Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya.
Uwahabwaga amahirwe n’izo nzego z’ubutasi yari ministiri Musoni James, umwe mu banyembaraga wagiye wamamara cyane kubera ubujura butandukanye yagiye afashamo perezida Kagame, haba mu gusahura umutungo w’igihugu no gusenya ibikomerezwa byo muri FPR, ari byo “RPF Cadres”, mu magambo y’icyongereza, ariko basanga nta cyizere perezida Kagame yari kumugirira cy’uko atamuhirika, bityo bemeza ko Jeannette Kagame ari we uzasimbura perezida Kagame kuri iyo ntebe mu mwaka wa 2017. Muri kiriya gihe, Gen Jack Nziza akaba ari we uzaba uyoboye igisirikare cy’u Rwanda, naho Perezida Kagame akazaba umuyobozi w’ishyaka rya FPR.

Nguyu Jeannette Kagame mu gikorwa cyo gusura umusaruro uva mu mabuye y’agaciro avana mu cyuya n’amaraso y’abana b’u Rwanda muri Congo, aho yabyajemo izindi nganda ze!
Iperereza ryacu ryemeza ko Jeannette Kagame, nyuma yo guhabwa amahirwe yo kuzasimbura umugabo we, yagiye yamamazwa hirya no hino mw’itangazamakuru rya Leta ya Kagame, haba muri «The NewTimes.co.rw», cyangwa igihe.com. Ibi akaba yarabikorerwaga kubera ko ari we wahawe amahirwe yo guserukira umugabo we mu bikorwa by’igihugu bitandukanye.
Hano Jeannette Kagame arimo arabeshya ko yagiye kuvugira abanyarwandakazi mu gihe Victoire Ingabire agiye gusazira mu gihome cyo muri gereza nkuru ya 1930
Kimenyi J, Kigali.
Source: Umuvugizi
‘rwanda ugeze kure aho nibandavuye bashaka kuyobora sinarinziko nindaya zikeneye kuyabara urwanda ariko ahari yavuganira izimaziminsi zivuganwa na reta ntaramaraso rwanda waragowe
musigaye mukataje ubwo musigaye mureba mumitima y,abandi mukongera mukamenya ibizaba mumwaka mutarageramo.ubwo mwasimbuy,Imana.
Ikibazo si uko Jeannette Kagame yiyamamaza, kuko ari umunyarwanda abifitiye uburenganzira. Ikibazo ni ukumenya niba noneho amatora ataha azaba atandukanye n’ayo twabonye kuva muri 1978 ku bwa Habyarimana kugeza ubu, aho Perezida abona amajwi nk’amwe abayobozi b’Uburusi babonaga igihe bwendaga gusenyuka.Iyo urebye ariya majwi(Kagame 93%,Habyarimana 100%), wibaza icyatumye Kagame afata intwaro ngo ahindure ubutegetsi mu Rwanda.
Naho ubundi Jeannette Kagame najya mu matora adafifitse bakareka agahangana n’abandi banyapolitiki nka ba Ingabire,Mushayidi,Ntaganda n’abandi bose akabatsinda,simbona impamvu ataba Perezida.
Dufite ingero mu bihugu nka Argentina aho Perezida Nestor Kirchner wari ukunzwe n’abaturage cyane kubera kuzahura ubukungu bw’igihugu, yavuyeho agasimburwa mu matora n’umugore we Kristina Kirchner.
Umva mbese uko mwabaye mujye mwandika ibyo muzi neza ndetse munatangira gihamya…muba mwabuze ibyo mukora gusa mukaza kwirirwa muvuga ubusa hano,nta kinyamakuru na kimwe gikorera propagande Jeanette KAGAME….nti muri imfura z’i Rwanda kuko muvuga amteshwa abantu babagabo kweli…tokaaa
Ariko uyu Mubyeyi mwamuhaye amahoro koko!! Arinda kwiyamariza Ubuprezida se yababwiye ko abikeneye!! Ese bwo yiyamamaje si Umunyarwanda nka abandi hari ikibazo. Ariko koko Abanyarwanda tuziyubaha ryari. Sha jyewe icyo nzi ni uko ataribyo ari ibihuha byanyu byo gusebya uriya muryango dore ko wagirango babatumye, gusa jye yiyamamaje namutora pe!! Jeanette akunda Abakene, Impfubyi na Abapfakazi, mbese Ababaye muri rusanjye kandi iyo niyo migisha Umuntu yari akwiye gushaka muri iyi isi. Jeanette Imana ikomeze ikoyobore wowe na Abawe bose cyane cyane Paul kubera inshingano zikomeye afite zo gukomeza kubaka uRwanda rwuzuye ABAJURA, ABACANYA BANZE KUNAMURA ICUMU, ABANEBWE, INDAYA, ABANYAMATIKU …kandi abo bose baramuvangira muri gahunda nziza afitiye Abanyarwanda.
Sha uri Rudahusha koko. Ariko noneho ubu umenya wahushije, cyangwa ni urwenya urimo kwitangira dore ko inkotanyi mufite amayeri menshi uretse ko yose yararangije gutahurwa.
Wishinyagurira uriya mubyeyi. Azaba arimo kwangara ku isi kubera urupfu rw’umugabo we ugiye kuzira abo nawe yahitanye none ngo urashyigikiye! Shyigikira simbujije! Jya mu Rugwiro kubaza Sgt NSABAGASANI ibyo arimo gutangariza Kagame wamushimuse i Bugande. Bazabahanurira mwange kumva ariko amaherezo muzabona kuko kumva byo mutazaba mukibibona.
mbega byiza weeeeee, sha tuzamutora 100/100 ,mpise nunva, nuzuye ibyishimo
Yoooo!!! Ibyo bintu ntako byaba bisa rwose. Uyu Mudamu turamushyigikiye kabisa kuko yakoreye igihugu bihagije kandi atibagiwe n’iterambere ry’umunyarwandakazi!! Tuzamuhundagazaho amajwi nyakubyara!!! Vive Jeanette Kagame ,na Rudasumbwa mufatanya kutugeza ku byiza.