U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?
Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.
Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere nk’intangarugero, habanje ikibazo cy’uburenganzira bw’itangazamakuru, haza iby’abanyapolitiki bafunze none ikibazo cya Congo cyatumye n’amafungaga amaso ku bintu bimwe na bimwe akenshi bitwaje amajyambere nabo batangiye kugaya Leta ya Kagame bayisaba kureka guteza akaduruvayo muri Congo. Ibi bijyanye n’uko amajyambere Leta y’u Rwanda irata asigaye akemangwa na benshi dore ko byagaragaye ko agarukira mu murwa mukuru i Kigali gusa ugasanga hari igice kinini cy’abanyarwanda gisa nk’ikitarebwa n’ayo majyambere. Ibi bikiyongeraho ko hari abahanga benshi bemeza ko imibare y’izamuka ry’ubukungu n’ibindi bipimo byerekana uburyo u Rwanda rutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari ibihimbano kandi Leta y’u Rwanda ntabwo yemerera imiryango itagengwa na Leta gukora amaperereza ku giti cyayo.
Si ibi byonyine, kuko noneho Leta y’u Rwanda nayo ikunze kugaragaza dipolomasi nke, ubwishongozi, n’ubwirasi ku buryo rimwe na rimwe bigaragara nko gutema ishami yicayeho. Mwiboneye mwese uburyo aho gushaka gucisha make ahubwo Leta y’u Rwanda yashatse guhangana na ONU ngo n’uko ikoze akazi kayo igatanga ibimenyetso bishinja u Rwanda (U Rwanda rwari rwarigize bajeyi rutekereza ko ONU izakomeza gufunga amaso no kurukingira ikiba nk’uko yabikoze kuva mu 1994 kugeza ubu) Iyo ONU yemeje ko habayeho Genocide, iyo ikoresheje urukiko rwayo rw’Arusha ikaburanisha uruhande rumwe n’ibindi byinshi Leta y’u Rwanda ibona ONU ikora neza ariko iyo isohoye Mapping Report cyangwa ikerekana ibyo yanze kwerekana mu 1996, 1998 n’indi myaka yakurukiye kugeza ubu noneho igatinyuka kuvuga ko u Rwanda rutera Congo ubwo ONU ngo ntacyo iba ishoboye kandi iba yakoze akazi kayo ko kwerekana abateza ibibazo muri Congo.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nayo Leta ya Kagame yayigize abanzi ntitinya no kuyituka ku mugaragaro mu gihe ivuze ibitagenda ikirengagiza ko iyo miryango ariyo yamamaje genocide kw’isi hose igatuma Kagame akiyigenderaho kugeza ubu..
Igisekeje n’ukuntu Kagame amara kwangiza akoherezayo Mushikiwabo kugerageza gusubiza mu buryo ibyo yangije. Ngaho i Kinshasa, i New York muri ONU, i Buruseli.. yarasobanuye yacitse ururondogoro..
Uko ibintu bihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubutegetsi buhagaze mu Rwanda byagaragariye mu birori byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga ngo byahuriranaga n’imyaka 18 FPR imaze ifashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto (Leta ya FPR yo yabyise kwibohoza) byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku ya 1 Nyakanga 2012.
Icya mbere cyagaragaye n’uko abashyitsi b’abanyamahanga baje bari bake cyane ugereranije n’abari mu Burundi nabwo bwizihizaga ubwigenge (Bo ibirori byabaye ku wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2012).
Mbere y’igihe Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko nta birori bihambaye bizaba, ariko ababikurikiranira hafi basanga hari impamvu 3 z’ingenzi zateye icyo kintu.
Impamvu ya mbere ni ukwikura mu isoni mu gihe hari benshi mu bashyitsi bakwanga (uretse ko bizwi ko hari benshi banze) kwitabira ibyo birori cyane abakuru b’ibihugu cyangwa abandi bantu bakomeye baba bavuye muri Afrika cyangwa mu Bihugu by’i Burayi.
Impamvu ya Kabiri n’ukwirinda ko abo bayobozi b’amahanga bakwitabira ibyo birori baboneraho umwanya wo kugira inama Kagame cyangwa bakamubwiza ukuri uko babona ibintu. Ni muri urwo rwego u Bubiligi butatumiwe uretse ko n’inzika y’uko ububiligi bwafashije abahutu mu myaka ya 1960 umuntu atayirengagiza ariko Leta y’u Rwanda mbere ya byose yagombaga kwibuka ko u Bubiligi buha u Rwanda inkunga irenga Miliyari 5 z’amanyarwanda (RWF 5 Billion) buri mwaka.
Impamvu ya 3 n’uko u Rwanda rwemeye kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 rwangira kuko bitandukanye n’imyumvire ya benshi mu bayobozi b’u Rwanda uhereye kuri Perezida Kagame ndetse abumvise amagambo yahavugiwe ndetse
n’indirimbo zaririmbwe wagira ngo zari izo kugaya abarwanashyaka baharaniye ubwo bwigenge aho kubashima.
Muri ibyo birori hagaragayemo umukuru w’igihugu kimwe ariwe Jakaya Kikwete wa Tanzania usa nk’aho yari aje kwihaniza cyangwa kugira inama Kagame no kugerageza kuba umuhuza ku kibazo cya Congo dore ko yakomereje i Bujumbura aho Perezida Kabila wa Congo we yari yatumiwe. Undi wari uhari ni Jean Ping, umukuru wa Komisiyo y’ubumwe bw’Afrika (urebye aho bari bamwicaje bigaragaza ko ibyo yaba yarabwiye Kagame bitamushimishije).
Ibyo birori byagaragaje kandi no kwerekana imbaraga za gisirikare, uretse ko Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe we wagira ngo yari ahari adahari wenda kubera ibibera muri Congo muri iki gihe. Dore ko mu cyegeranyo cy’impuguke za ONU ndetse n’umugereka wacyo ashyirwa mu majwi we n’abandi bayobozi bakuru bw’ingabo z’u Rwanda mu gufasha inyeshyamba za M23 .
(Amafoto mushobora kuyakandaho akaba manini bityo akagaragara neza)
Marc Matabaro
Rwiza News
Nsomye izi comantaire mpitamenya bamwe muribo abo aribo! ntabandi nibabandi batsindiwe murwanda bahungira congo naho bakaba baragize icyavu. ariko ntiwagire ubwenge bumezegutya ngo uzatsinde urugamba ndakurahiye!ndavuga nka KONE DOSSONGUI na UKURI KUBISI.nukuri aba bafite ubwenge n’ubutwari nkubwaziriya katanyama zahungiye Uganda ngo n’abasirikare ra!mukwiye gutanga ibitekerezo byubaka nkabantu bazima,mukubaka ingufu zifiteye bose akamaro.naho kuvuga amahomvu ntabwo aribyo byatuma twumva ko kagame yatugandamije.
Sha urabeshye pe. Ntukabeshye kugira ngo basome iby wanditse.Njewe nari mu Burundi ku munsi wo kwikukira(Lundi, le 02 juillet). Jean Ping rero yari yicaye n’ubundi inyuma gato y’abasirikare bakuru b’u Burundi nkuko ariko bari bamwicaje no mu Rwanda. Aho ushaka gushyushya imitwe kandi si byiza na gato. Gusa nyine nkuko ubuvuze nuko mu Rwanda haje abategetsi n’abaprésidents bake kurenza i Buja. I Buja kandi haranzwe n’ibirori by’abantu b’inzego zose, abavuye ku rugamba, abana berekanye ibirori byiza bigishijwe n’abashinwa, abasirikare bari kumwe n’abana kongeraho n’ukuntu Président W’Umunyamahoro Petero Nkurunziza(Imana imuhe amahoro n’umugisha) yaciye bugufi, agasabira igihugu abifashijwemo na Pastor GITWAZA(Ibaze ko na Gitwaza yari yiviriye i Rwanda, aretse amadiscours yo Gutukana tumenyereye). Hatanzwe n’udushimwe twinshi harimo n’akahawe Président Museveni, President Nyerere(yahawe tubiri ahari, kandi Kikwete niwe wadufashe, abasirikare bo mu moko yose barahemwe, abarundi baba diaspora bitwara neza barahemwe+IMBABAZI PRESIDENT YATANZE KUBANTU BARI MURI PRISONS NKA 65%). Kandi, ubu nasize i Buja, President agiye kwizihiza ibikorwa byiza u Burundi bwagezeho mu Ntara zose(sha Barubatse, President we ubwe akiyubakira…)Uwavuga abarundi ntiyarangiza, ariko kuvuka uri umunyarwanda, biragatsindwa pe.Imana itugire abakristo beza gusa. Usanga abarundi bafite inclusion, kwisanzura, guca bugufi, KUBWIZANYA UKURI. Mbese ibyo byose byatumwe IGIKOMANGOMA PHILIPPE WO MURI BELGIQUE NA MADAME WE BAZA KWIREBERA.Ibirori kandi byaranwze no Gushimira Umuganwa ngira n’Umwana w’Umwami Louis Rwagasore aho yagejeje u Burundi akitanga ngo bubone ubwigenge. I Rwanda, nimba ari Rudahigwa tuzemera, nimba ari Kayibanda nako Rwagasana…Sinzi. Imana ikwiye kuduha UNDI MUTIMA.Nukutubariza Gitwaza na Masasu bo bakunda kuba bari i Buja, uko babibona TUGASENGERWA. Mugire amahoro no gukunda Rwanda.
Ariko aba bagore ko barya imisoro ya rubanda bakayisanzuramo uko bashaka, bapfusha ubusa basesagura, impamvu byibuze badakoresha ayo mafranga mu buryo bwo kurengera imibiri yabo ni iki ? Reba aba bagore bombi wagira ngo babahazemo umwuka nkimipira bakinisha football ! Bose bakubisemo ibiboubous kugira ngo bahishe ibivuta nibicece, ibyo kwambara ijipo byo bamera nkamacupa ya Karahanyuze acuritse, kwaba gutera agahinda abanyamubyimba urambutse. Noneho MURUTUBARWE we ntiyacometse amadarubindi yizuba ashyira mumaso niyo hari umunsi wigitumbiko ! Niba yibeshya akibwira ko bimuha irindi fiyeri, ntumbaze ! Kubera umururumba no kuryana ubusambo buturutse mumibereho ye mibi yakuriyemo, baba ntiyashobora kureba iyo gâteau ngo atayiyongobeza, reka ibifiriti nibimayoneze akamira bunguri, nibindi nibindi, maze nawe akumva ko yasilimutse, ko abayeho nkabazungu ! Aliko ubujiji we !!! Ubundi abasilimu nyabo ntibarya gutyo ! Mbese kuriya kubyimbagana ubundi babyita kurwara bwaki yabazungu. Kuko nubwo i Burayi ibiryo byose biboneka kuri buri wese, ariko usanga abakene baho aribo barwaye indwara nkiyi ye yokurya yahira byose nkinka, adakurikije amabwiriza yabadiététiciens (ababonezamirire ikwiriye). Muka Kagame rero arwaye bwaki yiburayi, kandi kubera umururumbawe ntazapfa ayikize. Nibyo koko ngo bazirunge zange zibe inyenzi.
Ngo « uwasuze agirwa no kunutsa », iyo mba Kagame simba naririwe nandavura ngo nizihize ibyo ntemera!!!! Ubwo bwigenge bwashyizeho na Republika nta mututsi ubwemera, ariko gutayanjwa ukemera ko u Rwanda ari Rebublika kandi utemera uko iyo Republika yajyiyeho,ni uguta ibitabapfu!!!! Umututsi ntiyemera Republika y’ u Rwanda, kandi nano agatinya gusubizaho UBWAMI !!!Bitabaye ibyo KAGAME niba atemera Republika y’ u Rwanda, yagombye kuba yaracyuye Umwami KIGELI NDAHINDURWA ugiye kugwa ishyanga!!!!!! Ibi babyita « UBURUMIRAHABILI »
Aha Kabarebe yari yashatse kwituma kare abura aho anyura! urabona atarahavuye yenda gusandara niba atarinereye mu nzira? Ngo asigaye annya maremare, ntuzamubaze umubyindi awuheruka akirya imvungure
Bana jya witonda wumve ukuli. Ukuli kuraryana. Ba uretse gato mu minsi mike uzabona uko Kagame azahura nishyano, ahubwo gira vuba witandukanye nawe vuba.
@bana, Mr Matabaro navuga ukuri abizire? None se buriya koko abategetsi bacu, babonye ko kumunsi nkuriya w’imyaka 50 y’ubwijyenjye bari bakwiye gutumira umukuru w’igihugu kimwe gusa? (cga se batumiye benshi ntibaza kubera kwishongora kwacu!) kandi Jakaya Kikwete nawe nubwo yaje wabonaga aribyabindi by’uburyarya ntarukundo, uhubwo uwabandi ajyeze mu Burundi aho yasanze bajyenzi be nka ba Kabila nabandi bakuru bi bihugu by’Africa ndetse n’uburayi, akamwemwe kabaye kose. Ahaa.. Nzabambarirwa iby’uru Rwanda rw’imisozi igihumb
@Bana,
Matabaro uramurenganya, ahubwo ni wowe ufite ikibazo.
We yandika neza, kandi azi gusesengura ibintu !
J.K
Ari ko matabaro uzumva ryari?nkuko babivuze harya kukubwira ni uguta inyuma ya huye?ibi bigambo byawe byo gusebya igihugu nabategetsi wumva aribyo bizagarura abatabazi bene wanyu kubutegetsi?mwaratsinzwe kandi ikibi mwakoreye igihugu bizabata kugahinga muvuga amangambure nkaya ya matabaro!
Nibyiza kungezaho amakuru anyeranye Merci! Matabaro