TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA

TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA FDU-members-in-pink-tiesLausanne , ku wa 05 Nyakanga 2012

Mu gihe umuyobozi mukuru w’ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agiye kuzuza imyaka ibiri afungiye muri gereza nkuru ya Kigali kubera impamvu za politiki, imigambi yo gutoteza abandi bayobozi b’ishyaka mu gihugu irakomeje. Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka FDU-INKINGI irashingana umuryango wa Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w’ishyaka; ndetse na bagenzi be bagize Komite y’agateganyo.

Uyu munsi, hongeye kugaragara ibimenyetso by’uko zimwe mu ntore z’ishyaka FPR zifashishije inzego z’iperereza n’iza gisirikari hamwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, witwa Ndejeje Francois Xavier, kugira ngo bagirire nabi Visi Perezida w’ishyaka n’umuryango we.

Hari n’ibindi bimenyetso bigaragaza imigambi itegurwa yo kugirira nabi abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, bakabahimbira ibyaha cyangwa bakabakorera n’urugomo. Ibyo bikaza byiyongera ku ngamba zo gusenya amashyaka, gucamo ibice, no gutera inkunga abigomeka ku mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ingoma.

Turongera kwibutsa Leta n’intore z’ishyaka riri ku butegetsi ko kutavuga rumwe atari icyaha. Umunyarwanda wese agomba kugira uburenganzira busesuye ku gihugu cye.

FDU-Inkingi

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa

Nkiko Nsengimana

 


7 commentaires

  1. umubyeyi dit :

    sha kagame yagira amashure ata yagira na gyende nu mugabo, sha arabunvishije asize amateka ku nterahamwe,kandi mujye mu menya neza ko interahamwe atari abahutu,oya interahamwe na bishe kuko harimo abahutu binyangamugayo batazi nokwica imbeba,ariko reka mbibarize ubu burya umuntu atize, yayobora inama zirimo abantu bakomeye akabunvisha bakunva?nkuko kagame ajya abikora,nimba atarize imana yamwihereye ubwenge budasanzwe harya mu gifaransa ba bita aba genie,mu mukunde, tu mukunde arabikwiye rwose imana yo mwi juru,i mukomeze,i murinde abanzi ba mahoro,amaraso ya yesu abe ku bugingo bwe,aba malaika ba mubere ingabo,mana yanje,ukomeze kumuba hafi,umurindire imbere, inyuma ni bumoso ni buryo, ubungingo bwe mbushize mu maboko yawe mana abagome nti bakabubone amen

  2. Kadeheri dit :

    Nshuti,bakunzi b’uru rubuga,
    Birakwiye kutiheba kuko mu Rwanda haracyari intwari!Nongeye kwitegereza kariya gafoto k’impirimbanyi za FDU,ndeba agatwenge n’akanyamuneza kagaragara ku maso yabo kandi bazi ingoyiIntwari yabo/yacu V.Ingabire ariho,ndetse bataniyibagije ubukana bw’ibisumizi bya Kagame bibari mu bitugu n’imbunda(cyangwa n’udufuni!) numva ngaruye agatima!Ubu nanjye ntangiye kwemera ko aho ibintu bigeze,gusubira inyuma ntibigishobotse!Igisigaye rero:AVANCER MEME S’IL FAUT MOURIR!!
    Akandi kabazo nibajije:Bimaze iki kwirirwa kuri mudasobwa nandika ibi?
    Igisubizo nakibonye:N’ubwo ntajya mu mihigo na bariya basore n’inkumi bigaragara ko igitugu cya Kagame nta bwoba kikibatera,ndemera ntashidikanya ko mu rugamba turwana nta nkunga y’ubusa!!Ni ngombwa ko dukaza umurego mu kugaragariza isi yose amabi abera iwacu(guerre médiatique) kuko biha « morale » ziriya ntwari ziyemeje kurwanira aho rukomeye!
    Ibirimo kubera muri Birmanie kwa Aung San Suu Kyi(inararibonye zigereranya na Ingabire wacu!) byampaye isomo ryiza!!
    Mugire amahoro kandi nk’uko ziriya mpirimbanyi za FDU zibivuga muri « slogan » yazo:TWESE HAMWE TUZATSINDA!!

    Kadeheri

  3. Uri nde? dit :

    Wowe wohereza abantu kwigisha muri primaire harya ubwo wibuka ko uwuyobora u Rwanda uyu munsi nta bushobozi bwo kuhigisha afite! Dukomere!

  4. kasimu dit :

    aha sha sano we ivugire uwari kubwira habyarimana ko kagame azamusimbura nawe yarikuvuga nkuko wivugira reka rero tubitege amaso kandi ni vuba cyane tukareba icyampa gusa tukazongera guhura nkakubaza

  5. Umtura Rwanda. dit :

    @sano @Anonyme muzabaze umuntu wari Peredida wa FPR kuva 1990 kujyeza 1998 ukoyasaga nuwo yariwe nibwo muzamenya ibibazo mufitiye amatsiko,icyindi uzabaze inzu umubyeyi wa Kagame yaratuyemo mubugande(Gahunge)nibura hagati ya 1972 kujyeza 1988 muzamenya agachiro kumuntu,kuburyo izo Image mwumvako zitabereye zigeze kubutegetse byanze bikunze harimo abarusha Bazivamo isura.

  6. sano dit :

    ndabaza abo ni bo bashaka kuba ba president bu rwanda? ni beza pe barabikwiye,hahah
    aa.

  7. Anonyme dit :

    hahahaha,abo nibo bashaka kuba ba president,genda rwanda waragowe,abo bakwiriye kujya kwigisha muri primaire apana na secondaire

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste