Umukobwa wa Col Karegeya afungiwe muri Uganda!

Umukobwa wa Col Karegeya afungiwe muri Uganda! Karegeya-Patrick-300x200Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko umukobwa wa Col Karegeya ari we Portia Karegeya aherutse kwamburwa impampuro z’inzira akimara kugera ku kibuga cy’indege i Entebbe muri Uganda. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi za perezida Kagame zimenyeye ko uwo mwana wa Col Karegeya yagombaga kugana i Kampala agiye gusura nyirakuru utuye muri icyo gihugu.

Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko perezida Kagame yitabaje umunyamakuru ukorana hafi nawe , ari we Mwenda Andrew, nawe akoresha bamwe mu banyembaraga b’icyo gihugu kugirango bake umukobwa wa Col Karegeya impapuro z’inzira yari yakoresheje, ari yo passport y’u Rwanda.

Nyuma y’aho Portia Karegeya yakiwe impapuro z’inzira z’u Rwanda, yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, n’ubwo yari yujuje ibisabwa kugirango ahabwe izo mpapuro z’inzira, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame.

Umuvugizi wavuganye na bamwe mu bashinzwe inzego z’ubutasi za Uganda utashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo, badutangariza ko ari byo koko ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yambuwe ibyangombwa by’inzira ku mabwiriza ya bamwe muri bagenzi babo bakoreshwa Mwenda hamwe na perezida Kagame.

Twifuje kuvugana, yaba na bwana Namara, umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda cyangwa Gen Kareh Kayihura, umuyobozi wa polisi ya Uganda, kugirango bagire icyo badutangariza ku bijyanye n’iyamburwa ry’impapuro ku mukobwa wa Col Karegeya, ariko ntibyadukundira.

Source: JB Gasasira, Umuvugizi

 


19 commentaires

  1. Rudomoro II dit :

    Rudomoro # 18

    Nari nagusezeye arikondagarutse. Sinkubwirabyinshi ariko ndagira gusa ngo nongere nkubuze kujyawandikawisubiramo gusa gusa.Ibiubwiye N.J.H Byuzuye mubyo wansubije kuya 08/07/12 saa 3 niminota9. Ngarutsekuri za dissertations nakubwiraga. Ndagira ngo kandi nibutse J.N.H Ko akebo kajya iwamugarura. wo Portia arimo arishyura ibyo se Karegeya yakoreye inzirakarengane zimpunzi zabahutu agira impfabusa amapassports zari zifite kugira ngo zibure aho zihungira, igihe yaracyica akanakiza, arakiri colonel wa FPR, akiri pata na rugi hamwe nuriya muhotozi ngo ni Kagame bari basangiye uwo murimo. Dutegereze turebe ko igihe azongera gutegeka, (niba azongera kubyigera hamwe niyo RNC yabo) atazongera gukora ibyo bibi umukobwa we arimo kuriha.

  2. Rudomoro dit :

    Kuri N.J.H @ 17
    Ndunga mu ryawe N.J.H. Icyaha cy’umuntu ni gatozi, nta muntu na rimwe wakagombye kuryozwa icyaha cyakozwe n’undi, kabone n’iyo yaba ari se cyangwa nyina. Ikindi ni uko igihe cyose tutazumva ko tugomba kugengwa n’amategeko ahubwo tukimakaza amarangamutima akarengane kazahoraho. Ibyakorewe uyu mwana ni agahomamunwa ariko nibaza ko bikorerwa abantu benshi gusa ntibivugwe kuko baba batazwi. Twari dukwiye guterana inkunga tukajya dushyira hanze akarengane kose gakorerwa Abanyarwanda hanze aha, tutitaye ku moko cyangwa ubundi bugoryi bwose buturimo. Kwishimira akarengane gakorewe undi mbibonamo ubugwari n’ubwenge buke kuko non seulement nta n’umwe uzi icyo ejo hamuhishiye cyangwa hahishiye urubyaro rwe, mais aussi ni ugutiza umurindi ugakora. Ntitwakagombye gutegereza ko bitugeraho ngo twumve ububi bwabyo, niba byaratubayeho kandi ntitukishimire ko biba no ku bandi. Abahisha umutwe mu musenyi nka cya kinyoni cya autruche barahitamo guhimba utubazo duto nko kwibaza ku mashuri y’abandika cyangwa kugaya uburere bw’uyu mwana aho gutinyuka gufungura amaso ku kibazo nyakuri kitwugarije. Aba ni bo ba bagabo mbwa baseka imbohe, nta butwari nta n’ubwenge bifitemo na mba. Nibatinyuke bubure amaso barebe ikibazo nyakuri kandi bacyamagane, ni bwo bazaba umuganda batanze mu kugikemura. Bitabaye ibyo bicecekere kuko baradusubiza inyuma.

  3. N.J.H dit :

    Nubwo passport ye yaba yari yaratswe agaciro na leta ya Kigali(mvuga leta ya kigali kuko nubwo ndi muri Rwanda nsankaho ntarumunyarwanda kuko sinibona nakanzwe nibyo mbona) ntabwo yarikwakwa niya U ganda kdi yari yayihawe na leta ya Ya U ganda, gusa Kagame ntabwo yakagombye kuziza abana ibyo base bakoze, atekereze nawe igihe abe babana beza nabonye baba barimo bishyura ibyose arigukorera abandi ubungubu, arumva we ataragahinda! cyangwa yumva ntawamukoraho! ehhhhhhh Na Ghadafi byarabaye. Ariko namugirinama ntakazize abana ibyo ababyeyi babo bakoze kuko nubu nibyo bitubaho ujya kwaka akazi CV yawe amazina y’ababyeyi bawe agahita abyica byose. Kagame rero nabambari be babishatse bareka kwangiza abana babanyarwanda,kudufata gutyo kuko si umurage mwiza. Yibuke ko abanyarwanda Bazirikana

  4. Rudomoro II dit :

    Bye bye RUDOMORO # 14

    Birambabaje kubona unsezeraho unyandikira nuburakari bwinshi, kandi nta mpamvu. Ubundi abantu educated niyo bandika banenga babikorana ikintu cya gallantry. Ariko ndabona wowe ibyo bitakuranga. Please gerageza kubyitoza niba ukiri muto, yewe niba unakuze, as its never late to do the right (good) thing. Erega kumva critics zabandi ni ikintu cyingenzi, cyane iyo zifite ishingiro. Icyakora ntunyibeshyeho, kuko nubwo uwo mwigeme wa Karegeya yahohotewe, sinshidikanya ko se azashobora kumubohoza iyo ari Uganda, kandi ntugire ngo ibyago yagize byaranshimishije, oyaaaa ! Gusa nyine ntazongere guhubuka, kandi nizeyeko bose bashoboye guhumurizwa numuryango nincuti zabo. Nanjye ngusezeyeho, Imana ikurinde Rudomoro we !

  5. Rudomoro dit :

    Kuri Rudomoro II @ 14

    Sha ndakuretse kuko nsanze ufunze mu mutwe. Nari nakwibeshyeho nzi ngo uri umuntu ushobora gushishoza none nsanze uri injiji kuruta nyinshi njya mbona kuri izi mbuga. Ibya dissertation narabikoze nyine, I was very good at it and I’m proud of it. Gusa ntabwo ari yo topic twavugagaho. Nk’uko watangiye na mbere hose, you are unable to focus and argue on one subject, you keep diverting and this is a sign of a low level of understanding. Ibyo nandika byose ntacyo witoreramo, kuko kuri wowe gusoma 1 or 2 pages ni umusaraba! Ndakurenganya ariko kuko abantu nkawe ibyo bagasomye barabikandagira, ku buryo kugushyirira ubutumwa mu nyandiko ni uguta inyuma ya Huye. Sawa rero sinzongera kujya impaka nawe, ukeneye undi munyabwenge buke nkawe jye ndumva ntacyo tukivugana kuko byansaba kumanura cyane level yanjye y’imyumvire kugira ngo ushobore kunkurikira. So long mate!

  6. Rodomoro II dit :

    Bwana Rudomoro @ 12

    Ariko kera ukiri umunyeshuri (niba warize) ugomba kuba warakundaga gukora za dissertation ! Ntabwo mwalimu yakubwiraga ko wisubiramo cyane ! Kuvuga byinshi sibyo bituma uwo ubwira aba connaincu ! Uwo mwigeme yabuze ubushishozi, ntiwabihakana, kuko yabaye nka babandi baba baziko igisimba kiryana ati reka ndebe ko cyongera kundya, maze kikamuca ikiganza kimwe yarasigaranye. Uzarebe yongere ubwa gatatu ! ubu noneho azaca akenge ashishoze, kuko agomba kuba amenye noneho icyo izo za constitution, uburenganzira namategeko urondoye bivuze mu gihugu kiyoborwa nudukoko ! Ibi uwo mukobwa yagombye kuba yarabiboneye isomo ubwo ngo yahuraga niki kibazo bwa mbere.

  7. Rudomoro dit :

    Kuri Rudomoro II @ 12

    Waramutse? Mbanje kugushimira kuko uri muri bake bemera kujya impaka z’ibitekerezo zidatukana. N’ubwo ibintu tutabyumva kimwe ariko ntibitubuza kubiganiraho.
    Tugarutse kuri Portia rero ndagira ngo nkumenyeshe ko ntaramuca iryera, yewe na se ni ukumwumva ariko aho siho ikibazo kiri. Ugize uti urengeje imyaka 40 kandi uracyasaba inama, aho naho uratandukira kuko uracyavanga ibibazo 2 hano bidahuye: ikijyanye n’uburere cyangwa imyitwarire rusange y’umuntu (social behaviours) n’ikijyanye n’amategeko agenga abanyagihugu. Aha niho nshaka ko wumva ukava mu marangamutima.

    Ku kibazo cya mbere ntitwari dukwiye kugitindaho kuko uburyo umubyeyi arera umwana we ni we bireba gusa. None se ubu wowe Rudomoro II uwaguha uruhushya rwo kugira uruhare mu burere bw’abana b’abanyarwanda bose wabivamo? Kuki se wumva ko ufite uburenganzira bwo kujora uko abandi babyeyi barera mu gihe nta muganda watanze cyangwa wasabwe gutanga mu kurera abo bana? Ubwo wumva atari ugutandukira cyangwa kwinjira muri gahunda zitakureba na mba? Portia’s upbringing, education and her other social behaviours are absolutely private matters. Unless they infringe your rights in any way, they are none of your business for God’s sake.

    Ku kibazo cya 2 kijyanye n’amategeko, iki cyo kirakureba nanjye kirandeba kimwe n’undi Munyarwanda wese. Aha ni na ho tugomba gutinda kuko niho ubutegetsi bw’i Kigali budushoborera. Buturangariza mu marangamutima bukatwibagiza iby’ingenzi, uburenganzira bwacu. Ubundi Portia nk’umuntu gusa (as an individual), cyangwa nk’umwana wa Karegeya … ibimubaho ni we bireba, ntaho nagahuriye na byo. Ariko iyo akorewe akarengane nk’umuturage w’umunyarwanda, aho n’iz’ikuzimu zirazuka kuko biba bihindutse a public matter. Ukwishyira ukizana ni uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 23 ivuga ku bijyanye no gutembera cyangwa kwimuka. Umuntu wese rero watswe impapuro z’inzira binyuranije n’iri tegeko, aba yambuwe uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga. Niba koko ushyigikiye Ingabire nk’uko ubivuga, wagombye kumva ko yemeye kwitanga kugira ngo uburenganzira bwacu nk’Abanyarwanda busugire. Ntiyakoreraga wowe gusa, cyangwa umuryango we gusa, cyangwa ubwoko bwe gusa … ni twese Abanyarwanda harimo na Portia. Uburyo bwiza bwo kumushyigikira ni ukuva mu dutiku tutampaye agaciro tugakomeza igikorwa cyiza yatangiye mu ntege nke dufite. Naho ibindi urimo ahubwo uramwangiriza n’ibyo yari amaze kugeraho, ubeshya cyangwa wibeshya ngo uramushyigikiye. Ntushobora kumushyigikira uvangura Abanyarwanda kandi afungiye gushaka kubahuza. Ntiwamushyigikira urenganya kandi azira kurwanya akarengane.

    Sinanze ko ushobora kuba ufitanye ibibazo byawe bwite na Portia cyangwa umuryango we. Ibi ni ibisanzwe mu bantu, gusa ntidukeneye ko bizanwa ku rubuga rusange nk’uru kuko ntibitureba, bidutesha umwanya twagakoresheje ku bifite akamaro. Niba ifatwa ry’impapuro z’uyu mwana hari aho zibangamiye uburenganzira bwawe, then you’re entitled to this endless ranting. Niba ntaho, gereza aho kuko warengereye.
    Ibi byerekana ukuntu Abanyarwanda tugifite imyumvire mike cyane mu rwego rwo kumenya urubibi hagati y’aho uburenganzira bwacu bugarukira n’aho ubw’undi butangirira.
    Aha niho Kagame ahera yita Abanyarwanda bose bule, iyi niyo mpamvu dictatorsips zidushobora, kudashobora kurenga petty personal issues for a common interest. We need to start thinking outside the box Rudomoro II, if we are ever to regain our freedom.

    Ugire umunsi mwiza.

  8. Rodomoro II dit :

    Kuri Rudomoro # 11

    Ndagusetse cyane kuko wirengagiza ibintu nkana !Uti uwo Portia yakoresheje uburenganzira bwe !!!! Wasetsa nuvuye guhamba nyina ! Niba mubyukuri uko angana dore ko wowe ahari umuzi, kuko uvuzeko arumukobwa ukuze wifatira ibyemezo atagombye kugisha inama nyina cyangwa ise, akaba atazi ko mu Rwanda nta burenganzira nabusa abantu bafite (kandi se Karegeya Patrick aribyo yirirwa aririmba akabihoza mumajwi), cyane cyane abafite ba se bahigwa bukware, ubwo se namwita iki ? Injiji ? Umuswa ? indangazi ? Icyihebe ? Ikindi kandi ndumva uwo mukobwa ari mu myaka ya za 20 gusa! Uti ntiyagisha inama ! Natwe turi muri za 40, ndetse nabayirengeje cyane bagisha inama abandi nkanstwe ! Naho ibyo kugereranya Icyajyanye Ingabire Victoire mu Rwanda nuyu mukobwa, have have sigaho ntugashake kugereranya abantu badafite aho bahuriye ! Ingabire ni umu leader witanze kugira ngo abohoze abarenganye twese ndetste nuwo Portia arimo. Wishaka gutandukira upfobya igikorwa cyimena cyuriya mubyeyi umaze gukanga Kagame ku buryo bugaragara, mu gihe ibyuwo mukobwa Portia ari ibintu byubuhubutsi gusa nubwenge buke.

  9. Rudomoro dit :

    @ Rudomoro II
    Turaburana ku bibazo bitandukanye. Ariko ngerageje kujya mu murongo wawe, ndagira ngo nkumenyeshe ko Portia atari we wakoze ikosa kubera ko yakoresheje uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko nk’undi mu citoyen wese. The last time I checked freedom of movement is guaranteed by the Rwandan Constitution. Kuvuga ngo ise ntiyamubujije ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu.
    Turavuga Portia hano, nk’umunyarwanda ukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko y’igihugu cye, hapana nk’umwana wa naka cyangwa naka. Ikindi nibaza ko ari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka yo kwifatira ibyemezo, ntaho bihuriye na se. Nta mpamvu Kagame yagombye kutugeza aho dutinya gukoresha uburenganzira bwacu kubera itarabwoba, kugeza aho turushanwa gushyira amakosa ku batinyutse gukoresha ubwo burenganzira. Ntaho ibi bitaniye na ba bandi bavuga ngo Victoire yarizize kuko yatashye mu gihugu agatinyuka ibyo abandi batinya, ariko bagatinya kugaya uwamubujije uburenganzira bwe. Rudomoro II, ndakubaza ikibazo kimwe hano unsubize udaciye ku ruhande: umunyamakosa ni inde, Portia cyangwa abamufatiye ibyangombwa? Ibisigaye byo ku ruhande ni ubujiji cyangwa kwirengagiza.

  10. Gatwa Pontien dit :

    Ariko muransetsa.Kwamburwa impapuro z’inzira k’uyu mwana wa Karegeya gufite aho guhurira na wa mugani w’umunyarwanda ngo:Ubuze inda amena umugi.Babuze uko bafata se,Kalibata wayobowe na Afande Patrick adashobora kugera mu muryango w’aho yicaraga mu mazu y’icyahoze ari VIILE YA kIGALI,afashe gahunda yo kwambura umwana wa Ex-boss we inzandiko z’inzira.Ese ko numvise ko nawe yabyariye mu Buligi,bazake uwo muziranenge na Nyina impapuro bafite azishima?Kuki atagiriye Mzee inama yo kureka uyu mukobwa koko?

  11. Rudomoro II dit :

    Rudomoro we, nubwo inyandiko ya Queen Kanga isesereza cyane uriya mukobwa wa Karegeya ngo niba ari Portia, ntawabura kwibaza impamvu yongeye kwisuka mumenyo ya rubamba, niba koko ibyuko bitaba arubwambere ahuye na kiriya kibazo arukuri. Uko kongera kujya gushyamirana nabakuriye iriya ngoma mpotozi ise yakoreye cyane, ntawutakwibaza impamvu yongeye kugwa muruwo mutego. Kuki ababyeyi be batamubujije kongera ? Cyangwa se baba baramubujije akabananira ! None uko twese twumva uburyo ise wuwo mukobwa ahigwa na Kagame, ntacyo bimwigisha ? Cyangwa ahari baratubeshya ryaba ari ikinamico ! Uwo mukobwa ngo yaba yaranigeze kurwanira kukibuga cyindege i Kanombe kandi ngo ariwe wiyenje kubabakozi baho ! Nabisomye kumuhanuzi ! Nanone kandi wibaze ikintu kimwe. Uretse ubushizibwisoni bwintore za Kagame butuma bahora baserereza inzirakarengane, cyane abantu bagaragara mukurwanya iriya ngoma, kuki for example tutarumva kugezubu harumwana wa Kayumba Nyamwasa waguye muri biriya bibazo, cyangwa washizwe mu majwi nkuku kuyu Portia ?

  12. Rudomoro dit :

    @Queen Kanga
    Ubanza ufite icyo upfa n’uyu mwana w’umukobwa cyangwa se uri intore butwi igambiriye kuyobya uburari kuri iki kibazo. Mu byo wanditse byose simbona na kimwe gifite aho gihuriye n’ifatirwa ry’impapuro za Portia, ahubwo uryuririyeho uramwikorera biteye ishozi. Uyu mwana yagiriwe akarengane kagombye kwamaganwa. Gutunga passport ni uburenganzira bw’Umunyarwanda uwo ari we wese, kandi ubwo bunyarwanda si Kagame ubutanga. Mu kuyimwambura nta mategeko yagendeweho ngo byitwe igihano cy’icyaha yakoze. Mu kinyarwanda rero ngo ‘Umugabo mbwa aseka imbohe’, wowe Queen Kanga nawe wishakire umwanya ugukwiye mu ruhando rw’imfura. Kwanjama umwana wagiriwe akarengane aho kwamagana akarengane n’abagakoze ni ububwa bugeretse ku bucucu bwinshi kuko nawe isaha ni isaha ntuzatinda kwirebera. Urashimishwa no gukina ku mubyimba umwana uri mu bibazo ungaye uwawe natagwa mu bibiruta. Cisha make uharanire ukuri uve mu nzangano zidafite agaciro. Wakunda Portia utamukunda si cyo kibazo gihari hano. Ikibazo ni ukumenya ngo ibyamukorewe nibyo cyangwa si byo. Niba ari byo bidusobanurire kuko benshi biradusiga. Niba atari byo kandi byamagane naho ubundi abanyamatiku n’inzangano nka we nta rubuga bafite mu ruhando rw’ibitekerezo nk’uru.

  13. Souzana Koulibaly dit :

    Hanyumase ko naherutse inkuru zitambuka ngo abo ba Kayumba Karegeya na bagenzi babo ni incuti zikomeye za Museveni, none kandi urubyaro rwabo ruhohotererwa muri Uganda bigenze gute, Kaguta ntabatabare ? Nonese Kagame asigaye afite ubutegetsi muri Uganda, buri parallèle yubwa Yoweri ? Cyangwa ibyo byubucuti baba bafitanye nabyo ni byabindi byabo bisanzwe byo kwirarira! None ubu byose byaraziyobeye. Uwo mukobwa ngo ufunzwe, arimo arakurikiza urugero rwabamwibarutse, kuko nabo bawunyuzemo kenshi. Twizere ko azawuvamo amaze guca akenge. Ese nkubwo yarahagurutse agendera kuribyo byangombwa, se na nyina ntibamubuza ? Cyangwa ni be ni ba bakobwa bibyigenge bitagira icyo byikopa !

  14. reagan dit :

    ariko koko banyarwanda tuzagire gute?

    aho tutababajwe n’ibibera iwacu, aho umuntu yamburwa uburenganzira bwe, tureba aho twakamaganye akarengane kabera murwannda, ahubwo ugasanga , dushinyagurira uwahohotewe.
    tukibagirwako uyumunsi ariwe ejo ariwowe cyangwa inshuti, umuvandimwe…

    birababaje cyane. ariko Imana izakomeza gufasha abarengana bose.

  15. Impagazi dit :

    Buriya akeka ko ubuzima bwo muri gereza ari paradise. Ise na Nyina baramubeshye. Reka bamufunge ukwezi, nagira n’ibyago abagabo barenze icumi bazamukuranwaho nibwo azumva ko gucisha make ari ngombwa mu buzima.

  16. karikurubu dit :

    amateka ntacyo yigisha ab’iki gihe. Uyu munsi ni mwene karegeya,ejo nibene kumwambura ibya ngombwa bazaba baburagizwa.

  17. Queen Kanga dit :

    Aliko uyu mukobwa wa karegeya nawe agomba kuba yarigize akaraha kajyahe, yibwirako afite za power zidafite ishingiro ! Ko azi neza ko ibyangombwa byu Rwanda bye Kagame yabigize ibigarasha, we yihandagazaga abigenderaho ajya muri Uganda kandi aziko Kagame ahafite intore zikanuye amaso ashaka iki ? Hari ncommentaire nsomye ayhantu ivuga ko ngo yaba yarigeze kugirira icyo kibazo mu Rwanda mu myaka yashize, mbese ko atarubwambere yambuwe ibyangombwa bye byinzira. None ubu igihugu cyu Rwanda cyatangaje kumugaragaro list yabantu bafite passport nyarwanda zatswe agaciro, nuwo mukobwa akaba ayiriho, yibwiraga ko yaba ari baringa cyangwa za nyabingi zi Kibungo ngo zigendera kurutaro ntihagire ikizikoma ! Bimubere isomo acishe make. Niba atarabitojwe na nyina cyangwa na se akaba ari Nyirakazimanurira, nyina azamuhane bikigira inzira, atuze nkabari barezwe neza, bitaribyo azahora ari muri za nyiramamawararaye. Keretse niba yibwirako guhora yandikwa mubinyamakuru kubera icyo kibazo bimugira umu Star, cyangwa se aribwo buryo amenyesha isi yose uburyo se arengana ! Iyo strategy iri ridiculous, unreasonable and absurd.

  18. Rwabukwandi Bona dit :

    Uyu mwana w’umukobwa azize kudakenga. Isi yose nayo yari izi ko passeport ye yahagaritswe yarangiza akayigenderaho? Azabaze abahutu bafungiwe ku bibuga mpuzamahanga ubwo izabo (ibara ry’ikijuju) Gaciro na Karegeya bazihagarikaga muri za 95-96. Abasigaye mubonereho,mwoge magazi.

  19. GREEN dit :

    GUSURA SE NTAKIGAZO KIRIMO!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste