Congo: imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23
Imirwano ikomeye cyane yahuje kuri uyu munsi wose wo ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012 ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Territoire ya Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru. Uduce twa Tchengerero na Jomba ndetse n’umusozi wa Bugusa, muri 7 km uvuye i Bunagana, ku mupaka wa Uganda. Hose haba haguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nk’uko bitangazwa n’abantu batandukanye bari muri ako karere. Ibihumbi by’abaturage byahunze ako gace byerekeza mu gihugu baturanye cya Uganda.
Ingabo za Congo (FARDC) zagabye ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za M23 ahagana mu ma saa kenda z’ijoro. Imirwano yakomezaga kugeza nyuma ya saa sita, nk’uko amakuru ava i Rutchuru abivuga. Iyo mirwano yaberaga mu duce twa Tchengerero, Jomba n’umusozi wa Bugusa, utwo duce tukaba twaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 guhera muri icyi gitondo cyo ku wa kane.
Umukuru w’ingabo za Congo (FARDC) muri ako gace aravuga ko ingabo ayoboye zirimo kugerageza gusubirana utwo duce. Nk’uko byagaragaye ngo ingabo za Congo zakoresheje za kajugujugu z’intambara n’imbunda zikomeye mu kubuza inyeshyamba kugera mu tundi duce tutari turimo imirwano. Muri ako gace ka Jomba niho hakomoka Gen Laurent Nkunda wahoze ategeka inyeshyamba za CNDP.
Mu minsi ishize icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye ndetse n’inyandiko yakurikiye icyo cyegeranyo byareze bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda barimo Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe n’umugaba mukuru w’Ingabo Lt Gen Kayonga, gufasha inyeshyamba za M23 mu kuziha intwaro, abasirikare, amasasi n’ibindi bikoresho ndetse no kuzireka zigakoresha ubutaka bw’u Rwanda. Izo nyeshyamba ziyobowe na Gen Bosco Ntaganda akaba ashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha CPI/ICC.
Marc Matabaro
Rwiza News