COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME.
Amakuru atugezeho aturutse ahantu hizewe uvuga ko ubwo umukobwa wa Col Patrick Karegeya, Portia Karegeya, uri muri bamwe bashyizwe kuri liste yabagomba kwamburwa ibyangobwa by’abajya mu mahanga na leta ya Paul Kagame, yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame.
Col Patrick Karegeya akaba yaravuganye la leta ya Uganda ubu ategereje umwanzuro leta ya Uganda izafata kukibazo cy’umwana we cyangwa se niba izaba igikoresho cya Paul Kagame. Aha twabamenyesha y’uko inzego z’ubutabera zirimo zirakurikirana iki kibazo.
Imwe mu miryango y’ impunzi ziba muri Afrika y’epfo yadutangarije igira iti: Kiriya kibazo kibabaje Abanyarwanda bose bari mu buhungiro. Niba leta ya Paul Kagame ikorera biriya bintu abana b’abandi, ababo bizabagendekera bite?
Twagerageje kuvugana na Col Patrick Karegeya kugirango agire icyo adutangariza ku bijyanye n’ikirego yatanze naho bigeze abikurikirana, ariko ntibyadukundira.
JD Mwiseneza
Johannebsurg






Abanyarwanda oyeeeeeeeeeeee!!!
Hitimana # 9
Ibinyoma byabatutsi byarabokamye koko, ngo akabaye icwende ntikoga ! Harya mu Rwanda habaga abatutsi barenze milioni muri za 1994 ! Harya abashyize mubikorwa ya Théorème ivuga ngo : « Umuntu ashobora kuvoma ingunguru yose akoresheje akayiko gato » nabahutu ? Narinzi ko Rudasingwa yabaciye kukinyoma ubwo yeezaga ko yicuza kuba yarabeshyaga asunika cyane mubintu byamarorerwa nkibi. Mwagerageje guhinduka nkawe mutegerejijki ? Rwanda weee, genda urikoreye !
Aliko iyo muvuga ngo karegeya yishe abahutu, ubwo mwe mwibagiwe million irenga y’abatutsi mwishe!!! mwabicaga mutaziko mwe muzapfa se!! nkuko mwabivuze ukora iciza ukagisanga imbere, wakora ikibi nabyo nuko ubisanga imbere…
Gahima weee !!! # 8. Uti tureke kwishisha mugenzi wawe Karegeya ngo abanyarwanda twarangije kwiyunga ! Bara nziza, bara nziza !!!! Niba byarageze aho, ndumva na Pilato amaherezo aziyunga nabo yasogoteye ababyeyi, abana, nabuzukuru, maze abanyarwanda bamoko yose uko ari atatu tugakundana bidasanzwe, tugasinda umunezero ! Mama weee ! Mbega byiza disi weeee ! Urukundo iteka ! Love for ever ! L’amouuuurrrr pour toujours !
Nyamuneka rwose abo bishisha karegeya ngo yarabishe muceceke abanyarwanda bariyunze!
Iriya nkuru y’uriya mwana irababaje. Ariko ndagirango mbwire abanyarwanda ko ugira ineza ukayisanga imbere, wagira n’inabi bikaba bityo. Ndi mu bantu Karegeya yahejeje hanze kubera kwimwa passeport nshya inyenzi zashyizeho zikimara kuboha u Rwanda. Icyo kibazo cyaranyokamye kugeza na n’ubu nkiri mu buhungiro! Karegeya na Kayumba, ibyo mwakoreye abahutu bizabagarukabigaruke n’abana banyu mukiriho. kagame we nta kibazo, ibye bizarangira nk’ibya Kadaffi, Murutubarwe na Cyomoro nibo bababaje.
Ihorihoze kwizera
Europe
Njye ntangazwa niri tabaza Karegeya arimo, akajya no kubihitisha kuri BBC Gahuza ! Harabantu bibagirwa vuba koko ! Aka kanya yibagiwe uko yahigaga impunzi zabahutu, we naba Kagame bashyiraho itegeko ryo kuzambura no guhindura passeports zabo imfabusa kugira ngo batabona aho bahungira, none arimo arivugisha ubusa. Harabantu batazi gusubiza amaso inyuma koko ! Njye naramwumvise ejo bundi reka arimo akangata kuri BBC ndatwenga ! Ninde wamubujije gutangira uwo mukobwa we ! Icyakora nizeye ko azashobora kuva iyo muri Uganda, ariko se kandi….
IGISIGAYE HAGOMBA GUTANGIRA KWIZIRIKAHO IBISASU KUKO IBI NAGASUZUGURO GAKOMEYE.
Amagambo make ibikorwa byinshi. Singaye no kubashidikanya ku mapeta yanyu ya gisirikare. Bishoboka bite ko, urebye uko mumaze kungana hanze, habura n’umwe ukora agatendo?
Kanjogera ko ahora ahongaho i Kampala n’ubushwilili bwe habuze n’umwe ufatamo kamwe ngo agakinje ubundi muhumeke? Mukomeje kwigaragaza kabisa kandi muzashira. Abahutu bo baranyukiwe.
Twagombye gushimira Col. Karegeya kuba yaragize ubutwari bwo kuva muri system atemera.Kandi we na bagenzi be bazagira uruhare runini mu kuvugurura ubutegetsi bwo mu Rwanda.Mwibuke uruhare Kanyarengwe na Lizinde bagize mu guhirika Habyarimana.
Kumukina ku mubyimba si wo muti.
Nimusogongere ku ntango y’amaganya!
Abavukanye icyaha cy’inkomoko bajyaga bataka maze muti « BARI KWIGIZA NKANA »
Ubwo bigaragaye ko UBUBABARE bugera kuri bose, umenya ikibazo kiri hafi gukemuka!
Mugire amahoro
Yes nabaze