Victoire Ingabire arabatashya ku isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga.
Banyarwandakazi, Banyarwanda nshuti z’u Rwanda
Mbanje kubifuriza mwese isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga. Ndabasaba mwese ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko igihugu cyacu kigobotora ingoma y’Ubukoloni na Gihake.
Uyu munsi twizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, iyo witegereje imiterere y’ubutegetsi twakomeje kugenda tugira kugeza magingo aya, usanga tutaragera ku bwigenge bwuzuye, buha umunyarwanda wese ubwisanzure mu gihugu cye. Uyu munsi ubuyobozi dufite bw’umuryango FPR Inkotanyi ntibuha Abanyarwanda urubuga rwo kuba batanga ibitekerezo byabo nta mususu, mu bwisanzure busesuye. Ubigerageje ahita afatwa nk’umwanzi w’ubutegetsi akaregwa kurwanya gahunda ya Leta. Abanyarwanda ntibahwema gusaba ko batakomeza kuyoborwa butama. Abaturage bakomeje kwinubira guturwaho ibyemezo bivuye hejuru mu butegetsi, nta jambo bafite ryo kugaragaza icyo babitekerezaho mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.
Abanyarwanda bakomeje gusaba ko bagira ijambo mu bikorwa n’ibyemezo bafatirwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Ikibabaje ni uko n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubu nabo binubira ko ayo mabwiriza aturuka hejuru abageraho basabwa kuyashyira mu bikorwa badahawe igihe gihagije cyo kubanza kubisobanurira abo bashinzwe kuyobora.
Kubwira umuhinzi utunzwe n’ibihingwa bye ngandurarugo ngo nareke kubihinga utamweretse uko hagati aho arabaho we n’umuryango we, igihe umutegeka guhinga igihingwa kimwe, utamweretse ko wabanje kumushakira isoko, kuko icyo gihingwa atari cyo cyonyine kizamutunga, atabyubahiriza agacibwa ihazabu, yagira icyo akopfora agafungwa ngo ararwanya gahunda ya leta, biba ari kumuvutsa uburenganzira bwe.
Ivugururwa ribereye umuhinzi ndetse no mu bundi buzima bw’igihugu ntirikeneye igitugu. Bisaba ko ubutegetsi buriho bwa FPR Inkotanyi bwemera guha urubuga amashyaka atavuga rumwe na bwo ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo, kugirango batange ibitekerezo byubaka ku buryo igihugu cyacu cyagira imiyoborere inogeye buri munyarwanda.
Kuva taliki ya 16 Mutarama 2010, ishyaka ryacu FDU INKINGI ryimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda, twiyemeje kuba ijwi rya buri munyarwanda, ukomeje gupfukiranwa, utagira aho avugira. Ni ngombwa ko ibibazo biriho mu gihugu tubivugaho nta nkomyi. Ni ngombwa ko ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI bwemera ko abanyarwanda twese dufite uburenganzira bungana mu gihugu, ko kuvuga ibibazo biriho mu gihugu cyangwa kunenga imikorere ya Leta atari uguhungabanya umutekano w’igihugu ko ahubwo ari bwo buryo bunogeye bwo gutera igihugu cyacu inkingi mu nzira y’amahoro arambuye.
Ntabwo igihugu cyacu gishobora kugera ku itera mbere rirambye, igihe cyose abene gihugu badafite ubwigenge busesuye. Kugirango tuzagere ku bwigenge n’ubwisanzure busesuye, ni inzira ndende isaba ubutwari n’ubwitange. Ntimurambirwe ariko kuko tuzabigeraho.
Kuva ishyaka FDU INKINGI ritangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, twashyizweho igitutu n’iterabwoba. Abarwanashyaka bacu benshi bashyizwe mu buroko, abandi bakuwe ku mirimo yabo bityo bavutswa uburyo bari bafite bwo gutunga urugo rwabo. Ariko nyamara ibyo ntibyabaciye intege. Ubwanjye maze amezi 21 mu buroko. Icyemezo urukiko rwafashe ndetse n’icyo ruzafata mu minsi iri imbere, ntabwo cyanca intege, kuko nzi ko mundi inyuma ndetse nkaba mboneyeho kubibashimira.
Guharanira ubwigenge n’ubwisanzure busesuye, guharanira kugera ku bwigenge nyabwo, guharanira iterambere rishinze imizi muri demokarasi, ni intego twiyemeje kandi nabwo tuzasubira inyuma cyangwa se ngo turambirwe.
Nkinjira muri gereza nasanze ku rukuta handitse ngo «nta joro ridacya». Icyo nsaba buri munyarwanda wese ukunda u Rwanda ni ugushyigikira umugambi mwiza dufite. Ndabasaba mwese kutarambirwa aho muri hose kuko inzira ndende turimo ariyo izatugeza ku Rwanda twebwe ubwacu ndetse n’ejo hazaza tuzaboneramo amahoro, mu bwubahane, ubumwe, twubaka iterambere rirambye, rishinze imizi muri demokarasi.
Ubuyobozi bwa FPR INKOTANYI bwagombye kumva ko budashobora kutuvutsa uburenganzira bwacu ubuziraherezo, kuko nta joro ridacya.
Inshuti z’u Rwanda nazo kuri uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, nabasaba ko mu nkunga yose batera u Rwanda bakwita mukurufasha gukemura ibibazo bibangamiye ubwigenge nyakuri, ubwigenge n’ubwisanzure busesuye no gushinga amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu. Bityo tuzasigire urubyaro rwacu u Rwanda ruzira akarengane, n’umuco wo gukemura ibibazo binyuze mu mishyikirano, mu mahoro.
Turi kumwe kandi twese hamwe tuzatsinda.
Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU INKINGI
01/07/2012
Ubu butumwa bunyujijwe kuri Bwana Boniface Twagirimana, Umuyobozi wungirije wa FDU INKINGI
Kuri Umubyeyi
Icyiza n’ikibi byose ni universels, aho biri amaherezo birigaragaza. Mu ijambo rya Ingabire, ntoyemo ingingo 3 z’ingenzi:
1. Gusabira abaturage kugira ijambo mu byemezo bibafatirwa;
2. Gusaba ko Umunyarwanda ataniganwa ijambo;
3. Gusaba ubwigenge nyakuri n’uburinganire mu Banyarwanda.
None se Umubye, Ingabire ko nta marenga yakoresheje, ibyo avuga ko bitomoye kandi akaba yivugira ko abwira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga badutera inkunga, wowe ibihishe ubikuye he?
Nagira ngo nkwisabire ufungure amaso, wibagirwe gato slogans za Leta ya Kagame zigamije kutwoza ubwonko, ugerageze ahubwo utekereze ku mpamvu zituma wishisha Ingabire. N’ubwo utabivuga aho si ikibazo cy’amoko? Ndakumva muvandimwe nanjye aho narahanyuze, ariko igihe kirageze ko dushira ubwoba. Hari abantu kandi b’abahanga badahwema kwatsa ikibatsi cy’ubwoba mu mitima yacu, bigatuma ducikamo ibice bakabona bakatwicara hejuru. Barimo Abahutu, barimo n’Abatutsi. Kudakunda Ingabire cyangwa ibitekerezo bye ni uburenganzira bwa buri wese, ariko mbere yo kumwamagana twari dukwiye byibura gufata igihe cyo gukora analyse z’ibyo avuga. Ni byo ko Inkotanyi zarubohoje bamwe mu Banyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’Abatutsi bari bagezwe kure. Ibyo ariko ntibyatuma twirengagiza ko na zo zahemukiye benshi. Ntibivuga kandi ko tugomba kwamagana uwo ari we wese utavuga rumwe na zo, cyane cyane iyo ibyo anenga abitangira ibimenyetso cyangwa natwe tukaba tubyibonera. Ntitugomba kwitiranya uwo ari we wese utemeranya n’Inkotanyi n’abahekuye u Rwanda. Ntitugomba no gufunga amaso ku bibi zikora ngo twumve ko ari bwo dutsinze abashaka kugarura génocide kuko na bo barahari. Ni byiza ko turwanya ikibi, tugashyigikira ikiza tutitaye ku bwoko, akarere, idini … by’ugikora. Ni bwo bwonyine tuzabohoka nyabyo.
@ Kankindi,sha reka nkwibwirire wowe Imana ikugiriye neza yagukiza ubugome numtima mubi ufite kuko ibyuvuga byerekana uko uteye wese. Gusa reka nkwibwirire abanyarwanda baca umugani ngo NTAWUSAZA ATABONYE nawe reka nkubwire nawe numutima mubi ufite ntuzasaza utabonye, naho umutima nkuwowawe ntukage inyuma y’ibitekerezo byiza nkibya INGABIRE keretse ubanje guhinduka kuko uje gutyo waba nubundi uzanye ibyo kwa FPR. @ ABONA you are right, IMANA yo mwijuru ifashe kdi ibane na INGABIRE ibihe byose abanyarwanda twese tutirengangije, ntanamarangamutima tuzi yuko ingabire azira cya kintu FPR ikoresha cyo kutagirwa inama, cyo kutumva icyo umuntu utari uwa FPR yifuza. Gusa ntagahora gahanze.INGABIRE NUMURYANGO WE TWESE ABANYARWANDA BABANYAKURI TUMURI INYUMA BYUMWIHARIKO MURI UNR BENSHI CYANE TUZI KO URI MURI GEREZA UZIRA UBUNYARWANDA BWAWE NURUKUNDO,UNR TUZI KO URI I NTWALI GUSA TURAHARI KDI TURAZIRIKANA.
kankindi rwose, yavuze nabi kandi imana i nubabarire kuriryo kosa,ariko abavuga ngo ingabire ashaka ubumwe bwa ba hutu, tutsi sibyo rwose ibyo abivuga kugira yerekane ko ntaho abogamye ariko ukurikiye neza ibya vuga, urunva neza ibyabarimo kuvuga nabo abarimo kubwira,rero istinzi ya ngabire iri kure nku kwezi,nsi nvuze ngo kagame aza gumaho ibihe bidashira <>>ariko inkotanyi zararu bohoje, kandi zizakomeza kurubohoza, kuko bya bindi bya moko byavuyeho, ubu umuhutu atari muri politique yikorera biseness biragenda nta kibazo kandi ari kuri leta ya ba tutsi nu mu tutsi nuko,rero abafite ibibazo mu rwanda ,nabarondera inyungu zabo muri politique,imyanya ,kwiba, nkunze ko hari aho nasomye ngo leta ya kagame,ngo abahutu barayihunga na batutsi bakayi hunga ibyo byanyeretse ko atari leta ya macakubiri, kuko yaba umututsi cyangwa umu hutu, ukoze ikosa nta bya moko bizamo ubwo bakugenera urwo ukwiye wabona bikomeye ugatoroka ugahunga, maze ugahita ugenda uvuga ngo ni leta yi gitugu, ngo na bicanyi,narangiza mbisabira kurekera paul kagame wacu mu kamuha amahoro, kuko ntawayima,imana yacu imurinde murakoze
Kankindi we, Imana ikubabarire kuko nawe ufite ikikuvugiramo. Sinzi niba wa uzi Imana kuko ubaye uyizi ntiwabaye uvuga utyo cyangwa ngo ugire ibitekerezo nkibyo!!! Yesu akugenderere kandi akugirire neza.
@KANKINDI!!! Sigaho di!!!!None wabona ejo cg uyu munsi umutanzeyo!!! Ngo « Umugabo mbwa aseka imbohe », kandi ngo »Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma »!!!
Rurema waduhaye INGABIRE Victoire wacu aracyamuhagazeho, wowe wikomereze wogeze kandi usenge kandi usingize akamana kawe KAGAME PAUL !!!!!
Kuri Kankindi,Ingabire yemera ko abahutu n’abatutsi bapfuye bose bagomba kwibukwa aho niho ataniye na mwenewanyu wihunduye umuyobozi w’ubwoko akomokamo aho kuba umuyobozi n’umubyeyi w’abanyarwanda wese ntakuvangura!Muri make rero ahubwo ni wowe uzapfa utabashije gukurikira Ingabire kuko adakeneye ko abagome nkamwe bamujya inyuma!Ubyange cyangwa se ubyemere abanyarwanda twese dushyira mugaciro tumuri inyuma abahekenya amenyo muzayamarire mu nda!
Ikinyoma kiza kihuta nibikabyo byinshi, ariko UKURI kuza bucye bucye ndetse abanyabinyoma bakakurwanya ariko iherezo UKURI kugatsinda. IMANA yo mw’Ijuru ifashe kandi ibane na INGABIRE ibihe byose. Abanyarwanda twese tutirengagije cga se tudakurikije amarangamutima, tuzi yuko INGABIRE yabaye Intwali muzindi.
Ibyo abanyarwanda bashaka cg bakeneye babimubwirira muri gereza cg ni byifuzo bye avuga ngo abanyarda bose…….aho avuga ngo tumuri inuma se areba mu mitima yacu????? Aragapfa nta mugiye inyuma…..