Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana resize_image

Col Makenga umwe mu bakuru ba M23 aganira n'abanyamakuru i Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa kane cyane cyane ahitwa kuri Antenne i Bunagana. Ako gace kari mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Nk’uko umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ngo inyeshyamba zafashe ako gace ka Bunagana ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ngo abaturage bahatuye ndetse n’abasirikare ba Congo bagera kuri 600 nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza Miryango, bahungiye mu gihugu cya Uganda. Ngo M23 nta gahunda ifite yo kuguma muri Bunagana ahubwo ngo ni uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ya Perezida Kabila ngo yemere imishyikirano.

Iyo mirwano yari yatangiye ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, ubwo ingabo za Congo zateraga zishaka kwisubiza uduce twari mu maboko ya M23, ariko siko byagenze kuko iyo mirwano yatumye inyeshyamba zifata utundi duce turimo Jomba. Kugira ngo inyeshyamba zishobore gufata Bunagana, hari amakuru ava mu nzego z’ibanze muri Congo avuga ko ingabo za M23 zahinjiye zihishe mu mpunzi zari zivuye mu duce twa Jomba na Tchengero.

Ingabo za MONUSCO zitarangaza kandi ko hari umusirikare wazo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde waguye muri iyo mirwano y’i Bunagana ahitanywe n’igice cy’igisasu cyamukomerekeje cyane.

Hari amakuru atarabona gihamya yemeza ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjira muri Congo ku bwinshi mu rwego rwo gufasha M23, ngo ibi bigamije gutuma M23 ifata ahantu hanini mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutangira imishyikirano na Leta ya Congo.

Marc Matabaro 

Rwiza News

 


7 commentaires

  1. 101 dit :

    Ariko ubwo Oliva icyo avuze kibi niki?nkawe Rudomoro wowe urimuzima Uburiya iyo mushyigikira abantu nka Kabila bigicucu mwumva mwe mutaniyehe nawe!Iyo mubona ukuntu Kagame yamuhaye CNDP akayipfusha ubusa ibyo yasezeranye akabitesha agaciro urumva nka Kabila umuntu atamukubise isasu mumutwe ataba amuhemukiye!umva mwabantumwe Kagame nubwo yapfa none numugabo kandi turamukunda ibihebyose tuzamupfira maze tubarase urufaya bita chuva(imvura yamasasu,ariko nimutuza ntaribi tuzabana

  2. Dj Pappy dit :

    Mumbaririre mwa uyo mudamu Olive ndabona afunze mumutwe!Hahah Olive aravuze ngo bazabarasa hahahhh.Olive we ntacyo mvuze…

  3. Rudomoro dit :

    Olive se muvandimwe rwose urantukira iki? Ko mbona uri n’umwangavu cg umutegarugori ariko ukaba wiyambuye icyubahiro ubwo urumva udasebya umubyeyi waguhetse! Bigaragara ko mu ku kurera hari chapter yasimbutse. Ese mama yari ahugiye mu biki byatumye yibagirwa kukwibutsa ko utuka utamutuka aba yitutse? Nizere ko we adatukana (cg atatukanaga). Ako se ni ko ka gaciro mujya muvuga? Harahagazwe!
    Tugarutse ku byacu rero ibyo mvuga si impuha, niba ujya ukurikira amakuru uzi uburyo dictatorships muri iyi minsi zisigaye zivaho. Habanza kwamamaza ibikorwa byazo bibi hakoreshejwe itangazamakuru na za reports z’imiryango y’uburenganzira bwa muntu; hagakurikiraho ibihano by’imiryango mpuzamahanga mu nzego zitandukanye ariko cyane mu by’ubukungu no mu bijyanye n’intwaro(aha ndavuga cyane cyane nka UN Security Council), hanyuma hagataho gukoresha ingufu za gisirikare. Niba ugira ngo ndabeshya reba uko byagenze muri Zaire ya Mobutu, Libya ya Gaddafi, Iraq ya Sadam Hussein … nusanga ibya Kagame bitandukanye ubone kunyita umunyabihuha.
    Hanyuma kandi niba warakurikiye muri iyi minsi ugomba kuba warumvise ingendo Minister wa Foreign Affairs wa DRC amazemo iminsi hirya no hino muri Afrika icyo zagezeho. Henshi ntibatangaje icyavuyemo ariko ahandi nko muri Angola na Zimbabwe bamwijeje inkunga ya gisirikare idasubirwaho yo kwikiza burundu ikibazo cy’umutekano muke muri za Kivu zombi. Ubwo byaguha ishusho y’ukuntu ibintu byifashe no mu bindi bihugu.
    Mu rwego rwa diplomacy, Kagame yagizwe kugeza uyu munsi wa none na support cyane cyane y’Amerika ndetse n’Uburayi. Ubu ngira ngo uzi ko Sweden n’Ubuholandi bamaze guhagarika inkunga bamuteraga, impaka zikaba ari zose muri Parliament y’Ubwongereza ngo barebe na bo uko bahagarika inkunga yabo. Amerika ku nshuro ya mbere mu mateka ejo bundi yareruye isaba u Rwanda (nako Kagame) guhagarika ibikorwa byose bitera inkunga abarwana muri DRC, reaction ye iba gukaza umurego w’intambara.
    Ibimenyetso ni byinshi nushaka n’ibindi nzabiguha, ariko icyo nshaka kukwereka ni uko bene madamu iyo bajya gukuraho umunyagitugu uburyo bakoresha ni bumwe, ni carbon copy ku buryo uzi ubwenge yamenya gusoma between the lines agafata ingamba zisumbye iz’abamubanjirije. Iyo yanze agasubiramo amakosa yabo kandi abona aho byabagejeje ni byo nita ubuswa cyangwa ubujiji. Kagame akaba yujuje ibya ngombwa muri uru rwego kuko byamunaniye kwigira ku masomo y’ibindi biharamagara byamubanjirije. Naho wowe urababaje kuko utazi igihugu kirwana n’ikindi, uri nka ya ndondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu inka yarariwe kera. Ugire amahoro.

  4. Ma dit :

    Rudomoro ibyo avuga bisa n’ukuri

  5. Olive dit :

    Rudomoro ufite ubugoryi bwinshi cyaneee analyse zawe namarangamutima gusa erega biribihugu wabuze ntibihubuka nkawe biriya wavuze hejuru nibitabapfu bazibeshye baze tubatseho umuriro urenze1996 rega abuvuga bose ntacyobatakoze kuva kera bananiwe ulimi ntirukora ariko undwawe rwo nurwibihuha gusa kagame irikudukorera inzira twurubyiruko adufatira ibintubifunze umutwe nkaweee mumurekerero

  6. Rudomoro dit :

    Komeza Kagame wicukurire imva ngo urarasana. Uritiranya 2012 na 1996 kandi amazi si ya yandi. Baragutega umutego ukawugwamo nk’impumyi nkibaza ubwenge bwawe aho bushingiye. Ariko se ubona bajya gukanga Ntaganda ngo yirukanke ari uko bari bananiwe kumufata aho yidegembyaga za Goma iyo. None se wibaza ko ari iki cyabateye kumwuhura ngo ajye mu ishyamba aho kumufata mpiri? Bagirango ushye ubwoba umufashe babone uko akwambika ubusa mu ruhando rw’amahanga, bityo bakoreshe Loni itange uburenganzira bwo kukurasa ku mugaragaro. Phase bagezeho ubu ngubu ni iyo gukoresha amategeko ngo berekane ibyaha byawe no gukoresha ibinyamakuru ngo bagusige ibara isi yose ibanze ikuzinukwe. Hazakurikiraho kukurasa imbona nkubone ubure n;aho uhungira. Wowe ho ntibazirirwa banohereza indege zabo nka bimwe byo kwa Gaddafi, bazakoresha MONUSCO ifatanije na regional powers nka Angola, Uganda, South Africa n’abandi. Urazi neza ko watangiye kera kwicukurira urwobo uburabuza ukanishongora kuri ibyo bihugu byose. Ubu rero igihe cyo kwishyura kirageze, ba bandi bose watesheje umutwe baboneyeho umwanya utagira uko usa wo kukwihimura. Ndi wowe natanga Ntaganda nkagarura ingabo kurinda umutekano mu gihugu kuko biri hafi gukenerwa.

  7. paruku dit :

    courage m23 that’s very good

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste