Rwanda. Kabila amaze gutsinda amatora ngo yarabyirengagije ahubwo atangira ngo gushaka kohereza ingabo zahoze muri CNDP mu tundi duce twa Congo ndetse ashaka no gufatisha Gen Bosco Ntaganda (Gufatwa kwe hari benshi batabyifuza kubera amabanga afite cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda)ariko ibi Kabila yabigiriwemo inama n’abantu bamwe na bamwe babonaga ko nta na rimwe ubutegetsi bwe buzashinga imizi muri Kivu mu gihe abahoze muri CNDP bazaba bitwara nka Leta mu yindi kandi u Rwanda ruhakora ibyo rwishakiye.

Amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi ibirimo kuba kandi bafite uburyo babona amakuru aturutse impade zose kugeza no muri Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali, baravuga ko Kagame n’abandi bakomeye mu butegetsi bwe, nyuma yo gushyirwa mu majwi n’impuguke za ONU, bafashe gahunda yo kongera imbaraga nyinshi mu ntambara yo muri Congo ibyo bikajyana no kwinjiza imitwe myinshi y’inyeshyamba z’abakongomani mu ntambara kugira ngo iyi ntambara izitirirwe abakongomani ubwabo nk’uko n’ubundi Kagame yari yarabigenje mu myaka ishize. Ngo guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2012, hinjiye abasirikare b’u Rwanda bagera ku 3000 muri Congo basangayo abandi bageraga ku 2000 ibi bikaba byarahise byigaragaza ku rugamba kuko uduce twinshi twahise dufatwa n’abiyise M23.

resize_image-21

U Rwanda rukomeje kwihisha inyuma ya M23

Hari amakuru avuga ko Perezida Kagame yaba yifuza kugarura Gen Laurent Nkunda ngo abe ari we uyobora inyeshyamba kuko u Rwanda rwaba rushaka kumukoresha mu kwaka ubwigenge bwa Kivu dore ko abaganiriye cyane na Gen Nkunda bemeza ko ari kimwe mu bintu ashyize imbere ariko Gen Nkunda ngo yarabyanze ngo ntashaka gukorana na Gen Ntaganda, ikindi abantu b’inshuti za Gen Laurent Nkunda bavuga ngo n’uko Gen Nkunda adashaka kongera kugirwa igikoresho n’u Rwanda. Uretse kuba Gen Ntaganda ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI/ICC ngo hari benshi babona ko Gen Ntaganda adafite icyerekezo cya politiki kigaragara ngo n’umuntu witwara nk’ibandi ushyize imbere ibikorwa by’ubujura n’ubusahuzi kandi ngo mu by’ukuri udakunzwe ikindi ngo izina rye ryarangije kwangirika mu rwego mpuzamahanga.Kubera ko hari benshi mu bahoze muri CNDP batifuzaga kugwa inyuma ya Gen Ntaganda, byabaye ngombwa ko u Rwanda rwifashisha Gen Nkunda witwa ko afunze ngo ashobore kumvisha abasirikare bamushyigikiye nka ba Colonel Makenga n’abandi bashobore kwinjira mu mirwano.

U Rwanda rumaze kuregwa cyane ko rushyigikiye inyeshyamba za M23 rwahise rwigira inama yo kwinjiza imitwe yindi y’inyeshyamba z’abakongomani muri iyi ntambara kugira ngo yitirirwe abanyekongo. Ni muri urwo rwego hitabajwe:
-PARECO-APLCS iginzwe n’abo mu bwoko bw’abanande ikaba iyobowe na General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine n’uwahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Mbusa Nyamwisi uyu we bivugwa ko yaba amaze iminsi i Kigali.
-PARECO igizwe n’abahutu b’abakongomani iyobowe na Colonel Akilimali
-Abo muri Ituli bo mu bwoko bw’abahema bayobowe na Colonel Kahasha.
-Ngo hari n’imitwe y’inyeshyamba yindi ishobora gutangira muri Katanga ishyigikiye General Numbi ngo uyu iki gikorwa yakinjijwemo n’uko amaze iminsi atarebwa neza n’ubutegetsi bwa Kabila kandi ngo Gen Kabarebe bafitanye ubucuti kuva kera akiri umugaba mukuru w’ingabo za Congo yagize uruhare runini mu kumwinjiza muri iki gikorwa.
-Hari insi mitwe nyinshi nka Raia Mutoboki yo muri Kivu y’amajyepfo n’iyindi.

Mu cyegeranyo cy’impuguke cya ONU hagiye hagarukamo kenshi ubufatanye n’ibiganiro na Leta ya Kigali.
Hari amakuru avuga ko buri mutwe w’inyeshyamba ufite gahunda yawo ndetse n’icyo upfa n’ubutegetsi bwa Kabila cyihariye. Ku buryo iyo mitwe imwe ishobora kwaka ubwigenge bw’uduce yaba imaze gufata. Hari abafite gahunda yo gukomeza bakagerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila i Kinshasa ariko kuri M23 bivugwa ko yo ishaka gushinga imizi muri Kivu ifatanije n’u Rwanda kuko bizwi neza ko abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi badakunzwe n’abandi bakongomani. Icikamo ibice rya Congo ni ikintu gishoboka cyane kuko sibwo bwa mbere ibi bibaye dore ko no mu myaka ya za 1960 byigeze kubaho, kandi hari ibihugu byinshi by’amahanga bifite inyungu cyangwa bibona umuti w’ibibazo bya Congo mu icikamo ibice rya Congo.

RUTSHURU-RDCUko bigaragara ku rugamba abarwanya Kabila batangiye ibikorwa bikomeye kandi ingabo za Congo (FARDC) zigaragaza intege nke, nyuma y’ifatwa rya Jomba, Bunagana, Rutshuru-Centre na Kiwanja. Ibintu birimo kwihuta akenshi kubera ko inyeshyamba zo muri Lubero na Ituli zagabye ibitero nazo. Mu gihe ingabo z’u Rwanda na M23 yafataga Bunagana, ingabo za General Lafontaine na Colonel Kahasha zafashe uduce dukomeye two muri Lubero nka Kasiki, na Mbwavinywa. Ibi bikorwa byombi byatumye umujyi wa Rutshuru usigara wonyine kandi niho haca imihanda minini hagati ya Goma, n’imijyi minini yo mu majyaruguru nka Butembo na Beni, ndetse n’imipaka y’u Rwanda na Uganda. Abasirikare ba Congo (FARDC) barenga 600 bivugwa ko bari abakomando bo muri 42ème Bataillon de la Force de Réaction rapide bahungiye muri Uganda bagenda bakuramo imyenda ya gisirikare, basiga ibikoresho byinshi birimo impapuro z’amabanga ya gisirikare, imbunda ziremereye nka za Mortier 120mm, LMR 107mm Katiusha, 14,5mm Antiaérien n’izindi, ndetse n’amasasu menshi.

Kandi kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012, ahagana mu majyepfo ya Rutshuru, ingabo z’u Rwanda na M23 zafashe uduce twa Rubare na Ntamugenga turi ku muhanda hagati ya Rutshuru na Goma. Ubu hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zavuye mu kigo cya Rumangabo zitarwanye. N’ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2012, ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko ingabo za M23 zavuye muri Rutshuru zigashinga ibirindiro mu birometero 5 bya Rutshuru ahagana mu majyepfo, ntacyo byamarira FARDC kuko Rutshuru isa nk’aho igoswe mu mpande zose. Utundi duce M 23 ivuga ko yavuyemo ni nka  Kiwanja, Bunagana, Rubare, Ntamugenga, Tchengerero, Jomba paroisse, Kabaya na Kitagoma, ariko ibi bigaragara nk’amayeri kuko ngo hasigaye hagenzurwa na polisi ya M23 ngo iyobowe na Colonel Moïse Rusingiza wahoze ari umwe mu bayobozi ba Polisi mu mujyi wa Goma nawe akaba afatanije na M23. Ikindi gishoboka n’uko kwirinda ko izitwa ingabo za M23 zigaragara mu mijyi ari andi mayeri yo kwirinda ko ingabo z’u Rwanda ziri kumwe na M23 zigaragara dore ko n’ubundi n’ubwo zitwa ngo zavuye muri utwo duce ziba zifite ibirindiro mu misozi ihakikije.

Biravugwa ko ubu ingabo z’u Rwanda na M23 zirimo kwitegura kwerekeza inzira ya Masisi na Warikale ndetse n’umujyi wa Goma. Inyeshyamba zindi zo mu majyaruguru ziyobowe na General Lafontaine na Colonel Kahasha zaba ziteganye kwerekeza iya Butembo na Beni kugira ngo zihure n’inyeshyamba ziyobowe na Colonel Akilimali na Mbusa Nyamwisi. Ibi bishobotse icyaba gisigaye ku nyeshyamba byaba ari umujyi wa Kisangani, indi mijyi nka Bukavu, Uvira, Bunia ntabwo yatinda gufatwa.

Perezida Kabila we ntafite ayo acira n’ayo amira, ku ruhande rumwe yugarijwe n’abamurwanya bayobowe na M23 n’u Rwanda, ku rundi ruhande hari abakongomani bo mu burengerazuba bamurega kuba yaribye amatora kandi akaba adashoboye kurwana ku busugire bwa Congo ndetse banamurega kuba Umututsi w’umunyarwanda akaba ngo agambanira abanyekongo yanga kurwanya abanyarwanda, hakaba n’amahanga amusaba kugerageza gushyira ibintu mu buryo akagarura amahoro mu burasirazuba ariko nk’uko bigaragara ntabyo ashoboye.

Tubitege amaso!

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

 1. Emma2 dit :

  AHO MENYEYE KO ABAZUNGU BASHAKA KUGABANYA ABANYAFRICA UMUBARE WABO UGASTEMBA NA BENEWA BO NDAKIBAZA UMUNTU URI INYUMA YA KAGAME NA NTAGANDA MU BIBERA MURI KIVU KUKO ABANYAMERICA BAGIFITE ISONI ZIBYO BAKOZE UBUSHIZE 1990-1994 REBA NKIBYO TURI KUVUMBURA MAZE KWANDIKA HASI AHO BYA TECHONOLOGIE MODERNE YO GUFASHA ABAHUTU GUTSEMBA ABATUTSI NABATUTSI GUTSEMBA ABAHUTU UKO BYATANGAJWE.
  UYISHAKA YOSE IYO NKURU YAKABABARO YA MIND CONTROL(IBISAZI BATERA MU MUNTU AKICA BAGENZI BE) AJYE KURI http://jkanya.free.fr/ MURI documents ahavuga ngo « LES QUATRES HAUTS RESPONSABLES DU FPR FONT
  TOMBER LES MYTHES SUR PAUL KAGAME »

 2. Emma dit :

  USAGE DES TECHNOLOGIES DE LA TERREUR DÉMONTRÉ SUR UN MILLION
  DE MORTS AFRICAINS.
  Joe Vialls, le 29 mai 2003
  En fin d’après midi le 6 aout 1994, une série d’obus a déchiré le fuselage d’un avion qui
  volait au dessus du Rwanda. Quelques secondes plus tard l’avion en flammes explosait en
  tombant au sol, tuant le Président Habyarimana du Rwanda, le Président Ntaryamira du
  Burundi, et la plupart des hauts responsables de leur gouvernement. Dans cette milliseconde
  fatale, la structure de commande politique de l’Afrique centrale a été décapitée, laissant
  place à l’opération « Crimson Mist » (brume pourpre), l’expérience de mind control (contrôle
  de l’esprit) la plus obscène et meurtrière montée par les Etats-unis d’Amérique contre une
  nation souveraine. Que cette opération « Crimson Mist » a été utilisée à nouveau
  récemment, à une moindre échelle, en Irak est maintenant au-delà de tout doute.
  Alors que Habyarimana et ses collègues plongeaient vers la mort, un petit groupe
  d’américains, des hommes et des femmes se sont rassemblés dans une grande hutte au
  bord d’une piste d’atterrissage discrète à quelques kilomètres de la capitale rwandaise Kigali,
  où se trouvaient leurs trois avions de transport C-130 Hercules non identifiés. Tous les
  membres d’équipage avaient des documents falsifiés les identifiant comme des ‘chercheurs
  atmosphériques’ employés par une agence américaine civile authentique, mais ces
  documents ne serviraient qu’en cas d’urgence si l’un des avions était forcé de faire un
  atterrissage imprévu sur un territoire inamical. Pratiquement, du point de vue de la sécurité,
  ni ces individus, ni ces trois gros avions ne se trouvaient en Afrique.
  Lorsque la nouvelle du crash présidentiel a été annoncée à la radio VHF, un des avions
  Hercules était prêt à décoller discrètement. L’ingénieur de vol vérifia l’attachement des
  « RATO (Rocket Assisted Take off) packs », pendant que les scientifiques faisaient les
  derniers ajustements à la grande antenne parabolique à micro-ondes installée sur la rampe
  arrière de chargement. C’est cette pièce d’équipement étrange et ésotérique qui à elle seule
  allait contribuer directement à la mort de plus d’un million d’africains au cours des 100 jours
  à venir. Bien que complètement silencieuse pendant l’opération cette seule antenne
  parabolique à micro-ondes avait plus de pouvoir pour tuer que tout un escadron de
  canonnières AC-130 Spectre, armées de 50 canons Gatling.
  Bien que cette opération soit officiellement étiquetée comme étant ‘une expérience’, aucun
  de ceux qui étaient présents n’avait de doutes que cette expérience était une couverture
  pour une opération abominable. Chaque membre avait été examiné soigneusement et ré
  examiné par les services secrets américains pour s’assurer qu’ils étaient tous à la hauteur et
  qu’ils étaient philosophiquement dévoués à deux objectifs. Le premier était le besoin de
  contrôler ou d’éliminer à distance les dissidences politiques à l’aube du 21ième siècle, le
  second était le besoin d’endiguer ou de renverser les augmentations massives de la
  population dans le monde entier, qui menaçaient de surcharger les ressources existante, en
  particulier l’eau et la nourriture. Pratiquement cela demandait une volonté de commettre des
  meurtres de masse et tous ceux qui étaient présents avaient passé ce test critique avec des
  résultats flamboyants.
  Alors que les moteurs de l’avion Hercules démarraient en vrombissant, des agents
  américains à Kigali travaillaient avec des fonctionnaires locaux et des membres du service
  de sécurité rwandais, renforçant les soupçons du public comme quoi le crash de l’avion
  présidentiel était un acte criminel. Poussés par une administration corrompue, des Hutu ont
  commencé à aller vers des Tutsi et leur ont jeté des pierres. Assez innocent au début, bien
  qu’avec quelques méchants coups de machette ici et là. Mais alors l’avion C-130 Hercules a
  effectué un passage calculé bien précisément, directement au dessus des hutu qui
  avançaient, et ceux-ci sont entrés dans une rage berserk. Les yeux vitreux, l’humeur de la
  foule hutu est passée d’une simple colère à un rage incontrôlable, et en quelques minutes,
  des centaines de morceaux de tutsi volaient dans les airs.
  Ce que l’équipe de Hercules venait d’accomplir est un secret ouvert depuis la fin des années
  cinquante, lorsque les chercheurs ont trouvé accidentellement qu’il y a une onde précise de
  « contrôle » du cerveau pour chaque chose qu’on fait, et pour chaque chose qu’on ressent.
  Le problème à cette époque était que chacune de ces ondes de contrôle du cerveau (rage,
  peur, panique, léthargie, vomissements etc…) devait être transmise avec une précision de
  trois chiffres décimaux, ou bien elle ne fonctionnait pas. Mais avec les années et avec
  l’avènement des transistors et des microprocesseurs, l’application opérationnelle de ces
  ondes de contrôle du cerveau devint une réalité.
  Il est important de remarquer que la ruse meurtrière répétée des centaines de fois par le C-
  130 Hercules au Rwanda d’avril à juillet 1994, n’était pas du « mind control » classique dans
  le sens….

 3. giggy dit :

  Mwana Rudahusha, imbwa iri iwabvo iramoka ikiyemrea igakanga utujangwe bituranye kugeza umunsi ihuriye n’ingwe.

 4. Rudahusha dit :

  Murabibona ariko ko ibigambo byanyu biba ari icyuka gusa!! Erega sha Rudasumbwa aba azi icyo akora!! Za rapport se zanyu n’a loni waya ko ntacyo ukozivugaho!! Mujye muceceka erega uwabatsinze ntaho yagiye!! Mwe mushoboye ibigambo tu!! So ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye koko!!!

 5. pira dit :

  reka abo bakongomani barindagire, bakunda amahoro bakayabiza abandi? nibo bishoye muri iriya ntambara nibumve!batangiye kuba interahamwe baraduka mubantu badafite intwaro ngo n’abanyarwanda bakica none nawe ngo bakunda amahoro? bazi ko badashoboye intambara kuki bayishoza bakavuza induru biruka? ngaho nibashyigikire fdlr bazasarura ibyo babibye ngo aha baranga abatutsi! Ubanza nabo batiretse!!!!

 6. J.K dit :

  Yee babaa wee !

  Mana rwose watabaye kariya karere,
  maze ukongera kujya uhirarira !

  Aba banye Congo barazira iki koko,
  muri izi ntambara bakomeje gushorwamo,
  ko bo bikundira Amahoro, kandi nawe ubizi ?

  Rwose rwose …

  J.K

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste